Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | NI HE WAVANA IHUMURE?

Twese dukenera guhumurizwa

Twese dukenera guhumurizwa

Ese uribuka igihe wituraga hasi ukiri umwana? Wenda wavunitse akaboko cyangwa warasenutse, maze amavi yuzura ibisebe. Ese uribuka ukuntu mama wawe yaguhumurije? Wenda yomoye ibyo bikomere maze aragupfuka. Ushobora kuba wararize, ariko ukuntu yaguhobeye akakubwira amagambo ahumuriza, byatumye wumva worohewe. Icyo gihe wari ufite uguhumuriza kandi uguhora hafi.

Ariko uko tugenda dukura, ibintu birushaho kuba bibi. Tugenda duhura n’ibibazo by’ingutu, maze kuduhumuriza bikagenda birushaho kugorana. Ibibazo by’umuntu mukuru biba bikomeye, ku buryo bitakemurwa n’ibintu byoroheje nko gushyira igipfuko ku gisebe cyangwa kumuhobera. Reka dusuzume ingero nke.

  • Ese wigeze uteshwa umutwe no kwirukanwa ku kazi? Julian yavuze ko igihe bamusezereraga ku kazi, yumvise bimurangiranye. Yaribajije ati “umuryango wanjye ubaye uwa nde? Imyaka yose maze nkora ubutaruhuka, none ni ibi banyituye koko?”

  • Ushobora kuba ufite agahinda kenshi bitewe n’uko watanye n’uwo mwashakanye. Raquel yaravuze ati “igihe umugabo wanjye yantaga, ubu hakaba hashize umwaka n’igice, nashenguwe n’intimba. Numvise ari nk’inkota impinguranyije umutima. Narahangayitse cyane, ku buryo numvaga meze nk’umuntu ufite ibikomere ku mubiri no ku mutima.”

  • Wenda uhanganye n’indwara ikomeye, kandi urumva nta n’icyizere ufite cy’uko uzoroherwa. Hari igihe wumva umeze nka Yobu, wigeze kuvuga ati “nazinutswe ubuzima; sinshaka gukomeza kubaho (Yobu 7:16). Nanone ushobora kuba wumva umeze nka Luis uri mu kigero cy’imyaka 80, wavuze ati “hari igihe numva nakwipfira nkavaho.”

  • Nanone ushobora kuba warapfushije uwawe, ibyo bigatuma wumva ko ukeneye guhumurizwa. Robert yaravuze ati “igihe umuhungu wanjye yapfaga aguye mu mpanuka y’indege, kubyakira byarananiye. Nyuma yaho numvise ngize agahinda, kamwe Bibiliya igereranya n’inkota ndende ihinguranya umutima.”—Luka 2:35.

Robert, Luis, Raquel, na Julian babonye ihumure, no muri ibyo bihe byari bigoye. Imana Ishoborabyose ni yo yabahumurije. Iryo humure iritanga ite? Ese nawe yaguhumuriza?