Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu bibiri by’ingenzi ukwiriye kugereranya

Ibintu bibiri by’ingenzi ukwiriye kugereranya

ESE wumva uri Umukristo? Niba utekereza ko uri we, si wowe wenyine kuko hari abantu basaga miriyari ebyiri, ni ukuvuga umuntu umwe kuri batatu, bavuga ko ari abigishwa ba Kristo. Muri iki gihe, hari amadini abarirwa mu bihumbi avuga ko yemera Kristo, ariko akaba afite inyigisho n’imyizerere bivuguruzanya kandi ntabone ibintu kimwe. Birashoboka ko imyizerere yawe itandukanye n’iy’abandi bavuga ko ari Abakristo. Ese birakwiriye ko usuzuma imyizerere yawe? Ibyo birakwiriye kubera ko byagufasha gukurikiza ibyo Bibiliya isaba Abakristo.

Abigishwa ba Yesu Kristo bo mu kinyejana cya mbere bitwaga “Abakristo” (Ibyakozwe 11:26). Ntibyari ngombwa ko bahabwa andi mazina kubera ko icyo gihe hari idini rimwe rya gikristo. Abakristo bose hamwe bakurikizaga inyigisho n’amabwiriza byatanzwe na Yesu Kristo, kuko ari we watangije iryo dini rya gikristo. Ese no mu idini ryawe ni uko bimeze? Ese ubona ryigisha ibyo Kristo yigishije hamwe n’ibyo abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bigishaga? Ni iki cyagufasha kubimenya? Nta kindi cyagufasha uretse gukoresha Bibiliya.

Tekereza kuri ibi: Yesu Kristo yubahaga Ibyanditswe akabona ko ari Ijambo ry’Imana. Ntiyashyigikiraga abantu bahigikaga inyigisho zo muri Bibiliya, bagamije gukomera ku migenzo y’abantu (Mariko 7:9-13). Ubwo rero twakwemeza ko abigishwa b’ukuri ba Yesu bakwiriye kugira imyizerere ishingiye kuri Bibiliya. Buri Mukristo akwiriye kwibaza ati “ese inyigisho zo mu idini ryanjye zihuje n’ibivugwa muri Bibiliya?” Kugira ngo ubone igisubizo cy’icyo kibazo, turagutera inkunga yo kugereranya inyigisho zo mu idini ryawe n’ibyo Bibiliya ivuga.

Yesu yavuze ko tugomba gusenga mu kuri, kandi uko kuri kuboneka muri Bibiliya (Yohana 4:24; 17:17). Intumwa Pawulo yavuze ko kugira ngo tuzabone agakiza tugomba kugira “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Ubwo rero imyizerere yacu yagombye kuba ishingiye ku kuri ko muri Bibiliya. Ibyo ni ngombwa kuko ari byo bizatuma turokoka.

UKO TWAGERERANYA IBYO TWIZERA N’IBYO BIBILIYA YIGISHA

Turagusaba gusoma ibibazo bitandatu bikurikira, n’ibisubizo Bibiliya itanga. Urebe imirongo yavuzwe, kandi utekereze ku bisubizo byatanzwe, hanyuma wibaze uti “ese ibyo idini ryacu ryigisha bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga?”

Uribonera ko kugereranya ibyo bintu byombi bizakugirira akamaro cyane. Ese witeguye kugereranya n’ibindi idini ryawe ryigisha n’icyo Bibiliya ivuga? Abahamya ba Yehova bazagufasha kugenzura ukuri ko muri Bibiliya. Ushobora gusaba Umuhamya wa Yehova akakwigisha Bibiliya ku buntu, cyangwa ukajya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.