Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana w’indahemuka

Komeza kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana w’indahemuka

“Si ab’isi.”—YOH 17:16.

INDIRIMBO: 63, 129

1, 2. (a) Kuki kubera Imana indahemuka byagombye gutuma Abakristo bativanga mu bibazo by’iyi si? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ibihe bintu abantu benshi babera indahemuka, kandi se ibyo bishobora kugira izihe ngaruka?

ABAKRISTO b’ukuri bakunda guhura n’ikibazo cy’ubudahemuka no kutagira aho babogamira, nubwo byaba atari mu gihe cy’intambara. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko abiyeguriye Yehova bose baba baramusezeranyije ko bazamukunda, bakamwumvira kandi bakamubera indahemuka (1 Yoh 5:3). Twifuza gukurikiza amahame akiranuka y’Imana tutitaye ku karere dutuyemo, uko twarezwe, ubwenegihugu cyangwa umuco byacu. Kubera Yehova indahemuka no gushyigikira Ubwami bwe ni cyo kintu duha agaciro kuruta ibindi byose (Mat 6:33). Ibyo bisaba ko Abakristo bakomeza kwirinda kwivanga mu makimbirane n’ibibazo byo muri iyi si.—Yes 2:4; soma muri Yohana 17:11, 15, 16.

2 Abantu tudahuje imyizerere bashobora gukunda mu buryo bukabije igihugu cyabo, ubwoko bwabo, umuco wabo cyangwa ikipe y’igihugu cyabo. Ibyo byagiye bituma abantu bahiganwa kandi bagahangana, bigera n’aho bamena amaraso, ndetse bakora na za jenoside. Byanze bikunze, ibyo bakora bitugiraho ingaruka twe n’abagize imiryango yacu, kandi nta ho twazihungira. Iyo ubutegetsi bufashe imyanzuro mibi, dushobora kugira aho tubogamira kuko Imana yaturemanye ubushobozi bwo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi (Intang 1:27; Guteg 32:4). None se iyo bigenze bityo tubyifatamo dute? Dushobora kugwa mu mutego wo kugaragaza uruhande tubogamiyeho, ugasanga twivanze mu bibazo by’iyi si.

3, 4. (a) Kuki Abakristo birinda kugira aho babogamira mu bibazo by’iyi si? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Mu gihe havutse amakimbirane, abategetsi bashobora guhatira abaturage kugira aho babogamira. Icyakora Abakristo b’ukuri bo birinda kugira aho babogamira. Ntitwivanga mu mvururu za politiki, cyangwa ngo twifatanye mu ntambara (Mat 26:52). Abakristo b’ukuri ntibumva ko hari igice cy’isi ya Satani cyiza kurusha ikindi (2 Kor 2:11). Twirinda kugira aho tubogamira mu bibazo by’isi kuko tutari ab’isi.—Soma muri Yohana 15:18, 19.

4 Icyakora kubera ko tudatunganye, bamwe muri twe baracyarwana intambara yo kwikuramo imitekerereze bari bafite yo kugirira urwikekwe abo bafite ibyo batandukaniyeho (Yer 17:9; Efe 4:22-24). Muri iki gice turi busuzume amwe mu mahame yadufasha kwikuramo iyo mitekerereze. Nanone turi busuzume uko twatoza ubwenge bwacu n’umutimanama wacu, kugira ngo dukomeze kuba abayoboke b’indahemuka b’Ubwami bw’Imana.

IMPAMVU TUTAGIRA AHO TUBOGAMIRA MU BIBAZO BY’IYI SI

5, 6. Yesu yitwaye ate mu bantu b’amoko atandukanye bo mu gihugu yabagamo? Kubera iki?

5 Mu gihe utazi uko wakwitwara mu kibazo runaka, byaba byiza wibajije uti “Yesu yari kubyitwaramo ate?” Igihugu Yesu yabagamo cyari gituwe n’abaturage bakomoka mu turere dutandukanye, urugero nka Yudaya, Galilaya, Samariya n’ahandi. Bibiliya igaragaza ko abantu bo muri utwo turere batavugaga rumwe (Yoh 4:9). Nanone hagati y’Abafarisayo n’Abasadukayo hari amacakubiri (Ibyak 23:6-9). Abaturage n’abakoresha b’ikoro na bo ntibumvikanaga (Mat 9:11). Ikindi kandi, Abayahudi bari barize amategeko bumvaga ko baruta abatarayize (Yoh 7:49). Mu kinyejana cya mbere, Isirayeli yategekwaga n’Abaroma, kandi abaturage baho bangaga Abaroma cyane. Ariko Yesu ntiyigeze yivanga muri ayo makimbirane. Nubwo buri gihe yigishaga ukuri ku byerekeye Yehova, kandi akaba yari azi ko Isirayeli yari ubwoko Imana yatoranyije, ntiyigeze na rimwe yigisha abigishwa be ko bari beza kurusha abandi (Yoh 4:22). Ahubwo yabashishikarije gukunda abantu bose, bakumva ko ari bagenzi babo.—Luka 10:27.

6 Kuki Yesu atashyigikiraga urwo rwikekwe rw’Abayahudi? Ni ukubera ko yaba we cyangwa Se batagira uruhare mu makimbirane y’iyi si. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore ba mbere binyuze ku Mwana we, yifuzaga ko bororoka bakuzura isi (Intang 1:27, 28). Imana irema abantu, yabahaye ubushobozi bwo kubyara abantu b’amoko atandukanye. Yaba Yehova cyangwa Yesu, nta n’umwe muri bo ukunda ubwoko runaka, igihugu runaka cyangwa ururimi runaka ngo abirutishe ibindi (Ibyak 10:34, 35; Ibyah 7:9, 13, 14). Tugomba gukurikiza urugero rwabo ruhebuje.—Mat 5:43-48.

7, 8. (a) Ni ikihe kibazo cyavutse gisaba ko Abakristo bagaragaza aho babogamiye? (b) Ni iki Abakristo bagomba kuzirikana ku birebana no gukemura ibibazo bya politiki n’iby’abaturage?

7 Icyakora hari ikibazo cyavutse gisaba ko dushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Icyo kibazo cyavutse igihe Satani yashidikanyaga ku butegetsi bwa Yehova. Ubu abantu bose bagomba kugaragaza niba bemera ko imikorere y’Imana iruta iya Satani, cyangwa niba iya Satani ari yo myiza. Ese uramutse wisuzumye utibereye, wasanga ushyigikira Yehova wumvira amategeko n’amahame ye, aho gukora ibyo wishakiye? Ese ubona ko Ubwami bw’Imana ari bwo muti rukumbi w’ibibazo by’abantu, cyangwa wumva ko bafite ubushobozi bwo kwitegeka?—Intang 3:4, 5.

8 Uko usubiza ibyo bibazo ni byo bigaragaza icyo wasubiza abantu baramutse bakubajije uko ubona ibibazo batavugaho rumwe. Abanyapolitiki n’abaharanira ko ibintu bihinduka nta cyo batakoze ngo bakemure ibibazo biteza amacakubiri. Bashobora rwose kuba bifuza gufasha abantu babivanye ku mutima. Icyakora, Abakristo bo bazi ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzakemura ibibazo by’abantu kandi bukimakaza ubutabera nyakuri. Nanone dukurikiza ubuyobozi bwa Yehova mu itorero, aho kugira ngo buri wese akore ibyo yumva ko ari byo byiza. Ni yo mpamvu usanga abagize itorero bunze ubumwe.

9. Ni ikihe kibazo cyavutse mu itorero ry’i Korinto mu kinyejana cya mbere, kandi se ni iyihe nama intumwa Pawulo yatanze kugira ngo gikemuke?

9 Zirikana uko bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bitwaye igihe mu itorero havukaga ikibazo cy’amacakubiri. Bamwe mu bari bagize itorero ry’i Korinto baravugaga bati “‘ndi uwa Pawulo,’ undi ati ‘ariko jye ndi uwa Apolo,’ naho undi ati ‘ariko jye ndi uwa Kefa,’ undi na we ati ‘ariko jye ndi uwa Kristo.’” Uko ikibazo cyavutse cyaba kiri kose, ingaruka zacyo zababaje intumwa Pawulo. Yarabajije ati ‘ese Kristo yaciwemo ibice’? Ikibazo cy’iyo mitekerereze yangiza cyari gukemuka gite? Pawulo yagiriye Abakristo inama igira iti “bavandimwe, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mwese mujye muvuga rumwe, kandi muri mwe he kubaho kwicamo ibice, ahubwo mwunge ubumwe rwose mu bitekerezo kandi mugire imyumvire imwe.” Itorero rya gikristo ryo muri iki gihe na ryo ntiryagombye kurangwamo amacakubiri ayo ari yo yose.—1 Kor 1:10-13; soma mu Baroma 16:17, 18.

10. Ni uruhe rugero intumwa Pawulo yatanze kugira ngo agaragaze ko Abakristo batagomba kugira aho babogamira mu bibazo byo muri iyi si?

10 Pawulo yagiriye Abakristo basutsweho umwuka inama yo kwerekeza ibitekerezo ku bwenegihugu bwabo bwo mu ijuru, aho kubyerekeza ku bintu byo ku isi (Fili 3:17-20). * Yababwiye ko bagombaga kuba ba ambasaderi bahagarariye Kristo. Ubusanzwe, ba ambasaderi ntibivanga mu bibazo byo mu bihugu boherejwemo. Hari uwo baba bagomba kubera indahemuka (2 Kor 5:20). Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi na bo ni abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Ni yo mpamvu batagomba kugira aho babogamira mu bibazo byo muri iyi si.

ITOZE KUBERA YEHOVA INDAHEMUKA

11, 12. (a) Ni ryari biba bigoye ko Umukristo akomeza kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana w’indahemuka? (b) Ni ikihe kibazo mushiki wacu yari afite, kandi ni iki cyamufashije guhindura uko yabonaga ibintu?

11 Mu bihugu hafi ya byose byo ku isi, hari abantu baba bafite ibyo bahuriyeho. Baba basangiye amateka, umuco n’ururimi, bikabatera ishema. Iyo bimeze bityo, Abakristo baba bagomba gutoza ubwenge bwabo n’umutimanama wabo gufata umwanzuro ukwiriye, mu gihe havutse ikibazo gifitanye isano no kutagira aho babogamira. Babikora bate?

12 Reka dufate urugero rwa Mirjeta * wo mu karere ko mu cyahoze ari Yugosilaviya. Yarezwe atozwa kwanga Abaseribe. Amaze kumenya ko Yehova atarobanura ku butoni kandi ko Satani ari we uteza ibibazo by’ivangura rishingiye ku moko, yihatiye kwikuramo iyo mitekerereze yo gukunda igihugu birenze urugero. Ariko igihe mu karere k’iwabo havukaga ubushyamirane bushingiye ku moko, urwango yahoze afite rwatangiye kumuzamo, yumva ko adashobora kubwiriza Abaseribe. Icyakora yaje kubona ko atagombaga kwiyicarira ngo yibwire ko ibyo bitekerezo bibi byari gupfa kumuvamo. Yinginze Yehova amusaba ko yamufasha gutsinda icyo kigeragezo no kongera igihe yamaraga mu murimo wo kubwiriza, hanyuma akaba umupayiniya. Yagize ati “kwibanda ku murimo wo kubwiriza byaramfashije cyane. Iyo mbwiriza ngerageza kugaragaza urukundo nk’urwa Yehova, kandi byamfashije kwikuramo ibitekerezo bibi.”

13. (a) Ni ibihe bintu byabangamiraga Zoila, kandi se yabyitwayemo ate? (b) Ibyamubayeho bitwigisha iki?

13 Reka dusuzume urundi rugero rw’uwitwa Zoila, ukomoka muri Megizike, akaba ari mu itorero ryo mu Burayi. Yabonye ko abavandimwe bamwe na bamwe bo mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo banengaga igihugu akomokamo, imico ye ndetse n’umuzika w’iwabo. Wowe wari kubyitwaramo ute? Birumvikana ko ibyo bavugaga byabangamiraga Zoila. Igishimishije ni uko yasenze Yehova amusaba ko yamufasha kwifata, ntagaragaze uburakari. Mu by’ukuri, bamwe muri twe baracyahanganye n’ibibazo nk’ibyo. Ntitwagombye kuvuga cyangwa ngo dukore ikintu icyo ari cyo cyose cyagaragaza ko dushyigikira abantu runaka tukabarutisha abandi. Nanone kandi, ntitwifuza kubiba amacakubiri mu bavandimwe no mu bandi.—Rom 14:19; 2 Kor 6:3.

14. Abakristo batoza bate umutimanama wabo n’ubwenge bwabo mu gihe bafite ibibazo birebana no kutabogama?

14 Ese aho warerewe n’uko warezwe byatumye wumva ko igihugu cyawe cyangwa akarere ukomokamo biruta iby’abandi? Ese iyo myumvire uracyayifite? Abakristo ntibagombye kwemera ko gukunda igihugu by’agakabyo bituma banenga abandi. None se wakora iki niba ugifite imitekerereze yo kunenga abantu bo mu bindi bihugu, abo mudahuje umuco, abo mudahuje ururimi n’abo mudahuje ubwoko? Wagombye kubitekerezaho witonze ukamenya uko Yehova abona abantu bagirira abandi urwikekwe, cyangwa abakunda igihugu cyabo by’agakabyo. Gukora ubushakashatsi kuri iyo ngingo mu gihe wiyigisha Bibiliya cyangwa muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango, bishobora kuba ingirakamaro. Hanyuma, uzasenge Yehova umusaba ko yagufasha kubona ibintu nk’uko abibona.—Soma mu Baroma 12:2.

Kubera Yehova indahemuka bisaba ko tumwumvira uko ibyo abandi badukorera cyangwa batubwira byaba biri kose (Reba paragarafu ya 15 n’iya 16)

15, 16. Twagombye kwitega ko mu gihe dukomeje kubera Imana indahemuka, abantu bazabifata bate? (b) Ni mu buhe buryo ababyeyi bafasha abana babo guhangana n’ibibazo birebana no kubera Imana indahemuka?

15 Byatinda byatebuka, abagaragu ba Yehova bose bazahura n’imimerere izabasaba kugaragaza ko batandukanye n’abo bakorana, abo bigana, abaturanyi, bene wabo n’abandi (1 Pet 2:19). Tugomba kugaragaza ko nta ho tubogamiye. Yesu yaduhaye umuburo uvuga ko tutagombye gutangazwa n’uko ab’isi batwanga, baduhora ko nta ho tubogamira. Abaturwanya hafi ya bose ntibiyumvisha ukuntu kutagira aho tubogamira bidufitiye akamaro. Ariko twe tubona ko ari iby’ingenzi cyane.

16 Kubera Yehova indahemuka bisaba ko tumwumvira uko ibyo abandi badukorera cyangwa batubwira byaba biri kose (Dan 3:16-18). Kugira imyifatire itandukanye n’iy’abandi bikunze kugora cyane abakiri bato. Jya ufasha abana bawe mu gihe bahanganye n’ibigeragezo ku ishuri, urugero nk’iyo basabwa kuramutsa ibendera cyangwa kwifatanya mu minsi mikuru ya leta. Mu gihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango, mujye murebera hamwe uko bakwisobanura igihe bahuye n’ibyo bibazo, kugira ngo bazahangane na byo babigiranye ubutwari. Jya ubafasha kuvuganira imyizerere yabo mu kinyabupfura (Rom 1:16). Kugira ngo ushyigikire abana bawe, jya ushaka uko waganira n’abarimu babo kuri ibyo bibazo mu gihe bibaye ngombwa.

JYA WISHIMIRA IBYO YEHOVA YAREMYE BYOSE

17. Ni iyihe myifatire twagombye kwirinda, kandi kuki?

17 Birumvikana ko dushobora kumva dukunze imiterere y’igihugu cyacu, umuco wacu, ururimi rwacu n’ibyokurya byo mu gihugu cyacu. Ariko kandi, ntitwagombye kumva ko iby’iwacu ari byo byiza cyane kuruta ibindi. Yehova yaremye ibintu by’amoko menshi kugira ngo tubyishimire (Zab 104:24; Ibyah 4:11). None se kuki twakumva ko uburyo dukoramo ibintu ari bwo bwiza kuruta ubw’abandi?

18. Kubona abandi nk’uko Yehova ababona bitugirira akahe kamaro?

18 Imana ishaka ko abantu b’ingeri zose bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri, bakazabona ubuzima bw’iteka (Yoh 3:16; 1 Tim 2:3, 4). Kwemera ibitekerezo by’abandi nubwo byaba bitandukanye n’ibyacu, bituma dukomeza kunga ubumwe. Kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka, tugomba kwirinda kwivanga mu bibazo by’iyi si. Ubwibone no kurushanwa nta mwanya bifite mu itorero rya gikristo. Twagombye gushimira Yehova kuko yadufashije kureka ingeso mbi, urugero nk’ubwibone, amacakubiri no kurushanwa biranga iyi si ya Satani. Nimucyo duharanire kuba abanyamahoro nk’uko umwanditsi wa zaburi yabivuze agira ati “mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe!”—Zab 133:1.

^ par. 10 Umugi wa Filipi wakoronizwaga n’Abaroma. Bamwe mu bari bagize itorero ryaho bashobora kuba bari bafite ubwenegihugu bw’Abaroma, bwabaheshaga uburenganzira buruta ubw’abandi ku bintu bimwe na bimwe.

^ par. 12 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.