Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ibivugaho iki?

Satani ni nde?

ESE WAVUGA KO Satani ari . . .

  • Ikiremwa cy’umwuka?

  • Ububi buba mu muntu?

  • Ikintu abantu bakeka ko kibaho?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Bibiliya ivuga ko Satani yavuganye na Yesu kandi ko ‘yamugerageje’ (Matayo 4:1-4). Ubwo rero, Satani si baringa cyangwa ikintu abantu bakeka ko kibaho, kandi si n’ikibi kiba mu bantu, ahubwo ni ikiremwa cy’umwuka kirangwa n’ubugome.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Satani yahoze ari umumarayika mwiza, ariko “ntiyashikamye mu kuri” (Yohana 8:44). Yabaye umubeshyi kandi yigomeka ku Mana.

  • Hari abandi bamarayika bafatanyije na we kwigomeka.—Ibyahishuwe 12:9.

  • Satani ahuma abantu ubwenge kugira ngo batamenya ko abaho.—2 Abakorinto 4:4.

Ese Satani ashobora kwigarurira abantu?

UKO BAMWE BABIBONA. Hari abapfobya Satani bakumva ko atabaho, bityo akaba nta cyo yabatwara. Abandi bo batinya ko yabateza imyuka mibi. Wowe se ubibona ute?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Bibiliya igira iti “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Satani ashuka abantu benshi ariko ntashobora kwigarurira abantu bose.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Satani akoresha uburiganya kugira ngo arusheho kwigarurira abantu benshi.—2 Abakorinto 11:14.

  • Imyuka mibi ishobora kugirira abantu nabi.—Matayo 12:22.

  • Imana ishobora kugufasha ‘kurwanya Satani’ kandi ukamutsinda.—Yakobo 4:7.