Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uritoza kugera ku gihagararo cya Kristo?

Ese uritoza kugera ku gihagararo cya Kristo?

‘Mugere ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo.’EFE 4:13.

INDIRIMBO: 69, 70

1, 2. Ni iyihe ntego Umukristo wese yagombye kugira? Tanga urugero.

IYO umubyeyi w’inararibonye agiye kugura imbuto ku isoko, si ko buri gihe ahitamo inini cyangwa izihendutse. Ahubwo ahitamo inziza. Aba ashaka iziryoshye, zihumura kandi zirimo intungamubiri. Aba ashaka imbuto zihishije, zeze neza.

2 Iyo umuntu amaze kwiyegurira Yehova kandi akabatizwa, aba agomba gukomeza gukura. Intego aba afite ni iyo kuba umugaragu w’Imana ukuze mu buryo bw’umwuka. Intumwa Pawulo yavuze ko Abakristo bo muri Efeso bagombaga gukura mu buryo bw’umwuka. Yabashishikarije ‘kugera ku bumwe mu kwizera no mu bumenyi nyakuri bw’Umwana w’Imana, bakagera ku kigero cy’umuntu ukuze rwose, bakagera ku rugero rushyitse rw’igihagararo cyuzuye cya Kristo.’Efe 4:13.

3. Ni iki Abakristo bo mu itorero ryo muri Efeso bahuriyeho n’Abahamya ba Yehova muri iki gihe?

3 Igihe Pawulo yandikiraga itorero ryo muri Efeso, ryari rimaze imyaka runaka rishinzwe. Abakristo benshi baho bari bakuze mu buryo bw’umwuka. Icyakora hari abandi bari bakeneye gukomeza gukura. Ibyo ni na ko biri mu Bahamya ba Yehova muri iki gihe. Hari abavandimwe na bashiki bacu benshi bamaze igihe kirekire bakorera Imana kandi bakaba baramaze gukura mu buryo bw’umwuka. Icyakora, uko si ko bimeze ku bandi. Urugero, buri mwaka habatizwa abantu babarirwa mu bihumbi. Ku bw’ibyo baba bagomba gukura mu buryo bw’umwuka. Wowe se bimeze bite?Kolo 2:6, 7.

UKO UMUKRISTO YAKURA MU BURYO BW’UMWUKA

4, 5. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kuba batandukaniye he, ariko se ni iki bose baba bahuriyeho? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Iyo urimo ureba imbuto zeze ku isoko, usanga zose zitameze kimwe. Ariko hari ibintu ziba zihuriyeho. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka na bo bashobora kuba bakomoka mu bihugu bitandukanye, barakuriye mu mimerere itandukanye, batangana mu myaka kandi badakunda ibintu bimwe. Hari n’igihe baba bafite kamere zitandukanye cyangwa badahuje umuco. Ariko kandi, abakuze mu buryo bw’umwuka bose baba bafite imico bahuriyeho. Mu buhe buryo?

5 Umugaragu wa Yehova ukuze mu buryo bw’umwuka yigana Yesu, we wadusigiye icyitegererezo ‘kugira ngo tugere ikirenge mu cye’ (1 Pet 2:21). Ni ikihe kintu Yesu yagaragaje ko ari icy’ingenzi cyane? Yavuze ko umuntu agomba gukunda Yehova n’umutima we wose, n’ubugingo bwe bwose, n’ubwenge bwe bwose kandi agakunda mugenzi we nk’uko yikunda (Mat 22:37-39). Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka yihatira kubaho mu buryo buhuje n’iyo nama. Uko abaho bigaragaza ko imishyikirano afitanye na Yehova ari yo y’ingenzi cyane kuruta ibindi byose, kandi akunda abandi.

Abakristo bageze mu za bukuru bashobora kugaragaza umuco wa Kristo wo kwicisha bugufi bashyigikira abakiri bato bafite inshingano (Reba paragarafu ya 6)

6, 7. (a) Ni iyihe mico iranga Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka? (b) Ni ikihe kibazo dukwiriye kwibaza?

6 Ariko kandi, dusobanukiwe ko urukundo ari umwe mu mico Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka agaragaza (Gal 5:22, 23). Indi mico, urugero nko kwitonda, kumenya kwifata no kwihangana, na yo ni ingenzi. Ishobora kumufasha guhangana n’ibibazo atarakaye, kandi ntatakaze icyizere mu gihe ibintu bitagenze nk’uko yari abyiteze. Mu gihe yiyigisha Bibiliya, akomeza gushaka amahame ashobora kumufasha gutandukanya icyiza n’ikibi. Hanyuma, iyo afashe imyanzuro, iba igaragaza ko ari umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Urugero, yumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya. Agaragaza ko yicisha bugufi yemera ko inzira za Yehova n’amahame ye ari byo buri gihe biba ari byiza kuruta ibye. * Abwiriza ubutumwa bwiza abigiranye ishyaka kandi agatuma itorero ryunga ubumwe.

7 Uko igihe tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, buri wese muri twe ashobora kwibaza ati “ese hari ibintu nkwiriye guhindura kugira ngo ndusheho kwigana Yesu, bityo nkomeze kugira amajyambere?”

“IBYOKURYA BIKOMEYE NI IBY’ABAKUZE MU BURYO BW’UMWUKA”

8. Ni iki umuntu yavuga ku birebana n’ukuntu Yesu yari asobanukiwe Ibyanditswe?

8 Yesu Kristo yari asobanukiwe neza Ibyanditswe. N’igihe yari afite imyaka 12 gusa, yari ashoboye kuganira ku Byanditswe n’abigisha bo mu rusengero. Bibiliya ivuga ko “abamwumvaga bose bakomezaga gutangazwa n’ukuntu yari asobanukiwe ibintu hamwe n’ibisubizo bye” (Luka 2:46, 47). Nyuma yaho igihe Yesu yakoraga umurimo ku isi, yakoresheje imirongo ikwiriye yo mu Ijambo ry’Imana kugira ngo acecekeshe abamurwanyaga.Mat 22:41-46.

9. (a) Ni izihe gahunda zo kwiga Bibiliya umuntu wifuza gukura mu buryo bw’umwuka agomba kugira? (b) Intego yo kwiga Bibiliya ni iyihe?

9 Umuntu ushaka gukura mu buryo bw’umwuka yigana Yesu, kandi aba yifuza gusobanukirwa Bibiliya uko bishoboka kose. Buri gihe akora ubushakashatsi muri Bibiliya, azirikana ko ‘ibyokurya bikomeye ari iby’abakuze mu buryo bw’umwuka’ (Heb 5:14). Uko bigaragara, Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka yifuza kugira ‘ubumenyi nyakuri’ ku byerekeye Bibiliya (Efe 4:13). Ese ufite gahunda yo gusoma Bibiliya buri munsi? Ese ufite gahunda yo kwiyigisha? Ese wihatira kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru? Mu gihe wiga Bibiliya, ujye ushaka amahame yagufasha kurushaho kumenya uko Yehova atekereza n’ibyiyumvo bye. Hanyuma, ujye ugerageza kuyakurikiza mu gihe ufata imyanzuro. Ibyo bizatuma urushaho kwegera Yehova.

10. Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka abona ate amahame y’Imana n’inama itanga?

10 Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ntanyurwa gusa no kumenya icyo Bibiliya ivuga. Nanone agomba gukunda amahame y’Imana n’inama itanga. Hanyuma agaragaza urwo rukundo akora ibyo Yehova ashaka aho kwikorera ibyo we yishakiye. Byongeye kandi, uwo Mukristo ‘yiyambura’ imitekerereze n’imyitwarire yari afite kera. Uko Umukristo agenda ahinduka, yambara kamere nshya imeze nk’iya Kristo “yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri.” (Soma mu Befeso 4:22-24.) Bibiliya yanditswe binyuze ku mwuka wera. Bityo iyo Umukristo arushijeho kumenya amahame yayo kandi akayakunda, atuma umutima we n’ubwenge bwe biyoborwa n’umwuka wera. Ibyo bimufasha gukura mu buryo bw’umwuka.

JYA WIMAKAZA UBUMWE

11. Abagize umuryango wa Yesu n’abigishwa be bari bameze bate?

11 Yesu yari umuntu utunganye. Ariko igihe yari ku isi yabanaga n’abantu badatunganye. Ababyeyi be n’abo bavukanaga ntibari batunganye. Abigishwa be na bo bagaragazaga ubwibone n’ubwikunde. Urugero, ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe “havutse impaka zikomeye hagati yabo, bashaka kumenya uwasaga naho akomeye kuruta abandi muri bo” (Luka 22:24). Ariko Yesu yiringiraga ko abigishwa be badatunganye bari kuzakura mu buryo bw’umwuka, kandi bakagira itorero ryunze ubumwe. Kuri uwo mugoroba, Yesu yasenze asaba ko intumwa ze zunga ubumwe, abwira Se wo mu ijuru ati ‘bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe, kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe, babe umwe nk’uko natwe turi umwe.’Yoh 17:21, 22.

12, 13. (a) Mu Befeso 4:15, 16 hagaragaza hate ko twagombye kwimakaza ubumwe mu itorero? (b) Ni iki umuvandimwe yakoze kugira ngo yimakaze ubumwe?

12 Umugaragu wa Yehova ukuze mu buryo bw’umwuka yimakaza ubumwe mu itorero. (Soma mu Befeso 4:1-6, 15, 16.) Twe abagize ubwoko bw’Imana, intego yacu ni iyo “guteranyirizwa hamwe neza” kandi tugakorera mu bumwe. Ijambo rya Yehova rivuga ko tugomba kwicisha bugufi kugira ngo twunge ubumwe. Umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukuze mu buryo bw’umwuka yicisha bugufi agahatanira ko itorero ryunga ubumwe, ndetse n’iyo yaba ahanganye no kudatungana kw’abandi. Witwara ute iyo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akoze ikosa? Wumva umeze ute iyo Umukristo mugenzi wawe agukoshereje? Ese uhita ureka kumuvugisha? Cyangwa ukora uko ushoboye kose kugira ngo mukomeze kubana neza? Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ahatanira gukemura ibibazo aho kubangamira abandi.

13 Reka dufate urugero rw’umuvandimwe witwa Uwe. Kera yababazwaga no kudatungana kw’abandi. Hanyuma yiyemeje gusuzuma imibereho ya Dawidi akoresheje Bibiliya n’igitabo gisobanura Ibyanditswe (Étude perspicace des Écritures). Kuki yahisemo Dawidi? Uwe yaravuze ati “Dawidi yagiye ahemukirwa na bamwe mu bagaragu b’Imana. Urugero, Umwami Sawuli yashatse kumwica. Hari n’abantu bashatse kumutera amabuye kandi umugore we yaramukobye (1 Sam 19:9-11; 30:1-6; 2 Sam 6:14-22). Ariko imyifatire y’abandi ntiyigeze ituma urukundo yakundaga Yehova rugabanuka. Nanone, Dawidi yagiraga imbabazi, uwo akaba ari umuco nagombaga kwitoza. Ibyo nize byatumye mpindura uko nabonaga ukudatungana kw’Abakristo bagenzi banjye. Sincyibanda ku makosa y’abandi, ahubwo nihatira gutuma itorero ryunga ubumwe.” Ese nawe iyo ni yo ntego yawe?

JYA USHAKIRA INCUTI MU BAKORA IBYO IMANA ISHAKA

14. Yesu yatoranyaga ate incuti ze?

14 Yesu Kristo yabanaga neza n’abantu bose muri rusange. Abantu b’ingeri zose bumvaga bamwisanzuyeho, baba abagabo, abagore, urubyiruko, abakuze ndetse n’abana. Ariko yatoranyaga incuti ze magara yitonze. Yabwiye intumwa ze ati “muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka” (Yoh 15:14). Yesu yatoranyije izo ncuti ze mu bantu bamukurikiye mu budahemuka kandi bakoreraga Yehova n’umutima wabo wose. Ese nawe ushakira incuti mu bantu bakorera Yehova batizigamye? Kuki ibyo ari iby’ingenzi?

15. Abakiri bato bakungukirwa bate no kugira incuti z’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka?

15 Urukundo abavandimwe na bashiki bacu bakugaragariza rushobora gutuma ukura mu buryo bw’umwuka. Birashoboka ko ukiri muto, ukaba utekereza gufata umwanzuro w’icyo uzakora mu buzima bwawe. Byaba byiza ushakiye incuti mu Bakristo bamaze igihe bakorera Yehova, kandi bagira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe. Bashobora kuba barahuye n’ibibazo bitandukanye mu mibereho yabo kandi bagahura n’inzitizi mu murimo bakorera Imana. Abantu nk’abo nibakubera incuti bazagufasha gufata imyanzuro myiza, kandi batume ukura mu buryo bw’umwuka.Soma mu Baheburayo 5:14.

16. Mushiki wacu ukiri muto yafashijwe ate n’incuti ze zo mu itorero zamurutaga?

16 Urugero, Helga yibuka ko igihe yari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, abanyeshuri biganaga bavuze ibyo bateganyaga kuzakora. Abenshi muri bo bashakaga kwiga kaminuza kugira ngo bazabone akazi keza. Helga yabiganiriyeho n’incuti ze zo mu itorero. Yagize ati “abenshi muri bo barandutaga kandi baramfashije cyane. Banshishikarije gukora umurimo w’igihe cyose. Nyuma yaho, nakoze umurimo w’ubupayiniya imyaka itanu. Ubu hashize imyaka myinshi. Ariko nishimira ko nakoreye Yehova nkiri muto. Sinicuza ko nafashe uwo mwanzuro.”

17, 18. Ni iki cyadufasha gukorera Yehova neza?

17 Nitwigana Yesu tuzaba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Tuzarushaho kwegera Yehova kandi turusheho kwifuza kumukorera uko dushoboye kose. Iyo umuntu akuze mu buryo bw’umwuka ni bwo akorera Yehova neza. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.”Mat 5:16.

18 Nk’uko tumaze kubibona, Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka agirira akamaro kenshi itorero. Nanone kandi, gukura mu buryo bw’umwuka bigaragazwa n’ukuntu Umukristo akoresha umutimanama we. Umutimanama wacu wadufasha ute gufata imyanzuro myiza? Twakubaha dute imyanzuro bagenzi bacu bafata bashingiye ku mutimanama wabo? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 6 Urugero, abavandimwe bageze mu za bukuru b’inararibonye, bashobora gusabwa kureka inshingano runaka zigahabwa abavandimwe bakiri bato, hanyuma bo bagasabwa kubashyigikira.