Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Umunsi w’Urubanza ni iki?

Kuki umunsi w’Urubanza uzaba ushimishije?

Mu bihe bya Bibiliya, Imana yakoreshaga abacamanza kugira ngo barenganure ubwoko bwayo (Abacamanza 2:18). Bibiliya igaragaza ko Umunsi w’Urubanza uzaba ari igihe gishimishije, igihe Yehova, Umucamanza w’isi yose, azarenganura abantu.Soma muri Zaburi 96:12, 13; Yesaya 26:9.

Imana yashyizeho Yesu ngo acire imanza abazima n’abapfuye (Ibyakozwe 10:42; 17:31). Abantu benshi bapfuye batazi Imana. Ku Munsi w’Urubanza, Yesu azabazura kugira ngo bamenye Imana y’ukuri kandi bayikunde.Soma mu Byakozwe 24:15.

Kuki Umunsi w’Urubanza uzamara imyaka igihumbi?

Abapfuye bazazurwa mu gihe cy’imyaka igihumbi (Ibyahishuwe 20:4, 12). Bazahabwa igihe cyo kwiga inzira z’Imana no kuyumvira. Mu buryo butandukanye n’uko abenshi babibona, Bibiliya igaragaza ko abantu bazacirwa imanza hashingiwe ku byo bazaba bakoze nyuma y’umuzuko.Soma mu Baroma 6:7.

Nanone Bibiliya ivuga iby’umunsi w’urubanza uzaba mu buryo butunguranye mbere y’uko iyo myaka igihumbi itangira. Uwo munsi witwa imperuka, nk’uko byavuzwe mu ngingo zibanza z’iyi gazeti. Muri icyo gihe, Imana izakuraho abantu batayubaha n’abatayumvira bose (2 Petero 3:7). Ku bw’ibyo, twagombye gukora uko dushoboye kose tukagaragaza ko dukunda Imana.Soma muri 2 Petero 3:9, 13.