Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umurimo wo kubaka urakomeye”

“Umurimo wo kubaka urakomeye”

I YERUSALEMU hari habaye inama ikomeye. Umwami Dawidi yari yakoranyirije hamwe abatware ba Isirayeli bose, abatware b’ibwami n’abagabo b’intwari. Bari bishimiye kumva inkuru nziza. Yehova yari yahaye umuhungu wa Dawidi witwaga Salomo inshingano yo kubaka inzu idasanzwe yo gusengeramo Imana y’ukuri. Umwami wa Isirayeli wari ugeze mu za bukuru yari yeretswe igishushanyo mbonera cy’iyo nzu maze agiha Salomo. Dawidi yaravuze ati “umurimo wo kubaka urakomeye, kuko ingoro azubaka atari iy’umuntu, ahubwo ari iya Yehova Imana.”—1 Ngoma 28:1, 2, 6, 11, 12; 29:1.

Hanyuma Dawidi yarabajije ati “none se ni nde ushaka kugira icyo atura Yehova uyu munsi” (1 Ngoma 29:5)? Ese iyo uza kuhaba wari kubigenza ute? Ese wari gushyigikira uwo murimo ukomeye? Abisirayeli bahise bagira icyo bakora. Koko rero, ‘barishimye cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, amaturo batanganye umutima ukunze.’—1 Ngoma 29:9.

Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Yehova yashyizeho ikindi kintu gikomeye cyane kuruta iyo ngoro. Yashyizeho urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gahunda yashyiriyeho abantu kugira ngo bamusenge bashingiye ku gitambo cya Yesu (Heb 9:11, 12). Muri iki gihe Yehova yafashije abantu ate kwiyunga na we? Abikora binyuze ku murimo dukora wo guhindura abantu abigishwa (Mat 28: 19, 20). Uwo murimo utuma buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bigishwa Bibiliya, ababarirwa mu bihumbi bakabatizwa, kandi hagashingwa amatorero mashya abarirwa mu magana.

Uko kwiyongera gutuma hakenerwa ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya, kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho kandi hagakenerwa amazu y’amakoraniro. None se ntiwemera ko umurimo dukora wo kubwiriza ubutumwa bwiza, uhebuje kandi uhesha ingororano?—Mat 24:14.

Urukundo abagize ubwoko bw’Imana bakunda Imana na bagenzi babo hamwe no kuba babona ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami wihutirwa, bituma bifuza ‘kugira icyo batura Yehova,’ bagatanga impano ku bushake. Dushimishwa cyane no ‘kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro,’ no kubona ukuntu izo mpano zikoreshwa neza mu murimo uruta iyindi yose.—Imig 3:9.