Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Toza umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova

Toza umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova

‘Yesu yakomeje gukura agwiza ubwenge n’imbaraga kandi akundwa n’Imana n’abantu.’—LUKA 2:52.

INDIRIMBO: 41, 89

1, 2. (a) Ni izihe mpungenge ababyeyi bamwe baba bafite iyo abana babo bamaze kuba ingimbi n’abangavu? (b) Abana bakoresha neza bate igihe cyabo cy’amabyiruka?

KIMWE mu bintu bishimisha cyane ababyeyi b’Abakristo, ni ukubona umwana wabo abatizwa. Berenice ufite abana bane babatijwe mbere y’uko bagira imyaka 14, yagize ati “twumvaga byaturenze. Kuba abana bacu barifuzaga gukorera Yehova byaradushimishaga cyane rwose. Ariko twanazirikanaga ko bari guhura n’ibibazo byinshi kuko bari bageze mu gihe cy’amabyiruka.” Niba abana bawe bamaze kuba ingimbi n’abangavu cyangwa bari hafi kugera muri icyo kigero, ushobora kwiyumvisha impungenge Berenice yari afite.

2 Hari umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze y’abana wavuze ko imyaka y’amabyiruka iba itoroshye, haba ku babyeyi no ku bana. Ariko yavuze ko ababyeyi batagombye gutekereza ko abana babo basaze, cyangwa ko bagifite imitekerereze ya cyana. Yavuze ko bagombye kubona ko abana bageze muri icyo kigero baba bashaka kuvumbura utuntu n’utundi, bafite ibyiyumvo byinshi, kandi bashaka kumarana igihe n’incuti zabo. Ku bw’ibyo rero, nubwo bakiri mu gihe cy’amabyiruka, bashobora kugirana ubucuti na Yehova nk’uko Yesu yabigenje igihe yari muri icyo kigero. (Soma muri Luka 2:52.) Nanone kandi, bashobora kongera ubuhanga mu murimo wo kubwiriza kandi bakifuza cyane gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Bashobora no kwifatira imyanzuro, urugero nk’uwo kwiyegurira Yehova no gukomeza kumwumvira. Ariko se wowe mubyeyi, ni iki wakora kugira ngo utoze umwana wawe ugeze muri icyo kigero gukorera Yehova? Gusuzuma uko Yesu yatoje abigishwa be abigiranye urukundo, kwicisha bugufi n’ubushishozi, bishobora kugufasha.

JYA UKUNDA UMWANA WAWE UGEZE MU GIHE CY’AMABYIRUKA

3. Kuki Yesu yavugaga ko intumwa ze zari incuti ze?

3 Yesu yakundaga intumwa ze. (Soma muri Yohana 15:15.) Mu bihe bya kera, ntibyari bisanzwe ko shebuja w’abagaragu ababwira ibyo atekereza cyangwa uko yiyumva. Icyakora, Yesu yari shebuja w’intumwa ze, kandi yari n’incuti yazo. Yamaranaga na zo igihe, akazibwira uko yiyumva, kandi akazitega amatwi yitonze igihe zabaga zimubwira ibiziri ku mutima (Mar 6:30-32). Ukuntu Yesu yashyikiranaga n’intumwa ze byatumye bagirana ubucuti bukomeye, kandi bizitegurira kuzasohoza neza inshingano zari guhabwa mu murimo w’Imana.

4. Babyeyi, mwakora iki ngo mube incuti z’abana banyu? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Michael ufite abana babiri yaravuze ati “nubwo twe ababyeyi tudashobora kugira imyaka nk’iy’abana bacu, dushobora kuba incuti zabo.” Incuti ziba ziri kumwe kenshi. Jya utekereza uko wagira icyo uhindura ku kazi ukora cyangwa ibindi bintu bigutwara igihe, kugira ngo ushobore kumara igihe kinini uri kumwe n’abana bawe kandi ubishyire mu isengesho. Nanone abantu b’incuti baba bafite ibintu bahuriyeho bibashishikaza. Ubwo rero, jya wihatira kwishimira ibintu abana bawe bishimira, urugero nk’umuzika bakunda, filimi cyangwa imikino. Ilaria uba mu Butaliyani yaravuze ati “ababyeyi banjye bashishikazwaga n’umuzika nakundaga. Mu by’ukuri, papa yabaye incuti yanjye magara, kandi nta kintu natinyaga kumubwira, n’ibyo ntapfa kubwira undi muntu uwo ari we wese.” Iyo ugiranye ubucuti n’abana bawe bageze mu gihe cy’amabyiruka kandi ukabafasha kuba ‘inkoramutima za Yehova,’ ntibituma bagusuzugura (Zab 25:14). Icyo gihe uba ubereka ko ubakunda kandi ko ububaha. Aho kugira ngo bagusuzugure, bakwishyikiraho kandi bakakubwira ibibahangayikishije bisanzuye.

5. Yesu yafashije ate abigishwa be kubona ibyishimo biterwa no gukora byinshi mu murimo wa Yehova?

5 Yesu yifuzaga ko abigishwa be yakundaga bagira ibyishimo biterwa no gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Ni yo mpamvu yifuzaga ko bakora umurimo wo kubwiriza babigiranye ishyaka. Koko rero, Yesu yifuzaga ko bagira umwete mu murimo wo guhindura abantu abigishwa, kandi yabijeje ko atari kubatererana.—Mat 28:19, 20.

6, 7. Ni mu buhe buryo kugira gahunda zihoraho z’iby’umwuka bigaragaza ko ukunda abana bawe?

6 Nta gushidikanya ko wifuza ko abana bawe bageze mu gihe cy’amabyiruka bakomeza kugirana ubucuti n’Imana. Na yo yifuza ko warera abana bawe ‘ubahana nk’uko ishaka, kandi ukabatoza kugira imitekerereze nk’iyayo’ (Efe 6:4). Bityo rero, jya ukoresha ububasha Imana yaguhaye, ushyireho gahunda zihoraho z’iby’umwuka. Reka dufate urugero. Ushishikariza abana bawe kwiga kubera ko uzi ko ari iby’ingenzi kandi uba wifuza ko bamenya ibintu bishya. Ababyeyi barangwa n’urukundo na bo iyo bashishikariza abana babo kujya mu materaniro no kwifatanya mu zindi gahunda z’iby’umwuka, baba babatoza ‘kugira imitekerereze nk’iya Yehova.’ Kubera ko inyigisho zituruka kuri Yehova ari ingenzi, jya ushishikariza abana bawe kuzikunda no guha agaciro ubwenge atanga (Imig 24:14). Nanone jya ufasha abana bawe kujya mu murimo wo kubwiriza buri gihe. Jya wigana urugero rwa Yesu ubatoza kwigisha abandi Ijambo ry’Imana babyishimiye.

7 Ni mu buhe buryo kugira gahunda ihoraho yo kwiga Bibiliya, kujya mu materano no mu murimo wo kubwiriza, bishobora gufasha ingimbi n’abangavu? Erin uba muri Afurika y’Epfo yagize ati “tukiri abangavu n’ingimbi, iyo batubwiraga kwiga Bibiliya, kujya mu materaniro no kubwiriza, twaritotombaga. Hari n’igihe twarogoyaga gahunda y’iby’umwuka mu muryango tubigambiriye kugira ngo ihagarare. Icyakora ababyeyi bacu ntibigeze bacika intege.” Yongeyeho ati “ibyo byantoje kwihangana. Iyo hari ikirogoye gahunda zanjye z’iby’umwuka, mba numva ngomba kuzisubizaho vuba uko bishoboka kose. Ndatekereza ko biba bitameze bityo iyo ababyeyi banjye baza kuba barajenjetse, ntitugire gahunda zihoraho z’iby’umwuka. Iyo baza gucika intege, nzi neza ko ubu mba nsiba amateraniro uko nishakiye cyangwa sinitabire izindi gahunda z’iby’umwuka.”

JYA WICISHA BUGUFI

8. (a) Yesu yagaragaje ate ko yari azi ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira? (b) Kuba Yesu yaricishaga bugufi byafashije bite abigishwa be?

8 Nubwo Yesu yari atunganye, yicishaga bugufi akamenya ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira, kandi yemeraga ko yari akeneye gufashwa na Yehova. (Soma muri Yohana 5:19.) Ese kuba Yesu yaricishaga bugufi byatumye abigishwa be bamusuzugura? Oya rwose. Mu by’ukuri, uko yarushagaho kwishingikiriza kuri Yehova, ni na ko abigishwa be barushagaho kumugirira icyizere. Nyuma yaho na bo biganye uwo muco we wo kwicisha bugufi.—Ibyak 3:12, 13, 16.

9. Iyo wicisha bugufi ugasaba imbabazi kandi ukemera ko ubushobozi bwawe bufite aho bugarukira, bifasha bite abana bawe?

9 Twe ntitumeze nka Yesu kuko tudatunganye kandi tukaba dukora amakosa. Ubwo rero, jya wemera ko ubushobozi bwawe bufite aho bugarukira kandi nukosa ubyemere (1 Yoh 1:8). Sa n’utekereza gato: ari umukoresha wemera amakosa ye agasaba imbabazi n’utayemera, uwo wubaha ni uwuhe? Iyo umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka yumvise usaba imbabazi bitewe n’amakosa wakoze, arushaho kukubaha. Bishobora no kumwigisha kujya na we yemera amakosa ye. Rosemary ufite abana batatu bamaze gukura yaravuze ati “twemeraga amakosa yacu kandi ibyo byatumaga abana bacu batwisanzuraho iyo babaga bafite ibibazo. Twemeraga ko ubushobozi bwacu bufite aho bugarukira, bityo tukigisha abana bacu aho bavana ibisubizo byiza by’ibibazo byabo. Iyo babaga bakeneye ko tubafasha, igihe cyose twifashishaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi tugasengera hamwe.”

10. Yesu yagaragaje ate ko yicishaga bugufi igihe yabaga abwira abigishwa be ibyo bagomba gukora?

10 Yesu yari afite uburenganzira bwo kubwira abigishwa be ibyo bagombaga gukora. Icyakora incuro nyinshi yicishaga bugufi akababwira impamvu ababwiye gukora ikintu runaka. Urugero, ntiyabwiye gusa abigishwa be gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ahubwo yarababwiye ati “ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.” Igihe Yesu yari amaze kuvuga ati “nimureke gucira abandi urubanza,” yatanze impamvu agira ati “kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa.”—Mat 6:31–7:2.

11. Kuki igihe cyose bishoboka, wagombye gusobanurira umwana wawe impamvu watanze itegeko runaka cyangwa wafashe umwanzuro uyu n’uyu?

11 Igihe cyose ubona ko bikwiriye, ujye usobanurira abana bawe impamvu watanze itegeko runaka cyangwa wafashe umwanzuro uyu n’uyu. Iyo umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka asobanukiwe uko ubona ikintu iki n’iki, aba ashobora kukumvira abikuye ku mutima. Barry wareze abana bane yavuze ko kubwira abana bawe bageze mu kigero cy’amabyiruka impamvu wafashe imyanzuro runaka, bituma bakwiringira kubera ko babona ko utayifashe wishingikirije ku bubasha ufite, ahubwo ko wabitewe n’impamvu nziza. Umwana ugeze muri icyo kigero, aba yitoza kuba umuntu mukuru uzajya yifatira imyanzuro (Rom 12:1). Barry yabisobanuye agira ati “abana bageze mu gihe cy’amabyiruka baba bagomba kwitoza gufata imyanzuro ikomeye bashingiye ku mpamvu zifatika, aho gushingira ku byiyumvo” (Zab 119:34). Iyo wicishije bugufi ugasobanurira umwana wawe uri muri icyo kigero impamvu wafashe imyanzuro runaka, ashobora kumva ko usobanukiwe ko arimo akura, kandi ko arimo yitoza kwifatira imyanzuro.

JYA UGIRA UBUSHISHOZI KANDI WUMVE UMWANA WAWE

12. Yesu yagaragaje ate ubushishozi igihe yafashaga Petero?

12 Yesu yagiraga ubushishozi kandi akamenya icyo abigishwa be babaga bakeneye. Urugero, igihe intumwa Petero yasabaga Yesu ko yakwibabarira kugira ngo aticwa, yari abitewe n’urukundo yamukundaga. Icyakora Yesu yari azi ko Petero yari atekereje nabi. Kugira ngo amufashe kandi afashe n’abandi bigishwa, yamuhaye inama idaciye ku ruhande, avuga ingaruka zigera ku bantu batagaragaza umwuka w’ubwitange kandi yerekana imigisha abawugaragaza babona (Mat 16:21-27). Petero yabikuyemo isomo.—1 Pet 2:20, 21.

13, 14. (a) Ni iki gishobora kugaragaza ko ukwizera k’umwana wawe kujegajega? (b) Ubushishozi bwagufasha bute kumva umwana wawe no kumufasha by’ukuri?

13 Jya usenga Yehova umusaba kugira ubushishozi kugira ngo ushobore kumenya aho umwana wawe w’ingimbi cyangwa w’umwangavu akeneye gufashwa (Zab 32:8). Urugero, ni iki cyakwereka ko ukwizera k’umwana wawe kujegajega? Birashoboka ko atakigira ibyishimo nka mbere, cyangwa akaba asigaye ajora Abakristo bagenzi be. Ashobora no kuba asigaye aguhisha ibintu yagombye kukubwira. Ntugahite wemeza ko ibyo ari ibimenyetso by’uko afite imibereho y’amaharakubiri ndetse ko yakoze icyaha gikomeye. * Ku rundi ruhande, ntukirengagize ikibazo afite cyangwa ngo wumve ko bizashira. Birashoboka ko icyo ari cyo gihe ukwiriye kumufasha kugira ngo agire ukwizera gukomeye.

Jya ushakisha uko abana bawe babona incuti mu itorero rya gikristo (Reba paragarafu ya 14)

14 Kugira ngo ushobore gufasha abana bawe, jya ubabaza ibibazo mu bugwaneza kandi ububashye. Nk’uko iyo ufashe indobo ukayidahisha amazi wihuse amwe ameneka, ni na ko guhatira umwana ugeze mu gihe cy’amabyiruka kuvuga bituma atakubwira ibyo atekereza byose n’uko yiyumva. (Soma mu Migani 20:5.) Ilaria twigeze kuvuga yagize ati “igihe nari umwangavu nari narananiwe guhitamo hagati yo kugendera mu kuri no kumarana igihe n’abanyeshuri twiganaga. Iyo ntambara yandwaniragamo yatumaga ntishima kandi ababyeyi banjye barabibonye. Umugoroba umwe bambwiye ko bari babonye ntishimye, maze bambaza ikibazo nari mfite. Naraturitse ndarira, mbasobanurira ikibazo nari mfite, nuko mbasaba kumfasha. Barampobeye, bambwira ko banyumva kandi banyizeza kumfasha.” Ababyeyi ba Ilaria bahise batangira kumufasha gushaka izindi ncuti nziza mu itorero.

15. Sobanura ukuntu Yesu yagaragazaga ubushishozi mu mishyikirano yagiranaga n’abandi.

15 Nanone Yesu yagaragaje ubushishozi kuko yabonaga imico myiza abigishwa be bari bafite. Urugero, igihe umugabo witwaga Natanayeli yumvaga ko Yesu yaje aturutse i Nazareti, yarabajije ati “mbese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?” (Yoh 1:46). Ufatiye kuri ayo magambo, wari kubona ute Natanayeli? Ese wari kuvuga ko ari umuntu ujora, ugira urwikekwe cyangwa udafite ukwizera? Yesu yagize ubushishozi maze ashaka ibyiza muri Natanayeli. Yamwise “Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya muri we” (Yoh 1:47). Yesu yashoboraga gusoma mu mitima kandi yakoreshaga ubwo bushobozi ashakisha ibyiza mu bandi.

16. Wafasha ute umwana wawe kurushaho kugira imico myiza?

16 Ntushobora gusoma ibiri mu mutima, ariko Imana ishobora kugufasha kugira ubushishozi. Ese uzakoresha ubwo bushobozi kugira ngo ushake ibyiza mu mwana wawe? Nta muntu uba wifuza kwitwa “indakoreka.” Bityo, ntuzigere wita umwana wawe “icyigomeke” cyangwa “kagarara,” haba mu magambo cyangwa mu bitekerezo. Nubwo umwana wawe yaba akora ibintu bikakubabaza, ujye umwereka ko usobanukiwe ko ashobora kugera ku bintu byiza kandi ko uzi ko afite icyifuzo cyo gukora ibikwiriye. Jya utahura ibintu bigaragaza ko arimo akura, maze ubimushimire. Jya umufasha kurushaho kugira imico myiza ugira ibindi bintu umushinga gukora niba bishoboka. Ibyo ni byo Yesu yakoreye abigishwa be. Hashize hafi umwaka n’igice Yesu ahuye na Natanayeli (nanone witwaga Barutolomayo), yamugize intumwa ye kandi Natanayeli yakoranye umwete (Luka 6:13, 14; Ibyak 1:13, 14). Gushimira umwana wawe no kumutera inkunga bizatuma yumva ko na we afite icyo ashoboye, kandi ko ari Umukristo Yehova yakoresha.

GUTOZA ABANA BAWE BIZAGUHESHA IBYISHIMO BYINSHI

17, 18. Nukomeza gutoza abana bawe bageze mu gihe cy’amabyiruka gukorera Yehova, bizagira akahe kamaro?

17 Mu gihe urera abana bawe, hari ubwo ushobora kumva umeze nk’intumwa Pawulo wari ufite abana benshi bo mu buryo bw’umwuka. Yahuye n’‘amakuba menshi, agira n’ishavu mu mutima’ bitewe n’“urukundo rwinshi” yakundaga abana be bo mu buryo bw’umwuka b’i Korinto (2 Kor 2:4; 1 Kor 4:15). Victor ufite abana babiri b’abahungu n’umukobwa umwe, yaravuze ati “imyaka y’amabyiruka ntiyari yoroshye. Ariko ibihe byiza twagiye tugira ni byo byinshi kuruta ibibazo twahuye na byo. Yehova yaradufashije tugirana ubucuti n’abana bacu.”

18 Jya ushyiraho umwete kugira ngo utoze abana bawe gukorera Yehova kuko ubakunda cyane. Ntugacike intege. Tekereza ukuntu uzagira ibyishimo byinshi igihe abana bawe bazafata umwanzuro wo gukorera Imana, kandi ‘bagakomeza kugendera mu kuri.’—3 Yoh 4.

^ par. 13 Ababyeyi bashobora gusuzuma igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 ku ipaji ya 317, n’Umubumbe wa 2, ku ipaji ya 136-141.