Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?

Wakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?

“Nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye.”—YES 60:13.

INDIRIMBO: 102, 75

1, 2. Mu Byanditswe by’igiheburayo, imvugo ngo “intebe y’ibirenge” by’Imana yerekeza ku ki?

YEHOVA IMANA yaravuze ati “ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, naho isi ikaba intebe y’ibirenge byanjye” (Yes 66:1). Yavuze ibirebana n’iyo ‘ntebe y’ibirenge bye’ ati “nzahesha ikuzo aho nshyira ibirenge byanjye” (Yes 60:13). Abikora ate? Ni iki ibyo bisobanura ku batuye ku ‘ntebe y’ibirenge’ by’Imana?

2 Mu Byanditswe by’igiheburayo, imvugo ngo “intebe y’ibirenge” by’Imana nanone yerekeza ku rusengero rwo muri Isirayeli ya kera (1 Ngoma 28:2; Zab 132:7). Ni rwo abantu basengeragamo Imana y’ukuri. Ni yo mpamvu Yehova yabonaga ko rwari rwiza cyane. Rwatumaga ahabwa ikuzo ku isi.

3. Urusengero rw’Imana rw’ikigereranyo ni iki, kandi se rwatangiye kubaho ryari?

3 Muri iki gihe ntihakiriho urusengero nk’urwari muri Isirayeli ya kera abantu basengeramo Imana y’ukuri. Icyakora, hariho urusengero rwo mu buryo bw’ikigereranyo, kandi ni rwo ruhesha Yehova ikuzo kuruta urundi urwo ari rwo rwose. Urwo rusengero rwo mu buryo bw’ikigereranyo ni gahunda ituma abantu biyunga n’Imana binyuze ku ncungu yatanzwe na Yesu Kristo. Iyo gahunda yatangiye mu mwaka wa 29 igihe Yesu yabatizwaga kandi agasukwaho umwuka, kugira ngo abe Umutambyi Mukuru mu rusengero rwa Yehova rw’ikigereranyo.—Heb 9:11, 12.

4, 5. (a) Ni iki abagaragu ba Yehova bifuza gukora dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 99? (b) Ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?

4 Tugaragaza ko twishimira iyo gahunda Yehova yashyizeho tumenyesha abandi ibirebana n’izina rye n’impano itagereranywa y’incungu yatanze. Dushimishwa cyane no kumenya ko hari Abakristo b’ukuri basaga miriyoni umunani bahesha Yehova ikuzo muri iki gihe. Nubwo bamwe mu bayoboke b’amadini bumva ko bazasingiza Imana bageze mu ijuru, Abahamya ba Yehova bo bazi ko bagomba kuyisingiza bari hano ku isi, kandi bakabikora ubu.

5 Iyo dusingiza Yehova, tuba twigana abagaragu be b’indahemuka bavugwa muri Zaburi ya 99:1-3, 5. (Hasome.) Nk’uko iyo zaburi ibigaragaza, Mose, Aroni na Samweli bashyigikiraga mu buryo bwuzuye gahunda yo gusenga Imana y’ukuri yariho mu gihe cyabo (Zab 99:6, 7). Muri iki gihe, abasigaye bo mu bavandimwe ba Yesu bakorera Yehova mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rw’ikigereranyo, mbere yo kujya kuba abatambyi hamwe na Yesu mu ijuru. Abagize “izindi ntama” babarirwa muri za miriyoni babashyigikira mu budahemuka (Yoh 10:16). Nubwo abagize ayo matsinda yombi bafite ibyiringiro bitandukanye, bose basenga Yehova bunze ubumwe. Ariko kandi, buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese nshyigikira gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera?”

TUMENYE ABAKORERA IMANA MU RUSENGERO RWAYO RW’IKIGERERANYO

6, 7. Ni ikihe kibazo cyavutse mu itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere, kandi se ni iki cyabaye nyuma y’imyaka myinshi?

6 Igihe itorero rya gikristo ryari ritaramara imyaka 100 rivutse, ubuhakanyi bwari bwarahanuwe bwatangiye kubaho (Ibyak 20:28-30; 2 Tes 2:3, 4). Nyuma yaho, kumenya abakoreraga Imana y’ukuri mu rusengero rwayo rw’ikigereranyo byarushijeho kugorana. Nyuma y’imyaka myinshi ni bwo Yehova yabagaragaje akoresheje Yesu Kristo.

7 Mu mwaka wa 1919, abo Yehova yemeraga kandi bamukoreraga mu rusengero rwe rw’ikigereranyo baramenyekanye. Bari baragize ibyo banonosora kugira ngo Imana irusheho kwemera umurimo bayikoreraga (Yes 4:2, 3; Mal 3:1-4). Ibintu intumwa Pawulo yari yarabonye mu iyerekwa byatangiye gusohora.

8, 9. “Paradizo” Pawulo yabonye mu iyerekwa yerekeza ku ki?

8 Ibyo Pawulo yabonye mu iyerekwa bivugwa mu 2 Abakorinto 12:1-4. (Hasome.) Icyo gihe Yehova yeretse Pawulo ibyari kuzaba mu gihe cyari kuza. “Paradizo” Pawulo yabonye ubwo ‘yajyanwaga mu ijuru rya gatatu’ yerekeza ku ki? Icya mbere, ishobora kwerekeza kuri Paradizo izaba ku isi (Luka 23:43). Icya kabiri, ishobora kwerekeza ku mimerere ihebuje tuzaba turimo mu isi nshya. Icya gatatu, ishobora kwerekeza ku mimerere myiza cyane yo mu ijuru “muri paradizo y’Imana.”—Ibyah 2:7.

9 Ariko se, kuki Pawulo yavuze ko ‘yari yarumvise amagambo adakwiriye kuvugwa, ayo umuntu atemerewe kuvuga’? Ni ukubera ko igihe cyo gusobanura mu buryo burambuye ibintu bihebuje yari yarabonye muri iryo yerekwa cyari kitaragera. Ariko muri iki gihe, Yehova atwemerera kubwira abandi ibirebana n’imigisha abagize ubwoko bwe bafite.

10. Paradizo y’ikigereranyo itandukaniye he n’urusengero rw’ikigereranyo?

10 Kuba tuvuga ko turi muri paradizo y’ikigereranyo byumvikanisha iki? Byumvikanisha imimerere yihariye abagize ubwoko bw’Imana barimo, ituma bagirana amahoro n’Imana no hagati yabo. Ku bw’ibyo, paradizo y’ikigereranyo itandukanye n’urusengero rw’ikigereranyo. Urusengero rw’ikigereranyo ni gahunda Imana yashyizeho kugira ngo tuyisenge mu buryo yemera. Paradizo y’ikigereranyo ni yo ituma abemerwa n’Imana kandi bakayikorera mu rusengero rwayo rw’ikigereranyo bamenyekana.—Mal 3:18.

11. Ni uwuhe murimo uhebuje dusohoza muri iki gihe?

11 Kuva mu mwaka wa 1919, Yehova yemereye abantu badatunganye gukorana na we kugira ngo habeho paradizo y’ikigereranyo, kandi bagire uruhare mu gutuma ikomera, ndetse bayagure. Ibyo birashimishije rwose! Ese nawe ugira uruhare muri uwo murimo uhebuje? Ese wishimira gukomeza gukorana na Yehova mu gihe ahesha ikuzo ‘aho ashyira ibirenge bye’?

YEHOVA ATUMA UMURYANGO WE URUSHAHO KUBA MWIZA

12. Tubwirwa n’iki ko ibivugwa muri Yesaya 60:17 byasohoye? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

12 Umuhanuzi Yesaya yavuze ibirebana n’ibintu byinshi byari kuzanonosorwa mu gice cyo ku isi cy’umuryango w’Imana. (Soma muri Yesaya 60:17.) Abakiri bato cyangwa abamaze igihe gito bamenye ukuri bagiye basoma ibirebana n’ibyo bintu byanonosowe, cyangwa babyumvana abandi. Ariko hari abavandimwe na bashiki bacu babyiboneye n’amaso yabo. Bemera rwose ko Yehova ayobora umuryango we binyuze ku Mwami yimitse. Bafite impamvu zifatika zituma babyemera kandi natwe ni uko. Nubatega amatwi mu gihe bavuga ibyo babonye, uzarushaho kugira ukwizera gukomeye kandi urusheho kwiringira Yehova.

13. Dukurikije Zaburi ya 48:12-14, ni iki tugomba gukora?

13 Abakristo b’ukuri bose bagomba kubwira abandi ibirebana n’umuryango wa Yehova. Kuba turi mu muryango w’abavandimwe babana amahoro kandi bunze ubumwe muri iyi si yononekaye kandi itarangwa n’urukundo, ni igitangaza rwose! Tuzishimira kubwira “ab’igihe kizaza” ibintu bitangaje birebana n’umuryango wa Yehova, cyangwa “Siyoni,” n’ibirebana na paradizo turimo.—Soma muri Zaburi ya 48:12-14.

14, 15. Ni ibihe bintu byanonosowe nyuma y’umwaka wa 1970, kandi se ni mu buhe buryo byagize akamaro?

14 Abakristo benshi bakuze bo mu matorero yacu bagiye bibonera bimwe mu bintu byanonosowe byatumye igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova kirushaho kuba cyiza. Bibuka igihe amatorero yayoborwaga n’uwitwaga umukozi w’itorero aho kuyoborwa n’inteko y’abasaza, n’igihe ibihugu byabaga bifite umukozi w’ibiro by’ishami aho kugira Komite y’Ibiro by’Ishami. Nanone bibuka igihe Abahamya bayoborwaga na perezida aho kuyoborwa n’Inteko Nyobozi. Nubwo abo bose babaga bafite abavandimwe b’indahemuka babafashaga, mu by’ukuri umuntu umwe ni we wafataga imyanzuro mu itorero, ku biro by’ishami no ku cyicaro gikuru. Nyuma y’umwaka wa 1970, ibintu byaranonosowe maze imyanzuro ikajya ifatwa n’itsinda ry’abasaza aho gufatwa n’umuntu umwe.

15 Ese kuba ibyo bintu byaranonosowe hari akamaro byagize? Byarakagize rwose, kuko abavandimwe babinonosoye bashingiye ku Byanditswe. Aho kugira ngo umuntu umwe abe ari we ufata imyanzuro, abasaza bose, ari zo ‘mpano zigizwe n’abantu’ twahawe na Yehova, bafatira imyanzuro hamwe. Ibyo bituma imico myiza yabo bose igirira akamaro umuryango wa Yehova.—Efe 4:8; Imig 24:6.

Yehova aha abantu bo hirya no hino ku isi ubuyobozi bakeneye (Reba paragarafu ya 16 n’iya 17)

16, 17. Ni ibihe bintu byanonosowe byagushimishije cyane? Kuki byagushimishije?

16 Nanone tekereza ibintu biherutse guhinduka ku birebana n’ibitabo byacu. Mu gihe tubwiriza, twishimira guha abantu ibitabo birimo inama z’ingirakamaro kandi bisa neza. Tekereza n’ukuntu dukoresha ikoranabuhanga rigezweho tubwiriza ubutumwa bwiza. Urugero, abantu bakoresha urubuga rwacu rwa interineti bashaka ibisubizo by’ibibazo bibaza, bagenda barushaho kwiyongera. Ibyo bintu byose byanonosowe bitwereka ukuntu Yehova yita cyane ku bantu n’ukuntu abakunda.

17 Nanone kandi, twishimira ibyahindutse ku birebana na gahunda y’amateraniro, kugira ngo tugire gahunda y’iby’umwuka mu muryango cyangwa iyo kwiyigisha Bibiliya. Twishimira n’ibyahindutse ku birebana na gahunda z’amakoraniro. Ubona buri mwaka ibintu birushaho kuba byiza. Nanone twishimira imyitozo tubonera mu mashuri menshi atwigisha Bibiliya. Ibyo bintu byose byagiye binonosorwa bigaragaza ko Yehova ari we uyobora umuryango w’Abahamya be, kandi ko akomeza gutuma paradizo turimo y’ikigereranyo irushaho kuba nziza.

ICYO WAKORA KUGIRA NGO PARADIZO TURIMO IRUSHEHO KUBA NZIZA

18, 19. Twakora iki kugira ngo paradizo turimo irusheho kuba nziza?

18 Kuba Yehova atwemerera kugira uruhare mu gutuma paradizo y’ikigereranyo turimo irushaho kuba nziza, bidutera ishema. Ibyo tubikora tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami tubigiranye ishyaka, n’igihe duhindura abantu abigishwa. Iyo dufashije umuntu akagira amajyambere maze akabatizwa, tuba twaguye iyo paradizo.—Yes 26:15; 54:2.

19 Nanone kandi, dushobora gutuma paradizo y’ikigereranyo turimo irushaho kuba nziza twihatira kugaragaza imico iranga Abakristo. Ibyo bituma abatureba barushaho gukunda paradizo turimo. Ahanini ubumenyi dufite ku birebana na Bibiliya si bwo butuma abantu baza mu muryango w’Imana. Akenshi imyifatire yacu itanduye no kuba turangwa n’amahoro ni byo bituma bawuzamo, hanyuma bagakunda Imana na Kristo.

Ushobora kugira uruhare mu kwagura paradizo y’ikigereranyo (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19)

20. Ni ikihe cyifuzo twagombye kugira dukurikije ibivugwa mu Migani 14:35?

20 Yehova na Yesu bagomba kuba bishima cyane iyo babonye paradizo turimo. Ibyishimo tugira iyo twihatira gutuma irushaho kuba nziza, ni umusogongero w’ibyishimo tuzagira igihe tuzaba duhindura iyi si paradizo. Buri gihe twagombye kujya twibuka ibivugwa mu Migani 14:35, hagira hati “umwami yishimira umugaragu ukorana ubushishozi.” Nimucyo tujye tugaragaza ubushishozi mu gihe twihatira gutuma paradizo y’ikigereranyo turimo irushaho kuba nziza.