Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ‘urinda ubwenge bwawe’?

Ese ‘urinda ubwenge bwawe’?

KERA habayeho umwana w’umukene wari utuye mu cyaro. Abantu bakundaga kumuseka kuko batekerezaga ko yari bwenge buke. Iyo muri uwo mudugudu hazaga abashyitsi, abaturage baho batangiraga kumuserereza. Bamwerekaga ibiceri bibiri, kimwe kinini gicuzwe mu ifeza n’ikindi gito cya zahabu, ariko gifite agaciro gakubye incuro ebyiri icy’ifeza. Baramubwiraga bati “ngaho hitamo icyo ushaka.” Uwo mwana yahitagamo icy’ifeza agahita yiruka.

Umunsi umwe umuntu yabajije uwo mwana ati “ese ntuzi ko igiceri cya zahabu gifite agaciro gakubye incuro ebyiri icy’ifeza?” Uwo mwana yarasetse maze aramusubiza ati “yee, ndabizi.” Uwo muntu yaramubajije ati “none se kuki uhitamo icy’ifeza? Uramutse ufashe igiceri cya zahabu waba ufite amafaranga akubye incuro ebyiri!” Uwo mwana yaramushubije ati “ndamutse mfashe igiceri cya zahabu, abantu ntibakomeza kumpitishamo ibiceri. Uzi ukuntu maze kugira ibiceri by’ifeza byinshi?” Uwo mwana uvugwa muri uwo mugani yagaragaje umuco wagirira akamaro n’abantu bakuru, ari wo w’ubwenge.

Bibiliya igira iti “rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, ni bwo uzagenda mu nzira yawe ufite umutekano, kandi ikirenge cyawe ntikizasitara ku kintu icyo ari cyo cyose” (Imig 3:21, 23). Koko rero, gusobanukirwa icyo “ubwenge” ari cyo no kumenya uko twabugaragaza, biraturinda. Bituma “ikirenge” cyacu gikomera, tukirinda ibyaduca intege mu buryo bw’umwuka.

UBWENGE NI IKI?

Ubwenge butandukanye n’ubumenyi cyangwa gusobanukirwa ibintu. Umuntu ufite ubumenyi aba azi ibintu runaka. Umuntu usobanukiwe ashobora kubona isano ibyo bintu bifitanye. Umuntu ufite ubwenge akora ibihuje n’ubumenyi n’ibyo asobanukiwe.

Urugero, umuntu ashobora gusoma igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? mu gihe gito, kandi agasobanukirwa ibivugwamo. Mu gihe yiga icyo gitabo, ashobora gusubiza ibibazo neza. Ashobora gutangira kujya mu materaniro, ndetse agatanga ibisubizo byiza. Ibyo byose bishobora kugaragaza ko arimo agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ariko se, byaba bishaka kuvuga ko afite ubwenge? Si ko biri byanze bikunze. Ashobora kuba yumva ibintu vuba. Ariko iyo atangiye gushyira mu bikorwa ukuri yize, agakoresha uko bikwiriye ubumenyi n’ibyo yasobanukiwe, agenda aba umunyabwenge. Iyo afata imyanzuro myiza igaragaza ko aba yabanje gutekereza, bigaragarira bose ko afite ubwenge.

Muri Matayo 7:24-27 havugwamo umugani wa Yesu w’abagabo babiri bubatse amazu. Umwe yiswe “umunyabwenge.” Yatekereje ibyashoboraga kuzaba, maze yubaka inzu ye ku rutare. Yarebaga kure. Ntiyatekereje ko kubaka inzu ku musenyi ari byo byari kuba bihendutse cyangwa byari kwihuta. Ahubwo yagize ubwenge atekereza ku ngaruka z’igihe kirekire. Igihe hagwaga imvura irimo umuyaga mwinshi, inzu ye nta cyo yabaye. Ubu rero ikibazo dukwiriye kwibaza ni iki: “twakora iki ngo tugire uwo muco w’agaciro kenshi w’ubwenge kandi tuwurinde?”

NABUBONA NTE?

Icya mbere, zirikana ko muri Mika 6:9 havuga ko ‘umunyabwenge azatinya izina’ ry’Imana. Gutinya izina rya Yehova bisobanura kumwubaha. Ni ukubaha cyane icyo izina rye risobanura, hakubiyemo n’amahame ye. Kugira ngo wubahe umuntu, ugomba kumenya icyo atekereza. Hanyuma, ushobora kumwiringira kandi ukamwigiraho ndetse ukamwigana. Iyo dutekereje ku ngaruka z’igihe kirekire ibikorwa byacu bishobora kugira ku mishyikirano dufitanye na Yehova kandi tugafata imyanzuro ishingiye ku mahame ye, tuba tugaragaje ubwenge.

Icya kabiri, mu Migani 18:1 hagira hati “uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde, akanga ubwenge bwose.” Tutabaye maso, dushobora kwitandukanya na Yehova n’ubwoko bwe. Kugira ngo tutitandukanya n’abandi, tugomba kumarana igihe n’abatinya izina ry’Imana kandi bakubaha amahame yayo. Tugomba kujya ku Nzu y’Ubwami igihe cyose bishoboka, tukifatanya n’itorero rya gikristo buri gihe. Igihe turi mu materaniro, tugomba kugurura imitima yacu n’ubwenge bwacu kugira ngo ibivugirwamo bidukore ku mutima.

Nanone kandi, nidusuka ibiri mu mutima wacu imbere ya Yehova mu isengesho, tuzarushaho kumwegera (Imig 3:5, 6). Iyo twuguruye ubwenge bwacu n’imitima yacu mu gihe dusoma Bibiliya n’ibitabo duhabwa n’umuryango wa Yehova, tubona umusogongero w’ibintu byiza birambye ibikorwa byacu bishobora kuzatugezaho. Nanone tugomba kugurura imitima yacu tukumvira inama duhabwa n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka (Imig 19:20). Hanyuma, aho ‘kwanga ubwenge bwose,’ tuzakomeza kugira uwo muco w’agaciro kenshi.

BUZAFASHA BUTE UMURYANGO WANJYE?

Ubwenge bushobora kurinda imiryango. Urugero, Bibiliya ishishikariza umugore “kubaha cyane” umugabo we (Efe 5:33). Umugabo yakora iki kugira ngo umugore we amwubahe cyane? Aramutse amuhatiye kumwubaha cyangwa akamutwaza igitugu, ntiyabona icyubahiro kirambye. Kugira ngo umugore ufite umugabo nk’uwo yirinde guhangana na we, ashobora kujya amwubaha ari uko ahari. Ariko se, azamwubaha adahari? Birashoboka cyane ko atamwubaha. Umugabo agomba gukora icyatuma ahabwa icyubahiro kirambye. Niyera imbuto z’umwuka, akarangwa n’urukundo n’ineza, azatuma umugore we amwubaha cyane. Birumvikana ariko ko umugore w’Umukristokazi azubaha umugabo we, yaba akwiriye icyubahiro cyangwa atagikwiriye.—Gal 5:22, 23.

Bibiliya ivuga ko umugabo agomba gukunda umugore we (Efe 5:28, 33). Umugore ashobora kwibwira ko umugabo we azarushaho kumukunda namuhisha ibintu bidashimishije kandi yari afite uburenganzira bwo kubimenya. Ariko se koko ibyo bigaragaza ubwenge? Naramuka abimenye, bizagenda bite? Ese azarushaho kumukunda? Bishobora kumugora. Icyakora, umugore nashaka igihe gikwiriye akabisobanurira umugabo we atuje, ashobora kuzamushimira rwose ko ari inyangamugayo. Umugabo we azarushaho kumukunda.

Uko uhana abana bawe muri iki gihe bizagira ingaruka ku mishyikirano yanyu mu gihe kizaza

Abana bagombye kubaha ababyeyi babo babahana nk’uko Yehova ashaka (Efe 6:1, 4). None se ibyo byaba bishaka kuvuga ko ababyeyi bagombye gushyiriraho abana babo urutonde rurerure rw’ibyo bagomba gukora n’ibyo batagomba gukora? Kuba abana bazi amategeko bagenderaho mu rugo cyangwa ibihano bashobora guhabwa, ntibihagije. Umubyeyi w’umunyabwenge afasha umwana we kumenya impamvu agomba kumvira.

Dufate urugero: tuvuge ko umwana avugishije umubyeyi we atamwubashye. Kumukankamira cyangwa guhita umuhana bishobora kumutera ipfunwe cyangwa bigatuma aceceka. Ariko mu mutima we aba ababaye kandi ibyo bishobora gutuma yitarura ababyeyi be.

Ababyeyi b’abanyabwenge bazatekereza ukuntu bagombye guhana abana babo n’uko icyo gihano kizabafasha mu gihe kiri imbere. Ababyeyi ntibagombye guhita bahana umwana kuko abarakaje. Bashobora kumufasha gutekereza bari ahantu hiherereye batuje, bakamusobanurira ko Yehova amwitezeho ko yumvira ababyeyi be kugira ngo azabone inyungu zirambye. Hanyuma umwana azasobanukirwa ko niyubaha ababyeyi be azaba yubashye na Yehova (Efe 6:2, 3). Guhana umwana muri ubwo buryo bishobora kumukora ku mutima. Azumva ko ababyeyi be bamwitaho by’ukuri maze arusheho kububaha. Ibyo bizatuma nyuma yaho abasaba ubufasha nahura n’ibibazo bikomeye.

Hari ababyeyi birinda guhana umwana wabo kugira ngo batamubabaza. Ariko se bigenda bite iyo amaze gukura? Ese azatinya Yehova kandi agaragaze ubwenge yemera amahame ye? Ese azakunda Yehova n’umutima we n’ubwenge bwe cyangwa azamwitarura?—Imig 13:1; 29:21.

Umunyabukorikori abanza guteganya ishusho y’icyo ashaka gukora. Ntabikora yihitira ngo yitege ko hari icyo azageraho. Ababyeyi b’abanyabwenge bagena igihe bakiga amahame ya Yehova kandi bakayakurikiza bityo bagatinya izina rye. Iyo birinze kwitarura Yehova n’umuryango we babona ubwenge kandi babukoresha bubaka umuryango wabo.

Buri munsi tuba tugomba gufata imyanzuro ishobora kuzatugiraho ingaruka mu myaka myinshi iri imbere. Aho gufata umwanzuro duhubutse, kuki tutabanza gufata akanya tugatekereza? Tekereza ku ngaruka zirambye. Emera ko Yehova akuyobora kandi ukurikize ubwenge bwe. Ibyo bizatuma turinda ubwenge bwacu kandi bizaduhesha ubuzima.—Imig 3:21, 22.