Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu guca umuntu mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo

Impamvu guca umuntu mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo

UWITWA Julian yagize ati “igihe numvaga itangazo ry’uko umuhungu wanjye yaciwe, numvise bindangiranye. Yari imfura yanjye kandi twari incuti cyane; twakoranaga ibintu byinshi. Ubusanzwe yari umwana w’intangarugero, ariko mu buryo butunguranye atangira kugira imyifatire mibi. Umugore wanjye yahoraga arira, kandi sinari nzi uko namuhumuriza. Twakomeje kwibaza niba twe ababyeyi hari icyo tutakoze.”

Kuki twavuga ko guca Umukristo mu itorero ari igikorwa kirangwa n’urukundo, kandi bituma abantu bababara cyane? Ni izihe mpamvu zishingiye ku Byanditswe zituma hafatwa ingamba nk’izo zitajenjetse? Kandi se, ni iki mu by’ukuri gituma umuntu acibwa mu itorero?

IMPAMVU EBYIRI ZITUMA UMUNTU ACIBWA

Hari impamvu ebyiri zituma Umuhamya wa Yehova acibwa mu itorero. Impamvu ya mbere, Umuhamya wabatijwe aba yakoze icyaha gikomeye. Impamvu ya kabiri, aba yanze kwihana.

Nubwo Yehova atadusaba kuba abantu batunganye, aba yiteze ko abagaragu be bakurikiza amahame ye yera. Urugero, Yehova adusaba kwirinda ibyaha bikomeye nk’ubwiyandarike, gusenga ibigirwamana, ubujura, ubunyazi, ubwicanyi n’ubupfumu.1 Kor 6:9, 10; Ibyah 21:8.

Ese ntiwemera ko amahame ya Yehova arangwa no kwera ashyize mu gaciro kandi ko aturinda? Ni nde utishimira kuba hamwe n’abantu biringirwa, b’abanyamahoro kandi bafite imyifatire myiza? Iyo myifatire tuyisanga mu itorero rya gikristo, bitewe n’uko iyo twe Abakristo twiyeguriye Imana, tugirana na yo isezerano ry’uko tuzabaho mu buryo buhuje n’amabwiriza ari mu Ijambo ryayo.

Bite se mu gihe Umukristo wabatijwe akoze icyaha gikomeye bitewe n’intege nke? Hari abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya kera bizerwa bakoze amakosa nk’ayo, ariko Imana ntiyabataye burundu. Urugero ruzwi cyane ni urw’Umwami Dawidi. Dawidi yakoze icyaha cy’ubusambanyi n’ubwicanyi; nyamara umuhanuzi Natani yaramubwiye ati “Yehova . . . akubabariye icyaha cyawe.”2 Sam 12:13.

Imana yababariye Dawidi icyaha cye bitewe n’uko yihannye abivanye ku mutima (Zab 32:1-5). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe umugaragu wa Yehova acibwa mu itorero iyo atihannye cyangwa iyo akomeje gukora ibibi (Ibyak 3:19; 26:20). Iyo abasaza bagize komite y’urubanza babonye ko umuntu atihannye by’ukuri, bagomba kumuca mu itorero.

Mu mizo ya mbere, dushobora kumva ko umwanzuro wo guca uwakoze icyaha utarangwa n’imbabazi cyangwa ubugwaneza, cyane cyane niba uwaciwe ari mwene wacu cyangwa incuti yacu. Ariko kandi, Ijambo rya Yehova riduha impamvu zumvikana zo kwemera ko uwo mwanzuro urangwa n’urukundo.

AKAMARO KO GUCA UMUNTU MU ITORERO

Yesu yavuze ko “ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka” (Mat 11:19). Hari ibintu byiza bigerwaho iyo hafashwe umwanzuro wo guca umunyabyaha utihana. Reka turebe bitatu muri byo:

Guca abanyabyaha mu itorero bihesha ikuzo izina rya Yehova. Kubera ko twitirirwa izina rya Yehova, nta gushidikanya ko imyifatire yacu yubahisha izina rye cyangwa ikaritukisha (Yes 43:10). Imyifatire y’umwana ishobora kubahisha ababyeyi be cyangwa ikabatukisha. Mu buryo nk’ubwo, uko abantu babona Yehova bizaterwa ahanini n’imyifatire abitirirwa izina rye bagaragaza. Mu gihe cya Ezekiyeli, abanyamahanga bashyiraga isano hagati y’Abayahudi n’izina rya Yehova (Ezek 36:19-23). Muri iki gihe nabwo, abantu bashyira isano hagati y’Abahamya ba Yehova n’izina rya Yehova. Ku bw’ibyo, iyo twumviye amategeko ya Yehova tumuhesha ikuzo.

Turamutse dukoze ibikorwa by’ubwiyandarike twatukisha izina ryera ry’Imana. Intumwa Petero yagiriye Abakristo inama, agira ati “kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji, ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose, nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, kuko byanditswe ngo ‘mugomba kuba abera kuko ndi uwera’ ” (1 Pet 1:14-16). Imyifatire yera kandi itanduye yubahisha izina ry’Imana.

Ariko kandi, iyo Umuhamya wa Yehova akora ibibi, incuti ze n’abo baziranye barabimenya. Iyo aciwe mu itorero, bigaragaza ko Yehova afite ubwoko butanduye bukurikiza amabwiriza yo mu Byanditswe kugira ngo bukomeze kwera. Hari umuntu waje mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami yo mu Busuwisi, maze avuga ko yifuzaga kuba umwe mu bagize iryo torero. Mushiki we yari yaraciwe mu itorero azira ibikorwa by’ubwiyandarike. Yavuze ko yashakaga kwifatanya n’idini “ritihanganira imyifatire mibi.”

Guca umuntu bituma itorero rikomeza kurangwa n’isuku. Intumwa Pawulo yahaye Abakorinto umuburo ku birebana n’akaga kashoboraga guterwa no kurekera mu itorero abanyabyaha batihanaga. Yagereranyije ingaruka bashoboraga kugira ku bandi n’ukuntu umusemburo ubyimbisha irobe ryose. Yaravuze ati “agasemburo gake gatubura irobe ryose.” Hanyuma yabagiriye inama ati “mukure uwo muntu mubi muri mwe.”1 Kor 5:6, 11-13.

Uko bigaragara, “uwo muntu mubi” Pawulo yavugaga yakoraga igikorwa cy’ubusambanyi bw’akahebwe, kandi abandi bari bagize itorero bari baratangiye kubona ko nta cyo bitwaye (1 Kor 5:1, 2). Iyo icyaha nk’icyo gikomeye kiza kwihanganirwa, abandi Bakristo bashoboraga kwigana imyifatire y’ubwiyandarike yarangaga umugi bari batuyemo. Kwirengagiza ibyaha bikorwa ku bushake bituma abantu basuzugura amahame y’Imana (Umubw 8:11). Ikindi kandi, abanyabyaha batihana bashobora kuba nk’ “intaza zihishe mu mazi,” bagatuma ukwizera kw’abagize itorero kumera nk’ubwato bumenetse.Yuda 4, 12.

Guca uwakoze icyaha bishobora gutuma agarura agatima. Hari igihe Yesu yavuze iby’umusore wavuye mu rugo rwa se ajyanye umurage we. Yaje kugira imibereho y’ubwiyandarike, arawaya. Uwo mwana w’ikirara yamenye abanje gukubitika ko kuba ahandi hatari kwa se nta cyo byari kumugezaho kandi ko byari bigoye. Amaherezo yagaruye agatima, arihana maze yiyemeza gusubira iwabo (Luka 15:11-24). Ibyo Yesu yavuze ku birebana n’uwo mubyeyi wuje urukundo wishimiye ko umwana we yari yisubiyeho, bituma tumenya uko Yehova abona ibintu. Yehova agira ati ‘sinishimira ko umuntu mubi apfa; ahubwo nishimira ko umuntu mubi ahindukira akareka inzira ye maze agakomeza kubaho.’Ezek 33:11.

Mu buryo nk’ubwo, abantu baciwe mu itorero rya gikristo, ari ryo muryango wabo wo mu buryo bw’umwuka, bashobora kugera aho bakiyumvisha ko hari icyo babuze. Ingaruka z’icyaha bakoze hamwe no kwibuka ibyishimo bari bafite ubwo bari bafitanye imishyikirano myiza na Yehova n’abagize ubwoko bwe, bishobora gutuma bagarura agatima.

Urukundo no kutajenjeka ni ngombwa kugira ngo uwakoze icyaha yere imbuto nziza. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yagize ati “umukiranutsi nankubita, araba angaragarije ineza yuje urukundo; nancyaha, biraba ari nk’amavuta ansutse ku mutwe” (Zab 141:5). Reka dufate urugero. Tekereza umuntu arimo arya, maze agatamira inyama ikamuniga. Ananiwe guhumeka kandi yumva nta cyo yabikoraho. Ndetse ananiwe no kuvuga. Nihatagira uhita amutabara arapfa. Incuti ye imukubise mu bitugu kugira ngo acire ya nyama. Kumukubita bishobora kumubabaza, ariko bishobora no kurokora ubuzima bwe. Dawidi na we yari azi ko byashoboraga kuba ngombwa ko umukiranutsi amukosora mu buryo bumubabaza ariko bumufitiye akamaro.

Akenshi hari ubwo guca umunyabyaha mu itorero aba ari cyo gihano yari akeneye. Nyuma y’imyaka igera ku icumi, umuhungu wa Julian twavuze tugitangira yaretse imyifatire mibi yari afite, agaruka mu itorero none ubu ni umusaza w’itorero. Yagize ati “gucibwa mu itorero byatumye nibonera ingaruka z’imyifatire nari mfite. Ni cyo gihano nari nkeneye.”Heb 12:7-11.

UBURYO BWUJE URUKUNDO BWO KWITWARA KU BACIWE

Ni iby’ukuri ko tuba tugize ibyago iyo umuntu aciwe. Nyamara ariko si ishyano riba riguye. Twese tugomba kugira uruhare mu gutuma icyo gihano kigera ku ntego yacyo.

Hashyirwaho imihati kugira ngo abihannye bagarukire Yehova

Abasaza baba bagomba gutangaza umwanzuro udashimishije w’uko umuntu yaciwe mu itorero, bihatira kwigana urukundo rwa Yehova. Mu gihe bamenyesha uwo muntu umwanzuro bafashe, bamusobanurira neza kandi mu bugwaneza intambwe agomba gutera kugira ngo azagarurwe mu itorero. Kugira ngo abasaza bibutse abaciwe uko bagarukira Yehova, nyuma y’igihe runaka bashobora gusura abagaragaza ko bahinduye imyifatire yabo. *

Abagize umuryango bashobora kugaragaza ko bakunda abagize itorero n’uwakoze icyaha bubaha umwanzuro wafashwe wo kumuca. Julian yagize ati “nari nkimubona nk’umwana wanjye, ariko imyifatire ye yari yaradutandukanyije.”

Abagize itorero bose bashobora kugaragaza urukundo birinda gushyikirana n’umuntu waciwe (1 Kor 5:11; 2 Yoh 10, 11). Muri ubwo buryo, batuma igihano Yehova aba yamuhaye binyuze ku basaza kirushaho kumugirira akamaro. Nanone kandi, bashobora kugaragariza urukundo abagize umuryango w’uwaciwe kandi bakabashyigikira, kuko baba bababaye cyane. Imyifatire yacu ntiyagombye gutuma bumva ko na bo bahawe akato.Rom 12:13, 15.

Julian yashoje agira ati “guca umunyabyaha mu itorero ni ikintu dukeneye, kidufasha kubaho duhuje n’amahame ya Yehova. Nubwo bibabaza, amaherezo bigira akamaro. Iyo nza kwihanganira imyifatire mibi y’umuhungu wanjye, ntiyari kuzigera ahinduka.”

^ par. 24 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1991, ku ipaji ya 21-23 (mu gifaransa).