INGINGO Y’IBANZE | AMATEKA ASHISHIKAJE YA BIBILIYA
Amateka utari uzi
Nta gitabo icyo ari cyo cyose cy’idini cyahwana na Bibiliya, kuko usanga imyizerere y’abantu benshi ari yo ishingiyeho. Ariko nanone, Bibiliya ni cyo gitabo cyajowe cyane kandi gikorwaho ubushakashatsi bwitondewe.
Urugero hari abibaza niba mu by’ukuri Bibiliya zo muri iki gihe zihuje n’ibyari mu mwandiko w’umwimerere wa Bibiliya. Hari umwarimu w’Iyobokamana wavuze ati “ntitwakwizera ijana ku ijana ko twandukuye neza umwandiko w’umwimerere.” Yakomeje agira ati “Bibiliya dufite zuzuye amakosa, kandi inyinshi muri zo zanditswe nyuma y’ibinyejana byinshi umwandiko w’umwimerere ubonetse, kandi uko bigaragara zitandukanye cyane n’uwo mwandiko.”
Abandi bo ntibemera ko Bibiliya ihuje n’umwandiko w’umwimerere bitewe n’amadini bakuriyemo. Urugero, uwitwa Faizal yigishijwe n’ababyeyi be batari Abakristo ko Bibiliya ari igitabo cyera, ariko ko yagiye ihindagurika. Yaravuze ati “ibyo byatumye ntizera ababaga bashaka kuyinyigisha.” Naribwiraga nti “buriya se baba barwana n’iki ko nta Bibiliya y’umwimerere bafite!”
Ese kuba umwandiko wa Bibiliya warahindutse cyangwa utarahindutse hari icyo bitwaye? Byaba byiza usuzumye ibibazo bikurikira: Ese wakwizera amasezerano ahumuriza yo muri Bibiliya utazi neza ko yabonekaga mu mwandiko w’umwimerere (Abaroma 15:4)? Ubwo se wakwirushya wifashisha amahame yayo mu gihe ufata imyanzuro ikomeye, nko mu birebana n’akazi, umuryango cyangwa gusenga Imana, kandi wumva ko Bibiliya ari igitabo cyuzuyemo amakosa?
Nubwo hari ibitabo by’umwimerere bigize Bibiliya bitakiriho, dushobora kwifashisha inyandiko za kera, hakubiyemo n’inyandiko za Bibiliya nyinshi zandikishijwe intoki. None se byagenze bite ngo izo nyandiko zirindwe kandi ze kwangirika cyangwa ngo umwandiko wazo ntugorekwe? Ni mu buhe buryo kuba izo nyandiko zikiriho bituma turushaho kwiringira Bibiliya dufite muri iki gihe? Reka turebe ibisubizo by’ibyo bibazo mu ngingo ikurikira.