Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ibivugaho iki?

Ese amadini yazanywe n’abantu?

UKO BAMWE BABIBONA. Bamwe babona ko amadini yazanywe n’abantu, abandi bakumva ko Imana ikoresha idini kugira ngo ifashe abantu kuyisenga. Wowe se ubibona ute?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri” (Yakobo 1:27, Bibiliya Yera). Idini ritanduye cyangwa ry’ukuri rikomoka ku Mana.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Kugira ngo idini rishimishe Imana rigomba kuba ryigisha ukuri ko muri Bibiliya.—Yohana 4:23, 24.

  • Amadini yigisha ibitekerezo by’abantu ntiyemerwa n’Imana.—Mariko 7:7, 8.

Ese ni ngombwa kugira idini?

WASUBIZA NGO IKI?

  • Yego

  • Oya

  • Biterwa

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe” (Abaheburayo 10:24, 25). Imana ishaka ko abayisenga bagira itsinda babarizwamo.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA