Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO WAHANGANA N’IMIHANGAYIKO

Guhangayikishwa n’amakuba

Guhangayikishwa n’amakuba

Alona yagize ati “iyo intabaza ivuze ntangira guhinda umushyitsi, maze nkiruka nkajya kwihisha ahantu habigenewe. Iyo mpageze na bwo nkomeza kugira ubwoba. Icyakora iyo ntari aho hantu bihisha, bwo biba ibindi bindi. Urugero, hari igihe numvise intabaza ndimo ntembera mu muhanda, maze ntangira kurira cyane bigeza ubwo naniwe no guhumeka. Icyo gihe namaze amasaha menshi ntaratuza, maze bigiye guhumira ku mirari, numva irongeye iravuze.”

Alona

Intambara ni kimwe mu bidutera ubwoba maze tugahangayikishwa n’ibizakurikiraho. Ariko hari n’ibindi. Urugero, iyo umenye ko urwaye indwara ishobora kuguhitana cyangwa ukamenya ko hari uwawe uyirwaye, urahangayika. Hari n’abashobora kwibaza bati “ese ko intambara, ubugizi bwa nabi, guhumanya ibidukikije, ibiza n’ibyorezo byuzuye mu isi, abana bacu cyangwa abuzukuru bacu bazaba mu isi imeze ite?” None se twahangana dute n’imihangayiko nk’iyo?

Umuntu wugarijwe n’amakuba, yagombye kumvira inama igira iti “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha” (Imigani 27:12). Tugomba gufata ingamba zo kurinda ubwenge bwacu n’ibyiyumvo byacu, nk’uko turinda ubuzima bwacu. Imyidagaduro irimo urugomo n’amakuru arimo amashusho ateye ubwoba, biza byiyongera ku mihangayiko tuba twisanganiwe. Nubwo kwirinda kwitegeza ayo mashusho mabi bidakuraho imihangayiko, ubwenge Imana yaduhaye ntitwagombye kubwuzuzamo ibibi. Ahubwo twagombye kubwuzuzamo “iby’ukuri byose. . . ibikiranuka byose, ibiboneye byose n’ibikwiriye gukundwa byose.” Nitubigenza dutyo, “Imana y’amahoro” izadukomeza kandi itume dutuza.—Abafilipi 4:8, 9

AKAMARO K’ISENGESHO

Ukwizera nyakuri kudufasha guhangana n’imihangayiko. Bibiliya itugira inama yo ‘kuba maso kugira ngo dushishikarire gusenga’ (1 Petero 4:7). Dushobora gusaba Imana kudufasha kandi tukayisaba ubwenge n’ubutwari kugira ngo dushobore kwakira ibitugezeho. Ariko tugomba kuyisenga twizeye ko “icyo dusabye cyose itwumva.”—1 Yohana 5:15.

Ari kumwe n’umugabo we Avi

Bibiliya ivuga ko “isi yose iri mu maboko y’umubi” kandi ko Satani ari we ‘mutware w’iyi isi’ aho kuba Imana (Yohana 12:31; 1 Yohana 5:19). Ni yo mpamvu igihe Yesu yatwigishaga gusenga, yavuze ko twagombye gusenga tugira tuti “udukize umubi” (Matayo 6:13). Alona yaravuze ati “buri gihe iyo numvise intabaza, nsenga Yehova musaba kumfasha gutuza. Nanone umugabo wanjye ampamagara kuri telefoni tugasengera hamwe. Mu by’ukuri gusenga birafasha.” Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya yavuze igira iti “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose.”—Zaburi 145:18.

IBYIRINGIRO BY’IGIHE KIZAZA

Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Ubwami bwawe nibuze” (Matayo 6:10). Ubwami bw’Imana buzavanaho burundu ibiduhangayikisha byose. Imana ‘izakuraho intambara kugeza ku mpera z’isi,’ ikoresheje Yesu “Umwami w’amahoro” (Yesaya 9:6; Zaburi 46:9). Bibiliya igira iti ‘[Imana] izacira imanza mu moko menshi. . . . Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana. . . . Nta wuzabahindisha umushyitsi’ (Mika 4:3, 4). Abantu “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo” (Yesaya 65:21). Nanone kandi “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.

Uko ingamba dufata zaba zimeze kose, kwirinda “ibigwirira abantu” si ko buri gihe bizatworohera. Nanone ntidushobora kwirinda kuba ahantu habi mu gihe kibi (Umubwiriza 9:11). Intambara, urugomo n’ibyorezo by’indwara biracyahitana abantu beza. None se abo bantu b’inzirakarengane bihitana amaherezo yabo azaba ayahe?

Abo bantu batagira ingano bapfuye, umubare wabo ukaba uzwi n’Imana yonyine, bazazuka. Ubu bameze nk’abasinziriye, kandi Imana izakomeza kubazirikana kugeza igihe ‘abari mu mva . . . bazaviramo’ (Yohana 5:28, 29). Bibiliya ivuga ibyerekeye umuzuko igira iti ‘ibyiringiro [dufite] bimeze nk’igitsika ubwato gikomeza ubugingo bwacu, ntibishidikanywaho kandi birahamye’ (Abaheburayo 6:19). Imana “yahaye abantu bose gihamya y’uko izabikora ubwo yazuraga [Yesu] mu bapfuye.”—Ibyakozwe 17:31.

Muri iki gihe, abagerageza gushimisha Imana na bo bahura n’imihangayiko. Paul, Janet na Alona bakomejwe no gusenga Imana no kwizera amasezerano yo muri Bibiliya avuga ibirebana n’igihe kizaza. Ibyo byabafashije gutuza, bashobora guhangana n’imihangayiko. Nawe ‘Imana itanga ibyiringiro izakuzuzamo ibyishimo byose n’amahoro bitewe no kwizera kwawe.’—Abaroma 15:13.