Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Bibiliya iracyahindura imibereho yawe?

Ese Bibiliya iracyahindura imibereho yawe?

“Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.”—ROM 12:2.

INDIRIMBO: 61, 52

1-3. (a) Ni ibihe bintu bishobora kutatworohera guhindura nyuma yo kubatizwa? (b) Mu gihe kurwanya ingeso mbi bitugoye kurusha uko twari tubyiteze, ni ibihe bibazo twakwibaza? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

KEVIN [1] akimara kumenya ukuri, yashakaga cyane kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Icyakora, yari yaramaze imyaka myinshi akina urusimbi, anywa itabi, inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge. Kugira ngo yemerwe n’Imana, yagombaga kureka ibyo bikorwa byose Ibyanditswe biciraho iteka. Yashoboye kubireka abifashijwemo na Yehova, n’imbaraga Ijambo rye rifite zo guhindura abantu.—Heb 4:12.

2 Ese Kevin amaze kubatizwa, yatereye iyo ntiyakomeza kugira ibyo ahindura mu mibereho ye? Oya rwose. Yagombaga gukomeza kwitoza kugira imico ya gikristo no kuyinonosora (Efe 4:31, 32). Urugero, yabonye ko kwifata ntarakazwe n’ubusa byakomeje kumugora. Yaravuze ati “gutegeka uburakari byarangoye cyane kuruta uko kureka ingeso mbi nari mfite byangoye.” Gusenga cyane no kwiga Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete, byatumye ahinduka.

3 Kimwe na Kevin, benshi muri twe twagize ihinduka rikomeye mbere yuko tubatizwa, kugira ngo duhuze imibereho yacu n’ibintu by’ibanze Bibiliya idusaba. Tumaze kubatizwa, twabonye ko twari dukeneye gukomeza guhinduka, ndetse no mu bintu bisa n’aho byoroheje, kugira ngo turusheho kwigana Imana na Kristo (Efe 5:1, 2; 1 Pet 2:21). Urugero, dushobora kuba twarabonye ko dufite ingeso yo kunenga abandi, gutinya abantu, kuvuga amazimwe cyangwa izindi ntege nke. Ese kurwanya izo ngeso biratugora kurusha uko twabitekerezaga? Niba ari uko bimeze, ushobora kwibaza uti “ese ko hari ibintu bikomeye naretse, kuki kureka ibintu bisa n’aho byoroheje birushaho kungora? Ni iki kindi nakora kugira ngo Bibiliya imfashe guhindura imibereho yanjye?”

JYA WITEGA IBINTU BISHYIZE MU GACIRO

4. Ni iki gituma tudashobora gushimisha Yehova igihe cyose?

4 Twe twamenye Yehova kandi tukamukunda, twifuza gukora ibimushimisha tubigiranye umutima wacu wose. Icyakora, nubwo twaba tubyifuza cyane, kuba tudatunganye bituma tudashobora kumushimisha igihe cyose. Turi mu mimerere nk’iyo intumwa Pawulo yarimo, we wanditse ati ‘nifuza gukora icyiza, ariko ubushobozi bwo kugikora simbufite.’Rom 7:18; Yak 3:2.

5. Ni ibihe bintu twahinduye mbere y’uko tubatizwa, ariko se ni izihe ntege nke zishobora gukomeza kutugora?

5 Kugira ngo tube Abakristo, twaretse ibikorwa bibi Yehova atemera (1 Kor 6:9, 10). Nubwo bimeze bityo ariko, turacyari abantu badatunganye (Kolo 3:9, 10). Ku bw’ibyo, ntibikwiriye ko twitega ko nyuma yo kubatizwa, cyangwa se wenda nyuma y’imyaka myinshi tumenye ukuri, tutazongera gukora amakosa, cyangwa ngo duhure n’ibintu biduca intege. Nta nubwo twagombye kubuzwa amahwemo n’uko tugira ibyifuzo cyangwa ibyiyumvo bidakwiriye. Hari intege nke dushobora kumarana igihe kirekire.

6, 7. (a) Nubwo tudatunganye, ni iki gituma dushobora kuba incuti za Yehova? (b) Kuki tutagombye gutinya gusaba Yehova imbabazi?

6 Kudatungana twarazwe ntikwagombye kutubuza kuba incuti za Yehova cyangwa gukomeza kumukorera. Zirikana ko igihe Yehova yatwireherezagaho kugira ngo tugirane na we ubucuti, yari azi ko tuzajya rimwe na rimwe dukora amakosa (Yoh 6:44). Kubera ko Yehova azi kamere yacu n’ibiri mu mitima yacu, nta gushidikanya ko yari azi intege nke dufite zari kutugora. Nanone yari azi ko tuzajya ducumura. Icyakora, ibyo ntibyamubujije kudutoranya ngo tube incuti ze.

7 Urukundo rwatumye Imana iduha impano nziza cyane, ni ukuvuga igitambo cy’incungu cy’Umwana wayo ikunda cyane (Yoh 3:16). Niba mu gihe dukoze ikosa twicuza tugasaba Yehova imbabazi dushingiye kuri iyo mpano itagereranywa, dushobora kwiringira ko tuzakomeza kugirana na we ubucuti (Rom 7:24, 25; 1 Yoh 2:1, 2). Ese kumva ko twanduye cyangwa ko turi abanyabyaha byagombye gutuma twumva ko incungu nta cyo itumariye? Oya rwose. Ibyo byaba ari nko kwanga gufata amazi ngo dukarabe intoki kandi twanduye. N’ubundi kandi, incungu yatangiwe abanyabyaha bihana. Ishobora rero gutuma tugirana ubucuti na Yehova nubwo turi abantu badatunganye.—Soma muri 1 Timoteyo 1:15.

8. Kuki tutagombye kwirengagiza intege nke zacu?

8 Birumvikana ko tutirengagiza intege nke zacu. Kugira ngo tugirane ubucuti na Yehova tugomba guhatanira kumwigana we na Kristo, kandi tukaba abantu bameze nk’uko babyifuza (Zab 15:1-5). Nanone bidusaba kurwanya intege nke zacu, byanashoboka tukazinesha burundu. Twaba tumaze igihe gito tubatijwe cyangwa tumaze imyaka myinshi tumenye ukuri, tugomba ‘gukomeza kugororwa.’—2 Kor 13:11.

9. Tubwirwa n’iki ko dushobora gukomeza kwambara kamere nshya?

9 Kugira ngo ‘tugororwe’ kandi tugire “kamere nshya,” tugomba gukomeza gushyiraho imihati. Pawulo yibukije Abakristo bagenzi be ati ‘mukwiriye kwiyambura kamere ya kera ihuza n’imyifatire yanyu ya kera, igenda yononekara ikurikije ibyifuzo byayo bishukana. Mukwiriye [gukomeza] guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mwambare kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri’ (Efe 4:22-24). Amagambo ngo “[gukomeza] guhindurwa bashya” agaragaza ko kwambara kamere nshya ari igikorwa gikomeza. Ibyo biteye inkunga, kuko bitwizeza ko uko igihe tumaze dukorera Yehova cyaba kingana kose, dushobora gukomeza kwitoza kugira imico ya gikristo iranga kamere nshya kandi tukayinonosora. Koko rero, Bibiliya ishobora gukomeza guhindura imibereho yacu.

KUKI BITOROSHYE?

10. Ni iki tugomba gukora kugira ngo Bibiliya ikomeze kuduhindura, kandi se ni ibihe bibazo twakwibaza?

10 Tugomba guhatana kugira ngo tureke Ijambo ry’Imana rikomeze kuduhindura. Ariko se kuki dusabwa guhatana cyane? None se niba Yehova ahira imihati dushyiraho, ubwo ntitwagombye kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka bitatugoye? Ese Yehova ntiyagombye kwirengagiza intege nke zacu maze akadufasha kugaragaza imico ya gikristo tudashyizeho imihati myinshi?

11-13. Kuki Yehova atwitezeho ko dushyiraho imihati kugira ngo dutsinde intege nke zacu?

11 Iyo twitegereje isanzure ry’ikirere, tubona ko Yehova afite imbaraga nyinshi. Urugero, yaremye izuba ritanga ingufu nyinshi cyane. Buri sogonda ritanga urumuri n’ubushyuhe byinshi cyane. Nubwo agace gato k’urumuri n’ubushyuhe byaryo ari ko kagera ku isi, kaba gahagije kugira ngo ubuzima bukomeze kubaho (Zab 74:16; Yes 40:26). Yehova yishimira guha abagaragu be imbaraga zikwiriye mu gihe bazikeneye (Yes 40:29). Mu by’ukuri, Imana ishobora no kuduha imbaraga zo kurwanya intege nke zose dufite nta mihati dushyizeho, cyangwa bitabaye ngombwa ko twiga tubanje gukubitika. Kuki itabikora?

12 Yehova yaduhaye impano itagereranywa yo kwihitiramo ibitunogeye. Iyo duhisemo gukora ibyo ashaka, kandi tukihatira kubigeraho, tuba tugaragaje ko tumukunda cyane kandi ko twifuza kumushimisha. Nanone tuba tugaragaje ko dushyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga. Satani yashidikanyije ku burenganzira Yehova afite bwo kuba umutegetsi w’ikirenga. Ubwo rero, iyo dushyizeho imihati tugashyigikira tubikunze ubutegetsi bw’ikirenga bwa Data wo mu ijuru ugira ubuntu kandi ushimira, biramushimisha cyane (Yobu 2:3-5; Imig 27:11). Ariko kandi, Yehova agiye atuma tunesha intege nke zacu nta mihati dushyizeho, nta ho twahera tuvuga ko tumubera indahemuka kandi ko dushyigikira ubutegetsi bwe bw’ikirenga.

13 Ni yo mpamvu Yehova adusaba gushyiraho “umwete wose,” tukihatira kugira imico ashima. (Soma muri 2 Petero 1:5-7; Kolo 3:12.) Nanone aba yiteze ko twihatira gutegeka ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu (Rom 8:5; 12:9). Iyo twashyizeho imihati ishoboka yose maze tukabigeraho, twumva tunyuzwe.

REKA IJAMBO RY’IMANA RIKOMEZE KUGUHINDURA

14, 15. Twakora iki ngo twitoze kugira imico Yehova akunda? (Reba agasanduku kavuga ngo “ Bibiliya n’isengesho byahinduye imibereho yabo.”)

14 Twakora iki ngo twitoze kugira imico ishimisha Yehova? Tugomba gukora ibirenze kwiyemeza guhindura kamere yacu. Tugomba gukomeza guhatana, tugakurikiza ibyo Imana idusaba, kuko mu Baroma 12:2 hagira hati “mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.” Yehova akoresha Ijambo rye n’umwuka wera akadufasha kumenya ibyo ashaka no kubikora, kandi tugahindura imibereho yacu kugira ngo tubeho nk’uko ashaka. Mu byo dukora hagombye kuba harimo gusoma Bibiliya buri munsi, kuyitekerezaho no gusenga dusaba umwuka wera (Luka 11:13; Gal 5:22, 23). Uko tuzagenda twemera kuyoborwa n’umwuka wera wa Yehova kandi tugahuza imitekerereze yacu n’iye, ni na ko ibitekerezo byacu, ibyo tuvuga n’ibyo dukora bizarushaho guhuza n’ibyo ashaka. Ariko na bwo, tuzaba tugikeneye gukomeza kuba maso kugira ngo tutaneshwa n’intege nke zacu.—Imig 4:23.

Byaba byiza ukusanyije imirongo ya Bibiliya n’ingingo bigira icyo bivuga ku ntege nke ufite, ukajya wongera kubisoma(Reba paragarafu ya 15)

15 Uretse gusoma Bibiliya buri munsi, tugomba no kwiga Ijambo ry’Imana tubifashijwemo n’ibitabo byacu, tugamije kwigana imico ihebuje ya Yehova. Bamwe babonye ko byaba byiza bakusanyije imirongo yo muri Bibiliya n’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi cyangwa Nimukanguke! zivuga ibirebana n’imico ya gikristo, cyangwa izigira icyo zivuga ku ntege nke bafite, maze bakajya bongera kubisoma.

16. Kuki tutagombye gucika intege niba twumva ko tutagira ihinduka mu buryo bwihuse?

16 Niba wumva ko utagira ihinduka mu buryo bwihuse, ujye wibuka ko guhinduka bifata igihe. Kwitoza kugira imico ya gikristo bisaba guhozaho. Kugira ngo Bibiliya ikomeze guhindura imibereho yacu, tugomba kwihangana. Dushobora kuba mbere na mbere dukeneye kwicyaha kugira ngo tujye dukora ibyo Bibiliya ivuga ko bikwiriye. Ariko uko tuzagenda twihatira guhuza imitekerereze yacu n’iya Yehova, ni na ko nyuma y’igihe tuzajya dutekereza nka we kandi tugakora ibyo ashaka bitatugoye.—Zab 37:31; Imig 23:12; Gal 5:16, 17.

TUJYE DUHOZA MU BWENGE IBINTU BIHEBUJE DUTEGEREJE

17. Ni ibihe bintu bihebuje dushobora kwitega kuzabona niba turi indahemuka kuri Yehova?

17 Dutegerezanyije amatsiko igihe abasenga Yehova mu budahemuka bazamukorera iteka ryose batunganye. Icyo gihe tuzajya twishimira kugaragaza imico ishimisha Imana aho kumva ko ari ibintu bigoye. Hagati aho, dushobora gukorera Imana yacu idukunda tubikesheje incungu. Dushobora kuyikorera nubwo tudatunganye, dupfa gusa kwemera ko Ijambo ryayo rikomeza kuduhindura.

18, 19. Twakwemezwa n’iki ko Bibiliya ishobora gukomeza kuduhindura?

18 Kevin twigeze kuvuga, yashyizeho imihati kugira ngo ategeke uburakari. Yatekerezaga ku mahame yo muri Bibiliya akayashyira mu bikorwa, kandi akemera inama n’ubufasha yahabwaga n’Abakristo bagenzi be. Nyuma y’imyaka mike, yari amaze kugira ihinduka rigaragara. Amaherezo yaje kuzuza ibisabwa aba umukozi w’itorero, none amaze imyaka 20 ari umusaza mu itorero. Nubwo bimeze bityo ariko, azirikana ko agomba kuba maso kugira ngo kamere itabyuka.

19 Ibyabaye kuri Kevin bigaragaza ko Bibiliya ifasha abagaragu b’Imana gukomeza kugira ihinduka mu mibereho yabo. Bityo rero, nimucyo dukomeze kureka Ijambo ry’Imana riduhindure, ritume turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova (Zab 25:14). Nitubona ukuntu Yehova ahira imihati dushyiraho, tuzarushaho gusobanukirwa ko Bibiliya ishobora gukomeza guhindura imibereho yacu.—Zab 34:8.

^ [1] (paragarafu ya 1) Izina ryarahinduwe.