Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ukemura ibibazo mu rukundo

Jya ukemura ibibazo mu rukundo

“Mukomeze kubana amahoro.”—MAR 9:50.

INDIRIMBO: 39, 77

1, 2. Ni abahe bantu bagiranye amakimbirane bavugwa mu gitabo cy’Intangiriro, kandi se kuki izo nkuru zidufitiye akamaro?

ESE wigeze utekereza ku bantu bavugwa muri Bibiliya bagiranye amakimbirane? Tekereza abavugwa mu bice bike gusa bibanza by’igitabo cy’Intangiriro. Kayini yishe Abeli (Intang 4:3-8); Lameki yishe umusore amuziza ko yamukubise (Intang 4:23); abashumba ba Aburahamu (Aburamu) batonganye n’aba Loti (Intang 13:5-7); Hagari yasuzuguye Sara (Sarayi), Sara na we arakarira Aburahamu (Intang 16:3-6); Ishimayeli yarwanyaga abantu bose kandi na bo baramurwanyaga.—Intang 16:12.

2 Kuki Bibiliya ivuga iby’ayo makimbirane? Bifasha abantu badatunganye kumenya impamvu bagombye kubana amahoro. Nanone bitwereka icyo twakora kugira ngo tubane amahoro. Iyo dusomye inkuru zo muri Bibiliya z’abantu bagiye bahura n’ibibazo, biradufasha. Tumenya icyo bagezeho, kandi ibyo bishobora kudufasha kumenya uko twakwitwara mu bibazo bimwe na bimwe duhura na byo. Mu by’ukuri, ibyo byose bidufasha kumenya uko twagombye kwitwara mu bibazo nk’ibyo bahuye na byo n’ibyo twagombye kwirinda.—Rom 15:4.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Muri iki gice turi busuzume impamvu abagaragu ba Yehova bagomba gukemura ibibazo bagirana n’uko babikemura. Nanone turi burebe amahame yo mu Byanditswe ashobora kubafasha gukemura amakimbirane, bagakomeza kubana neza na bagenzi babo kandi bakagirana imishyikirano myiza na Yehova.

IMPAMVU ABAGARAGU B’IMANA BAGOMBA GUKEMURA IBIBAZO BAGIRANA

4. Ni iyihe mitekerereze yakwiriye isi yose, kandi se igira izihe ngaruka?

4 Satani ni we mbere na mbere uteza ibibazo n’amakimbirane mu bantu. Muri Edeni, yavuze ko buri muntu ashobora kwihitiramo icyiza n’ikibi atisunze Imana, kandi ko ari byo yagombye gukora (Intang 3:1-5). Ingaruka z’iyo mitekerereze zirigaragaza. Isi yuzuye abantu barangwa n’umwuka wo kwigenga, utuma bibona, bakikunda kandi bakarushanwa. Umuntu uyoborwa n’uwo mwuka, mu by’ukuri aba yemeye ibitekerezo bya Satani bivuga ko umuntu wita ku nyungu ze atitaye ku ngaruka bishobora kugira ku bandi, aba ari umunyabwenge. Ubwikunde nk’ubwo bukurura amakimbirane. Byaba byiza twibutse ko “umuntu ukunda kurakara abyutsa amakimbirane, kandi ukunda kugira umujinya agwiza ibicumuro.”—Imig 29:22.

5. Yesu yigishije abantu kujya bakemura bate ibibazo bagirana?

5 Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yigishije abantu gushaka amahoro, kabone n’iyo byabasaba guhara inyungu zabo. Mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yatanze inama zihebuje zirebana n’uko abantu bakemura ibibazo bagiranye cyangwa uko bakwirinda amakimbirane. Urugero, yagiriye abigishwa be inama yo kwitonda, guharanira amahoro, kwirinda kurakaza abandi, kwihutira gukemura ibibazo no gukunda abanzi babo.—Mat 5:5, 9, 22, 25, 44.

6, 7. (a) Kuki twagombye guhita dukemura ibibazo? (b) Ni ibihe bibazo abagize ubwoko bwa Yehova bose bagombye kwibaza?

6 Ibyo dukorera Imana byose, byaba kuyisenga, kujya mu materaniro, kubwiriza n’ibindi, bihinduka imfabusa iyo twanze kubana amahoro n’abandi (Mar 11:25). Dushobora kuba incuti z’Imana ari uko gusa tubabarira abandi.—Soma muri Luka 11:4; Abefeso 4:32.

7 Buri Mukristo agomba kwisuzuma atibereye akareba niba ababarira kandi akabana amahoro n’abandi. Ese ukunda kubabarira Abakristo bagenzi bawe? Ese wishimira gusabana na bo? Yehova aba yiteze ko abagaragu be bababarirana. Niba umutimanama wawe ukubwiye ko hari aho ugomba kunonosora, senga Yehova umusaba ko agufasha. Data wo mu ijuru azumva amasengesho nk’ayo tumutura twicishije bugufi kandi ayasubize.—1 Yoh 5:14, 15.

ESE USHOBORA KWIRENGAGIZA IGICUMURO?

8, 9. Twagombye gukora iki mu gihe hari umuntu watubabaje?

8 Kubera ko abantu bose badatunganye, hari igihe umuntu yavuga cyangwa agakora ikintu kikakubabaza. Ibyo ntaho wabihungira (Umubw 7:20; Mat 18:7). Uzabyitwaramo ute? Tekereza kuri ibi bintu byabaye. Hari abavandimwe babiri bahuriye mu birori na mushiki wacu, maze ababwira amagambo umwe muri bo yabonaga ko adakwiriye. Igihe abo bavandimwe bari bonyine, wa muvandimwe wari wababaye yatangiye kunenga uwo mushiki wacu kubera amagambo yari yavuze. Icyakora, mugenzi we yari azi neza ko uwo mushiki wacu nta kibi yari agambiriye. Yamwibukije ko uwo mushiki wacu yari amaze imyaka 40 akorera Yehova mu budahemuka, kandi mu mimerere igoye. Wa muvandimwe wari wababaye yamaze akanya abitekerezaho, maze aravuga ati “ibyo uvuze ni ukuri.” Ibyo byatumye icyo kibazo kitagera kure.

9 Ibyo byerekana iki? Ni wowe ugena uko witwara mu mimerere ishobora guteza ikibazo. Umuntu urangwa n’urukundo atwikira ibicumuro byoroheje. (Soma mu Migani 10:12; 1 Petero 4:8.) Yehova abona ko “kwirengagiza igicumuro” ari bwo “bwiza” bwawe (Imig 19:11; Umubw 7:9). Ubwo rero umuntu nagukorera ikintu ubona ko ari kibi cyangwa ukabona ko agusuzuguye, ujye ubanza wibaze uti “ese sinabyirengagiza? Ese koko nkwiriye kubiremereza?”

10. (a) Mushiki wacu yitwaye ate igihe abantu bavugaga amagambo yo kumunenga? (b) Ni ayahe magambo yo mu Byanditswe yamufashije gutuza?

10 Kwirengagiza amagambo umuntu yavuze akunenga bishobora kutoroha. Reka dufate urugero rw’umupayiniya turi bwite Lucy. Hari abanenze uburyo akoramo umurimo wo kubwiriza n’ukuntu akoresha igihe cye. Byaramubabaje, maze agisha inama abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka. Yaravuze ati “inama bampaye zishingiye ku Byanditswe zamfashije kudahangayikishwa cyane n’uko abandi babona ibintu no kuzirikana ko Yehova ari we mbere na mbere ngomba gushimisha.” Lucy yafashijwe n’amagambo yo muri Matayo 6:1-4. (Hasome.) Ayo magambo yamwibukije ko yagombye kwihatira gushimisha Yehova. Yaravuze ati “niyo abantu banenga umurimo nkora, nkomeza kugira ibyishimo kuko mba nzi ko nkora ibishoboka byose kugira ngo nshimishe Yehova.” Lucy yabonye ko byaba byiza yirengagije amagambo abandi bavugaga bamunenga.

MU GIHE UDASHOBOYE KWIRENGAGIZA IKOSA

11, 12. (a) Umukristo yakora iki niba atekereza ko hari icyo ‘umuvandimwe we amurega’? (b) Uko Aburahamu yakemuye ibibazo bitwigisha iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Bibiliya igira iti “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2). Reka dufate urugero. Umenye ko hari umuvandimwe wababajwe n’ibyo wavuze cyangwa ibyo wakoze. Icyo gihe wakora iki? Yesu yaravuze ati “niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe” (Mat 5:23, 24). Dukurikije iyo nama ya Yesu, ugomba gusanga umuvandimwe wawe mukavugana. Ntiwagombye kumusanga ufite intego yo gushyira ikosa ku muvandimwe wawe, ahubwo wagombye kumusanga ufite intego yo kwemera ko wakosheje maze ugashaka amahoro. Kubana amahoro n’Abakristo bagenzi bacu ni byo by’ingenzi kurusha ibindi bintu byose.

12 Bibiliya igaragaza ko abagaragu b’Imana bashobora gukemura ibibazo mu mahoro. Urugero, Aburahamu na Loti bari bafite amatungo, maze abashumba babo bakajya batongana bapfa inzuri. Kubera ko Aburahamu yifuzaga guhosha ayo makimbirane, yararetse Loti aba ari we ubanza guhitamo aho ajya gutura (Intang 13:1, 2, 5-9). Mbega urugero rwiza! Aburahamu yashatse amahoro aho kwishakira inyungu ze. Ese yaba yarahombye bitewe n’uko yagize ubuntu? Oya rwose. Akimara gukemura ikibazo yari afitanye na Loti, Yehova yahise amusezeranya ko yari kuzamuha imigisha myinshi (Intang 13:14-17). Imana ntizigera yemera ko abagaragu bayo bagira igihombo kirambye bitewe n’uko bakurikije amahame yayo, bagakemura ibibazo mu rukundo. [1]

13. Umuvandimwe wari uhagarariye imirimo mu ikoraniro yitwaye ate igihe yabwirwaga amagambo mabi, kandi se ibyo bitwigisha iki?

13 Reka turebe ibyabaye muri iki gihe. Hari umuvandimwe wahawe inshingano yo guhagararira urwego rw’imirimo mu ikoraniro waterefonnye undi muvandimwe amubaza niba yabafasha mu mirimo. Icyakora, uwo muvandimwe yamushubije nabi, kandi ahita akupa. Yari akibabajwe n’ibyo umuvandimwe wari warabanje guhabwa iyo nshingano yari yaramukoreye. Uwo muvandimwe mushya ntiyamurakariye, ariko nanone ntiyabyirengagije. Hashize isaha yongeye guhamagara wa muvandimwe, amubwira ko ari ubwa mbere bavuganye, maze amusaba ko bahura bakaganira kuri icyo kibazo. Nyuma y’icyumweru bahuriye ku Nzu y’Ubwami. Barabanje barasenga, hanyuma bamara isaha yose baganira, maze uwo muvandimwe amubwira uko byamugendekeye. Yamuteze amatwi yihanganye, amwereka imirongo yo muri Bibiliya, maze batandukana mu mahoro. Nyuma yaho uwo muvandimwe yagiye gufasha mu ikoraniro kandi ubu ashimira uwo muvandimwe wari uhagarariye imirimo kuba yaramufashije mu bugwaneza kandi yihanganye.

ESE WAGOMBYE KUBIBWIRA ABASAZA?

14, 15. (a) Inama iri muri Matayo 18:15-17 twayikurikiza ryari? (b) Ni izihe ntambwe eshatu Yesu yagaragaje zigomba gukurikizwa mu gihe umuntu yagukoshereje, kandi se twagombye kuzitera dufite iyihe ntego?

14 Abakristo bashobora kwikemurira ubwabo ibibazo bagirana, kandi ni byo bagombye gukora. Icyakora, Yesu yavuze ko hari igihe itorero rishobora kubafasha. (Soma muri Matayo 18:15-17.) Byari kugenda bite se iyo uwakosheje yanga kumva umuvandimwe we, ntiyumve abagabo batowe muri icyo kibazo, kandi ntiyumve n’itorero? Yari gufatwa “nk’umunyamahanga cyangwa nk’umukoresha w’ikoro.” Muri iki gihe, twavuga ko yaba akwiriye gucibwa mu itorero. Urebye ukuntu uwo mwanzuro ukomeye, ubona ko “icyaha” kivugwa aho ngaho atari ikibazo cyoroheje abantu babaga bagiranye. Ahubwo cyabaga ari ikibazo abo kireba bashoboraga kuganiraho bikarangira, ariko nanone kikaba gikomeye ku buryo batagikemuye uwakosheje yacibwa mu itorero. Icyo cyaha gishobora kuba ari nk’uburiganya cyangwa gusebanya. Intambwe eshatu Yesu yavuze zikurikizwa ku byaha nk’ibyo gusa. Ntizikurikizwa ku byaha bikomeye urugero nk’ubusambanyi, ubutinganyi, ubuhakanyi, gusenga ibigirwamana cyangwa ibindi nk’ibyo, kuko abasaza b’itorero ari bo bagomba kubisuzuma.

Bishobora kuba ngombwa ko uganira n’umuvandimwe wawe incuro nyinshi kugira ngo umwunguke (Reba paragarafu ya 15)

15 Yesu yatanze iyo nama ashaka kutwereka uko twafasha umuvandimwe mu rukundo (Mat 18:12-14). Mbere na mbere twagombye gushaka uko twakemura icyo kibazo tutazanyemo abandi. Bishobora kuba ngombwa ko tuganira incuro nyinshi n’uwadukoshereje. Bidakemutse, dushobora kuvugana n’uwadukoshereje turi hamwe n’abandi bafite icyo babiziho, cyangwa bashobora kudufasha kumenya niba koko hari ikibi cyakozwe. Iyo bagufashije gukemura icyo kibazo, uba “wungutse umuvandimwe wawe.” Ikibazo cyagombye gushyikirizwa abasaza ari uko gusa hakozwe ibishoboka byose ngo uwakosheje afashwe, ariko bikananirana.

16. Ni iki kigaragaza ko gukurikiza inama ya Yesu ari iby’ingenzi kandi ko bigaragaza urukundo?

16 Si kenshi abavandimwe bagirana ibibazo bisaba ko batera izo ntambwe eshatu zose zivugwa muri Matayo 18:15-17. Ibyo birashimishije kuko byerekana ko akenshi ikibazo gikemuka bitabaye ngombwa ko uwakosheje acibwa mu itorero. Incuro nyinshi, uwakosheje abona ikosa rye akikosora. Uwakosherejwe ashobora kumva ko bitakiri ngombwa ko akomeza kumubaraho ikosa, agahitamo kumubabarira. Uko byaba bimeze kose, amagambo ya Yesu agaragaza ko itorero ritagombye guhita ryinjira mu bibazo. Abasaza bashobora kubyinjiramo ari uko gusa intambwe ebyiri za mbere zatewe, kandi hakaba hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hakozwe icyaha.

17. Ni iyihe migisha tuzabona ‘nidushaka amahoro’?

17 Igihe cyose tuzaba tukiri muri iyi si mbi, tuzakomeza kuba abantu badatunganye kandi tuzakoserezanya. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye ushobora no gutegeka umubiri we wose” (Yak 3:2). Kugira ngo dukemure ibibazo, tugomba gukora ibishoboka byose ‘tugashaka amahoro kandi tukayakurikira’ (Zab 34:14). Niduharanira amahoro, tuzagirana imishyikirano myiza n’Abakristo bagenzi bacu kandi twimakaze ubumwe mu itorero (Zab 133:1-3). Ikiruta byose, tuzagirana imishyikirano myiza na Yehova “Imana itanga amahoro” (Rom 15:33). Imigisha nk’iyo ibonwa n’abakemura ibibazo mu rukundo.

^ [1] (paragarafu ya 12) Abandi bakemuye ibibazo mu mahoro ni Yakobo na Esawu (Intang 27:41-45; 33:1-11), Yozefu n’abavandimwe be (Intang 45:1-15), na Gideyoni n’Abefurayimu (Abac 8:1-3). Ushobora no kuba utekereza izindi ngero nk’izo zivugwa muri Bibiliya.