Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushimira Imana ko yatugiriye ubuntu butagereranywa

Dushimira Imana ko yatugiriye ubuntu butagereranywa

‘Twese twagiriwe ubuntu butagereranywa, busesuye kandi budashira.’—YOH 1:16.

INDIRIMBO: 95, 13

1, 2. (a) Sobanura umugani wa Yesu uvuga iby’umuntu wari ufite uruzabibu. (b) Ni mu buhe buryo uwo mugani ugaragaza umuco w’ubuntu butagereranywa?

UMUNTU wari ufite uruzabibu yazindukiye ku isoko gushaka abakozi bo gukora mu ruzabibu rwe. Bumvikanye ku bihembo maze bajya gutangira akazi. Icyakora nyir’uruzabibu yari akeneye abakozi benshi. Yakomeje gusubira ku isoko akazana abandi bakozi, kandi bose hakubiyemo n’abo yahaye akazi umunsi wenda kurangira, yabageneye ibihembo bikwiriye. Bigeze nimugoroba, yakoranyije abakozi kugira ngo abashyikirize ibihembo byabo, kandi bose yabahaye ibihembo bingana, baba abakoze amasaha menshi cyangwa abakoze isaha imwe gusa. Abatangiye akazi mbere baritotombye, maze nyir’uruzabibu asubiza umwe muri bo ati ‘ntuzi ko twemeranyijwe idenariyo imwe? Mbese simfite uburenganzira bwo gukoresha ibintu byanjye icyo nshaka? Cyangwa utewe ishyari n’uko ngize ubuntu?’—Mat 20:1-15.

2 Uwo mugani wa Yesu utwibutsa umwe mu mico ya Yehova uvugwa cyane muri Bibiliya, ni ukuvuga “ubuntu butagereranywa.” (Soma mu 2 Abakorinto 6:1.) Abakoze isaha imwe gusa ntibari bakwiriye guhabwa igihembo cyuzuye cy’umunsi wose, ariko nyir’uruzabibu yabagaragarije ubuntu butangaje. Ku birebana n’ijambo ryahinduwemo “ubuntu butagereranywa,” rihindurwamo “ubuntu” muri Bibiliya nyinshi, hari intiti yanditse igira iti “igitekerezo cy’ibanze gikubiye muri iryo jambo cyumvikanisha impano umuntu ahabwa atayikoreye kandi atayikwiriye.”

IMPANO YEHOVA ATANGA ABIGIRANYE UBUNTU

3, 4. Kuki Yehova yagaragarije abantu bose ubuntu butagereranywa, kandi se yabikoze ate?

3 Ibyanditswe bivuga ibirebana n’“impano y’ubuntu butagereranywa bw’Imana” (Efe 3:7). Kuki Yehova atanga iyo ‘mpano y’ubuntu,’ kandi se ayitanga ate? Iyo tuza kuba twubahiriza ibintu byose Yehova adusaba, twari no kuba dukwiriye ubuntu bwe. Ariko byaratunaniye. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha” (Umubw 7:20). Intumwa Pawulo na we yaravuze ati “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana,” kandi “ibihembo by’ibyaha ni urupfu” (Rom 3:23; 6:23a). Urupfu ni rwo rwari rudukwiriye.

4 Icyakora Yehova yagaragarije urukundo rwe abantu bokamwe n’icyaha, binyuze mu gikorwa kigaragaza ubuntu butagereranywa. Impano iruta izindi yatanze, ni ‘Umwana we w’ikinege’ yohereje ku isi kugira ngo adupfire (Yoh 3:16). Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ibirebana na Yesu agira ati ‘yambitswe ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro kubera ko yapfuye, kugira ngo binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu’ (Heb 2:9). Koko rero, “impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Rom 6:23b.

5, 6. Bigenda bite iyo twemeye kuyoborwa (a) n’icyaha? (b) n’ubuntu butagereranywa?

5 Byagenze bite ngo abantu baragwe icyaha n’urupfu? Bibiliya isubiza igira iti ‘icyaha cy’umuntu umwe [Adamu] cyatumye urupfu rutegeka nk’umwami.’ Kubera ko dukomoka kuri Adamu, ntidutunganye kandi turapfa (Rom 5:12, 14, 17). Ariko igishimishije ni uko dushobora guhitamo kudategekwa n’icyaha. Iyo twizeye igitambo cy’incungu cya Kristo, tuyoborwa n’ubuntu butagereranywa bwa Yehova. Mu buhe buryo? Bibiliya igira iti “aho ibyaha byagwiriye, ubuntu butagereranywa na bwo bwarushijeho kugwira. Kugira ngo bigende bite? Kugira ngo, nk’uko icyaha cyategetse nk’umwami hamwe n’urupfu, abe ari na ko ubuntu butagereranywa butegeka nk’umwami binyuze ku gukiranuka, ngo butange ubuzima bw’iteka binyuze kuri Yesu Kristo.”—Rom 5:20, 21.

6 Nubwo turi abanyabyaha, ntitugomba kwemera ko icyaha kidutegeka. Iyo dukoze icyaha, dusaba Yehova imbabazi. Pawulo yabwiye Abakristo ati “icyaha ntikigomba kubategeka, kuko mudatwarwa n’amategeko ahubwo mutwarwa n’ubuntu butagereranywa” (Rom 6:14). Bityo rero, iyo twanze gutegekwa n’icyaha, tuba twemeye gutwarwa n’ubuntu butagereranywa. Ibyo bitumarira iki? Pawulo yaravuze ati “ubuntu butagereranywa bw’Imana . . . butwigisha kuzibukira kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi. Nanone butwigisha kubaho muri iyi si tugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana.”—Tito 2:11, 12.

UBUNTU BUTAGERERANYWA “BUGARAGAZWA MU BURYO BUNYURANYE”

7, 8. Kuba ubuntu butagereranywa bwa Yehova “bugaragazwa mu buryo bunyuranye” bisobanura iki? (Reba amafoto abimburira iki gice.)

7 Intumwa Petero yaranditse ati “mukurikije uko impano buri wese yahawe ingana, mujye muyikoresha mukorerana, kuko muri ibisonga byiza by’ubuntu butagereranywa bw’Imana bugaragazwa mu buryo bunyuranye” (1 Pet 4:10). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko Yehova adufasha guhangana n’ibigeragezo ibyo ari byo byose dushobora guhura na byo (1 Pet 1:6). Buri gihe Imana itugaragariza ubuntu bwayo butagereranywa ikurikije ikigeragezo duhanganye na cyo.

8 Koko rero, ubuntu butagereranywa bwa Yehova bugaragazwa mu buryo bunyuranye. Intumwa Yohana yaranditse ati “twese twahawe ku kuzura kwe ndetse tugirirwa ubuntu butagereranywa, busesuye kandi budashira” (Yoh 1:16). Kuba Yehova atugaragariza ubuntu butagereranywa mu buryo bunyuranye biduhesha imigisha myinshi. Imwe muri yo ni iyihe?

9. Ni mu buhe buryo ubuntu butagereranywa bwa Yehova butugirira akamaro, kandi se ibyo byagombye gutuma dukora iki?

9 Tubabarirwa ibyaha byacu. Iyo twihannye kandi tugakomeza kurwanya kamere yacu ibogamira ku byaha, ubuntu butagereranywa bwa Yehova butuma tubabarirwa. (Soma muri 1 Yohana 1:8, 9.) Imbabazi z’Imana zagombye gutuma tuyishimira kandi tukayisingiza. Pawulo yandikiye bagenzi be b’Abakristo basutsweho umwuka agira ati “[Yehova] yaraducunguye adukura mu butware bw’umwijima maze atujyana mu bwami bw’Umwana we akunda, kandi biturutse kuri uwo Mwana, tubohorwa binyuze ku ncungu, tukababarirwa ibyaha byacu” (Kolo 1:13, 14). Iyo tumaze kubabarirwa ibyaha byacu, tubona indi migisha myinshi ihebuje.

10. Ni iki dukesha ubuntu butagereranywa bw’Imana?

10 Tubana amahoro n’Imana. Twavutse turi abanzi b’Imana kubera ko twarazwe icyaha. Pawulo na we yarabyemeje agira ati ‘igihe twari abanzi twiyunze n’Imana binyuze ku rupfu rw’Umwana wayo’ (Rom 5:10). Ibyo bituma tubana amahoro na Yehova. Pawulo yagaragaje ko kwiyunga n’Imana bifitanye isano n’ubuntu butagereranywa bwayo, agira ati “ubwo [twe abavandimwe ba Kristo basutsweho umwuka] twabazweho gukiranuka biturutse ku kwizera, nimucyo dukomeze kugirana amahoro n’Imana binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo, we nanone watumye tubasha kugera kuri ubu buntu butagereranywa duhagazemo ubu binyuze ku kwizera” (Rom 5:1, 2). Mbega imigisha itagereranywa!

Uko Imana itugaragariza ubuntu butagereranywa: Tugezwaho ubutumwa bwiza (Reba paragarafu ya 11)

11. Ni mu buhe buryo abasutsweho umwuka bageza “izindi ntama” ku gukiranuka?

11 Tugezwa ku gukiranuka. Twese muri kamere yacu ntidukiranuka. Icyakora umuhanuzi Daniyeli yahanuye ko mu minsi y’imperuka abasigaye basutsweho umwuka, ari bo ‘bafite ubushishozi,’ bari ‘kugeza benshi ku gukiranuka.’ (Soma muri Daniyeli 12:3.) Umurimo wabo wo kubwiriza no kwigisha watumye abantu babariwa muri za miriyoni bo mu bagize “izindi ntama,” baba abakiranutsi imbere ya Yehova (Yoh 10:16). Icyakora ubuntu butagereranywa bwa Yehova, ni bwo bwatumye ibyo bishoboka. Pawulo yaravuze ati ‘kuba babarwaho gukiranuka babiheshejwe n’ubuntu bwe butagereranywa binyuze ku kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu, ni nk’impano.’—Rom 3:23, 24.

Dushobora gusenga (Reba paragarafu ya 12)

12. Isengesho rihuriye he n’ubuntu butagereranywa bw’Imana?

12 Twegera intebe y’Ubwami y’Imana mu isengesho. Ubuntu butagereranywa bwa Yehova butuma dushobora kwegera intebe ye y’Ubwami, binyuze mu isengesho. Pawulo yavuze ko intebe y’Ubwami ya Yehova ari “intebe y’ubwami y’ubuntu butagereranywa” kandi adushishikariza kuyegera “tudatinya” (Heb 4:16a). Yehova yaduhaye ubwo buryo bwo kumwegera tunyuze ku Mwana we, kandi “binyuze kuri we, dushobora kuvuga dushize amanga kandi tukegera Imana tudatinya, bitewe n’uko tumwizera” (Efe 3:12). Uburyo buhebuje Yehova atugaragarizamo ubuntu butagereranywa, ni uko atwemerera kumwegera mu isengesho tutikandagira.

Dutabarwa mu gihe gikwiriye (Reba paragarafu ya 13)

13. Ni mu buhe buryo ubuntu butagereranywa ‘budutabara mu gihe gikwiriye’?

13 Dutabarwa mu gihe gikwiriye. Pawulo yadushishikarije kwegera Yehova mu isengesho tutikandagira, “kugira ngo tugirirwe imbabazi kandi tubone ubuntu butagereranywa bwo kudutabara mu gihe gikwiriye” (Heb 4:16b). Igihe cyose twugarijwe n’ibigeragezo cyangwa ingorane, dushobora gutakambira Yehova kugira ngo atugirire imbabazi adutabare. Nubwo tudakwiriye aradusubiza, akenshi akadusubiza akoresheje Abakristo bagenzi bacu. “Bityo dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya. Umuntu yantwara iki?’”—Heb 13:6.

14. Ubuntu butagereranywa bwa Yehova bumarira iki imitima yacu?

14 Imitima yacu irahumurizwa. Umugisha ukomeye kuruta indi yose tubona tubikesheje ubuntu butagereranywa bwa Yehova, ni ihumure mu gihe umutima wacu ushenjaguwe (Zab 51:17). Pawulo yandikiye Abakristo b’i Tesalonike batotezwaga, ati “Umwami wacu Yesu Kristo ubwe hamwe n’Imana Data yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka n’ibyiringiro bihebuje binyuze ku buntu butagereranywa, bahumurize imitima yanyu kandi babatere gushikama” (2 Tes 2:16, 17). Kumenya ko Yehova atwitaho bitewe n’ubuntu bwe butagereranywa, biraduhumuriza rwose!

15. Ni ibihe byiringiro dukesha ubuntu butagereranywa bw’Imana?

15 Tugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Kubera ko turi abanyabyaha, twe ubwacu nta cyo twari gukora kugira ngo tugire ibyiringiro. (Soma muri Zaburi ya 49:7, 8.) Ariko Yehova yaduhaye ibyiringiro bihebuje. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo Data ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka” (Yoh 6:40). Koko rero, ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka ni impano, bikaba ari uburyo Imana igaragarizamo ubuntu bwayo. Pawulo yaravuze ati “ubuntu butagereranywa bw’Imana buzanira abantu b’ingeri zose agakiza bwaragaragajwe.”—Tito 2:11.

NTUGAKERENSE UBUNTU BUTAGERERANYWA BW’IMANA

16. Ni mu buhe buryo bamwe mu Bakristo ba mbere bakerensaga ubuntu butagereranywa bw’Imana?

16 Nubwo ubuntu butagereranywa bwa Yehova butuma tubona imigisha myinshi, ntitwagombye kwishuka ngo twibwire ko yemera imyitwarire yose. Hari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bageragezaga ‘guhindura ubuntu butagereranywa bw’Imana urwitwazo rwo kwiyandarika’ (Yuda 4). Uko bigaragara, abo Bakristo batekerezaga ko bashobora kwibera mu byaha ubundi bagasaba Yehova imbabazi. Ikibabaje kurushaho, bashishikarizaga abavandimwe babo kwifatanya na bo muri ibyo bikorwa byo kubahuka. No muri iki gihe, umuntu wese ukora ibintu nk’ibyo, aba ‘arakaza umwuka w’ubuntu butagereranywa.’—Heb 10:29.

17. Ni iyihe nama itajenjetse Petero yatanze?

17 Muri iki gihe, Satani yayobeje Abakristo bamwe atuma bibeshya ko imbabazi z’Imana zibaha uburenganzira bwo gukora ibyaha nta nkurikizi. Ariko nubwo Yehova yiteguye kubabarira abanyabyaha bihannye, aba yiteze ko turwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha. Petero yahumekewe n’Imana, maze arandika ati “ariko mwebweho bakundwa, ubwo mumenye ibyo hakiri kare, mwirinde kugira ngo mutayoba mukajyana na bo, muyobejwe n’ikinyoma cy’abantu basuzugura amategeko, maze mukareka gushikama kwanyu. Ahubwo ubuntu butagereranywa, n’ubumenyi ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo bikomeze bigwire muri mwe.”—2 Pet 3:17, 18.

UBUNTU BUTAGERERANYWA BUJYANIRANA N’INSHINGANO

18. Ni izihe nshingano dufite bitewe n’ubuntu butagereranywa Yehova yatugiriye?

18 Dushimira Yehova ku bw’ubuntu butagereranywa yatugiriye. Ku bw’ibyo, twagombye gukoresha impano dufite tumuhesha ikuzo kandi dufasha abandi. Mu buhe buryo? Pawulo yaravuze ati “kubera ko rero dufite impano zitandukanye mu buryo buhuje n’ubuntu butagereranywa twahawe, . . . niba ari iy’umurimo, nimucyo dukomeze gukora uwo murimo; uwigisha nakomeze yigishe; utanga inama, nakomeze atange inama; . . . ugaragaza imbabazi, nakomeze azigaragaze anezerewe” (Rom 12:6-8). Kubera ubuntu butagereranywa Yehova yatugiriye, dufite inshingano yo gukora byinshi mu murimo, tukigisha abandi Bibiliya, tugatera inkunga Abakristo bagenzi bacu kandi tukababarira umuntu wese udukoshereje.

19. Ni iyihe nshingano tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Kubera ko dushimira Imana ubuntu butagereranywa yatugiriye, dukora ibishoboka byose ‘tukabwiriza mu buryo bunonosoye ubutumwa bwiza bw’ubuntu butagereranywa bw’Imana’ (Ibyak 20:24). Iyo nshingano tuzayisuzuma mu buryo burambuye mu gice gikurikira.