Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dushake Ubwami aho gushaka ibintu

Dushake Ubwami aho gushaka ibintu

‘Mukomeze gushaka ubwami [bw’Imana], hanyuma ibyo bintu muzabihabwa.’—LUKA 12:31.

INDIRIMBO: 40, 98

1. Ibintu dukeneye n’ibyo twifuza bitandukaniye he?

BAVUGA ko ibyo umuntu akenera ari bike, ariko ko ibyo yifuza byo bitagira ingano. Ubona abantu benshi batazi gutandukanya ibyo bakeneye n’ibyo bifuza. None se bitandukaniye he? Ikintu ukeneye ni ikintu uba ugomba kubona byanze bikunze kugira ngo ubeho. Twese dukenera ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ikintu twifuza ni ikintu tuba dushaka gutunga ariko kikaba atari ngombwa mu buzima bwacu bwa buri munsi.

2. Ni ibihe bintu abantu bifuza?

2 Ibintu abantu bifuza biba bitandukanye bitewe n’aho baba. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere abenshi baba bifuza kubona amafaranga yo kugura telefoni, moto cyangwa ikibanza. Mu bihugu bikize ho, abantu bashobora kuba bifuza imyenda y’akataraboneka, inzu nini cyangwa imodoka ihenze. Aho twaba turi hose tuba twugarijwe n’akaga ko gukunda ubutunzi, ni ukuvuga kwifuza ibintu byinshi kurushaho, twaba tubikeneye cyangwa tutabikeneye, twaba dufite ubushobozi bwo kubigura cyangwa tutabufite.

IRINDE KUGWA MU MUTEGO WO GUKUNDA UBUTUNZI

3. Gukunda ubutunzi bisobanura iki?

3 Gukunda ubutunzi bisobanura iki? Ni uguhora utekereza ku bintu by’umubiri, aho gutekereza iby’Imana. Bituma umuntu ahora yifuza gutunga ibintu byinshi, akaba ari byo ashyira imbere mu mibereho ye, ntanyurwe n’ibyo afite. Umuntu ukunda ubutunzi ashobora kuba atagira amafaranga menshi cyangwa atagura ibintu bihenze. N’abantu bakennye bashobora kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi, maze bakirengagiza gushaka Ubwami mbere na mbere.—Heb 13:5.

4. Satani akoresha ate “irari ry’amaso”?

4 Satani akoresha gahunda y’ubucuruzi yo mu isi ye, kugira ngo atume twumva ko tudashobora kwishima tudafite ibintu byinshi birenze ibyo dukeneye. Atwoshya akoresheje “irari ry’amaso” (1 Yoh 2:15-17; Intang 3:6; Imig 27:20). Iyi si irimo ibintu byinshi, bimwe by’akataraboneka n’ibindi bidafite icyo bimaze, nyamara bimwe muri byo bigakurura ubireba. Ese wigeze kugura ikintu udakeneye bitewe n’uko gusa wakibonye mu matangazo yamamaza cyangwa aho bagicururiza? Ese waje gusanga iyo utakigura nta cyo byari kugutwara? Ibyo bintu tuba tudakeneye biraturemerera, bigatuma ubuzima bugorana. Bishobora kutubera umutego, bikaturangaza ntitugire gahunda yo kwiga Bibiliya, gutegura amateraniro no kuyajyamo, no kubwiriza buri gihe. Wibuke ko intumwa Yohana yatuburiye ati “isi irashirana n’irari ryayo.”

5. Abantu bahatanira kwigwizaho ubutunzi bishobora kubagendekera bite?

5 Satani yifuza ko tuba abagaragu b’ubutunzi aho kuba abagaragu ba Yehova (Mat 6:24). Abantu bahatanira kwigwizaho ubutunzi, bagira ubuzima budafite intego, kuko baba baharanira gusa kwinezeza. Bashobora kumanjirwa kuko baba batagifitanye imishyikirano myiza na Yehova, bakikururira imibabaro myinshi (1 Tim 6:9, 10; Ibyah 3:17). Ibyo bihuje n’ibyo Yesu yavuze mu mugani w’umubibyi. Iyo ubutumwa bw’Ubwami ‘bubibwe mu mahwa, kwifuza ibindi bintu bicengera’ mu mutima w’umuntu “bikaniga iryo jambo maze ntiryere.”—Mar 4:14, 18, 19.

6. Ni irihe somo tuvana kuri Baruki?

6 Reka dufate urugero rwa Baruki wari umwanditsi w’umuhanuzi Yeremiya. Igihe Yerusalemu yari hafi kurimburwa nk’uko byari byarahanuwe, Baruki yatangiye “kwishakira ibikomeye,” ni ukuvuga ibintu bitari bifite agaciro karambye. Ariko yagombaga kwiringira ibyo Yehova yari yaramusezeranyije agira ati “nzarokora ubugingo bwawe” (Yer 45:1-5). Imana ntiyari kurinda ubutunzi bwari muri uwo mugi wagombaga kurimbuka (Yer 20:5). Iki si igihe cyo kwirundanyiriza ubutunzi, kuko twegereje imperuka y’isi. Ntitwagombye kwitega ko ibintu dutunze tuzabirokokana umubabaro ukomeye, nubwo byaba bifite agaciro kenshi gute.—Imig 11:4; Mat 24:21, 22; Luka 12:15.

7. Ni iki tugiye gusuzuma kandi kuki?

7 Yesu yatugiriye inama y’ukuntu twabona ibyo dukenera mu buzima bitabaye ngombwa ko biturangaza, ngo tugwe mu mutego wo gukunda ubutunzi, cyangwa ngo twikururire imihangayiko itari ngombwa. Iyo nama yayitanze mu Kibwiriza cyo ku Musozi (Mat 6:19-21). Reka dusuzume twitonze ibivugwa muri Matayo 6:25-34. Ibyo biratuma turushaho kwemera ko tugomba ‘gukomeza gushaka ubwami,’ aho gushaka ibintu.Luka 12:31.

YEHOVA ADUHA IBYO DUKENERA

8, 9. (a) Kuki tutagombye gukabya guhangayikishwa n’ibintu dukenera? (b) Ni iki Yesu yari azi ku birebana n’abantu n’ibyo bakenera?

8 Soma muri Matayo 6:25. Igihe Yesu yabwiraga abari bamuteze amatwi ati “ntimukomeze guhangayikira ubugingo bwanyu,” ni nk’aho yari ababwiye ati “mureke kwiheba.” Bari bahangayikishijwe n’ibintu bitagombaga kubahangayikisha. Yesu yababwiye ko bagombaga kubireka kandi byari bikwiriye. Iyo umuntu akabije guhangayika, nubwo yaba ahangayikishijwe n’ibintu byumvikana, ashobora kubunza imitima akarangara, ntiyite ku bintu by’ingenzi bituma agirana n’Imana imishyikirano myiza. Yesu yari ahangayikiye abigishwa be cyane, ku buryo yabasabye kwirinda ako kaga izindi ncuro enye muri icyo Kibwiriza cyo ku Musozi.—Mat 6:27, 28, 31, 34.

9 Kuki Yesu yatubujije guhangayikishwa n’ibyo tuzarya, ibyo tuzanywa n’ibyo tuzambara? None se ibyo si ibintu by’ingenzi mu buzima? Yego rwose. Ese iyo tudashoboye kubibona ntiduhangayika? Turahangayika rwose kandi na Yesu yari abizi. Yari azi ibyo abantu bakenera buri munsi. Nanone yari azi ingorane abigishwa be bari kuzahangana na zo mu “minsi y’imperuka,” ubwo hari kubaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira” (2 Tim 3:1). Izo ngorane zikubiyemo ibibazo byugarije abantu benshi muri iki gihe by’ubushomeri, guta agaciro kw’ifaranga, inzara n’ubukene. Icyakora Yesu yari azi ko ‘ubugingo buruta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.’

10. Igihe Yesu yigishaga abigishwa be gusenga, yavuze ko ari iki bagombye gushyira imbere?

10 Muri icyo kibwiriza, Yesu yari yabanje kwigisha abari bamuteze amatwi gusaba Se wo mu ijuru ibyo bakenera, ubwo yababwiraga ko bari gusenga bagira bati “uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi” (Mat 6:11). Yabisubiyemo ikindi gihe agira ati “uduhe ibyokurya by’uyu munsi, uhuje n’ibyo dukeneye uyu munsi” (Luka 11:3). Ariko iyo nama ntisobanura ko ibyo dukenera ari byo twagombye kwibandaho cyane. Muri iryo sengesho ry’icyitegererezo, Yesu yavuze ko tugomba mbere na mbere gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza (Mat 6:10; Luka 11:2). Kugira ngo Yesu afashe abari bamuteze amatwi, yakomeje agaragaza ukuntu Yehova yita cyane ku biremwa bye.

11, 12. Uko Yehova yita ku nyoni bitwigisha iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Soma muri Matayo 6:26. Twagombye ‘kwitegereza twitonze inyoni zo mu kirere.’ Nubwo ibyo biremwa ari bito cyane, birya imbuto nyinshi, udusimba n’iminyorogoto. Ukurikije ubunini bwazo, zirya ibintu byinshi kurusha ibyo abantu barya. Nyamara, ntizikenera guhinga ibyo zizarya. Yehova aziha ibyo zikeneye byose (Zab 147:9). Birumvikana ko Yehova atazitamika. Zigomba kujya gushakisha ibyo zirya, kandi zibona byinshi cyane.

12 Yesu yumvaga ko Se wo mu ijuru adashobora guha inyoni ibyokurya ngo ananirwe guha abantu ibyo bakeneye. [1] (1 Pet 5:6, 7). Ntazaza ngo adutamike, ariko ashobora kuduha imigisha mu gihe duhinga cyangwa dukorera amafaranga yo kugura ibyokurya bya buri munsi. Iyo dufite ibibazo by’ubukene, Yehova ashobora gutuma abandi baduha ku byo bafite. Nubwo Yesu atavuze ko Yehova yari kubakira inyoni, yazihaye ubugenge n’ubuhanga n’ibikoresho zikenera kugira ngo ziyubakire ibyari. Natwe Yehova ashobora kudufasha tukabona aho imiryango yacu iba.

13. Ni iki kigaragaza ko turusha agaciro inyoni?

13 Yesu yabajije abari bamuteze amatwi ati ‘none se ntimurusha agaciro’ inyoni? Nta gushidikanya ko Yesu yatekerezaga ko yari hafi gupfira abantu. (Gereranya na Luka 12:6, 7.) Igitambo cy’incungu cya Kristo nticyatangiwe ibindi biremwa. Yesu ntiyapfiriye inyoni, ahubwo ni twe yapfiriye kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka.—Mat 20:28.

14. Ni iki umuntu uhangayitse adashobora gukora?

14 Soma muri Matayo 6:27. Kuki Yesu yavuze ko umuntu uhangayika adashobora kongera n’umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara? Ni ukubera ko gukabya guhangayikira ibyo dukenera buri munsi bitatwongerera igihe cyo kubaho. Ahubwo bishobora gutuma dupfa dukenyutse.

15, 16. (a) Uko Yehova yita ku ndabyo zo mu gasozi bitwigisha iki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza, kandi kuki?

15 Soma muri Matayo 6:28-30. Ni nde utifuza kwambara neza, cyane cyane agiye mu bikorwa bya gikristo, urugero nko mu murimo wo kubwiriza, mu materaniro cyangwa mu makoraniro? Ese nubwo bimeze bityo, twagombye ‘guhangayikishwa n’imyambaro’? Yesu yongeye kutwibutsa ibyo Yehova yaremye. Urugero, hari ibintu byinshi dushobora kwigira ku bwiza bw’‘indabyo zo mu gasozi.’ Yesu ashobora kuba yaratekerezaga amoko atandukanye y’indabyo zifite ubwiza buhebuje. Ntizikenera gukora ubudodo, kudoda cyangwa kuboha imyenda. Nyamara usanga kuzireba biryoheye ijisho. Tekereza ko “na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo”!

16 Zirikana icyo Yesu yashakaga kuvuga: ‘niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe?’ Nta kabuza izabikora! Icyakora abigishwa ba Yesu bari bafite ukwizera guke (Mat 8:26; 14:31; 16:8; 17:20). Bari bakeneye kugira ukwizera gukomeye kandi bakiringira Yehova. Bite se kuri twe? Ese twizera tudashidikanya ko Yehova yifuza kuduha ibyo dukeneye kandi ko abifitiye ubushobozi?

17. Ni iki gishobora kwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova?

17 Soma muri Matayo 6:31, 32. Ntitugomba kwigana abantu “b’isi” batizera ko hariho Data wo mu ijuru urangwa n’urukundo, wita ku bantu bashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Kugerageza gushaka ‘ibyo abantu b’isi bamaranira’ byose, byakwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova. Ahubwo dushobora kwiringira ko nidukora ibyo dusabwa byose, tugashyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, nta cyiza Yehova azatwima. Kuba ‘twariyeguriye Imana’ byagombye gutuma tunyurwa mu gihe dufite ‘ibyokurya n’imyambaro’ cyangwa “aho kuba.”—1 Tim 6:6-8.

ESE USHYIRA UBWAMI BW’IMANA MU MWANYA WA MBERE?

18. Ni iki Yehova azi kuri buri wese muri twe, kandi se ni iki azadukorera?

18 Soma muri Matayo 6:33. Abigishwa ba Kristo bagomba buri gihe gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere. Yesu yavuze ko iyo tubigenje dutyo, ‘ibyo bintu bindi byose tubihabwa.’ Kuki yavuze atyo? Mu murongo ubanziriza uwo, yaravuze ati “So wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose,” akaba yaravugaga ibintu by’ibanze dukenera mu buzima. Yehova ashobora kumenya ibyo buri wese muri twe akeneye, byaba ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, akabimenya na mbere y’uko twe tubimenya (Fili 4:19). Aba azi umwambaro wacu uri hafi gusaza. Azi ibyokurya dukeneye, n’ahantu ho kuba hadukwiriye, bitewe n’uko umuryango wacu ungana. Yehova azatuma tubona ibyo dukeneye by’ukuri.

19. Kuki tutagombye guhangayikira ibintu bishobora kuzatubaho?

19 Soma muri Matayo 6:34. Zirikana ko Yesu yavuze ku ncuro ya kabiri ati ‘ntimugahangayike.’ Yifuza ko duhangana n’ibibazo by’uwo munsi gusa, twiringiye ko Yehova azadufasha. Iyo umuntu akabije guhangayikira ibintu bishobora kuzabaho mu gihe kizaza, ashobora kwiyiringira aho kwiringira Imana, kandi byakwangiza imishyikirano afitanye na Yehova.—Imig 3:5, 6; Fili 4:6, 7.

SHAKA MBERE NA MBERE UBWAMI, IBINDI YEHOVA AZABIGUHA

Ese ushobora koroshya ubuzima kugira ngo urusheho gushyigikira Ubwami? (Reba paragarafu ya 20)

20. (a) Ni iyihe ntego ushobora kwishyiriraho mu murimo ukorera Yehova? (b) Wakora iki ngo woroshye ubuzima?

20 Kureka gushaka inyungu z’Ubwami kugira ngo ushake ubutunzi, ni ukuruhira ubusa. Ahubwo twagombye guhatanira kugera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Urugero, ese ushobora kwimukira mu itorero rikeneye ababwiriza b’Ubwami benshi kurushaho? Ese ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya? Ese niba uri umupayiniya, wigeze utekereza kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami? Ese ushobora gufasha kuri Beteli cyangwa ku biro by’ubuhinduzi biri mu karere kitaruye? Ese ushobora gufasha Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi, ugakora igihe gito mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami? Tekereza uko wakoroshya ubuzima, kugira ngo urusheho kwifatanya mu bikorwa byo gushyigikira Ubwami. Suzuma agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko wakoroshya ubuzima,” ubishyire mu isengesho, kandi utangire kugira icyo ukora kugira ngo ugere ku ntego yawe.

21. Ni iki kizatuma urushaho kwegera Yehova?

21 Yesu yatwigishije gushaka Ubwami aho gushaka ibintu, kandi rwose byari bikwiriye. Iyo tubigenje gutyo, ntiduhangayikishwa cyane n’ibintu dukenera. Turushaho kwegera Yehova iyo tumwiringira kandi ntiturarikire cyangwa ngo tugure buri kintu cyose cyo muri iyi si, nubwo twaba dufite amafaranga. Koroshya ubuzima muri iki gihe bizatuma dushobora “kugundira ubuzima nyakuri” bwo mu gihe kizaza.—1 Tim 6:19.

^ [1] (paragarafu ya 12) Kugira ngo umenye impamvu rimwe na rimwe Yehova yemera ko Umukristo abura ibyokurya bimuhagije, reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2014, ku ipaji ya 22.