Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itegure kuzaba mu isi nshya

Itegure kuzaba mu isi nshya

‘Ubihanangirize bakore ibyiza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.’1 TIM 6:17-19.

INDIRIMBO: 125, 40

1, 2. (a) Ni iki wifuza kuzabona muri Paradizo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni iki kizadushimisha cyane mu isi nshya?

“UBUZIMA NYAKURI.” Kuri benshi muri twe, ayo magambo atwibutsa ibyiringiro dufite byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka Paradizo. Intumwa Pawulo yashyize isano hagati y’“ubuzima bw’iteka” n’“ubuzima nyakuri.” (Soma muri 1 Timoteyo 6:12, 19.) Dutegereje kuzabaho iteka ryose kandi dufite ibyishimo bidashira. Ntidushobora kwiyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze ubwo buri gitondo tuzajya tubyuka twumva dufite amagara mazima kandi twishimye (Yes 35:5, 6). Tekereza ukuntu tuzishimira kuba hamwe n’abagize umuryango wacu n’incuti, hakubiyemo n’abazaba bazutse (Yoh 5:28, 29; Ibyak 24:15)! Nanone kandi, tuzabona igihe cyo kwiga ibintu bishya no kongera ubumenyi dufite. Urugero, dushobora kuzongera ubumenyi dufite mu birebana na siyansi, umuzika, ubwubatsi n’ibindi.

2 Nubwo twiringiye kuzabona ibyo bintu byose byiza, gusenga Yehova ni byo bizadushimisha cyane kurushaho. Tekereza ukuntu bizaba bimeze igihe abantu bose bazaba babona ko izina rya Yehova ryera kandi bemera ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi wabo (Mat 6:9, 10)! Tuzishimira kubona ukuntu umugambi Yehova yari afitiye abantu n’isi ugenda usohora. Tekereza ukuntu kwegera Yehova bizarushaho kutworohera uko tuzagenda tuba abantu batunganye.Zab 73:28; Yak 4:8.

3. Ni iki twagombye kwitegura muri iki gihe?

3 Twiringiye kuzabona iyo migisha kubera ko Yesu yavuze ko ‘ku Mana byose bishoboka’ (Mat 19:25, 26). Ariko kandi, niba twiringiye kuzaba muri iyo si nshya no gukomeza kubaho mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, tugomba kugira icyo dukora ubu kugira ngo ‘tugundire’ ubuzima nyakuri. Tugomba kugaragaza ko dutegereje iherezo ry’iyi si mbi, kandi tukagira icyo dukora kugira ngo twitegure kuzaba mu isi nshya. Twabikora dute kandi tukiri muri iyi si mbi?

UKO TWAKWITEGURA

4. Tanga urugero rugaragaza uko twakwitegura kuzaba mu isi nshya.

4 Ni iki ubu twakora kugira ngo twitegure kuzaba mu isi nshya Imana yadusezeranyije? Reka tuvuge ko duteganya kwimukira mu kindi gihugu. Twakwitegura dute? Dushobora gutangira kwiga ururimi abantu baho bavuga, kandi tukagira ibyo tumenya ku birebana n’umuco wabo. Nanone dushobora kugerageza kurya bimwe mu byokurya byabo. Mu rugero runaka, twagerageza kubaho nk’aho twamaze kwimukirayo. N’ubundi kandi, uko ni ko tuba tuzabaho tugezeyo. Mu buryo nk’ubwo, dushobora kwitegura kuzaba mu isi nshya dukora uko dushoboye kose kugira ngo tubeho nk’abamaze kuyigeramo. Reka turebe bumwe mu buryo twabikora.

5, 6. Kumvira amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova bidufasha bite kwitoza kuzaba mu isi nshya?

5 Mu isi nshya, abantu bazayoboka ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana mu buryo bwuzuye. Bizaba bitandukanye cyane n’uko bimeze muri iyi si ya Satani, aho abantu baba bashaka kwitegeka. Abantu benshi bumva ko bagomba kwigenga no kwihitiramo ibibanogeye. Ariko se ibyo byagize izihe ngaruka? Kuba abantu baranze kuyoborwa n’Imana byatumye bahura n’akaga ndetse n’imibabaro myinshi (Yer 10:23). Dutegerezanyije amatsiko igihe abantu bose bazaba bagandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.

6 Mu isi nshya, tuzishimira gukurikiza amabwiriza tuzahabwa n’umuryango wa Yehova, azatuma dushobora guhindura isi paradizo no kwigisha abazaba bazutse. Hari ibintu byinshi Yehova azadusaba gukora. Ariko se bizagenda bite nidusabwa gukora umurimo twumva utadushimishije? Ese tuzumvira ubuyobozi tuzaba duhawe, tuwukore tubyishimiye? Abenshi muri twe bashobora kuvuga ko ari ko bazabigenza. None se, muri iki gihe bwo twaba twumvira ubuyobozi duhabwa n’umuryango wa Yehova? Niba tubwumvira, turimo turitegura kuzabaho iteka dutegekwa na Yehova.

7, 8. (a) Kuki twagombye kwitoza kumvira abatuyobora? (b) Ni ibihe bintu byahindutse mu mibereho y’Abakristo bamwe na bamwe? (c) Ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya ku birebana n’imibereho yo mu isi nshya?

7 Kugira ngo twitegure kuzaba mu isi nshya, ntitugomba gusa gukurikiza amabwiriza duhabwa n’umuryango wa Yehova, ahubwo nanone tugomba kwitoza kuba abantu banyurwa kandi bakorana neza n’abandi. Niba muri iki gihe dukorana neza n’abatuyobora, wenda twishimira inshingano iyo ari yo yose duhawe, no mu isi nshya dushobora kuzagaragaza imyifatire nk’iyo. (Soma mu Baheburayo 13:17.) Igihe Abisirayeli bari bageze mu Gihugu cy’Isezerano, bahawe gakondo hakoreshejwe ubufindo (Kub 26:52-56; Yos 14:1, 2). Birumvikana ko tutazi aho buri wese muri twe ashobora kuzatuzwa nitugera mu isi nshya. Ariko kandi, niba twitoza gukorana neza n’abandi, tuzishimira gukora ibyo Yehova ashaka, aho tuzaba dutuye hose.

8 Gukorera Imana mu isi nshya tuyobowe n’Ubwami bwayo bizaba bishimishije cyane. Ku bw’ibyo, twishimira gukorana neza n’abayobora umuryango wa Yehova muri iki gihe, kandi tugasohoza inshingano iyo ari yo yose duhawe. Birumvikana ko hari igihe dushobora guhindurirwa imirimo. Urugero, hari abari bagize umuryango wa Beteli yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahinduriwe inshingano boherezwa mu murimo wo kubwiriza, none ubu bakora umurimo w’igihe cyose mu buryo butandukanye kandi babona imigisha myinshi. Hari n’abavandimwe bari abagenzuzi basura amatorero ubu babaye abapayiniya ba bwite bitewe n’imyaka y’iza bukuru cyangwa izindi mpamvu. Nitwitoza kuba abantu banyurwa, tugasenga Imana tuyisaba kudufasha kandi tugakora ibyo dushoboye byose mu murimo wayo, tuzagira ibyishimo n’imigisha myinshi nubwo turi mu bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. (Soma mu Migani 10:22.) Naho se mu gihe kizaza twiringiye kuzabona iki? Dushobora kuba dutekereza aho twifuza kuzatura mu isi nshya, ariko hari ubwo twazasabwa gutura ahandi. Aho tuzaba dutuye hose cyangwa icyo tuzaba dukora cyose, dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzanyurwa kandi tukagira ibyishimo byinshi.Neh 8:10.

9, 10. (a) Kuki bishobora kuzaba ngombwa ko tugaragaza umuco wo kwihangana mu isi nshya? (b) Twagaragaza dute ko twihangana?

9 Mu isi nshya, hari igihe bizajya biba ngombwa ko tugaragaza umuco wo kwihangana. Urugero, dushobora kuzumva ko bamwe bishimiye cyane ko bene wabo n’incuti zabo bazutse. Ariko twe dushobora kuzaba tugitegereje abacu. Ese icyo gihe tuzishimana na bo kandi dukomeze gutegereza twihanganye (Rom 12:15)? Nitwitoza kugira umuco wo kwihangana tugategereza ko amasezerano ya Yehova asohozwa muri iki gihe, bizadufasha kwihangana no muri icyo gihe.Umubw 7:8.

10 Nanone kandi, dushobora kwitegura kuzaba mu isi nshya tugaragaza umuco wo kwihangana mu gihe hari inyigisho yanonosowe. Ese dufata igihe cyo kuyiga kandi tukihangana mu gihe tudahise tuyisobanukirwa neza? Niba ari ko biri, kugaragaza umuco wo kwihangana mu isi nshya bizatworohera igihe Yehova azajya atugezaho amabwiriza arebana n’ibyo yifuza ko dukora.Imig 4:18; Yoh 16:12.

11. Kuki muri iki gihe twagombye kwitoza kubabarirana, kandi se mu isi nshya bizadufasha bite?

11 Ikindi kintu twakora kugira ngo twitegure kuzaba mu isi nshya, ni ukwitoza kubabarirana. Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, hashobora kuzashira igihe runaka mbere y’uko abakiranutsi n’abakiranirwa baba abantu batunganye (Ibyak 24:15). Ese icyo gihe urukundo ruzatuma twihanganirana? Niba muri iki gihe twitoza kubabarirana kandi tukirinda kugirana ibibazo n’abandi, n’icyo gihe bizatworohera.Soma mu Bakolosayi 3:12-14.

12. Kuki muri iki gihe twagombye kwitegura kuzaba mu isi nshya?

12 Igihe tuzaba turi mu isi nshya, dushobora kutazajya tubona buri kintu cyose twifuje, cyangwa ngo duhite tukibonera igihe tucyifuje. Bizadusaba kunyurwa no kwishimira imimerere yose tuzaba turimo. Mu by’ukuri, tuzasabwa kugira imico nk’iyo Yehova adusaba kugira muri iki gihe. Iyo twitoje kubaho nk’uko tuzabaho mu isi nshya, tuba twitoza kugira imico tuzasabwa kugira mu gihe cy’iteka ryose. Turushaho kwizera ko “isi ituwe igomba kuza,” izabaho koko (Heb 2:5; 11:1). Nanone kandi, tuba tugaragaza ko twifuza cyane kuba ku isi izaba ituwe n’abantu bumvira Imana.

SHYIRA UMURIMO WA YEHOVA MU MWANYA WA MBERE

Jya ubwiriza ubutumwa bwiza ubigiranye ishyaka

13. Ni iki tuzashyira mu mwanya wa mbere mu isi nshya?

13 Reka turebe ikindi kintu twakora kugira ngo twitegure kuzaba mu isi nshya. Nubwo Imana idusezeranya ko mu isi nshya tuzabona ibyokurya byinshi n’ibindi dukenera, kugirana na yo imishyikirano ya bugufi ni byo bizadushimisha cyane (Mat 5:3). Gukorera Yehova ni byo tuzashyira mu mwanya wa mbere, kandi tuzagaragaza ko tumwishimira cyane (Zab 37:4). Bityo rero, iyo dushyize Yehova mu mwanya wa mbere muri iki gihe, tuba twitegura kuzaba mu isi nshya.Soma muri Matayo 6:19-21.

14. Ni izihe ntego abakiri bato bakwishyiriraho mu murimo wa Yehova?

14 Ni iki twakora kugira ngo turusheho kwishimira gukorera Yehova? Bumwe mu buryo twabigeraho ni ukwishyiriraho intego. Niba ukiri muto kandi ukaba wumva ko gukorera Yehova ari byo uzagira umwuga, ese ntiwasuzuma zimwe mu ngingo zasohotse mu bitabo byacu zivuga ibirebana n’uburyo bunyuranye bwo gukora umurimo w’igihe cyose? Ushobora guhitamo bumwe muri ubwo buryo bwo gukorera Yehova. * Ganira na bamwe mu bamaze igihe kirekire mu murimo w’igihe cyose. Niba gukorera Imana ari byo ushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe, urimo uritegura kuzakomeza kuyikorera mu isi nshya, kandi imyitozo ubona ubu izakugirira akamaro.

Jya wishyiriraho intego mu murimo wa Yehova

15. Ni izihe ntego ababwiriza b’Ubwami bakwishyiriraho?

15 Ni izihe ntego twebwe ababwiriza b’Ubwami twakwishyiriraho? Dushobora kwishyiriraho intego yo kongera ubuhanga mu buryo ubu n’ubu bwo kubwiriza. Dushobora no kwihatira gusobanukirwa neza kurushaho amahame ya Bibiliya n’uko twayashyira mu bikorwa. Nanone dushobora kwitoza gusomera mu ruhame neza cyangwa gutanga ibiganiro neza, cyangwa se tukitoza gutanga ibisubizo byubaka mu materaniro. Nta gushidikanya ko hari n’izindi ntego twakwishyiriraho. Icyo dushaka kuvuga ni iki: niwishyiriraho intego mu murimo wa Yehova, bizatuma urushaho kugira ishyaka kandi witegure kuzaba mu isi nshya.

TWATANGIYE KUBONA IMIGISHA

Jya ushimira Yehova ku bw’ibyo aguha byose

16. Kuki gukorera Yehova ari bwo buryo bwiza bwo kubaho buruta ubundi bwose?

16 Ese iyo dukoresheje igihe cyacu twitegura kuzaba mu isi nshya, bisobanura ko tuba twivukije kugira ubuzima bwiza muri iki gihe? Oya rwose. Gukorera Yehova ni bwo buryo bwiza bwo kubaho buruta ubundi bwose. Ntitumukorera tubitewe n’uko hari umuntu ubiduhatira cyangwa tubitewe gusa n’uko dushaka kuzarokoka umubabaro ukomeye. Iyo dufitanye imishyikirano myiza na Yehova, tugira imibereho myiza kandi tukarushaho kugira ibyishimo. Uko ni ko yashakaga ko tubaho. Gukundwa na Yehova no kuyoborwa na we nta cyo wabinganya na cyo. (Soma muri Zaburi ya 63:1-3.) Si ngombwa ko dutegereza isi nshya kugira ngo tubone imigisha dukesha kuba dukorera Yehova n’umutima wacu wose. N’ubu twatangiye kuyibona. Mu by’ukuri, bamwe muri twe bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo babona iyo migisha, kandi twiboneye ko nta bundi buryo bwo kubaho bwahesha umuntu ibyishimo kuruta gukorera Yehova.Zab 1:1-3; Yes 58:13, 14.

Jya ushakira ubuyobozi muri Bibiliya

17. Gukora ibintu bidushishikaza no kwidagadura bizaba bifite uwuhe mwanya mu isi nshya?

17 Nitugera muri Paradizo, tuzagira igihe cyo gukora ibintu bidushishikaza n’icyo kwidagadura. Yehova yaturemanye icyifuzo cyo kwishimisha, kandi adusezeranya ko ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose’ (Zab 145:16; Umubw 2:24). Dukenera kwidagadura no kuruhuka. Ariko kandi, iyo dushyize imishyikirano dufitanye na Yehova mu mwanya wa mbere, birushaho kudushimisha. Uko ni na ko bizagenda mu isi nshya. Ku bw’ibyo, birakwiriye ko dukomeza ‘gushaka mbere na mbere ubwami,’ kandi tugaha agaciro imigisha dukesha kuba dukorera Yehova.Mat 6:33.

18. Twagaragaza dute ko twiteguye kuzabaho iteka muri Paradizo?

18 Muri Paradizo iri hafi kuza, tuzagira ibyishimo tutigeze tugira. Nimucyo rero tugaragaze ko twifuza cyane ubuzima nyakuri, tubwitegure duhereye ubu. Nimucyo nanone twitoze kugira imico Yehova adusaba kugira, kandi twishimire gukora umurimo twahawe wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana tubigiranye ishyaka. Tujye dushyira gahunda yo kuyoboka Yehova mu mwanya wa mbere, maze twibonere ibyishimo. Twiringiye tudashidikanya ko azasohoza ibyo yadusezeranyije. Nimucyo dukomeze kugaragaza mu mibereho yacu ko dutegereje kuzaba mu isi nshya.

^ par. 14 Reba igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’Ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, ipaji ya 311-318.