Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ibivugaho iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?

UKO BAMWE BABIBONA. Hari abavuga ko Ubwami bw’Imana buba mu mutima, abandi bakavuga ko buzabaho igihe abantu bazaba bafite amahoro n’ubutabera. Wowe se ubibona ute?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Bibiliya igira iti “Imana yo mu ijuru izimika ubwami butazigera burimburwa. . . . Buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] bubumareho (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Ubwami bw’Imana bufite icyicaro mu ijuru. —Matayo 10:7; Luka 10:9.

  • Imana ikoresha ubwami bwayo kugira ngo ibyo ishaka bikorwe mu ijuru no ku isi. —Matayo 6:10.

Ubwami bw’Imana buzaza ryari?

ESE WASUBIZA NGO IKI?

  • Nta muntu ubizi

  • Vuba aha

  • Ntibuzaza

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Ubutumwa bwiza nibumara kubwirizwa mu buryo bwuzuye, ubwo Bwami buzaza burimbure ababi.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Nta muntu n’umwe wo ku isi uzi igihe Ubwami bw’Imana buzazira.—Matayo 24:36.

  • Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko ubwo Bwami buri hafi kuza. —Matayo 24:3, 7, 12.