Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakristo bagomba gukoresha umutimanama wabo watojwe na Bibiliya mu gihe basaba serivisi abakozi ba leta

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni iki cyafasha Abakristo kumenya niba bakwiriye kugira amafaranga cyangwa impano baha umukozi wa leta?

Hari ibintu byinshi umuntu agomba gutekerezaho. Abakristo bagomba kuba inyangamugayo. Basabwa kumvira amategeko y’igihugu mu gihe atabangamiye amategeko ya Yehova (Mat 22:21; Rom 13:1, 2; Heb 13:18). Bihatira no kubaha imico y’abandi n’uko babona ibintu, kandi ‘bagakunda bagenzi babo nk’uko bikunda’ (Mat 22:39; Rom 12:17, 18; 1 Tes 4:11, 12). Gushyira mu bikorwa ayo mahame, ni byo bizagena uko Abakristo bo mu bihugu bitandukanye babona ibyo kugira akantu baha umukozi wa leta.

Mu turere twinshi, umuturage ntagomba kugira icyo aha umukozi wa leta kugira ngo amukorere ibyo afitiye uburenganzira. Abakozi ba leta bakora imirimo bahemberwa kandi ntibasaba guhabwa ikindi kintu cyiyongera ku mushahara wabo usanzwe, nta n’ibyo baba biteze. Mu bihugu byinshi, amategeko ntiyemera ko abakozi ba leta basaba cyangwa ngo bemere ikintu cy’agaciro bahawe bitewe n’igikorwa cyemewe n’amategeko bakoze basohoza inshingano zabo. Bene iyo mpano yaba ari ruswa kabone n’iyo yaba atari yo yatumye agukorera ibyo wamusabye. Mu bihugu nk’ibyo, Umukristo ntiyirirwa yibaza niba agomba kugira icyo aha abakozi ba leta. Bene izo mpano ntiziba zikwiriye.

Icyakora abakozi ba leta bo mu bihugu bidafite amategeko nk’ayo cyangwa akaba adakurikizwa uko bikwiriye, babona ko guhabwa izo mpano nta cyo bitwaye. Mu bihugu bimwe na bimwe, abakozi ba leta bitwaza imyanya barimo bakaka amafaranga cyangwa ibindi bintu abo bagomba guha serivisi, kandi iyo utagize icyo ubaha nta cyo bakumarira. Usanga abasezeranya abagiye gushyingiranwa, abakira imisoro, abatanga ibyangombwa byo kubaka n’abandi, bagira icyo basaba kugira ngo bakore akazi kabo. Iyo abo bakozi batagize icyo bahabwa, bashobora gushyiraho inzitizi zituma abaturage batabona ibyo bemererwa n’amategeko cyangwa bakabibona bibagoye. Hari n’igihugu kivugwaho ko abashinzwe kuzimya umuriro badashobora gutangira kuwuzimya badahawe akantu.

Hari igihe bamwe bagira akantu koroheje batanga bashimira umuntu wabahaye serivisi bemererwa n’amategeko

Mu bihugu byiganjemo ibikorwa nk’ibyo, hari abumva ko byanze bikunze ugomba kugira icyo uha umukozi wa leta. Icyo gihe, Umukristo ashobora kubona ko ayo mafaranga atanze ari ay’inyongera agomba kwishyura kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amategeko. Icyakora mu bihugu biba byiganjemo ruswa, Umukristo agomba kuba maso kugira ngo atitiranya ibyemewe n’ibitemewe mu maso y’Imana. Kugira icyo utanga kugira ngo ukorerwe ibyo wemererwa n’amategeko nta ho bihuriye no kugira icyo utanga kugira ngo ukorerwe ibyo amategeko atakwemerera. Mu turere twiganjemo ruswa, hari abantu bagira icyo baha umukozi wa leta kugira ngo bahabwe serivisi badakwiriye, cyangwa bagasengerera umupolisi cyangwa umuyobozi kugira ngo badacibwa amande bagombaga gutanga. Birumvikana ko gushukisha umuntu ruswa ari bibi, nk’uko kwemera kuyihabwa na byo ari bibi. Ibyo byombi bishobora gutuma umuntu agoreka urubanza.—Kuva 23:8; Guteg 16:19; Imig 17:23.

Abakristo benshi bakuze mu buryo bw’umwuka ntibemera kugira akantu baha abakozi ba leta bitewe n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya. Baba bumva ko baramutse babikoze baba bashyigikiye ibikorwa byo gutanga ruswa. Bityo ntibemera kugira ikintu icyo ari cyo cyose baha umukozi wa leta mu gihe bifuza serivisi iyi n’iyi.

Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bazi ko gutanga impano kugira ngo babone ikintu batemererwa n’amategeko bishobora gufatwa nko gutanga ruswa. Ariko imimerere yo mu gace batuyemo ishobora gutuma bamwe bagira akantu k’ishimwe koroheje batanga kugira ngo bahabwe serivisi bemererwa n’amategeko, cyangwa birinde ko dosiye yabo ikererwa. Hari n’igihe Abakristo baba bivuriza mu mavuriro ya leta atishyuza, ariko bakagira amafaranga baha abaganga n’abaforomo babashimira ko babavuye neza. Babikora nyuma yo kuvurwa, aho kubikora mbere, kugira ngo hatagira utekereza ko batangaga ruswa kugira ngo bitabweho mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Ntidushobora kurondora imimerere yose ishobora kuvuka muri buri gihugu. Imimerere Abakristo baba barimo yose, mu gihe bafata umwanzuro w’icyo bakora, bagombye guhitamo icyatuma bakomeza kugira umutimanama mwiza (Rom 14:1-6). Bagomba kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko (Rom 13:1-7). Bagomba kwirinda imyitwarire yose yatuma izina rya Yehova ritukwa cyangwa ikabera abandi igisitaza (Mat 6:9; 1 Kor 10:32). Ikindi kandi, imyanzuro bafata yagombye kugaragaza ko bakunda bagenzi babo.—Mar 12:31.

Abagize itorero bagaragaza bate ko bishimye mu gihe hatanzwe itangazo ry’uko hari umuntu wagaruwe?

Muri Luka igice cya 15 havugwamo umugani wa Yesu urimo isomo rikomeye. Uwo mugani uvuga iby’umugabo wari ufite intama 100, maze intama imwe irazimira, asiga izindi 99 mu butayu, ajya gushaka iyazimiye ‘kugeza ayibonye.’ Yesu yakomeje agira ati ‘ayibonye, ayishyira ku bitugu bye maze arishima. Ageze imuhira atumira incuti ze n’abaturanyi be, arababwira ati “mwishimane nanjye kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye.”’ Yesu yashoje agira ati “ndababwira ko mu buryo nk’ubwo mu ijuru hazaba ibyishimo byinshi kurushaho, bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta abakiranutsi mirongo icyenda n’icyenda badakeneye kwihana.”—Luka 15:4-7.

Yesu yavuze ayo magambo ashaka gukosora imitekerereze y’abanditsi n’Abafarisayo bari bamunenze, kuko yagiranaga imishyikirano n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha (Luka 15:1-3). Yesu yavuze ko mu ijuru haba ibyishimo byinshi iyo umunyabyaha yihannye. Ibyo bishobora gutuma twibaza tuti “ko mu ijuru haba ibyishimo byinshi, ku isi na ho ntihagombye kuba ibyishimo mu gihe umunyabyaha yihannye agahinduka, agaharurira ibirenge bye inzira zigororotse?”—Heb 12:13.

Iyo umuntu agaruwe mu itorero, tuba dufite impamvu zo kwishima. Uwo muntu aba agomba gukomeza kubera Imana indahemuka. Ariko kugira ngo yongere kugarurwa ni uko aba yarihannye, kandi ibyo turabyishimira. Ku bw’ibyo rero, mu gihe umusaza atanze itangazo ry’uwagaruwe, abateranye bashobora gukoma mu mashyi mu buryo bwiyubashye.

Ni iki gishobora kuba cyaratumaga amazi yo mu kidendezi cyitwaga Betesida cy’i Yerusalemu ‘yibirindura’?

Mu gihe cya Yesu, hari abaturage b’i Yerusalemu batekerezaga ko iyo amazi yo mu kidendezi cya Betesida ‘yibirinduraga,’ yagiraga ubushobozi bwo gukiza indwara (Yoh 5:​1-7). Ibyo byatumaga abantu bifuza gukira bahateranira.

Amazi yo muri icyo kidendezi yakoreshwaga mu mugenzo w’Abayahudi wo kwiyuhagira. Amazi yacyo yaturukaga mu kizenga cyari hafi aho. Ubushakashatsi bwakozwe aho hantu bwagaragaje ko ibyo bidendezi bibiri byari bitandukanyijwe n’urugomero. Urwo rugomero rwari rufite urugi bakinguraga, amazi akamanuka anyuze mu muyoboro watungukiraga mu ndiba y’icyo kidendezi biyuhagiriragamo. Iyo bayafunguraga, amazi yacyo yaribirinduraga.

Tuzirikane ko umurongo wo muri Yohana 5:​4 uvuga ko umumarayika yatumaga amazi yibirindura, utagaragara mu nyandiko za kera z’ikigiriki zandikishijwe intoki zemerwa n’abahanga, urugero nka Kodegisi ya Sinayi yo mu kinyejana cya kane. Icyakora kuri icyo kidendezi cya Betesida, Yesu yahakirije umugabo wari umaze imyaka 38 arwaye. Uwo mugabo yahise akira atiriwe ajya muri icyo kidendezi.