Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bavuye mu bubata bw’idini ry’ikinyoma

Bavuye mu bubata bw’idini ry’ikinyoma

“Bwoko bwanjye, nimuyisohokemo.”​—IBYAH 18:4.

INDIRIMBO: 101, 93

1. Abagaragu b’Imana bashingiraga ku ki biringira ko bazava mu bubata bwa Babuloni Ikomeye? Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

MU GICE kibanziriza iki, twabonye uko Abakristo b’indahemuka bajyanywe mu bunyage bwa Babuloni. Icyakora, igishimishije ni uko batari kuzabugumamo iteka ryose. Itegeko ry’Imana rigira riti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo,” ryari kuba nta cyo rivuze niba nta muntu n’umwe wari kuva mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. (Soma mu Byahishuwe 18:4.) Dufite amatsiko menshi yo kumenya igihe abagaragu b’Imana bipakururiye burundu ingoyi za Babuloni. Ariko tugomba kubanza gusubiza ibibazo bikurikira: mbere y’umwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya bari bariyemeje gukora iki ku birebana na Babuloni Ikomeye? Abavandimwe bacu bakoraga umurimo wo kubwiriza mu rugero rungana iki mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose? Ese kuba bari bakeneye gucyahwa no gukosorwa muri icyo gihe, ni byo byatumye bajyanwa mu bunyage bwa Babuloni?

“BABULONI IRAGUYE”

2. Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Abigishwa ba Bibiliya bari bariyemeje iki?

2 Mu myaka yabanjirije Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Charles Taze Russell na bagenzi be babonye ko amadini yiyitaga aya gikristo atigishaga ukuri ko muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, biyemeje kwitandukanya burundu n’idini ry’ikinyoma. Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni wo mu Gushyingo 1879, wavuze ko idini ryose rivuga ko ari umugeni wa Kristo, ariko rigashyigikira leta zo muri iyi si, riba riri muri Babuloni Ikomeye, Bibiliya ikaba iyita indaya.—Soma mu Byahishuwe 17:1, 2.

3. Abigishwa ba Bibiliya bakoze iki, kugira ngo bagaragaze ko bagomba kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Abagabo n’abagore batinyaga Imana bari bazi icyo bagombaga gukora. Bari bazi ko iyo bakomeza gushyigikira idini ry’ikinyoma, Imana itari kubaha imigisha. Ku bw’ibyo, Abigishwa ba Bibiliya benshi banditse amabaruwa yo gusezera amadini bahozemo. Hari igihe basomeraga ayo mabaruwa mu ruhame mu rusengero. Iyo batemererwaga kuyisomera mu ruhame, bamwe bohererezaga kopi buri wese mu bo basengeraga hamwe. Ntibifuzaga kugira aho bahurira n’idini ry’ikinyoma. Uwari gukora ibintu nk’ibyo mu myaka yabanje, yashoboraga kwicwa. Ariko mu mwaka wa 1870, mu bihugu byinshi leta ntiyari igishyigikiye cyane kiliziya. Abaturage bo muri ibyo bihugu bashoboraga kuganira ku by’idini badatinya ko bari buhanwe, kandi bakavuguruza ku mugaragaro inyigisho z’amadini akomeye.

4. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, Abigishwa ba Bibiliya babonaga bate Babuloni Ikomeye?

4 Abigishwa ba Bibiliya bari basobanukiwe ko kubwira bene wabo, incuti n’abo basengeraga hamwe ko bitandukanyije n’idini ry’ikinyoma bidahagije. Bifuzaga ko abatuye isi yose bamenya ko Babuloni Ikomeye ari indaya. Ni yo mpamvu guhera mu Kuboza 1917 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1918, Abigishwa ba Bibiliya bari bakiri bake batanze kopi miriyoni 10 z’inkuru y’Ubwami yavugaga ngo “Babuloni iraguye,” ikaba yarashyiraga ahagaragara amakosa y’amadini yiyita aya gikristo. Nk’uko byumvikana, abayobozi b’amadini bararakaye cyane, ariko ibyo ntibyabujije Abigishwa ba Bibiliya gukomeza gukora uwo murimo w’ingenzi. Bari bariyemeje kumvira “Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyak 5:29). Ibyo bigaragaza iki? Bigaragaza ko abo bagabo n’abagore b’Abakristo batajyanywe mu bunyage bwa Babuloni Ikomeye mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Ahubwo barimo bayigobotora, bagafasha n’abandi kubigenza batyo.

BARANZWE N’ISHYAKA MU NTAMBARA YA MBERE Y’ISI YOSE

5. Ni iki kigaragaza ko abavandimwe baranzwe n’ishyaka mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose?

5 Kera twumvaga ko Yehova yarakariye abagaragu be kubera ko batakoze umurimo babigiranye ishyaka mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, akaba ari yo mpamvu yemeye ko bajyanwa mu bunyage bwa Babuloni Ikomeye mu gihe gito. Icyakora, abavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka bakoreraga Imana hagati y’umwaka wa 1914 n’uwa 1918, bagaragaje ko mu rwego rw’itsinda bakoze ibyo bari bashoboye byose kugira ngo umurimo wo kubwiriza ukomeze gukorwa. Hari ibimenyetso bigaragaza ko ibyo ari ukuri. Kumenya uko byagendekeye Abigishwa ba Bibiliya muri icyo gihe, bidufasha gusobanukirwa neza ibivugwa muri Bibiliya.

6, 7. (a) Ni izihe ngorane Abigishwa ba Bibiliya bahanganye na zo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose? (b) Tanga ingero zigaragaza ko Abigishwa ba Bibiliya barangwaga n’ishyaka.

6 Mu by’ukuri, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose (1914-1918) Abigishwa ba Bibiliya baranzwe n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Icyakora hari impamvu nyinshi zatumaga umurimo utaborohera. Reka turebe ebyiri muri zo. Iya mbere ni uko umurimo wo kubwiriza wari ushingiye ahanini ku gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Ku bw’ibyo, igihe abategetsi babuzanyaga igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Le mystère accompli) mu ntangiriro z’umwaka wa 1918, umurimo wo kubwiriza wagoye abavandimwe benshi. Kubera ko bari bataramenya kubwiriza bakoresheje Bibiliya yonyine, bishingikirizaga kuri icyo gitabo kugira ngo abe ari cyo kibavugira. Impamvu ya kabiri ifitanye isano n’icyorezo cy’ibicurane byo muri Esipanye, cyateye mu mwaka wa 1918. Kubera ko iyo ndwara yanduraga cyane, ababwiriza ntibashoboraga gukora ingendo bisanzuye. Nubwo Abigishwa ba Bibiliya bahuye n’izo ngorane hamwe n’izindi nyinshi, nta ko batagize ngo bakomeze gukora umurimo wo kubwiriza.

Abo Bigishwa ba Bibiliya barangwaga n’ishyaka! (Reba paragarafu ya 6 n’iya 7)

7 Mu mwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya bari bakiri bake cyane, beretse abantu basaga miriyoni 9 filimi ivuga iby’irema. Iyo filimi yari irimo amafoto n’amashusho bijyanirana n’umuzika, ikaba yaragaragazaga amateka y’abantu kuva ku iremwa ry’umuntu wa mbere, kugeza ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi. Ibyo bagezeho icyo gihe, byari bihambaye rwose. Tekereza ko umubare w’abantu babonye iyo filimi mu mwaka wa 1914 uruta uw’ababwiriza b’Ubwami muri iki gihe! Nanone raporo zigaragaza ko mu mwaka wa 1916 abantu 809.393 bajyaga mu materaniro muri Amerika, naho mu wa 1918 bariyongera bagera ku 949.444. Abo Bigishwa ba Bibiliya barangwaga n’ishyaka rwose!

8. Hakozwe iki mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, kugira ngo abavandimwe babone ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka?

8 Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, nta cyo abavandimwe batakoze ngo bakomeze gutanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi batere inkunga Abigishwa ba Bibiliya bari hirya no hino ku isi. Ibyo byatumye abavandimwe babona imbaraga zo gukomeza kubwiriza. Richard H. Barber, wakoraga umurimo muri icyo gihe, yaravuze ati “twakomeje kugira abagenzuzi bake basuraga amatorero n’Umunara w’Umurinzi ukomeza gusohoka, kandi woherezwaga muri Kanada aho wari ubuzanyijwe. . . . Iyo leta yabaga yafatiriye ibitabo byasobanuraga ubuhanuzi (Le mystère accompli) by’abavandimwe bamwe na bamwe, nabaga mfite inshingano yo kuboherereza ibindi. Umuvandimwe Rutherford yadusabye gutegura amakoraniro mu migi yo mu burengerazuba bwa Amerika, maze yoherezayo abavandimwe bo gutera inkunga Abigishwa ba Bibiliya.”

HARI IBYAGOMBAGA GUKOSORWA

9. (a) Kuki abagaragu b’Imana bari bakeneye gucyahwa no gukosorwa? (b) Nubwo bari bakeneye gukosorwa, ni iki tutagombye kwibeshyaho?

9 Icyakora hari ibyo Abigishwa ba Bibiliya bagombaga gukosora. Ntibari basobanukiwe neza icyo Yehova yashakaga kuvuga igihe yabasabaga kubaha abategetsi ba za leta (Rom 13:1). Ni yo mpamvu mu rwego rw’itsinda, atari ko buri gihe bakomezaga kutagira aho babogamira mu gihe cy’intambara. Urugero, igihe perezida wa Amerika yatangazaga ko ku itariki ya 30 Gicurasi 1918 wari umunsi wahariwe gusabira igihugu amahoro, Umunara w’Umurinzi washishikarije Abigishwa ba Bibiliya kwifatanya muri ayo masengesho. Hari abavandimwe baguze impapuro z’agaciro faranga kugira ngo batere leta inkunga mu ntambara, ndetse hari n’abagiye ku rugamba bitwaje intwaro. Icyakora, kuvuga ko Abigishwa ba Bibiliya bajyanywe mu bunyage bwa Babuloni Ikomeye bitewe n’uko bari bakeneye gucyahwa no gukosorwa, byaba ari ukwibeshya. Mu by’ukuri, bari barasobanukiwe ko bagombaga kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma, kandi mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose bari hafi kuryigobotora burundu.—Soma muri Luka 12:47, 48.

10. Abigishwa ba Bibiliya bagaragaje bate ko bubahaga ubuzima?

10 Nubwo Abigishwa ba Bibiliya batari basobanukiwe neza ibyo kutabogama kwa gikristo nk’uko tubisobanukiwe muri iki gihe, bari bazi ko Bibiliya ibuzanya kwica. Ni yo mpamvu n’abavandimwe bake bemeye gufata intwaro bakajya ku rugamba mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, bari bariyemeje ko batari kuzikoresha bica abantu. Bamwe mu bangaga kwica bashyirwaga imbere ku rugamba kugira ngo bapfe.

11. Abategetsi bakoze iki Abigishwa ba Bibiliya banze kurwana?

11 Nubwo byari bimeze bityo ariko, Satani yarakajwe n’uko abavandimwe bakomeje kubera Imana indahemuka. Ibyo byatumye ‘ashyiraho amategeko agamije guteza amakuba’ (Zab 94:20). Igihe Jenerali Majoro James Franklin Bell wo mu ngabo za Amerika yaganiraga n’abavandimwe J. F. Rutherford na W. E. Van Amburgh, yabahishuriye ko Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika yari yaragerageje gushyikiriza Kongere ya Amerika umushinga w’itegeko, rivuga ko umuntu wese wanga gufata intwaro ngo ajye ku rugamba, akwiriye guhanishwa igihano cy’urupfu. Iryo tegeko ryarebaga by’umwihariko Abigishwa ba Bibiliya. Jenerali Bell yatombokeye umuvandimwe Rutherford aramubwira ati “iryo tegeko ntiryatowe kubera ko Perezida Wilson yabyanze; ariko ni ha handi hanyu tuzi aho tubategeye, turabibikiye!”

12, 13. (a) Kuki abavandimwe umunani bayoboraga umurimo bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi? (b) Ese uburoko bwaba bwaratumye abavandimwe bareka kumvira Yehova? Sobanura.

12 Amaherezo abategetsi babonye uburyo bwo guhana Abigishwa ba Bibiliya. Abavandimwe bari bahagarariye umuryango wa Watch Tower Society, ari bo Rutherford, Van Amburgh n’abandi batandatu, barafashwe barafungwa. Mu gihe cyo gusomerwa, umucamanza yaravuze ati “ibitekerezo by’ubushukanyi aba bagabo babiba mu baturage, biteje akaga kurusha umutwe w’ingabo z’Abadage. Ntibasuzuguye amategeko ya leta n’inzego za gisirikare gusa, ahubwo nanone bandagaje abayobozi b’amadini yose. Ni yo mpamvu bagomba guhanwa by’intangarugero.” (Byavuye mu gitabo cyanditswe na A. H. Macmillan, ku ipaji ya 99 gifite umutwe uvuga ngo Faith on the March.) Kandi koko bahawe ibihano biremereye. Abo Bigishwa ba Bibiliya umunani bakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi muri gereza ya Atlanta muri leta ya Jeworujiya. Icyakora intambara irangiye, barafunguwe kandi bahanagurwaho icyaha.

13 Abo bavandimwe bakomeje gukurikiza Ibyanditswe no mu gihe bari muri gereza. Mu rwandiko bandikiye perezida wa Amerika basaba kudohorerwa, baranditse bati “ibyo Umwami ashaka bigaragara mu Byanditswe. Bigira biti ‘ntukice.’ Bityo rero, umuyoboke wese w’Umuryango [Mpuzamahanga w’Abigishwa ba Bibiliya] wiyeguriye Umwami wica nkana isezerano yagiranye n’Imana igihe yayiyeguriraga, aba atumye Imana itamwemera kandi ikazamurimbura burundu. Ni yo mpamvu umutimanama we utamwemerera kwica abandi bantu.” Ayo magambo yari akomeye rwose! Biragaragara ko abo bavandimwe bari bariyemeje kudateshuka!

AMAHEREZO BABONYE UMUDENDEZO!

14. Ifashishe Ibyanditswe usobanure ibyabaye kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu wa 1919.

14 Muri Malaki 3:1-3 hasobanura ukuntu abasutsweho umwuka, ari bo “bene Lewi,” bari gutunganywa kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919. (Hasome.) Muri icyo gihe, “Umwami w’ukuri” ari we Yehova yaje kugenzura abakoreraga mu rusengero rwo mu buryo bw’umwuka aherekejwe n’“intumwa y’isezerano,” ari yo Yesu Kristo. Yehova amaze gukosora abagaragu be no kubeza, bari biteguye gusohoza izindi nshingano. Mu mwaka wa 1919, Yesu yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo ajye aha abo mu nzu y’abizera ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45). Icyo gihe abagaragu b’Imana bari babatuwe burundu mu bunyage bwa Babuloni Ikomeye. Kuva icyo gihe, Yehova yagiriye ubuntu butagereranywa abagize ubwoko bwe, bakomeza kunguka ubumenyi bw’ibyo ashaka kandi barushaho gukunda Se wo mu ijuru. Bamushimira cyane umugisha akomeza kubaha. [1]

15. Kuba twarabatuwe mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, byagombye gutuma dukora iki?

15 Twishimira rwose ko twavuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye. Satani yagerageje gutsemba Abakristo b’ukuri ku isi, ariko byaramunaniye. Icyakora, ntitugomba kwibagirwa icyatumye Yehova aduha uwo mudendezo (2 Kor 6:1). Haracyari abantu benshi cyane b’imitima itaryarya bari mu bubata bw’idini ry’ikinyoma. Bagomba gufashwa kurisohokamo, kandi ni twe tugomba kubafasha. Nimucyo twigane abavandimwe b’indahemuka batubanjirije, dufashe abo bantu kwigobotora idini ry’ikinyoma.

^ [1] (paragarafu ya 14) Ibyabaye ku Bayahudi bamaze imyaka 70 mu bunyage i Babuloni bimeze nk’ibyabaye ku Bakristo ubuhakanyi bumaze kwaduka. Icyakora, ubunyage Abayahudi bagiyemo ntibwahanuraga ibyari kuzaba ku Bakristo. Ikibigaragaza ni uko igihe ubwo bunyage bwamaze kitangana. Bityo rero, ntitwagombye kumva ko buri kantu kose kabaye ku Bayahudi bajyanywe mu bunyage, gafite icyo gashushanya ku byabaye ku Bakristo basutsweho umwuka mu myaka yabanjirije umwaka wa 1919.