Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kristo ni imbaraga z’Imana

Kristo ni imbaraga z’Imana

“Kristo ni imbaraga z’Imana.”1 KOR 1:24.

1. Kuki Pawulo yavuze ko ‘Kristo ari imbaraga z’Imana’?

YEHOVA yagaragaje imbaraga ze mu buryo butangaje binyuze kuri Yesu Kristo. Amavanjiri ane arimo inkuru zikomeza ukwizera zihereranye na bimwe mu bitangaza Kristo yakoze. Ashobora no kuba yarakoze ibindi bitangaza byinshi (Mat 9:35; Luka 9:11). Koko rero, Imana yagaragaje imbaraga zayo binyuze kuri Yesu. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze ati “Kristo ni imbaraga z’Imana” (1 Kor 1:24). Ariko se, ibitangaza Yesu yakoze bidufitiye akahe kamaro?

2. Ni iki ibitangaza bya Yesu bitwigisha?

2 Intumwa Petero yavuze ko Yesu yakoze “ibitangaza” (Ibyak 2:22). Imirimo ikomeye Yesu yakoze igihe yari hano ku isi, yari umusogongero w’imigisha ikomeye tuzabona mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Iyo mirimo yagaragazaga ibitangaza azakora ku isi hose mu isi nshya y’Imana. Nanone kandi, ibitangaza yakoze bituma tumenya byinshi ku birebana na kamere ye, ndetse n’iya Se. Reka dusuzume bimwe mu bitangaza yakoze kandi turebe akamaro bidufitiye, haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.

IGITANGAZA KITWIGISHA KUGIRA UBUNTU

3. (a) Vuga imimerere yatumye Yesu akora igitangaza cye cya mbere. (b) Kuba Yesu yaragiraga ubuntu byagaragaye bite i Kana?

3 Yesu yakoze igitangaza cye cya mbere ubwo yari mu bukwe i Kana ho muri Galilaya. Abashyitsi bashobora kuba barabaye benshi kuruta uko byari byitezwe. Ariko uko byaba byaragenze kose, divayi yarabashiranye. Mu bari batumiwe harimo Mariya nyina wa Yesu. Nta gushidikanya ko yari yaramaze imyaka myinshi atekereza ku buhanuzi bwose bwavugaga ibirebana n’umwana we, kandi yari azi ko yari kuzitwa “Umwana w’Isumbabyose” (Luka 1:30-32; 2:52). Ese Mariya yaba yaremeraga ko Yesu yari afite imbaraga yari ataragaragaza? Ikigaragara ni uko muri ubwo bukwe bw’i Kana, Mariya na Yesu bagiriye impuhwe abo bageni maze bashaka kubavana mu isoni. Yesu yari azi ko abo bageni bari bafite inshingano yo kwakira abashyitsi. Ku bw’ibyo, yafashe litiro 380 z’amazi azihinduramo “divayi nziza.” (Soma muri Yohana 2:3, 6-11.) Ese Yesu yagombaga gukora icyo gitangaza byanze bikunze? Oya. Yabitewe n’uko yitaga ku bantu kandi yashakaga kwigana umuco wa Se wo kugira ubuntu.

4, 5. (a) Igitangaza cya mbere cya Yesu kitwigisha iki? (b) Igitangaza cy’i Kana kitwigisha iki ku bihereranye n’igihe kizaza?

4 Igitangaza Yesu yakoze cyatumye haboneka divayi nziza nyinshi, ku buryo yahagije abantu benshi. Icyo gitangaza kitwigisha iki? Kuba Yesu yaragize ubushake bwo gukora igikorwa nk’icyo gihebuje bitwizeza ko we na Se bita ku byiyumvo by’abantu. Yesu na Se si abanyabugugu. Tekereza ukuntu mu isi nshya Yehova azakoresha imbaraga ze atitangiriye itama, agakoreshereza “abantu bo mu mahanga yose” ibirori bikomeye.Soma muri Yesaya 25:6.

5 Tekereza nawe! Vuba aha Yehova azaha buri wese ibyo akeneye. Buri wese azagira inzu nziza n’ibyokurya byiza. Tugira ibyishimo byinshi iyo dutekereje ku bintu byiza byose Yehova azaduha mu isi izaba yahindutse Paradizo.

Iyo tugize ubuntu tugatanga igihe cyacu, tuba twigana Yesu (Reba paragarafu ya 6)

6. Yesu yakoreshaga ate imbaraga ze, kandi se twamwigana dute?

6 Igihe Satani yageragezaga Yesu amusaba guhindura amabuye imigati, yanze gukoresha imbaraga ze zo gukora ibitangaza agamije guhaza ibyifuzo bye (Mat 4:2-4). Ahubwo yakoresheje imbaraga ze aha abandi ibyo babaga bakeneye. Twakwigana dute umuco wa Yesu wo kwita ku bandi mu buryo buzira ubwikunde? Yashishikarije abagaragu b’Imana ‘kugira akamenyero ko gutanga’ (Luka 6:38). Ese dushobora kugaragaza umuco uhebuje wo kugira ubuntu dutumira abandi mu ngo zacu tugasangira kandi tugaterana inkunga mu buryo bw’umwuka? Ese dushobora kugira ubuntu dutanga igihe cyacu nyuma y’amateraniro, tugafasha umuntu ubikeneye, urugero wenda dutega amatwi umuvandimwe urimo asubiramo ikiganiro azatanga? Twafasha dute abakeneye ubufasha mu birebana no kubwiriza? Tugaragaza ko twigana Yesu dufasha abandi uko dushoboye kose, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.

“BOSE BARARYA BARAHAGA”

7. Ni ikihe kibazo kizakomeza kubaho igihe cyose iyi si mbi izaba ikiriho?

7 Ubukene si ubwa none. Yehova yabwiye Abisirayeli ko mu gihugu cyabo hatari kubura abakene (Guteg 15:11). Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Yesu na we yaravuze ati “abakene muri kumwe na bo iteka ryose” (Mat 26:11). Ese Yesu yashakaga kuvuga ko igihe cyose ku isi hazaba abakene? Oya, yashakaga kuvuga ko igihe cyose iyi si mbi yari kuba ikiriho, hari gukomeza kubaho abakene. Ku bw’ibyo, twishimira kumenya ko ibitangaza bya Yesu byari umusogongero w’ibintu byiza bizaba mu gihe Ubwami buzaba butegeka, ubwo abantu bose bazaba bafite ibyokurya bibahagije.

8, 9. (a) Ni iki cyatumye Yesu akora igitangaza cyo kugaburira abantu babarirwaga mu bihumbi? (b) Iyo utekereje kuri icyo gitangaza, ni iki wumva kigukoze ku mutima?

8 Umwanditsi wa zaburi yavuze ibirebana na Yehova agira ati “upfumbatura ikiganza cyawe ugahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose” (Zab 145:16). Akenshi Kristo, we ‘mbaraga z’Imana,’ yiganaga Se, agapfumbatura ikiganza cye agahaza ibyifuzo by’abigishwa be. Ibyo ntiyabikoraga ashaka gusa kugaragaza ko afite imbaraga. Yabiterwaga n’uko yitaga ku bandi by’ukuri. Reka turebe ibivugwa muri Matayo 14:14-21. (Hasome.) Abigishwa ba Yesu baramusanze bamubwira ikibazo kirebana n’ibyokurya. Uretse kuba na bo ubwabo bashobora kuba bari bashonje, bari banahangayikishijwe n’imbaga y’abantu bari bashonje kandi bananiwe, bari baje n’amaguru baturutse mu migi itandukanye, bakurikira Yesu (Mat 14:13). Yari gukora iki?

9 Yesu yafashe imigati itanu n’amafi abiri, agaburira abagabo bagera ku 5.000 ndetse n’abagore n’abana. Ese iyo dutekereje ukuntu Yesu yakoresheje imbaraga ze zo gukora ibitangaza yita ku bagize imiryango, hakubiyemo n’abana bato, ntibidukora ku mutima? Abo bantu ‘barariye barahaga.’ Ibyo byumvikanisha ko hari ibyokurya byinshi. Yesu yabahaye ibyokurya bihagije byari kubafasha mu rugendo rurerure bari gukora basubira iwabo (Luka 9:10-17). Bakusanyije ibyasigaye buzuza ibitebo 12.

10. Vuba aha bizagendekera bite ubukene?

10 Muri iki gihe, abantu babarirwa muri miriyoni amagana ntibabona ibintu by’ibanze baba bakeneye bitewe n’abategetsi babi b’abanyamururumba. Ndetse na bamwe mu bavandimwe bacu ntibabona ibyokurya ‘bibahagije.’ Icyakora, igihe kiregereje ubwo abantu bumvira bazishimira kuba mu isi itarangwamo akarengane n’ubukene. Ese ubaye ufite ubushobozi, ntiwaha abantu ibyo bakeneye? Imana Ishoborabyose ifite imbaraga n’icyifuzo cyo kubikora, kandi izabikora vuba aha. Koko rero, turi hafi gukizwa!Soma muri Zaburi ya 72:16.

11. Kuki wemera udashidikanya ko vuba aha Kristo azakora ibitangaza ku isi hose, kandi se ibyo bigushishikariza gukora iki?

11 Igihe Yesu yari ku isi, yakoze ibitangaza mu gace gato, mu gihe cy’imyaka itatu n’igice gusa (Mat 15:24). Igihe azaba ari Umwami wahawe ikuzo, azafasha abantu bo hirya no hino ku isi (Zab 72:8). Ibitangaza bya Yesu bitwizeza ko yifuza gukoresha imbaraga ze adukorera ibyiza. Nubwo tudashobora gukora ibitangaza, dushobora kwereka abandi icyo Ijambo ry’Imana ryahumetswe rivuga. Ubuhanuzi bwa Bibiliya buduha gihamya y’uko hari ibyiza dutegereje mu gihe kizaza. Ese twebwe Abahamya ba Yehova bazi ibyo bintu bihebuje bizaba mu gihe kizaza, ntitwumva tugomba kubibwira abandi (Rom 1:14, 15)? Nimucyo tujye tubitekerezaho maze bitume tubwira abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.Zab 45:1; 49:3.

BAFITE UBUSHOBOZI BWO GUTEGEKA IMBARAGA KAMERE

12. Kuki dushobora kwizera ko Yesu asobanukiwe neza ibirebana n’ibidukikije?

12 Imana yaremye isi n’ibiyiriho iri kumwe n’Umwana wayo w’ikinege wari “umukozi w’umuhanga” (Imig 8:22, 30, 31; Kolo 1:15-17). Ku bw’ibyo, Yesu asobanukiwe neza ibirebana n’ibidukikije. Azi uko yacunga umutungo kamere w’isi n’uko yawukoresha neza.

Ni iki kigukora ku mutima ku birebana n’ukuntu Yesu yakoreshaga imbaraga ze zo gukora ibitangaza? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 14)

13, 14. Tanga urugero rugaragaza ukuntu Kristo ashobora gutegeka imbaraga kamere.

13 Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko ari “imbaraga z’Imana” ategeka ibintu kamere. Reka turebe icyo yakoze igihe abigishwa be bari bugarijwe n’umuyaga w’ishuheri. (Soma muri Mariko 4:37-39.) Hari intiti mu bya Bibiliya yagize iti “ijambo ry’ikigiriki [ryahinduwemo “umuyaga w’ishuheri” muri Mariko 4:37] ryumvikanisha inkubi y’umuyaga. Ntiryumvikanisha umuyaga woroheje . . . ahubwo ryumvikanisha umuyaga ukaze uzana n’ibicu bibuditse, inkuba n’imvura nyinshi, maze ukayogoza ibintu.”

14 Sa n’ureba uko byari bimeze: Kristo yari yananiwe cyane bitewe n’umurimo wo kubwiriza yari yakoze. Imiraba yakubitaga ku bwato maze amazi akabwisukamo. Nubwo hari urusaku rwinshi rwaterwaga n’uwo muyaga w’ishuheri n’ubwato bwateraganwaga hirya no hino, Yesu yakomeje kwisinzirira. Yari akeneye kuruhuka. Abigishwa bahiye ubwoba maze bakangura Yesu bamutabaza bati “tugiye gupfa!” (Mat 8:25). Yesu yarakangutse, maze ategeka umuyaga n’inyanja ati “ceceka! Tuza!” Ako kanya umuyaga wahise uhosha (Mar 4:39). Mu by’ukuri, Yesu yategetse umuyaga n’inyanja gutuza, maze ntibyongere kwivumbagatanya. Hanyuma byagenze bite? ‘Habaye ituze ryinshi.’ Mbega imbaraga Yesu yagaragaje!

15. Imana Ishoborabyose yagaragaje ite ko ifite ububasha bwo gutegeka imbaraga kamere?

15 Kubera ko Yehova ari we wahaga Kristo imbaraga, dufite impamvu zo kwemera ko Imana Ishoborabyose ifite ububasha bwo gutegeka imbaraga kamere. Reka dufate ingero nke. Mbere y’Umwuzure, Yehova yaravuze ati ‘mu minsi irindwi nzagusha imvura mu isi imare iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine’ (Intang 7:4). Nanone kandi, mu Kuva 14:21 havuga ko ‘Yehova yahuhishije umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, agatangira gusubiza inyanja inyuma.’ Naho muri Yona 1:4 ho hagira hati “Yehova ateza inkubi y’umuyaga muri iyo nyanja, izamo umuhengeri mwinshi ku buryo ubwato bwari hafi kurohama.” Kumenya ko Yehova afite ubushobozi bwo gutegeka imbaraga kamere biraduhumuriza. Biragaragara rero ko mu gihe kiri imbere azita ku mubumbe wacu w’isi.

16. Kuki kumenya ko Umuremyi wacu n’Umwana we w’imfura bafite ubushobozi bwo gutegeka imbaraga kamere biduhumuriza?

16 Kumenya ko Umuremyi wacu n’ “umukozi [we] w’umuhanga” bafite ubushobozi bwo gutegeka imbaraga kamere, biraduhumuriza. Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, abantu bose bazaba bari ku isi bazagira umutekano. Ibiza bihahamura abantu ntibizongera kubaho. Mu isi nshya, nta wuzongera gutinya inkubi z’imiyaga, za tsunami, kuruka kw’ibirunga cyangwa imitingito. Gutekereza ko hari igihe abantu bazaba batagihitanwa n’ibintu kamere cyangwa ngo bibamugaze kubera ko ‘ihema ry’Imana rizaba riri kumwe na bo,’ ni ibintu bishimishije rwose (Ibyah 21:3, 4). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaha Yesu ubushobozi bwo gutegeka imbaraga kamere mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi.

TWIGANE IMANA NA KRISTO

17. Bumwe mu buryo twakwiganamo Imana na Kristo ni ubuhe?

17 Birumvikana ko tudafite ubushobozi bwo kuvanaho ibiza nk’ubwo Yehova na Yesu bafite, ariko natwe dufite imbaraga mu rugero runaka. Twazikoresha dute? Uburyo bumwe twazikoreshamo ni ugukora ibivugwa mu Migani 3:27. (Hasome.) Mu gihe abavandimwe bacu bahuye n’ibibazo, dushobora kubahumuriza kandi tukabafasha mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka (Imig 17:17). Dushobora kubafasha mu gihe bagezweho n’ibiza. Iyumvire amagambo yo gushimira umupfakazi yavuze abikuye ku mutima, nyuma y’aho inzu ye yangirijwe n’inkubi y’umuyaga. Yagize ati “nishimira cyane kuba ndi mu muryango wa Yehova, bidatewe gusa n’ubufasha bwo mu buryo bw’umubiri nahawe, ahubwo nanone bitewe n’ukuntu nafashijwe mu buryo bw’umwuka.” Zirikana nanone amagambo yavuzwe na mushiki wacu w’umuseribateri wumvise yihebye kandi ashobewe amaze kubona ukuntu inzu ye yari yangijwe n’inkubi y’umuyaga. Nyuma yo guhabwa ubufasha, yaravuze ati “sinabona icyo mvuga. Sinabona uko nsobanura uko numva merewe . . . Urakoze Yehova!” Twishimira ko turi mu muryango w’abavandimwe bita by’ukuri ku byo abandi bakeneye. Ikidushimisha cyane kurushaho ni uko Yehova na Yesu Kristo bita cyane ku bagize ubwoko bw’Imana.

18. Ni iki kigukora ku mutima ku birebana n’impamvu zatumaga Yesu akora ibitangaza?

18 Igihe Yesu yakoraga umurimo we, yagaragaje ko ari “imbaraga z’Imana.” Ariko se ni iki cyatumaga akora ibitangaza? Yesu ntiyigeze akoresha imbaraga ze ashaka kwibonekeza cyangwa agamije kugera ku nyungu ze. Mu by’ukuri, ibitangaza Yesu yakoze bigaragaza urukundo akunda abantu. Ibyo tuzabibona mu gice gikurikira.