Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Toza umwana wawe gukorera Yehova

Toza umwana wawe gukorera Yehova

‘Umuntu w’Imana y’ukuri umureke atwigishe uko tuzarera uwo mwana uzavuka.’—ABAC 13:8.

INDIRIMBO: 88, 120

1. Manowa yakiriye ate inkuru yavugaga ko yari agiye kubyara?

UMUGORE wa Manowa yabwiye umugabo we inkuru itangaje cyane. Bari bazi neza ko batabyaraga kuko umugore we yari ingumba. Icyakora, umumarayika wa Yehova yari yamubonekeye amubwira ibintu byasaga n’ibidashoboka. Yamubwiye ko we n’umugabo we Manowa bari bagiye kubyara umwana w’umuhungu. Nta gushidikanya ko Manowa yishimye, ariko nanone yari azi inshingano iremereye yari imutegereje. None se, we n’umugore we bari kurera neza bate umwana wabo kugira ngo azakorere Yehova, kandi bari batuye mu gihugu cyarimo abantu benshi bakoraga ibibi? Manowa ‘yinginze Yehova ati “ndakwinginze Yehova, umuntu w’Imana y’ukuri [ni ukuvuga umumarayika] wohereje umureke yongere agaruke, atwigishe uko tuzarera uwo mwana uzavuka.”’—Abac 13:1-8.

2. Gutoza umwana wawe bikubiyemo iki? (Shyiramo n’ibitekerezo byo mu gasanduku kavuga ngo “ Abantu b’ibanze ugomba kwigisha Bibiliya.”)

2 Niba uri umubyeyi ushobora kumva ko isengesho Manowa yavuze ryari rikwiriye. Nawe ufite inshingano iremereye yo gufasha umwana wawe, akamenya Yehova kandi akamukunda (Imig 1:8). Kugira ngo ababyeyi b’Abakristo bashobore gusohoza iyo nshingano, bashyiraho gahunda y’iby’umwuka mu muryango ifatika kandi ihoraho. Birumvikana ko gucengeza ukuri kwa Bibiliya mu mutima w’umwana bisaba ibirenze kuyobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6-9.) Ni iki cyagufasha gucengeza ukuri mu mutima w’umwana wawe? Iki gice n’igikurikira bigaragaza uko ababyeyi bakwigana urugero rwa Yesu. Yesu ntiyari umubyeyi, ariko ababyeyi bashobora kuvana amasomo ku buryo bwe bwo kwigisha, kuko yatozaga abigishwa be kandi akabigisha abigiranye urukundo, kwicisha bugufi n’ubushishozi. Reka dusuzume buri muco.

KUNDA UMWANA WAWE

3. Yesu yagaragarije ate abigishwa be ko yabakundaga?

3 Yesu ntiyatinyaga kubwira abigishwa be ko abakunda. (Soma muri Yohana 15:9.) Nanone yaberekaga ko abakunda amarana na bo igihe (Mar 6:31, 32; Yoh 2:2; 21:12, 13). Yesu ntiyari umwigisha wabo gusa, ahubwo yari n’incuti yabo. Ku bw’ibyo, ntibashidikanyaga ko abakunda. Wakwigana ute uburyo bwa Yesu bwo kwigisha?

4. Wakora iki ngo abana bawe bemere badashidikanya ko ubakunda? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Jya ubwira abana bawe ko ubakunda, kandi buri gihe ujye ubereka ko ari ab’agaciro (Imig 4:3; Tito 2:4). Samuel uba muri Ositaraliya yaravuze ati “nkiri umwana, papa yakundaga kunsomera Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya buri mugoroba. Yasubizaga ibibazo namubazaga, akampobera kandi akansoma mbere y’uko njya kuryama. Igihe namenyaga ko atakuriye mu muryango umenyereye ibyo guhoberana no gusomana, byarantangaje cyane. Yashyiragaho imihati kugira ngo anyereke ko ankunda. Ibyo byatumye dukundana cyane, nkumva nyuzwe kandi mfite umutekano.” Nawe jya ufasha abana bawe kumva bameze batyo, ubabwira kenshi ko “ubakunda.” Jya ukora ibintu bibagaragariza ko ubakunda. Jya uganira na bo, usangire na bo kandi ukine na bo.

5, 6. (a) Ni iki Yesu akorera abo akunda? (b) Sobanura uko guhana mu buryo bukwiriye bifasha abana kumva bafite umutekano kandi bakunzwe.

5 Yesu yaravuze ati “abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana” * (Ibyah 3:19). Nubwo abigishwa ba Yesu bahoraga bajya impaka bibaza uwari ukomeye muri bo, ntiyigeze abatakariza icyizere. N’igihe bananirwaga gushyira mu bikorwa inama yabagiriye, ntiyatereye iyo. Yabacyashye abigiranye urukundo n’ubugwaneza, abikora mu gihe gikwiriye kandi bari ahantu hakwiriye.—Mar 9:33-37.

6 Jya wereka abana bawe ko ubakunda ubahana. Hari igihe gusobanurira umwana impamvu ikintu runaka ari cyiza cyangwa kibi, biba bihagije. Ariko kandi, hari ubwo umwana ananirwa gukurikiza ibyo wamubwiye (Imig 22:15). Mu gihe ibyo bibaye, jya wigana Yesu. Jya uhana umwana wawe mu gihe gikwiriye kandi umuhanire ahantu hakwiriye. Jya ubikora mu rukundo no mu bugwaneza, umuyobore, umutoze kandi umukosore wihanganye. Mushiki wacu witwa Elaine wo muri Afurika y’Epfo yibuka uko ababyeyi be bamuhanaga. Babanzaga kumusobanurira ikosa yakoze. Iyo bamubwiraga ko bari bumuhane, baramuhanaga. Yaravuze ati “ariko ntibigeze bampana barakaye cyangwa batansobanuriye impamvu bampannye. Ibyo byatumaga numva mfite umutekano. Nari nzi ibyo ntemerewe kandi nsobanukiwe ibyo nsabwa.”

JYA UGARAGAZA UMUCO WO KWICISHA BUGUFI

7, 8. (a) Amasengesho ya Yesu yagaragazaga ate ko yicishaga bugufi? (b) Ni mu buhe buryo amasengesho yawe yakwigisha abana bawe kwishingikiriza ku Mana?

7 Igihe Yesu yari hafi gufatwa kandi akicwa, yinginze Se ati “Abba, Data, ibintu byose biragushobokera; undenze iki gikombe. Ariko, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Mar 14:36). * Tekereza ukuntu abigishwa be bumvise bameze igihe bumvaga iryo sengesho. Babonye ko nubwo yari atunganye, yasabaga Se ko amufasha. Ibyo byabigishije ko na bo bagombaga kwicisha bugufi bakishingikiriza ku Mana.

8 Amasengesho yawe yigisha iki abana bawe? Ni iby’ukuri ko udasenga Yehova ushaka mbere na mbere kwigisha abana bawe. Icyakora iyo usenga wicishije bugufi uri hamwe n’abana bawe, bibigisha kwishingikiriza kuri Yehova. Ana wo muri Burezili yaravuze ati “iyo twabaga duhanganye n’ibibazo, urugero wenda sogokuru na nyogokuru barwaye, ababyeyi banjye basengaga Yehova bamusaba ko yabaha imbaraga zo kwihangana, kandi akabaha ubwenge bwo gufata imyanzuro myiza. Ndetse n’igihe babaga bahangayitse cyane, bashyiraga ibibazo byabo mu maboko ya Yehova. Ibyo byatumye niga kwishingikiriza kuri Yehova.” Igihe usenga uri hamwe n’abana bawe, ntugasenge ari bo usabira gusa, ahubwo ujye usaba ko nawe Yehova yagufasha, wenda ugashobora kuganira n’umukoresha wawe umusaba uruhushya rwo kujya mu ikoraniro. Ushobora no kumusaba kuguha ubutwari bwo kubwiriza umuturanyi wawe cyangwa kugufasha mu bundi buryo. Niwishingikiriza ku Mana wicishije bugufi, abana bawe na bo baziga kubigenza batyo.

9. (a) Yesu yigishije ate abigishwa be gukorera abandi bicishije bugufi? (b) Niba uhora witeguye gukorera abandi, ni iki abana bawe bazakwigiraho?

9 Yesu yatoje abigishwa be gukorera abandi bicishije bugufi binyuze ku magambo ye no mu bikorwa bye. (Soma muri Luka 22:27.) Intumwa ze zabonaga ko yigomwaga kugira ngo akorere Yehova kandi afashe abandi, maze ziramwigana. Nawe ushobora kwigisha abana bawe kwicisha bugufi no kwigomwa binyuze ku rugero ubaha. Mushiki wacu witwa Debbie ufite abana babiri yagize ati “nta na rimwe nigeze ngira ishyari bitewe n’uko umugabo wanjye yamaranaga igihe n’abagize itorero kuko ari umusaza. Nari nzi ko igihe cyose twari kuba tumukeneye yari kuba yiteguye kutwitaho” (1 Tim 3:4, 5). Umugabo we witwa Pranas yavuze ko nyuma y’igihe wasangaga abana babo bashishikazwa no gukora imirimo mu gihe cy’amakoraniro. Babaga bishimye, bafite incuti nziza kandi wabonaga bishimiye kuba hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu. Ubu abagize uwo muryango bose bakorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Niwicisha bugufi kandi ukigomwa, uzaba utoza abana bawe gukorera abandi.

JYA UGARAGAZA UBUSHISHOZI

10. Yesu yagaragaje ate ubushishozi igihe imbaga y’abantu yazaga kumureba?

10 Yesu yagaragaje ubushishozi kuko yarebaga ibirenze ibigaragarira amaso, maze akamenya impamvu umuntu akoze ikintu iki n’iki. Urugero, hari igihe bamwe mu bari bamuteze amatwi i Galilaya basaga n’aho bifuzaga kumukurikira (Yoh 6:22-24). Ariko Yesu yabonye ko bari bashishikajwe n’ibyokurya kurusha ibyo yabigishaga, kuko yashoboraga gusoma ibiri mu mitima yabo (Yoh 2:25). Yabonye ikibazo bari bafite, abakosora yihanganye kandi abereka icyo bari bakwiriye gukora.—Soma muri Yohana 6:25-27.

Ese umwana wawe yishimira umurimo wo kubwiriza? (Reba paragarafu ya 11)

11. (a) Tanga urugero rugaragaza uko ubushishozi bwatuma utahura niba umwana wawe yishimira umurimo wo kubwiriza. (b) Wakora iki kugira ngo umwana wawe arusheho kwishimira umurimo wo kubwiriza?

11 Nubwo udashobora gusoma ibiri mu mutima w’umwana wawe, nawe ushobora kugaragaza ubushishozi maze ukamenya uko abona umurimo wo kubwiriza. Iyo ababyeyi benshi bari kumwe n’abana babo mu murimo wo kubwiriza, bashaka igihe cyo kuruhuka bagafata akantu gatuma bagarura ubuyanja. Ariko ushobora kureba ibirenze ibigaragarira amaso, maze ukibaza uti “ese umwana wanjye yishimira umurimo wo kubwiriza cyangwa yishimira icyo gihe cyo kuruhuka?” Niba ubonye ko umwana wawe atishimira cyane umurimo, gira icyo ukora kugira ngo arusheho kuwishimira. Jya utekereza ibintu bishya byamufasha kugira ngo na we agire uruhare mu murimo wo kubwiriza.

12. (a) Yesu yagaragaje ate ubushishozi igihe yahaga abigishwa umuburo wo kwirinda ubwiyandarike? (b) Kuki umuburo Yesu yatanze wari uhuje n’igihe?

12 Nanone Yesu yagaragaje ubushishozi yerekana igituma umuntu akora icyaha. Urugero, abigishwa be bari bazi ko gusambana ari icyaha. Ariko yabahaye umuburo ababwira ikintu gishobora gutuma umuntu asambana. Yaravuze ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure” (Mat 5:27-29). Uwo muburo wari ukwiriye rwose ku Bakristo bategekwaga n’Abaroma. Hari umuhanga mu by’amateka wavuze ko amakinamico y’Abaroma yabaga yiganjemo ibikorwa by’ubwiyandarike n’imvugo yanduye, ndetse ko ibikorwa by’ubwiyandarike bw’akahebwe ari byo byishimirwaga cyane. Kuba Yesu yarahaye abigishwa be umuburo wo kwirinda ibintu byari gutuma badakomeza gukora ibikwiriye, byagaragazaga urukundo n’ubushishozi.

13, 14. Warinda ute abana bawe imyidagaduro mibi?

13 Ubushishozi bushobora kugufasha kurinda abana bawe ibintu byabangiza mu buryo bw’umwuka. Muri iki gihe, abana bato baba bashobora kureba porunogarafiya n’ibindi bintu byerekana ubwiyandarike kurusha uko byari bimeze kera. Birumvikana ko ababyeyi b’Abakristo babwira abana babo ko imyidagaduro irimo ubwiyandarike idakwiriye. Ariko kandi, ubushishozi buzanatuma umenya ko umwana wawe ashobora kugira amatsiko yo kureba porunogarafiya. Ibaze uti “ni iki gishobora gutuma umwana wanjye yumva ashaka kureba porunogarafiya? Ese yaba azi akaga gaterwa no kuyireba? Ese naba nishyikirwaho, ku buryo niyumva ashaka kureba porunogarafiya azabimbwira?” Nubwo abana bawe baba bakiri bato, ushobora kubabwira uti “nujya kuri interineti ukabona urubuga rwerekana ubusambanyi ukumva ushaka kubureba, ndakwinginze uzaze tubivuganeho. Ntibizagutere isoni. Ndifuza rwose kugufasha.”

14 Nanone ubushishozi buzagufasha guhitamo imyidagaduro witonze. Pranas twigeze kuvuga yagize ati “umuzika twebwe ababyeyi twumva, filimi tureba cyangwa ibitabo dusoma, ni byo bishishikaza umuryango wacu. Ushobora kuvuga ibintu byinshi ku birebana n’ibintu bitandukanye, ariko abana bawe bazitegereza ibyo ukora kandi bakwigane.” Niba abana bawe babona uhitamo imyidagaduro myiza, na bo bashobora kuzagira amahitamo nk’ayawe.—Rom 2:21-24.

IMANA Y’UKURI IZAKUMVA

15, 16. (a) Kuki ushobora kwiringira ko Yehova azagufasha kurera abana bawe? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

15 Byagenze bite igihe Manowa yasabaga Imana ko imufasha kumenya uko yari kurera umuhungu we? ‘Imana y’ukuri yumviye Manowa’ (Abac 13:9). Babyeyi, namwe Yehova azabumva. Azasubiza amasengesho yanyu kandi abafashe kurera abana banyu. Azabafasha kurera abana banyu mubigiranye urukundo, kwicisha bugufi n’ubushishozi.

16 Nk’uko Yehova afasha ababyeyi kurera abana babo neza mu gihe baba bakiri bato, ni na ko ashobora kubafasha kurera abamaze kuba ingimbi n’abangavu. Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko mwakwigana Yesu mu birebana n’urukundo, kwicisha bugufi n’ubushishozi mu gihe mutoza abana banyu b’ingimbi n’abangavu gukorera Yehova.

^ par. 5 Bibiliya igaragaza ko guhana bikubiyemo kuyobora, gutoza no gukosora, ariko byose bigakorwa mu rukundo kandi umuntu atarakaye.

^ par. 7 Hari igitabo gisobanura amagambo yo muri Bibiliya cyavuze ko mu gihe cya Yesu, abana bitaga ba se ‘abbā.ʼ Iryo jambo ryagaragazaga ko babakunda kandi ko babubaha.