Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ububiko bwacu

“Abashinzwe gukora umurimo”

“Abashinzwe gukora umurimo”

HARI hashize iminsi hagwa imvura nyinshi irimo umuyaga. Ariko kuwa mbere tariki ya 1 Nzeri 1919, haramutse umucyo. Nyuma ya saa sita, abantu batageze ku 1.000 bateraniye mu nzu y’imyanya 2.500, bakurikirana icyiciro cyabimburiye ikoraniro ryabereye i Cedar Point muri leta ya Ohiyo muri Amerika. Nimugoroba hari hamaze kugera abandi basaga 2.000, baje mu bwato, mu modoka no muri gari ya moshi. Kuwa kabiri haje abantu benshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko ikoraniro rikomereza hanze mu biti byiza cyane.

Urumuri rw’izuba rwanyuraga mu biti, igicucu cy’amababi kikajya ku makoti y’abavandimwe ukagira ngo ariho amabara. Akayaga keza gaturutse mu kiyaga cya Erie kahuhaga amababa yari ku ngofero za bashiki bacu. Hari umuvandimwe wibuka uko byari bimeze agira ati “twari tumeze nk’abari muri pariki nziza cyane, kure y’urusaku rw’iyi si ishaje, mbese tumeze nk’abibereye muri paradizo.”

Ariko ubwiza bw’aho hantu ntaho bwari buhuriye n’ubwiza bw’abari bahakoraniye, bari bafite akanyamuneza mu maso. Ikinyamakuru cyo muri ako karere cyaranditse kiti “bose wabonaga bariyeguriye Imana, ariko nanone bari abantu bishimye cyane.” Abo bigishwa ba Bibiliya bari banejejwe cyane no gusabana na bagenzi babo, bari bamaze imyaka mike bahuye n’ibitotezo bikaze. Bararwanyijwe mu gihe cy’intambara, mu matorero yabo habayemo amacakubiri akomeye, Beteli y’i Brooklyn yari yarafunzwe, kandi benshi bafunzwe bazira Ubwami, hakubiyemo n’abavandimwe umunani bayoboraga umurimo, bari barakatiwe igifungo cy’imyaka 20. *

Muri iyo myaka y’ibigeragezo, hari Abigishwa ba Bibiliya bacitse intege kandi bagwa mu rujijo maze bareka umurimo wo kubwiriza. Icyakora abenshi bakoraga uko bashoboye kose nubwo umurimo wari warabuzanyijwe. Urugero, hari umugenzacyaha wavuze ko nubwo Abigishwa ba Bibiliya yahase ibibazo bari barihanangirijwe ko batagomba kubwiriza, bakomeje kuvuga ko bari “gukomeza kubwiriza ijambo ry’Imana kugeza ku mperuka.”

Muri icyo gihe cyo kugeragezwa, Abigishwa ba Bibiliya bizerwa “bahanze amaso Umwami kugira ngo abayobore, . . . bagasenga ibihe byose basaba ko Data abayobora.” Icyo gihe bari bishimiye ko bongeye guhurira mu ikoraniro ryari ryabereye i Cedar Point. Hari mushiki wacu wagaragaje ibyiyumvo yari asangiye n’abandi, bibazaga uko bari “kongera kubwiriza bashyizeho umwete.” Nta kindi bifuzaga uretse kongera gukora umurimo.

“G.A.”​—IGIKORESHO GISHYA!

Muri icyo cyumweru cyose, abari mu ikoraniro bibazaga icyo inyuguti “G na A” zasobanuraga. Zari zanditse kuri porogaramu y’ikoraniro, ku dukarita duha abantu ikaze no ku byapa byari hirya no hino aho ikoraniro ryaberaga. Kuwa gatanu, ukaba wari “Umunsi w’abo dufatanyije umurimo,” Joseph F. Rutherford yahishuriye abantu 6.000 bari muri iryo koraniro icyo izo nyuguti zasobanuraga. Izo nyuguti “G na A” (The Golden Age mu cyongereza) zasobanuraga igazeti nshya yari kuzajya ikoreshwa mu murimo. *

Umuvandimwe Rutherford yerekeje ku Bakristo bagenzi be basutsweho umwuka, agira ati “barebesha amaso yo kwizera, maze nyuma y’iki gihe cy’ibigeragezo bakabona igihe cy’uburumbuke cy’ubutegetsi bw’ikuzo bwa Mesiya. . . . Bumva ko bafite inshingano yiyubashye yo gutangariza isi ko icyo gihe cy’uburumbuke cyegereje. Ni kimwe mu bikubiye mu nshingano Imana yabahaye.”

Iyo gazeti “yatangazaga ukuri, ibyiringiro no kwizera,” yari gukoreshwa muri gahunda nshya yo gukwirakwiza ukuri. Bari kujya bajya ku nzu n’inzu bagasaba abantu gukoresha abonema. Igihe yabazaga abifuza gukora uwo murimo, abari bateranye bose barahagurutse. Hanyuma baririmbye bagira bati “dufite ishyaka n’ibakwe bigirwa gusa n’abagera ikirenge mu cya Yesu. Mwami ohereza umucyo wawe n’ukuri kwawe.” J. M. Norris yaravuze ati “sinzibagirwa ukuntu twaririmbaga twahanitse cyane ku buryo n’ibiti byasaga n’ibinyeganyega.”

Icyo cyiciro kirangiye, abateranye bamaze amasaha batonze umurongo kugira ngo bakoreshe abonema. Abenshi bumvaga bameze nka Mabel Philbrick, wavuze ati “twashimishijwe cyane no kumenya ko twongeye kubona umurimo dukora.”

“ABASHINZWE GUKORA UMURIMO”

Abigishwa ba Bibiliya bagera ku 7.000 bari biteguye. Mu gatabo karimo amabwiriza y’uko umurimo ukorwa (Organization Method) n’akavugaga ibirebana n’abashinzwe gukora umurimo wo kubwiriza (To Whom the Work Is Entrusted) hatanzwemo ibi bisobanuro: Urwego rushya rushinzwe umurimo rukorera ku cyicaro gikuru rwari kujya ruyobora umurimo. Muri buri torero hagombaga gushyirwaho Komite y’Umurimo n’umuyobozi ugomba gutanga amabwiriza. Amafasi yari kugabanywamo amafasi mato y’ingo 150 kugeza kuri 200. Kuwa kane nimugoroba hari kujya haba Iteraniro ry’Umurimo kugira ngo abavandimwe babwirane inkuru zo mu murimo kandi batange raporo y’umurimo wo kubwiriza.

Herman Philbrick yaravuze ati “tumaze gusubira mu ngo zacu, twese twahise dutangira gushaka abantu bakoresha abonema.” Aho bajyaga hose bahasangaga abantu bifuza gutega amatwi. Beulah Covey yagize ati “byasaga naho nyuma y’intambara yateye benshi agahinda, buri wese yakiraga neza igitekerezo cy’uko hazabaho igihe cy’uburumbuke.” Arthur Claus yaranditse ati “itorero ryose ryatangajwe n’uko ryabonye abantu benshi bifuzaga gukoresha abonema.” Mu mezi abiri gusa nomero ya mbere y’iyo gazeti isohotse, hatanzwe kopi hafi ibihumbi 500 kandi abantu 50.000 bari barakoresheje abonema.

Mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1920, hasohotsemo ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’Ubwami.” Nyuma yaho A. H. Macmillan yaje kuvuga ko muri iyo ngingo “ari bwo bwa mbere umuryango wacu washishikarije abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana nk’uko bikorwa ubu.” Iyo ngingo yashishikarije Abakristo basutsweho umwuka bose “guhamiriza isi ko Ubwami bwo mu ijuru butegeka.” Muri iki gihe, abavandimwe ba Kristo ‘bashinzwe gukora umurimo’ bafatanya n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bagira ishyaka ryo kubwiriza ijambo mu gihe bagitegereje igihe cy’uburumbuke kizazanwa na Mesiya.

^ par. 5 Reba igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, igice cya 6, gifite umutwe uvuga ngo “Igihe cyo kugeragezwa (1914-1918).”

^ par. 9 Mu mwaka wa 1937 iyo gazeti yahinduriwe izina yitwa Consolation, mu wa 1946 yitwa Nimukanguke!