Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Imigisha Yehova yampaye yatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza

Imigisha Yehova yampaye yatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza

NAVUTSE mu mwaka wa 1927, mvukira mu mugi muto wa Wakaw, mu ntara ya Saskatchewan, muri Kanada. Mama na papa bari bafite abana barindwi, abahungu bane n’abakobwa batatu. Ku bw’ibyo, nakuze nzi kubana n’abantu benshi.

Umuryango wacu wagezweho n’ibibazo by’ubukene byatewe n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu myaka ya 1930. Twari abakene, ariko nanone ntitwaburaga ibidutunga. Twari tworoye inkoko n’inka imwe. Bityo ntitwaburaga amagi, amata, amavuta y’inka na foromaje. Birumvikana ko twese mu muryango twabaga dusabwa kwita ku matungo cyangwa gukora indi mirimo yo mu rugo.

Hari ibintu byinshi bishimishije nibuka byo muri icyo gihe, urugero nk’impumuro nziza ya za pome yabaga yuzuye icyumba. Iyo papa yajyaga mu mugi mu gihe cy’umuhindo kugurisha ibikomoka ku matungo n’ibyo twabaga twejeje, incuro nyinshi yagarukaga afite ikarito ya pome zikimara gusarurwa. Kuba buri munsi twararyaga pome ziryoshye, byaradushimishaga cyane.

UMURYANGO WACU UMENYA UKURI

Ababyeyi banjye bamenye ukuri mfite imyaka itandatu. Umuhungu wabo w’imfura witwaga Johnny yari yarapfuye akimara kuvuka. Ababyeyi banjye bari bashenguwe n’agahinda babajije padiri bati “ubu Johnny ari he?” Padiri yabashubije ko Johnny atari mu ijuru kubera ko yari yapfuye atarabatizwa, ahubwo ko yari muri purugatori. Nanone uwo mupadiri yabwiye ababyeyi banjye ko baramutse bamuhaye amafaranga yasabira Johnny akava muri purugatori akajya mu ijuru. Ese ari nkawe wari kumva umeze ute? Ibyo byateye urujijo ababyeyi banjye ku buryo batongeye kuvugana n’uwo mupadiri. Ariko nanone bakomeje kwibaza imimerere Johnny yarimo.

Umunsi umwe mama yaje kubona agatabo kanditswe n’Abahamya ba Yehova, kasobanuraga aho abapfuye bari. Yagasomye ashishikaye. Papa atashye, mama yamubwiye yishimye cyane ati “namenye aho Johnny ari. Ubu arasinziriye, ariko hari igihe azakanguka.” Uwo mugoroba, papa na we yasomye ako gatabo arakarangiza. Papa na mama bahumurijwe no kumenya ko Bibiliya ivuga ko abapfuye basinziriye, kandi ko mu gihe kiri imbere hazabaho umuzuko.Umubw 9:5, 10; Ibyak 24:15.

Ibyo bamenye byahinduye imibereho yacu irushaho kuba myiza, biraduhumuriza kandi turishima. Batangiye kwigishwa Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi bajya mu materaniro mu itorero ryari rigizwe n’ababwiriza bake ry’i Wakaw, abenshi muri bo bakaba barakomokaga muri Ukraine. Bidatinze, mama na papa batangiye kubwiriza.

Nyuma y’igihe gito, twimukiye mu ntara ya British Columbia maze itorero ryaho ritwakirana urugwiro. Iyo nibutse ukuntu mu muryango wacu twateguriraga hamwe Umunara w’Umurinzi twigaga ku cyumweru, biranshimisha cyane. Byatumye twese dukunda cyane Yehova n’ukuri kwa Bibiliya. Nabonaga ukuntu ubuzima bwacu bwarushagaho kuba bwiza n’ukuntu Yehova yaduhaga imigisha.

Kubwira abantu ibirebana n’imyizerere yacu ntibyari byoroshye kuri twe twari tukiri abana. Ariko ikintu cyadufashije cyane, jye na murumuna wanjye Eva, ni uko incuro nyinshi twateguraga uko tuzatangiza ibiganiro muri uko kwezi, kandi tukabitangamo icyerekanwa mu Iteraniro ry’Umurimo. Nubwo twagiraga amasonisoni, byadufashaga kumenya uko twabwira abandi ibya Bibiliya. Nishimira cyane ukuntu byantoje kubwiriza.

Kimwe mu bintu ntazibagirwa, ni ukuntu twakundaga kugira abashyitsi bakora umurimo w’igihe cyose. Urugero, numvaga nishimye iyo umugenzuzi wacu Jack Nathan yabaga yasuye itorero ryacu, maze agacumbika mu rugo. * Inkuru ze zitagira ingano zabaga zishishikaje n’ukuntu yadushimiraga abivanye ku mutima byatumye dukorera Yehova mu budahemuka.

Nibuka ko hari igihe natekerezaga nti “ninkura, nzaba nk’umuvandimwe Nathan.” Nubwo naje kubisobanukirwa nyuma yaho, urugero rwe rwatumye nkunda umurimo w’igihe cyose. Igihe nari mfite imyaka 15, nari nariyemeje ko nzakorera Yehova. Jye na Eva twabatijwe mu mwaka wa 1942.

MPURA N’IBIGERAGEZO

Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ubwo gukunda igihugu by’agakabyo byari byogeye, umwarimu witwaga Scott utarihanganiraga ibitekerezo by’abandi, yirukanye barumuna banjye babiri na musaza wanjye. Bazize iki? Bazize ko banze kuramutsa ibendera. Hanyuma yagiye kureba umwarimu wanyigishaga maze amusaba ko yanyirukana. Ariko mwarimu yaravuze ati “turi mu gihugu giha abaturage bacyo umudendezo, kandi dufite uburenganzira bwo kutajya mu minsi mikuru y’igihugu.” Nubwo Scott yakomezaga kumuhata, mwarimu yamubwiye ashize amanga ati “ibyo ni jye ubifatira umwanzuro.”

Scott yaramushubije ati “oya, si wowe ubifatira umwanzuro. Nutirukana Melita ndakurega.” Mwarimu yasobanuriye ababyeyi banjye ko yagombaga kunyirukana kugira ngo akomeze akazi, nubwo bitari bimushimishije. Icyakora twashatse ibitabo by’ishuri ku buryo twashoboraga kwigira mu rugo. Nyuma yaho gato, twimukiye ku birometero 32, maze tubona irindi shuri.

Mu gihe cy’intambara ibitabo by’Abahamya byarabuzanyijwe, ariko twakomeje kubwiriza ku nzu n’inzu dukoresheje Bibiliya. Ibyo byatumye tuba abahanga mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami dukoresheje Bibiliya gusa. Byadufashije kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi twibonera ko adufasha.

NTANGIRA UMURIMO W’IGIHE CYOSE

Nari umuhanga mu gutunganya imisatsi kandi nagiye mpabwa ibihembo

Jye na Eva turangije amashuri, twahise dutangira umurimo w’ubupayiniya. Nabanje gukora mu iduka ryacuruzaga ibiribwa. Nyuma y’igihe runaka, nize gutunganya imisatsi mu gihe cy’amezi atandatu, kandi nari nsanzwe mbikunda. Nabonye akazi ko gukora muri salo iminsi ibiri mu cyumweru, kandi nigishaga uko batunganya imisatsi incuro ebyiri mu kwezi. Ibyo byatumaga mbona ibyo nabaga nkeneye mu gihe nakoraga umurimo w’igihe cyose.

Mu mwaka wa 1955, nifuje kujya mu ikoraniro ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bugenda bunesha,” ryari kubera muri leta ya New York, ho muri Amerika, n’i Nuremberg mu Budage. Ariko mbere y’uko njya i New York, nahuye na Nathan Knorr wo ku cyicaro gikuru. Twahuye ubwo we n’umugore we bari mu ikoraniro ryari ryabereye i Vancouver muri Kanada, maze ngasabwa gutunganya umusatsi w’umugore we. Knorr yishimiye ukuntu nari nawutunganyije maze yifuza kumbona. Igihe twaganiraga, namubwiye ko nifuzaga kujya i New York, hanyuma nkajya mu Budage. Yansabye gukora kuri Beteli y’i Brooklyn mu gihe cy’iminsi icyenda.

Urwo rugendo rwahinduye ubuzima bwanjye. I New York nahahuriye n’umusore witwaga Theodore (Ted) Jaracz. Nyuma yaho gato natangajwe n’uko yambajije ati “ese uri umupayiniya?” Naramushubije nti “oya.” Incuti yanjye LaVonne yumvaga ibyo twavugaga maze ahita avuga ati “ni we.” Ted yarashobewe maze ahita abaza LaVonne ati “none se ari wowe, ari na we, ubizi neza ni nde?” Namubwiye ko mbere y’uko mva iwacu nakoraga umurimo w’ubupayiniya, kandi ko nzongera kuwukora nyuma y’amakoraniro.

NASHAKANYE N’UMUGABO WAKUNDAGA YEHOVA CYANE

Ted yavukiye muri leta ya Kentuki muri Amerika, mu mwaka wa 1925. Yabatijwe afite imyaka 15. Nubwo nta n’umwe mu muryango we wemeye ukuri, yabaye umupayiniya w’igihe cyose nyuma y’imyaka ibiri. Icyo gihe yari atangiye umurimo w’igihe cyose yamazemo imyaka hafi 67.

Muri Nyakanga 1946, igihe Ted yari afite imyaka 20, yahawe impamyabumenyi mu ishuri rya karindwi rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Nyuma yaho yabaye umugenzuzi usura amatorero i Cleveland muri leta ya Ohio. Hashize imyaka igera kuri ine, yabaye umukozi w’ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya.

Ted na we yari muri iryo koraniro ryari ryabereye i Nuremberg mu Budage, maze tubona igihe cyo kuganira. Twatangiye gukundana. Nashimishijwe no kumenya ko yari yariyemeje gukorera Yehova ubuzima bwe bwose. Yari umuntu uzi kwiyemeza, ushikamye ku mwanzuro we wo gukorera Imana, ariko nanone akagwa neza, ndetse akishyikirwaho. Nabonye ko yashyiraga imbere inyungu z’abandi. Iryo koraniro rirangiye, Ted yasubiye muri Ositaraliya nanjye nsubira i Vancouver. Ariko twakomeje kwandikirana.

Ted yakoreye umurimo muri Ositaraliya imyaka itanu yose hamwe, asubira muri Amerika, nyuma yaho aza gukorera umurimo w’ubupayiniya i Vancouver. Nishimiye kubona ukuntu umuryango wanjye wamukundaga. Musaza wanjye mukuru witwa Michael yarampangayikiraga cyane, kandi incuro nyinshi iyo habaga hari umuvandimwe ushaka kunyitaho, ntibyamushimishaga. Icyakora, Michael yahise akunda Ted. Yarambwiye ati “Meli, ubonye umusore mwiza. Ugomba kumufata neza kandi ukaba maso kugira ngo atazagucika.”

Tumaze gushyingiranwa mu mwaka wa 1956, twamaze imyaka myinshi dukora umurimo w’igihe cyose twishimye

Nanjye nakundaga Ted cyane. Twashyingiranywe ku itariki ya 10 Ukuboza 1956. Twakoranye umurimo w’ubupayiniya i Vancouver, nyuma yaho tujya i Kaliforuniya, hanyuma duhabwa inshingano yo gusura amatorero yo muri leta ya Misuri n’iya Arikansasi. Mu gihe cy’imyaka igera kuri 18 twamaze dusura amatorero yo mu gice kinini cyo muri Amerika, buri cyumweru twararaga ahantu hatandukanye. Hari ibintu bishimishije cyane twaboneraga mu murimo, kandi twishimanaga n’abavandimwe na bashiki bacu. Nubwo guhora twimuka buri cyumweru bitari byoroshye, twishimiraga umurimo wo gusura amatorero.

Ikintu cyihariye nubahiraga Ted ni uko yahaga agaciro kenshi imishyikirano yari afitanye na Yehova. Yahaga agaciro cyane umurimo wera yakoreraga Ukomeye kuruta abandi bose mu ijuru no mu isi. Twakundaga gusoma no kwigira hamwe Bibiliya. Nijoro, mbere y’uko tujya kuryama, twapfukamaga imbere y’igitanda, tugasengera hamwe. Nyuma yaho, buri wese ku giti cye yavugaga isengesho rye. Buri gihe iyo Ted yabaga afite ikibazo kimuhangayikishije, narabimenyaga. Yarabyukaga, akongera agapfukama, maze akavuga isengesho rirerire bucece. Nishimiraga cyane ko yasengaga Yehova amubwira ibibazo bikomeye cyangwa ibyoroheje.

Hashize imyaka runaka dushyingiranywe, yambwiye ko yari agiye gutangira kurya ku mugati no kunywa kuri divayi bikoreshwa mu Rwibutso. Yarambwiye ati “nasenze cyane Yehova musaba kumenya ntashidikanya niba koko nari ngiye gukora ibyo ashaka.” Sinatangajwe no kumenya ko Imana yamusutseho umwuka wayo, kugira ngo azayikorere mu ijuru. Nterwa ishema no kuba narashyigikiye umuvandimwe wa Kristo.Mat 25:35-40.

INDI NSHINGANO TWAHAWE MU MURIMO WERA

Mu mwaka wa 1974, twatunguwe n’uko Ted yasabwe kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Nyuma yaho twatumiriwe kujya gukora kuri Beteli y’i Brooklyn. Igihe Ted yasohozaga inshingano zo mu Nteko Nyobozi, jye nakoraga isuku cyangwa ngakora muri salo.

Mu byo Ted yakoraga harimo no gusura ibiro by’amashami. Yashishikazwaga cyane n’umurimo wo kubwiriza wakorerwaga mu bihugu byari bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Igihe kimwe, ubwo twari mu kiruhuko twari dukeneye cyane muri Suwede, Ted yarambwiye ati “Meli, umurimo wo kubwiriza warabuzanyijwe muri Polonye, kandi ndifuza kujya gufasha abavandimwe baho.” Ku bw’ibyo twashatse viza maze tujya muri Polonye. Ted yabonanye na bamwe mu bavandimwe bari bashinzwe umurimo muri icyo gihugu, maze bakorana urugendo rurerure n’amaguru baganira, kugira ngo hatagira uwumva ibyo bavugaga. Abo bavandimwe bamaze iminsi ine bakora inama zamaraga amasaha menshi, ariko nashimishijwe cyane no kubona ukuntu Ted yari yishimiye cyane ko yafashije abavandimwe.

Twongeye gusura Polonye mu kwezi k’Ugushyingo 1977. Icyo gihe F. W. Franz, Daniel Sydlik na Ted bari mu bari bagize Inteko Nyobozi, bahawe uruhushya rwo gusura Polonye ku ncuro ya mbere. Umurimo wari ukibuzanyijwe, ariko abo bavandimwe batatu bo mu Nteko Nyobozi bashoboye kuvugana n’abasaza, abapayiniya n’Abahamya bari bamaze igihe kirekire cyane mu kuri, bo mu migi itandukanye.

Ted n’abandi bari kuri Minisiteri y’Ubutabera i Moscou nyuma y’uko Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi

Mu mwaka wakurikiyeho, igihe Milton Henschel na Ted basuraga Polonye, babonanye n’abayobozi bari baratangiye gusobanukirwa ibikorwa byacu kandi batakiturwanya cyane. Mu mwaka wa 1982, leta ya Polonye yemereye abavandimwe kugira amakoraniro y’umunsi umwe. Mu mwaka wakurikiyeho habaye amakoraniro manini, amenshi akaba yarabereye mu mazu yakodeshwaga. Mu mwaka wa 1985 igihe umurimo wari ukibuzanyijwe, twemerewe kugira amakoraniro ane, abera kuri za sitade nini. Hanyuma muri Gicurasi 1989, mu gihe twiteguraga kugira amakoraniro manini kurushaho, leta ya Polonye yaduhaye ubuzima gatozi. Icyo ni kimwe mu bintu byashimishije Ted cyane.

Ikoraniro ry’intara ryabereye muri Polonye

DUHURA N’IBIBAZO BY’UBURWAYI

Mu mwaka wa 2007, twari mu rugendo tugiye kwegurira Yehova ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Epfo. Tugeze mu Bwongereza, Ted yagize ibibazo by’umuvuduko w’amaraso maze muganga amugira inama yo gusubika urwo rugendo. Ted amaze koroherwa, twasubiye muri Amerika. Ariko ibyumweru bike nyuma yaho, umutsi wo mu bwonko wagize ikibazo bituma uruhande rwe rw’iburyo rugagara.

Ted yatinze koroherwa kandi mu mizo ya mbere ntiyashoboraga kujya mu biro. Ariko twishimiraga ko yari agishobora kuvuga. Nubwo yari arwaye, yageragezaga gukurikiza gahunda ye ya buri munsi, ndetse akanifatanya mu nama ya buri cyumweru y’Inteko Nyobozi, akoresheje telefoni yo mu cyumba.

Ted yishimiraga cyane ukuntu abashinzwe abarwayi bo muri Beteli bamwitagaho. Buhoro buhoro, yongeye kugerageza kugenda. Yashoboraga kwita kuri zimwe mu nshingano ze kandi buri gihe ukabona afite ibyishimo.

Hashize imyaka itatu yongeye kugira ikibazo cy’umutsi wo mu bwonko, maze apfa kuwa gatatu tariki ya 9 Kamena 2010. Nubwo buri gihe numvaga ko hari igihe Ted azarangiza isiganwa rye ryo ku isi, sinabona uko nsobanura ukuntu urupfu rwe rwambabaje cyane, n’ukuntu njya mukumbura. Ariko kandi, buri munsi nshimira Yehova kuba narashoboye gufasha Ted. Twakoranye umurimo w’igihe cyose imyaka isaga 53. Nshimira Yehova ukuntu Ted yamfashije kurushaho kwegera Data wo mu ijuru. Ubu sinshidikanya ko inshingano nshya yahawe imushimisha kandi igatuma yumva anyuzwe.

MPURA N’IBINDI BIBAZO

Nishimira cyane gukora muri salo yo kuri Beteli no gutoza abahakora

Nyuma y’imyaka myinshi kandi ishimishije namaranye n’umugabo wanjye, kwihanganira imimerere ndimo ntibinyorohera. Jye na Ted twishimiraga gusabana n’abashyitsi twahuriraga kuri Beteli no ku Nzu y’Ubwami. Ariko kubera ko ubu ntakiri kumwe na Ted kandi nkaba ntagifite imbaraga, singishobora kwakira abashyitsi nka mbere. Icyakora ndacyishimira gusabana n’abavandimwe na bashiki bacu bo kuri Beteli n’abo mu itorero. Gukurikiza gahunda ya buri munsi yo kuri Beteli ntibinyorohera, ariko gukorera Imana kuri Beteli birashimisha. Ikindi kandi, urukundo nakundaga umurimo wo kubwiriza ntirwigeze rugabanuka. Nubwo nta mbaraga mfite kandi nkaba ntashobora kumara igihe kirekire mpagaze, nishimira kubwiriza mu muhanda no kwigisha abantu Bibiliya.

Iyo mbonye ibintu biteye ubwoba bibera muri iyi si, nishimira cyane ukuntu nakoreye Yehova mfite umugabo mwiza cyane. Imigisha Yehova yampaye yatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza.Imig 10:22.

^ par. 13 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Jack Nathan yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1990, ku ipaji ya 10-14 (mu gifaransa).