Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?

Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?

“Mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.”—1 KOR 10:31.

INDIRIMBO: 34, 61

1, 2. Kuki Abahamya ba Yehova bagendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru agenga imyambarire? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

IKINYAMAKURU cyo mu Buholandi cyavuze ko mu nama yari yahuje abayobozi b’amadini, ‘wasangaga abenshi bambaye imyenda idafashije, cyane cyane iyo habaga hashyushye. Ariko uko si ko biba bimeze mu biterane by’Abahamya ba Yehova. Abasore n’abagabo baba bambaye amakoti na karuvati, abakobwa n’abagore bo bambaye amajipo meza afite uburebure bukwiriye, kandi bitabujije ko aba agezweho.’ Incuro nyinshi, Abahamya ba Yehova bashimirwa ko birimbishisha ‘imyambaro ikwiriye, biyubaha kandi bashyira mu gaciro, bakirimbisha mu buryo bukwiriye abavuga ko bubaha Imana’ (1 Tim 2:9, 10). Nubwo Intumwa Pawulo yabwiraga abagore, iryo hame rinareba abagabo b’Abakristo.

2 Twe abagize ubwoko bwa Yehova tugomba guha agaciro amahame akwiriye arebana n’imyambarire, kandi na we abona ko ari ngombwa (Intang 3:21). Icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha bigaragaza ko Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi yashyiriyeho abamusenga by’ukuri amahame meza cyane arebana n’imyambarire. Ku bw’ibyo rero, uko twambara n’uko twirimbisha ntibyagombye gushingira gusa ku bidushimisha. Bigomba gushingira no ku bishimisha Umwami w’Ikirenga Yehova.

3. Amategeko Imana yahaye Abisirayeli atwigisha iki ku bihereranye n’imyambarire?

3 Urugero, mu Mategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli, harimo amahame yabarindaga kwishora mu bikorwa by’ubwiyandarike byarangaga amahanga yari abakikije. Ayo Mategeko yagaragazaga ko Yehova yangaga cyane imyambarire yashoboraga gutuma witiranya umugabo n’umugore. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 22:5.) Dukurikije iryo tegeko rirebana n’imyambarire, twibonera neza ko Imana itishimira imyambarire ituma abagabo basa n’abagore, ituma abagore basa n’abagabo, cyangwa ituma kubatandukanya bigorana.

4. Ni iki cyafasha Abakristo guhitamo neza ibyo bambara?

4 Ijambo ry’Imana ririmo amahame afasha Abakristo guhitamo neza imyambarire. Bagomba gukurikiza ayo mahame aho baba batuye hose, umuco bafite uwo ari wo wose, cyangwa uko ikirere cyaba kimeze kose. Ntidukeneye guhabwa urutonde rw’imyambarire yemewe cyangwa itemewe. Ahubwo tuyoborwa n’amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana atabuza umuntu guhitamo ibyo akunda. Reka dusuzume amwe mu mahame ya Bibiliya ashobora kudufasha kumenya “ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” mu gihe tugiye guhitamo ibyo twambara.—Rom 12:1, 2.

“TUGARAGAZA KO DUKWIRIYE KUBA ABAKOZI B’IMANA”

5, 6. Imyambarire yacu yagombye gutuma abandi biyumva bate?

5 Intumwa Pawulo yarahumekewe, atsindagiriza ihame ry’ingirakamaro riboneka mu 2 Abakorinto 6:4. (Hasome.) Uko tugaragara bihishura byinshi ku bo turi bo. Uko abantu badufata ahanini biterwa n’“ibigaragarira amaso” (1 Sam 16:7). Kuko turi abakozi b’Imana, dusobanukiwe neza ko imyambarire yacu itagomba gushingira gusa ku bintu twe twikundira. Amahame twize mu Ijambo ry’Imana yagombye gutuma twirinda kwambara imyenda idufashe cyane, yerekana ibice by’umubiri cyangwa ibyutsa irari ry’ibitsina. Ntitwagombye gutuma hagira umuntu ureba imyambarire yacu akumva yabuze aho akwirwa cyangwa yabuze aho areba.

6 Iyo twambaye imyambaro myiza, isukuye, yiyubashye kandi tukirimbisha mu buryo bukwiriye, abantu barushaho kutwubaha, bakabona ko turi abakozi b’Umwami w’Ikirenga Yehova. Bishobora no gutuma bakunda Imana dusenga. Ikindi kandi, imyambarire ikwiriye izubahisha umuryango wacu w’Abahamya ba Yehova. Ibyo rero bishobora gutuma abantu bitabira ubutumwa tubwiriza burokora ubuzima.

7, 8. Ni ryari tuba tugomba kwitondera cyane ibyo twambara?

7 Urukundo dukunda Imana yacu yera, abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’abo tubwiriza, rutuma twambara imyambaro yubahisha ubutumwa tubwiriza kandi igahesha Yehova ikuzo (Rom 13:8-10). Turushaho kubiha agaciro mu gihe turi mu bikorwa bya gikristo, urugero nko mu gihe tugiye mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza. Tugomba kwambara ‘mu buryo bukwiriye abavuga ko bubaha Imana’ (1 Tim 2:10). Birumvikana ko imyambarire yemerwa mu gace kamwe ishobora kuba itemerwa mu kandi. Ku bw’ibyo, abagize ubwoko bwa Yehova bazirikana umuco w’aho bari kugira ngo batagira uwo babera igisitaza.

Ese imyambarire yawe ituma abandi bubaha Imana usenga? (Reba paragarafu ya 7 n’iya 8)

8 Soma mu 1 Abakorinto 10:31. Iyo tugiye mu makoraniro, twagombye kwambara imyambaro ikwiriye kandi yiyubashye, aho kwadukana imideri ikunzwe na benshi hanze aha. Mu gihe tujya aho ducumbitse cyangwa tuvayo, no mu gihe twirangaza mbere cyangwa nyuma y’ikoraniro, tugomba kwirinda kwambara imyambaro igaragaza ko nta cyo twitaho. Ibyo bizatuma tutagira isoni zo kuvuga ko turi Abahamya ba Yehova. Ikindi kandi, bizatuma dushobora kubwiriza mu gihe tubonye uburyo.

9, 10. Kuki ibivugwa mu Bafilipi 2:4 bifitanye isano n’imyambarire yacu?

9 Soma mu Bafilipi 2:4. Kuki Abakristo bagombye gusuzuma uko bagenzi babo bahuje ukwizera babona imyambarire yabo? Impamvu imwe ni uko abagize ubwoko bw’Imana bahatanira gushyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya igira iti ‘mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda n’irari ry’ibitsina’ (Kolo 3:2, 5). Ntitwifuza ko imyambarire yacu yatuma bagenzi bacu bananirwa gushyira mu bikorwa iyo nama. Hari abavandimwe na bashiki bacu bahoze bagendera mu nzira z’ubwiyandarike bashobora kuba bagihanganye na kamere ibogamira ku cyaha (1 Kor 6:9, 10). Ntitwifuza gutuma iyo ntambara barwana irushaho kubakomerera.

10 Mu gihe turi kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu, imyambarire yacu yagombye gutuma itorero riba ahantu hatarangwa ibintu biganisha ku bwiyandarike. Ibyo ni ko byagombye kumera twaba turi mu materaniro cyangwa twahuriye ahandi hantu. Dufite umudendezo wo kwihitiramo ibyo twambara. Ariko twese dufite inshingano yo kwambara imyambaro ituma abandi bakomeza kuba indakemwa mu by’umuco bitabagoye, kandi bagakomeza gukurikiza amahame y’Imana arebana no kwera, haba mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa (1 Pet 1:15, 16). Urukundo nyakuri “ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo.”—1 Kor 13:4, 5.

IMYAMBARO IKWIRANYE N’IGIHE N’AHO TURI

11, 12. Ni ibiki twagombye kwitaho mu gihe duhitamo ibyo twambara?

11 Iyo abagaragu b’Imana bahitamo ibyo bari bwambare, bazirikana ko hari ‘igihe cyagenewe buri kintu cyose n’umurimo wose’ (Umubw 3:1, 17). Birumvikana ko twambara imyambaro ihuje n’uko ikirere kimeze. Nanone twambara imyambaro ihuje n’imimerere n’ubushobozi dufite. Icyakora amahame ya Yehova ntahinduka uko ikirere gihindutse.—Mal 3:6.

12 Mu bihe by’ubushyuhe, guhitamo imyambaro myiza yiyubashye kandi igaragaza ko dushyira mu gaciro bishobora kutugora. Ariko iyo twirinze kwambara imyambaro idufashe cyane cyangwa iturekuye cyane ku buryo ishobora kugaragaza ubwambure, abavandimwe na bashiki bacu barishima cyane (Yobu 31:1). Nanone mu gihe twagiye kuruhukira ku mazi cyangwa kuri pisine, imyambaro yacu yagombye kuba yiyubashye (Imig 11:2, 20). Nubwo abantu benshi bo muri iyi si bambara imyenda yo kogana ikabije kubambika ubusa, twe abakorera Yehova duharanira guhesha ikuzo Imana yacu dukunda.

13. Kuki ibivugwa mu 1 Abakorinto 10:32, 33 byagombye kutuyobora mu gihe duhitamo ibyo twambara?

13 Hari irindi hame ry’ingenzi ridufasha guhitamo imyambaro ikwiriye. Iryo hame rirebana no kuzirikana imitimanama ya bagenzi bacu, baba abo duhuje ukwizera cyangwa abandi. (Soma mu 1 Abakorinto 10:32, 33.) Tugomba gufatana uburemere inshingano dufite yo kwirinda kwambara imyambaro ishobora kubangamira abandi. Pawulo yaranditse ati “buri wese anezeze mugenzi we mu byiza kugira ngo bimwubake.” Hanyuma yasobanuye impamvu agira ati “kuko na Kristo atinejeje ubwe” (Rom 15:2, 3). Gufasha abandi ni byo Yesu yashyiraga mu mwanya wa mbere kuruta ibyifuzo bye. Yabonaga ko gukora ibyo Imana ishaka bikubiyemo mbere na mbere gufasha abandi. Bityo rero, natwe tuzigomwa kwambara imyambaro dukunda, niba ishobora gutuma abo tubwiriza batumva ubutumwa tubabwira.

14. Ababyeyi batoza bate abana babo gutoranya imyambaro ihesha Imana ikuzo?

14 Ababyeyi b’Abakristo bafite inshingano yo kwigisha abagize imiryango yabo gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Ibyo bikubiyemo ko bo n’abana babo bahatanira kwambara no kwirimbisha mu buryo bwiyubashye, kugira ngo bashimishe umutima w’Imana (Imig 22:6; 27:11). Ababyeyi bashobora gutoza abana babo kubaha Imana yera basenga, babaha urugero rwiza, bakabaha amabwiriza yuje urukundo kandi ashyize mu gaciro. Biba byiza iyo ababyeyi batoje abana babo kumenya uko bahitamo imyambaro ikwiriye n’aho bayikura. Ibyo bisobanura ko batagomba guhitamo imyambaro bikundira gusa, ahubwo ko bahitamo ituma basohoza inshingano bafite yo guhagararira Yehova.

KORESHA NEZA UBURENGANZIRA UFITE BWO KWIHITIRAMO

15. Ni iki cyadufasha guhitamo neza ibyo twambara?

15 Ijambo ry’Imana ririmo inama zadufasha guhitamo imyambaro ihesha Imana ikuzo. Icyakora, buri wese agira imyambaro akunda. Dukunda ibintu bitandukanye kandi n’ubushobozi bwacu ntibungana. Ariko imyambaro yacu igomba kuba buri gihe ari myiza, isukuye, yiyubashye, ihuje n’aho turi kandi yemewe mu gace turimo.

16. Kuki ari iby’ingenzi ko twihatira kwambara imyenda ikwiriye?

16 Icyakora tuvugishije ukuri, gufata imyanzuro igaragaza ko dutekereza neza kandi ko twazirikanye ibintu byose, si ko buri gihe bitworohera. Bishobora kuba ngombwa ko umara igihe kirekire ushakisha aho wagura ijipo, ikanzu n’ishati byiyubashye cyangwa se ikoti n’ipantaro bidakabije kukwegera, kubera ko amasoko menshi acuruza imyenda igezweho. Ariko Abakristo bagenzi bacu bazabona ko twihatira kwambara imyenda ikwiriye kandi babyishimire. Ibyishimo duterwa no guhesha ikuzo Data wo mu ijuru udukunda birenze ibyo dushobora kwigomwa duhatanira kwambara imyambaro imuhesha icyubahiro.

17. Ni ibihe bintu umuvandimwe yashingiraho afata umwanzuro wo gutereka ubwanwa cyangwa kubwogosha?

17 Bite se ku bihereranye no kuba abavandimwe batereka ubwanwa? Amategeko ya Mose yasabaga abagabo gutereka ubwanwa. Icyakora Abakristo ntibagengwa n’Amategeko ya Mose kandi ntibategetswe kuyubahiriza (Lewi 19:27; 21:5; Gal 3:24, 25). Mu mico imwe n’imwe, abantu bubaha umuntu ufite ubwanwa buconze neza, kandi nta we bibuza kumva ubutumwa bw’Ubwami. Usanga n’abavandimwe bafite inshingano bafite ubwanwa. Nubwo bimeze bityo ariko, hari abavandimwe bahitamo kutabugira (1 Kor 8:9, 13; 10:32). Mu yindi mico no mu tundi turere ho, abantu ntibakunda gutereka ubwanwa, kandi usanga bitemewe ku Bakristo. Mu by’ukuri umuvandimwe ufite ubwanwa ashobora kudahesha Imana ikuzo kandi akabonwa ko atari inyangamugayo.—Rom 15:1-3; 1 Tim 3:2, 7.

18, 19. Ibivugwa muri Mika 6:8 bidufasha bite mu gihe duhatanira kugira imyambarire ishimisha Imana?

18 Twishimira ko Yehova atadushyiriyeho amategeko y’urudaca agaragaza uko twagombye kwambara no kwirimbisha. Ahubwo yatwemereye gukoresha ubushobozi bwo kwihitiramo maze tukifatira imyanzuro ku birebana n’ibyo dukwiriye kwambara dushingiye ku mahame yo mu Byanditswe. Ku bw’ibyo rero, uko twambara n’uko twirimbisha bishobora kugaragaza ko twifuza ‘kugendana n’Imana yacu twiyoroshya.’—Mika 6:8.

19 Kwiyoroshya bikubiyemo kwisuzuma twicishije bugufi tukareba uko duhagaze tugereranyije no kwera kwa Yehova, kuko ari we ushobora kuduha inama nziza kurusha izindi. Nanone kwiyoroshya bidusaba kubaha uko abandi babona ibintu. Ku bw’ibyo rero, ‘tugendana n’Imana yacu twiyoroshya’ iyo duhuza imibereho yacu n’amahame yayo yo mu rwego rwo hejuru kandi tukirinda kubangamira abandi.

20. Uko twambara n’uko twirimbisha byagombye gutuma abandi batubona bate?

20 Imyambarire yacu ntiyagombye gutuma abantu batwibeshyaho, ahubwo yagombye gutuma bahita babona ko dusenga Yehova. Abavandimwe na bashiki bacu hamwe n’abandi bantu bagombye guhita babona ko twubahisha Imana yacu ikiranuka. Yadushyiriyeho amahame yo mu rwego rwo hejuru, kandi dushimishwa no gukora uko dushoboye kose ngo tuyakurikize. Birakwiriye ko dushimira abavandimwe na bashiki bacu bambara neza kandi bakagira imyifatire myiza ituma abantu bafite imitima itaryarya bemera ubutumwa bwo muri Bibiliya burokora ubuzima. Ibyo bihesha Yehova ikuzo kandi bikamushimisha. Nta gushidikanya ko gufata imyanzuro myiza mu birebana n’ibyo twambara bizakomeza guhesha ikuzo uwambaye “icyubahiro n’ubwiza buhebuje.”—Zab 104:1, 2.