Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | WAKORA IKI MU GIHE UPFUSHIJE UWAWE?

Abapfuye bazazuka

Abapfuye bazazuka

Ushobora kuba wibuka Gail twigeze kuvuga, wibazaga niba yari kuzashobora kwihanganira urupfu rw’umugabo we Robert. Ariko ubu ategerezanyije amatsiko kuzamubona mu isi nshya Imana yadusezeranyije. Yaravuze ati “mu Byahishuwe 21:3, 4 harampumuriza cyane. Aho hagira hati ‘Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.’”

Gail yagize ati “iri sezerano rikubiyemo byinshi. Mbabazwa cyane n’ababuze ababo, ariko bakaba batazi ko hari ibyiringiro byo kuzongera kubabona.” Gail akora ibihuje n’ibyo yizera, kuko amara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza, abwira abandi ibirebana n’isezerano ry’Imana rivuga ko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’

Yobu yari yizeye ko azazuka

Ushobora kuvuga ko ibyo ari inzozi. Ariko tekereza gato ku muntu witwaga Yobu. Yararwaye araremba, agera kure (Yobu 2:7). Nubwo yageze ubwo yifuza gupfa, yari acyizera ko Imana ifite ubushobozi bwo kuzamuzura akazaba ku isi. Yavuganye icyizere ati “icyampa ukampisha mu mva. . . . Uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:13, 15). Yobu yizeraga ko Imana yari kuzamukumbura kandi ko yifuzaga kuzamuzura.

Vuba aha Imana izazura Yobu n’abandi bantu batagira ingano, igihe isi izaba yahindutse paradizo (Luka 23:42, 43). Bibiliya igira iti “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Yesu yagize ati “ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi rye bakavamo” (Yohana 5:28, 29). Yobu azibonera uko iryo sezerano rizasohora. Azaba afite icyizere cyo gusubirana “imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe,” kandi umubiri we ugwe “itoto riruta iryo mu busore bwe” (Yobu 33:24, 25). Ibyo ni na byo bizaba ku bantu bose bizera ko Imana izazura abapfuye bakaba hano ku isi.

Niba warapfushije uwawe, ibyo twavuze bishobora kudahita bikumara agahinda. Icyakora nutekereza ku masezerano y’Imana ari muri Bibiliya, ushobora kuzabona ihumure nyakuri, maze ubuzima bugakomeza.—1 Abatesalonike 4:13.

Ese wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko wakwihanganira agahinda? Ujya wibaza se ibibazo nk’ibi ngo “kuki Imana ireka ibibi n’imibabaro bikabaho?” Nujya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw, urahasanga ibisubizo bihumuriza bishingiye kuri Bibiliya by’ibyo bibazo.