Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wakora kugira ngo ubumwe bwacu bwa gikristo burusheho gukomera

Icyo wakora kugira ngo ubumwe bwacu bwa gikristo burusheho gukomera

‘Kuri we ni ho umubiri wose uteranyirizwa hamwe neza, kandi ugakorera hamwe.’​—EFE 4:16.

INDIRIMBO: 53, 107

1. Ni iki cyagiye kiranga imirimo y’Imana kuva mu ntangiriro?

UHEREYE igihe Yehova yatangiraga kurema, we na Yesu bakomeje kunga ubumwe. Yabanje kurema Yesu mbere y’ibindi byose. Hanyuma Yesu yakoranye na we ari “umukozi w’umuhanga” (Imig 8:30). Abagaragu ba Yehova na bo bagiye bakorana neza mu mirimo bahabwaga. Urugero, Nowa n’abari bagize umuryango we bafatanyije kubaka inkuge. Nyuma yaho, Abisirayeli bafatanyaga gushinga ihema ry’ibonaniro, kurishingura no kuryimukana aho bagiye hose. Iyo babaga bari mu rusengero, basingizaga Yehova baririmbira hamwe indirimbo nziza cyane, kandi bagacuranga ibyuma by’umuzika. Abagaragu ba Yehova bashoboraga gukora ibyo byose bitewe n’uko bakoreraga hamwe.—Intang 6:14-16, 22; Kub 4:4-32; 1 Ngoma 25:1-8.

2. (a) Ni iki cyarangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

2 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere na bo bari bunze ubumwe. Intumwa Pawulo yasobanuye ko nubwo bari bafite ubushobozi butandukanye n’inshingano zitandukanye, bari bunze ubumwe. Bose bayoborwaga na Yesu Kristo. Pawulo yabagereranyije n’umubiri ufite ibice bitandukanye ariko byose bigakorera hamwe. (Soma mu 1 Abakorinto 12:4-6, 12.) Bimeze bite se muri iki gihe? Ni mu buhe buryo twakomeza kunga ubumwe mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza? Kandi se twakomeza dute kunga ubumwe mu itorero no mu muryango?

KUNGA UBUMWE MU MURIMO WO KUBWIRIZA

3. Ni iki intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa?

3 Mu mpera z’ikinyejana cya mbere, intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa abamarayika barindwi, buri wese avuza impanda. Igihe umumarayika wa gatanu yavuzaga impanda ye, Yohana yabonye “inyenyeri” ihanuka mu ijuru igwa ku isi. Iyo ‘nyenyeri’ yari ifite urufunguzo mu ntoki, maze ikingura umwobo w’ikuzimu. Hazamutsemo umwotsi mwinshi, muri uwo mwotsi havamo icyorezo cy’inzige. Aho kugira ngo izo nzige z’ikigereranyo zangize ibimera, zibasiye “abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo” (Ibyah 9:1-4). Nta gushidikanya ko Yohana yari azi ukuntu inzige zangiza. Yari azi uko zangije byinshi muri Egiputa ya kera mu gihe cya Mose (Kuva 10:12-15). Inzige Yohana yabonye zigereranya Abakristo basutsweho umwuka batangaza ubutumwa bukomeye bw’urubanza idini ry’ikinyoma ryaciriwe. Uwo murimo wo kubwiriza bawukora bafatanyije na bagenzi babo babarirwa muri za miriyoni bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi. Uwo murimo watumye abantu benshi bava mu idini ry’ikinyoma no mu bubata bwa Satani.

4. Ni uwuhe murimo abagize ubwoko bw’Imana bagomba gukora, kandi se ikintu kibafasha kuwukora ni ikihe?

4 Twebwe abagaragu ba Yehova dufite umurimo utoroshye wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza’ ku isi hose, mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14; 28:19, 20). Dutumirira “ufite inyota wese” kunywa “amazi y’ubuzima ku buntu” (Ibyah 22:17). None se ni iki kidufasha kuwukora? Ikintu kimwe rukumbi kidufasha ni ‘uguteranyirizwa hamwe neza, kandi tugakorera hamwe.’—Efe 4:16.

5, 6. Ni mu buhe buryo tubwiriza twunze ubumwe?

5 Kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu benshi uko bishoboka kose, tugomba kugira gahunda dukurikiza mu murimo wo kubwiriza. Ni yo mpamvu duhabwa amabwiriza. Ubuyobozi butangwa binyuze ku matorero yo hirya no hino ku isi, budufasha kubwiriza dufatanye urunana. Iyo turangije iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza duhita tujya gutangaza ubutumwa bw’Ubwami. Dukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze ku magambo tuvuga hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bibarirwa muri za miriyoni dutanga. Ese wihatira gukurikiza amabwiriza atangwa mu gihe haba hari gahunda zihariye zo kubwiriza? Iyo ubikoze, uba wifatanyije n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni mu gutangaza ubutumwa bw’‘umumarayika uguruka aringanije ijuru’ uvugwa mu Byahishuwe 14:6.

6 Dushishikazwa cyane n’inkuru zo mu Gitabo nyamwaka zivuga ibyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi. Nanone tekereza ukuntu tuba twunze ubumwe mu gihe dutanga impapuro zitumirira abantu kujya mu makoraniro y’iminsi itatu, mu makoraniro yihariye no mu makoraniro mpuzamahanga. Muri ayo makoraniro tuhumvira disikuru zishingiye kuri Bibiliya zidutera inkunga, kandi tugatega amatwi darame n’ibyerekanwa. Ibyo biganiro bidushishikariza guha Yehova ibyiza kurusha ibindi. Kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo buri mwaka na byo bituma twunga ubumwe. Ku isi hose turwizihiza ku itariki ya 14 Nisani izuba rirenze, tugamije gushimira Imana ubuntu butagereranywa yatugiriye no kumvira itegeko Yesu yaduhaye (1 Kor 11:23-26). Abahamya babatijwe si bo bonyine baba bahari. Mu byumweru bibanziriza Urwibutso, tuzenguruka ifasi y’itorero ryacu uko bishoboka kose, dutumirira abandi kuza kwifatanya natwe kuri uwo munsi w’ingenzi.

7. Gukorera hamwe bituma tugera ku ki?

7 Uruzige rumwe ntirushobora kwangiza ibintu byinshi. Mu buryo nk’ubwo, imihati umuntu umwe ashyiraho ishobora kutagira ikintu gifatika igeraho. Ariko iyo dukoreye hamwe, dutuma abantu babarirwa muri za miriyoni baha ikuzo ryose n’icyubahiro ubikwiriye, ari we Yehova. Icyakora gukorera hamwe umurimo wo kubwiriza si byo byonyine bituma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe.

KUNGA UBUMWE MU ITORERO

8, 9. (a) Ni uruhe rugero Pawulo yatanze kugira ngo afashe Abakristo gukomeza kunga ubumwe? (b) Twakorana neza dute mu itorero?

8 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso yavuze ibirebana n’imikorere y’itorero, kandi avuga ko abarigize bose bagomba ‘gukura muri byose.’ (Soma mu Befeso 4:15, 16.) Ni iki kizafasha buri wese muri twe kubigeraho? Pawulo yakoresheje urugero rw’umubiri kugira ngo agaragaze ko buri Mukristo ashobora kugira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe kandi rikagandukira Yesu Kristo, we muyobozi waryo. Iyo ntumwa yavuze ko ibice by’umubiri byose bikorera hamwe “binyuze ku ngingo zawo zose zitanga ibikenewe.” None se, buri wese muri twe, yaba akiri muto cyangwa akuze, yaba afite imbaraga cyangwa afite intege nke, yakora iki kugira ngo abagize itorero bunge ubumwe kandi bakure mu buryo bw’umwuka?

9 Ikintu cy’ingenzi dusabwa ni ukugandukira abasaza no kubumvira, kuko ari bo Yesu yashyizeho kugira ngo bayobore itorero (Heb 13:7, 17). Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Icyakora, dushobora gusaba Imana ikabidufashamo. Umwuka wera itanga ushobora kudufasha tugashyigikira gahunda zose z’itorero tubikuye ku mutima. Ku bw’ibyo rero, niba hari igihe tujya twumva tudashaka gukurikiza ubuyobozi bwatanzwe, twagombye gutekereza ukuntu iyo dushyigikiye abasaza twicishije bugufi bituma itorero ryose ryunga ubumwe. Byongeye kandi, gukorera hamwe muri ubwo buryo bizatuma twese dukura mu rukundo.

10. Ni mu buhe buryo abakozi b’itorero bagira uruhare mu gutuma itorero ryunga ubumwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Abakozi b’itorero bagira uruhare rukomeye mu gutuma itorero ryunga ubumwe. Uko imyaka abo bavandimwe bafite yaba ingana kose, imirimo izira ubwikunde bakora itugirira akamaro twese. Urugero, bafasha abasaza kureba niba dufite ibitabo bihagije tujyana mu murimo wo kubwiriza. Byongeye kandi, incuro nyinshi bita ku isuku y’Inzu y’Ubwami, bakita no ku bindi bintu biba bigomba kuyikorwaho, kandi bakira abaza mu materaniro yacu. Iyo dukoranye neza n’abo bavandimwe, tugira uruhare mu gutuma ibintu bigenda neza mu itorero.—Gereranya no mu Byakozwe 6:3-6.

11. Ni iki abakiri bato bakora kugira ngo bafashe amatorero yabo kunga ubumwe?

11 Hari abasaza bamaze imyaka myinshi bafasha itorero. Ariko bashobora kuba batagishoboye gukora byinshi bitewe n’imyaka y’iza bukuru. Abavandimwe bakiri bato bashobora kubafasha cyane. Gutozwa bishobora gutuma bahabwa inshingano z’inyongera mu itorero. Iyo abakozi b’itorero bakorana umwete, baba bashobora kuzaba abasaza (1 Tim 3:1, 10). Bamwe mu basaza bakiri bato bagize amajyambere baba abagenzuzi b’akarere, bagakorera abavandimwe na bashiki bacu mu matorero menshi. Twishimira cyane ukuntu abakiri bato bitangira gufasha abavandimwe na bashiki bacu.—Soma muri Zaburi ya 110:3; Umubwiriza 12:1.

KUNGA UBUMWE MU MURYANGO

12, 13. Ni iki cyafasha abagize umuryango kunga ubumwe?

12 Twafasha dute abagize umuryango wacu kugira ngo bunge ubumwe? Abenshi babonye ko kugira gahunda y’iby’umwuka mu muryango buri cyumweru bituma abato n’abakuze barushaho kunga ubumwe. Muri icyo gihe gishimishije, twibanda ku bintu by’umwuka, kandi ibyo bituma abagize umuryango bose bunga ubumwe. Kwitoza uko bazabwiriza bishobora gutuma bitegura neza. Ikindi kandi, iyo bungurana ibitekerezo ku Ijambo ry’Imana, barushaho kunga ubumwe kuko baba bakunda Imana, kandi bose bagashishikazwa no gukora ibyo ishaka.

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ituma abato n’abakuze barushaho kunga ubumwe (Reba paragarafu ya 12 n’iya 15)

13 Yehova yifuza ko abashakanye bunga ubumwe. Iyo bombi bakunda Yehova kandi bagafatanya kumukorera, bagira ibyishimo ndetse bakagira umuryango wunze ubumwe. Bagomba no kugaragarizanya urukundo, nk’uko Aburahamu na Sara, Isaka na Rebeka, Elukana na Hana babigenzaga (Intang 26:8; 1 Sam 1:5, 8; 1 Pet 3:5, 6). Ibyo bizatuma abashakanye bunga ubumwe kandi barusheho kwegera Data wo mu ijuru Yehova.—Soma mu Mubwiriza 4:12.

14. Niba uwo mwashakanye adakorera Yehova, wakora iki ngo ishyingiranwa ryanyu rikomere?

14 Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko tutagombye gushakana n’umuntu udakorera Yehova (2 Kor 6:14). Icyakora, hari abavandimwe na bashiki bacu bafite abo bashakanye batari Abahamya ba Yehova. Bamwe bamenye ukuri baramaze gushaka kandi abo bashakanye ntibabaye Abahamya. Abandi bo bashobora kuba barashakanye n’abagaragu ba Yehova, ariko abo bashakanye baza kuva mu itorero. Muri iyo mimerere yombi, Abakristo bakora ibyo bashoboye byose kugira ngo ishyingiranwa ryabo rikomere, bumvira inama za Bibiliya. Ibyo si ko buri gihe biba byoroshye. Reka dufate urugero. Uwitwa Mary n’umugabo we David bakoreraga Yehova. Hanyuma David yaretse kujya mu materaniro. Ariko Mary yakomeje kuba umugore mwiza, urangwa n’imico ya gikristo. Nanone yigishaga abana be batandatu ibyerekeye Yehova kandi akomeza kujya mu materaniro no mu makoraniro. Nyuma y’igihe, abana barakuze bose bava mu rugo, ariko Mary yakomeje gukorera Yehova nubwo byamugoraga cyane. Icyakora, icyo gihe David yatangiye gusoma amagazeti Mary yamuzaniraga. Mu gihe runaka yatangiye kujya mu materaniro amwe n’amwe. Umwuzukuru we wari ufite imyaka itandatu buri gihe yamufatiraga umwanya, kandi iyo David yabaga ataje, uwo mwana yaramubwiraga ati “sogoku, uyu munsi nakubuze mu materaniro.” David yagarukiye Yehova nyuma y’imyaka 25, kandi we n’umugore we bishimira ko ubu bakorera Yehova bunze ubumwe.

15. Abantu bamaze igihe bashakanye bafasha bate abamaze igihe gito?

15 Muri iki gihe, Satani yibasiye imiryango. Ni yo mpamvu umugabo n’umugore bakorera Yehova bagomba kunga ubumwe. Uko imyaka umaze ushatse yaba ingana kose, tekereza icyo wavuga cyangwa wakora kugira ngo ishyingiranwa ryanyu rirusheho gukomera. Abamaze igihe bashatse bashobora gufasha abamaze igihe gito. Rimwe na rimwe ushobora kujya utumira imiryango imaze igihe gito ishakanye ikaza kwifatanya namwe muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango. Mu gihe bazaba bari kumwe namwe, bashobora kuzabona ukuntu gukundana no kunga ubumwe ari ngombwa uko igihe baba bamaze bashakanye cyaba kingana kose.—Tito 2:3-7.

“NIMUZE TUZAMUKE TUJYE KU MUSOZI WA YEHOVA”

16, 17. Ni iki abagize ubwoko bw’Imana bategerezanyije amatsiko?

16 Sa n’ureba Abisirayeli bo mu bihe bya Bibiliya basingiza Yehova mu rusengero rw’i Yerusalemu habaye umunsi mukuru runaka. Babaga biteguye urugendo, buri wese akita ku byo mugenzi we yabaga akeneye mu gihe babaga bari mu nzira, hanyuma bagera muri urwo rusengero bagasengera hamwe bunze ubumwe (Luka 2:41-44). Natwe mu gihe dukomeje urugendo rutuganisha mu isi nshya, dukeneye kunga ubumwe. Ibyo bisaba gukomeza gushyiraho imihati. Ese waba ukeneye kugira icyo unonosora?

17 Tekereza ku migisha tuzabona! Twamaze kureka amacakubiri aranga iyi si kandi ntitukiri mu rujijo. Ubu twibonera isohozwa ry’ibyo Yesaya na Mika bahanuye. Nk’uko babivuze, abagize ubwoko bw’Imana bazamuka ‘umusozi wa Yehova’ bunze ubumwe. (Yes 2:2-4; soma muri Mika 4:2-4.) Koko rero, muri iyi “minsi ya nyuma,” gahunda yo gusenga k’ukuri yashyizwe hejuru rwose. Ariko tuzishima cyane igihe abantu bose bazateranyirizwa hamwe neza kandi bagakorera hamwe, kugira ngo basenge Yehova.