Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO WAHANGANA N’IMIHANGAYIKO

Guhangayikishwa n’umuryango

Guhangayikishwa n’umuryango

Janet yaravuze ati “data amaze gupfa, umugabo wanjye yambwiye ko agiye gushaka undi mugore. Bidateye kabiri yahambiriye utwe agenda adasezeye kandi yantanye abana babiri.” Janet yaje kubona akazi, ariko amafaranga yakoreraga ntiyashoboraga kwishyura umwenda w’inzu bari barafashe muri banki. Ariko hari ibindi bibazo yari ahanganye na byo. Yagize ati “nahangayikishwaga n’inshingano nshyashya nagombaga gusohoza jyenyine. Niciraga urubanza, nkumva ko abana banjye batabona nk’ibyo abandi babyeyi baha abana babo. N’ubu ndacyahangayikishwa n’uko abantu batubona jye n’abana banjye. Ese aho ntibatekereza ko ari jye watumye umugabo wanjye agenda?”

Janet

Gusenga byafashije Janet kwakira ibyamubayeho kandi akomeza kugirana ubucuti n’Imana. Akomeza agira ati ‘akenshi ndara ntagohetse ijoro rikambera rirerire maze nkarushaho guhangayika, kuko haba hatuje. Gusenga no gusoma Bibiliya ni byo bimfasha gusinzira. Mpumurizwa n’amagambo yo mu Bafilipi 4:6, 7 agira ati “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.” Namaze amajoro menshi nsenga kandi Yehova yarampumurije ndatuza.

Amagambo Yesu yavuze ku birebana n’isengesho mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, ashobora kuduhumuriza mu gihe duhangayitse. Yagize ati “Imana, ari yo So, iba izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba (Matayo 6:8). Ubwo rero tugomba kuyisaba ibyo dukeneye. Isengesho ni cyo kintu cy’ingenzi kidufasha ‘kwegera Imana.’ Nituyegera na yo ‘izatwegera.’—Yakobo 4:8.

Iyo tumaze gusenga Yehova tumubwira ibiduhangayikishije turatuza. Uretse n’ibyo, ‘yumva amasengesho’ y’abantu bose bamusenga bafite ukwizera, kandi akagira icyo akora (Zaburi 65:2). Ni yo mpamvu Yesu yigishije abigishwa be ko bagomba ‘gusenga buri gihe kandi ntibacogore’ (Luka 18:1). Tugomba gusenga Yehova ubudacogora tumusaba kutuyobora no kudufasha, kuko nitugira icyo tumusaba tumwizeye azakiduha. Ntitugomba gushidikanya ku bushobozi no ku bubasha afite bwo kuduha icyo tumusabye. Iyo ‘dusenze ubudacogora’ biba bigaragaza ko dufite ukwizera nyako.—1 Abatesalonike 5:17.

UKWIZERA NI IKI?

Ukwizera nyakuri ni iki? Kwizera ni ‘ukumenya’ ko Imana iriho koko (Yohana 17:3). Kugira ngo tugire uko kwizera tugomba kubanza kwiga Ijambo ry’Imana tukamenya ibyo itekereza. Ibyo bituma tumenya ko yita kuri buri muntu kandi ko yiteguye kudufasha. Ariko kandi kugira ukwizera nyakuri bikubiyemo ibirenze kumenya Imana. Nanone bikubiyemo kugirana ubucuti na yo no kuyubaha. Nk’uko bimeze ku bantu, ubwo bucuti ntibupfa kwizana. Uko tugenda turushaho kumenya Imana ni ko n’ukwizera kwacu ‘kugenda kwiyongera.’ Nanone iyo tubonye ukuntu Imana idufasha bituma ‘dukora ibiyishimisha’ (2 Abakorinto 10:15; Yohana 8:29). Uko kwizera ni ko kwafashije Janet guhangana n’imihangayiko.

Janet yaravuze ati “icyamfashije kugira ukwizera nyakuri ni ukubona ukuntu Yehova yagiye amfasha mu bibazo byose nahuye na byo. Twagiye duhura n’akarengane tudashobora kwihanganira. Nasenze Yehova cyane, maze adukemurira ibibazo numvaga ko bidashobora gukemuka. Iyo ndimo nsenga, nibuka ibyo yankoreye byose nkamushimira. Igihe cyose twabaga tumukeneye yaratugobokaga. Nanone Yehova yampaye incuti nyancuti, ari bo Bakristo b’ukuri duhuje ukwizera. Bambaye hafi kandi babereye abana banjye urugero rwiza. *

“Nzi impamvu Yehova yavuze amagambo ari muri Malaki 2:16, agira ati ‘nanga abatana.’ Guhemukirwa n’uwo mwashakanye, bitera agahinda. Nubwo hashize igihe umugabo wanjye antaye, hari igihe numva mfite irungu kandi nkumva nta cyo maze. Iyo ibyo bimbayeho ngerageza gushaka uwo nafasha kandi buri gihe bingirira akamaro.” Janet akurikiza ihame rya Bibiliya ritubuza kwitarura abandi maze bigatuma adahangayika cyane. *Imigani 18:1.

Imana ni “yo se w’imfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi.”—Zaburi 68:5

Janet agira ati “mpumurizwa cyane no kumenya ko Imana ari ‘se w’imfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi.’ Ntizigera inta nk’uko umugabo wanjye yantaye” (Zaburi 68:5). Janet azi ko Imana itajya ‘itugerageresha ibibi.’ Ahubwo iha bose ubwenge “ititangiriye itama” kandi ikaduha “imbaraga zirenze izisanzwe,” kugira ngo idufashe guhangana n’imihangayiko.—Yakobo 1:5, 13; 2 Abakorinto 4:7.

Ariko se byagenda bite mu gihe duhangayikishijwe n’amakuba?

^ par. 10 Niba wifuza izindi nama zagufasha guhangana n’imihangayiko, reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Wakora iki mu gihe usumbirijwe n’amakuba?” ziboneka mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Nyakanga 2015. Nanone iyo gazeti iboneka ku rubuga rwa www.pr418.com/rw.