Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco

Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco

“Nimukarabe ibiganza . . . kandi mweze imitima yanyu.”YAK 4:8.

1. Isi ibona ite ibirebana no kuba indakemwa mu by’umuco?

TURI mu isi irangwa n’ubwiyandarike. Urugero, abantu benshi batekereza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina cyangwa kuryamana n’uwo mutashakanye nta cyo bitwaye. Filimi, ibitabo, indirimbo n’amatangazo yo kwamamaza biba byuzuyemo ibintu by’ubwiyandarike (Zab 12:8). Ubwiyandarike bwogeye hose ku buryo umuntu yakwibaza ati “ese koko umuntu ashobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco?” Birashoboka rwose. Abakristo b’ukuri bashobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco babifashijwemo na Yehova.Soma mu 1 Abatesalonike 4:3-5.

2, 3. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko turwanya ibyifuzo bibi? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

2 Ariko kandi, tugomba kubanza kwemera ko kugira ngo tube indakemwa mu by’umuco dusabwa kwirinda irari riganisha ku bwiyandarike. Kimwe n’uko icyambo gishobora gukurura ifi, ni ko n’Umukristo ashobora gukururwa n’ibitekerezo bibi n’irari riganisha ku bwiyandarike, mu gihe adahise abirwanya. Bishobora kureshya umubiri wacu wononekaye bikaba byatuma tugwa mu bwiyandarike. Nyuma y’igihe, ibyifuzo bibi bishobora kutuganza, ku buryo tubonye uburyo twakora icyaha. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti ‘irari ribyara icyaha.’Soma muri Yakobo 1:14, 15.

3 Ni iby’ingenzi gutekereza ukuntu irari ry’akanya gato rishobora kubyara icyaha gikomeye. Ariko kandi, duterwa inkunga no kumenya ko iyo twirinze ko ibyifuzo bibi bishinga imizi mu mitima yacu bituma tudakora icyaha cy’ubwiyandarike, bityo ntitugerweho n’ingaruka zibabaje (Gal 5:16). Reka dusuzume ibintu bitatu bizadufasha kurwanya ibyifuzo bibi, ni ukuvuga imishyikirano dufitanye na Yehova, inama zo mu Ijambo rye n’ubufasha duhabwa n’Abakristo bagenzi bacu bakuze mu buryo bw’umwuka.

“MWEGERE IMANA”

4. Kuki ari iby’ingenzi ko twegera Yehova?

4 Bibiliya igira inama abifuza ‘kwegera Imana’ igira iti “nimukarabe ibiganza . . . kandi mweze imitima yanyu” (Yak 4:8). Iyo duha agaciro ubucuti dufitanye na Yehova, twifuza kumunezeza mu byo dukora no mu byo dutekereza. Twifuza kugira “umutima utanduye” twerekeza ubwenge bwacu ku bintu biboneye, ku birangwa n’ingeso nziza no ku bintu bishimwa (Zab 24:3, 4; 51:6; Fili 4:8). Yehova azi ko turi abantu badatunganye; azi ko dushobora kugira ibyifuzo bibi. Ariko kandi, tuzi ko iyo dukomeje kwerekeza ibitekerezo ku bintu bibi aho gukora uko dushoboye kose ngo tubyikuremo, tumubabaza (Intang 6:5, 6). Kuzirikana ibyo bituma twiyemeza gukomeza kugira ibitekerezo biboneye.

5, 6. Isengesho ryadufasha rite kurwanya irari riganisha ku bwiyandarike?

5 Yehova azadufasha kurwanya ibitekerezo bibi nidukomeza kumusenga tumusaba ubufasha. Iyo twegereye Yehova binyuze ku isengesho, na we aratwegera. Aduha umwuka we wera, bityo ugatuma turushaho kwiyemeza kurwanya ibitekerezo by’ubwiyandarike, maze tugakomeza kuba indakemwa mu by’umuco. Ku bw’ibyo, dushobora kubwira Imana mu masengesho yacu ko twifuza kugira ibitekerezo biyishimisha (Zab 19:14). Tuyisaba twicishije bugufi ko yareba niba mu mutima wacu harimo ibyifuzo bibi bishobora gutuma dukora icyaha (Zab 139:23, 24). Ese tuyinginga buri gihe tuyisaba ko yadufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe duhanganye n’igishuko?Mat 6:13.

6 Mbere y’uko tumenya Yehova, dushobora kuba twarakundaga gukora ibintu yanga, kandi dushobora kuba tukirwana n’ibyifuzo bibi. Nubwo byaba bimeze bityo, ashobora kudufasha kugira ihinduka rikenewe kugira ngo dukomeze kumukorera mu buryo yemera. Ibyo Umwami Dawidi yari abizi neza. Igihe yari amaze gusambana na Batisheba, yinginze Yehova ati “undememo umutima uboneye, kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama” (Zab 51:10, 12). Umubiri wacu udatunganye ushobora gutuma dushaka gukora icyaha, ariko Yehova ashobora gutuma tugira umutima umwumvira. Nubwo ibyifuzo bibi byaba byarashinze imizi mu mutima wacu bigatangira kuganza ibitekerezo biboneye, Yehova ashobora kuyobora intambwe zacu tukumvira amategeko ye kandi tukabaho mu buryo buhuje na yo. Ashobora kudufasha ntihagire ikibi icyo ari cyo cyose kidutegeka.Zab 119:133.

Niba icyifuzo kibi gitangiye gushinga imizi mu mitima yacu, tugomba guhita tukirandura (Reba paragarafu ya 6)

“MUJYE MUSHYIRA IRYO JAMBO MU BIKORWA”

7. Ijambo ry’Imana ryadufasha rite kwirinda ibitekerezo bibi?

7 Yehova ashobora gusubiza amasengesho tumusenga tumusaba ubufasha akoresheje Ijambo rye Bibiliya. Ubwenge bukubiye mu Ijambo ry’Imana “mbere na mbere buraboneye” (Yak 3:17). Gusoma Bibiliya buri munsi no gutekereza ku byo dusoma bishobora kuturinda ibitekerezo by’ubwiyandarike (Zab 19:7, 11; 119:9, 11). Nanone kandi, Bibiliya irimo ingero n’inama zihariye zadufasha kwirinda ibyifuzo bibi.

8, 9. (a) Ni iki cyatumye umusore umwe asambana n’umugore wiyandarikaga? (b) Ibivugwa mu Migani igice cya 7 bishobora gutuma twirinda iyihe mimerere?

8 Mu Migani 5:8 hagira hati ‘ugendere kure [umugore wiyandarika] kandi ntukegere umuryango w’inzu ye.’ Akaga gashobora guterwa no gusuzugura iyo nama kaboneka mu Migani igice cya 7, ahavuga ibihereranye n’umusore wagendagendaga hafi y’inzu y’umugore wiyandarikaga. Bwari bugiye kwira. Igihe yari mu ihuriro ry’umuhanda, yasanganiwe n’umugore ushobora kuba yari yambaye imyenda y’indaya. Uwo mugore yaramufashe aramusoma. Amagambo ye areshya yatumye uwo musore agira irari atashoboraga gutegeka. Barasambanye. Uko bigaragara, uwo musore ntiyari yagambiriye gukora icyaha cy’ubusambanyi. Yari ataraba inararibonye kandi adafite ubushishozi. Nubwo byari bimeze bityo, yagezweho n’ingaruka z’ibikorwa bye. Icyari kuba cyiza ni uko yari kwirinda guhura na we.Imig 7:6-27.

9 Ese natwe hari igihe dushobora kugaragaza ko tudafite ubushishozi, wenda twishyira mu mimerere iteje akaga ishobora gutuma tugira ibyifuzo bibi? Urugero, nijoro hari za televiziyo zigaragaza porogaramu z’ubwiyandarike. Ku bw’ibyo, kuva kuri televiziyo imwe ujya ku yindi ushaka gusa kureba ibiriho, bishobora kuguteza akaga. Nanone kandi, kujya ku miyoboro ya interineti tutazi icyo yerekana, cyangwa kujya ku mbuga za interineti zizaho amatangazo yo kwamamaza aba arimo ibintu by’ubwiyandarike, ndetse no kujya ku miyoboro yerekana porunogarafiya, bishobora kuduteza akaga. Muri iyo mimerere, ibyo tureba bishobora gutuma tugira irari riganisha ku bwiyandarike, bikaba byatuma tutumvira Yehova.

10. Kuki kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina bishobora guteza akaga? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Ubundi buryo Bibiliya idufashamo, ni uko iduha inama y’ukuntu dukwiriye kwitwara ku bo tudahuje igitsina. (Soma muri 1 Timoteyo 5:2.) Iyo nama igaragaza neza ko dukwiriye kwirinda kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina. Bamwe bashobora gutekereza ko kureshya umuntu mudahuje igitsina wenda ukoresheje ibimenyetso by’umubiri cyangwa indoro, nta cyo biba bitwaye kuko nta wuba wakoze ku wundi. Ariko iyo abantu badahuje igitsina bafitanye agakungu, bashobora kugira ibitekerezo bibi byatuma bakora icyaha cy’ubusambanyi. Byarabaye kandi n’ubu bishobora kuba.

11. Ni uruhe rugero rwiza Yozefu yatanze?

11 Mu birebana n’ibyo, Yozefu yagaragaje ubwenge. Igihe umugore wa shebuja, ari we Potifari, yageragezaga kumureshya, yamuteye utwatsi. Ariko uwo mugore ntiyacitse intege. Uko bwije n’uko bukeye yamusabaga kumarana na we igihe (Intang 39:7, 8, 10). Dukurikije uko intiti mu bya Bibiliya yabivuze, ni nk’aho umugore wa Potifari yamubwiraga ati “ ‘reka tumare akanya gato turi twenyine,’ yiringiye ko [Yozefu] yari kwifuza kuryamana na we.” Ariko kandi, Yozefu yari yariyemeje kutazigera yemera amareshyo ye, kandi ntiyigeze agirana na we agakungu. Muri ubwo buryo, yirinze ko ibyifuzo bibi bishinga imizi mu mutima we. Igihe uwo mugore yageragezaga guhatira Yozefu kuryamana na we, yahise agira icyo akora atazuyaje. ‘Yamusigiye umwenda we arahunga ajya hanze.’Intang 39:12.

12. Tubwirwa n’iki ko ibyo tureba bishobora kugira ingaruka ku mutima wacu?

12 Nanone kandi, Bibiliya igaragaza akaga gashobora kutugeraho turamutse twemeye ko amaso yacu ayobya umutima wacu. Ijisho rishobora kubyutsa irari ry’ibitsina ridakwiriye cyangwa rigatuma ryiyongera. Yesu yatanze umuburo agira ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Mat 5:28). Ibuka ibyabaye ku Mwami Dawidi. Bibiliya igira iti ‘Dawidi ahagaze hejuru y’inzu abona umugore wiyuhagiraga’ (2 Sam 11:2). Ntiyaretse gukomeza kumureba kandi ngo yerekeze ibitekerezo bye ahandi. Ibyo byatumye yifuza umugore w’undi mugabo, kandi ashaka uko yasambana na we.

13. Kuki tugomba ‘kugirana isezerano n’amaso yacu,’ kandi se ibyo bikubiyemo iki?

13 Kugira ngo turwanye ibitekerezo by’ubwiyandarike, tugomba ‘kugirana isezerano n’amaso yacu’ nk’uko umukiranutsi Yobu yabigenje (Yobu 31:1, 7, 9). Tugomba kwiyemeza gutegeka amaso yacu maze ntitwemere ko yitegereza undi muntu mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina. Ibyo bikubiyemo kwirinda kureba amashusho abyutsa irari ry’ibitsina haba kuri orudinateri, ku byapa byamamaza, ku bifubiko by’ibinyamakuru cyangwa ahandi.

14. Twakungukirwa dute n’inama idusaba gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco?

14 Niba mu byo twasuzumye hari aho wasanze ugomba kugira icyo ukora kugira ngo urusheho kurwanya ibyifuzo bibi, ukwiriye kubikora utazuyaje. Kurikiza inama usanga mu Ijambo ry’Imana zizagufasha kwirinda gukora ibibi kandi zitume ukomeza kuba indakemwa mu by’umuco.Soma muri Yakobo 1:21-25.

‘TUMIRA ABASAZA’

15. Kuki ari iby’ingenzi gushaka ubufasha niba duhanganye n’ibyifuzo bibi?

15 Niba duhanganye n’irari ry’ibitsina ridakwiriye, Abakristo bagenzi bacu na bo bashobora kudufasha. Birumvikana ko kuganira n’abandi ku kibazo nk’icyo atari ibintu byoroshye. Ariko nitugira ubutwari bwo kwemera ko Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka urangwa n’ubugwaneza adufasha, bizaturinda gupfobya ibyifuzo bibi dufite (Imig 18:1; Heb 3:12, 13). Kuganira n’Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka bishobora kudufasha kumenya aho dukeneye kugira ihinduka. Ibyo bishobora gutuma tugira ibyo tunonosora kugira ngo tugume mu rukundo rwa Yehova.

16, 17. (a) Abasaza bafasha bate abahanganye n’ibyifuzo bibi? Tanga urugero. (b) Kuki ari byiza ko abareba porunogarafiya bashaka ubufasha badatinze?

16 Abasaza b’Abakristo ni bo cyane cyane bujuje ibisabwa kugira ngo badufashe. (Soma muri Yakobo 5:13-15.) Hari umusore wo muri Burezili wamaze imyaka myinshi ahanganye n’ibyifuzo bibi. Yagize ati “nari nzi ko ibitekerezo byanjye bitashimishaga Yehova, ariko numvaga mfite isoni zo kubibwira abandi.” Igishimishije ni uko hari umusaza wo mu itorero ryabo wabonye ko yari akeneye gufashwa, maze amutera inkunga yo gushaka abasaza. Uwo musore yagize ati “natangajwe n’ukuntu abasaza banyitayeho; banyitayeho cyane kandi baranyumva kuruta uko nabitekerezaga. Banteze amatwi bitonze ubwo nababwiraga ibibazo byanjye. Bakoresheje Bibiliya kugira ngo bongere kunyizeza ko Yehova ankunda, kandi dusengera hamwe. Ibyo byatumye nemera bitangoye inama ishingiye kuri Bibiliya bangiriye.” Nyuma y’imyaka runaka, ubwo yari amaze kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, yagize ati “ubu nsobanukiwe akamaro ko gushaka ubufasha aho kugerageza kwikorera imitwaro yacu twenyine.”

17 Niba ujya ugira irari riganisha ku bwiyandarike bitewe n’uko ufite akamenyero ko kureba porunogarafiya, ni iby’ingenzi ko usaba ubufasha. Uko utinda gushaka ubufasha, ni na ko ibyifuzo bibi biba bishobora ‘gutwita, bikabyara icyaha,’ kikababaza abandi kandi kigashyira umugayo ku izina rya Yehova. Icyifuzo cyo gushimisha Yehova no kuguma mu itorero rya gikristo cyatumye abagaragu be benshi bemera ubufasha burangwa n’urukundo bahawe.Yak 1:15; Zab 141:5; Heb 12:5, 6.

IYEMEZE GUKOMEZA KUBA INDAKEMWA MU BY’UMUCO

18. Ni iki wiyemeje?

18 Uko isi ya Satani igenda irushaho guhenebera mu by’umuco, Yehova agomba kuba yishima cyane iyo abonye abagaragu be bamwiyeguriye bashyiraho imihati myinshi, kugira ngo bakomeze kugira ibitekerezo bitanduye kandi bashyigikire amahame ye mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Ku bw’ibyo, nimucyo buri wese muri twe yiyemeze gukomeza kwegera Yehova no kwemera ubuyobozi atanga binyuze ku Ijambo rye no ku itorero rya gikristo. Gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco bituma muri iki gihe tugira ibyishimo n’amahoro (Zab 119:5, 6). Mu gihe kiri imbere, ubwo Satani azaba amaze gukurwaho, tuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana izaba itanduye mu by’umuco.