Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | ESE KOKO ABAMARAYIKA BABAHO?

Ukuri ku birebana n’abamarayika

Ukuri ku birebana n’abamarayika

Ese wifuza gusobanukirwa abamarayika abo ari bo, aho bakomoka n’icyo bakora? Nta handi hantu hizewe wabona ibisubizo by’ibyo bibazo, uretse mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Reka turebe icyo ibavugaho.

  • Nk’uko Imana ari umwuka, abamarayika na bo ni umwuka; ‘ntibagira umubiri n’amagufwa.’ Abamarayika b’indahemuka babana n’Imana mu ijuru.—Luka 24:39; Matayo 18:10; Yohana 4:24.

  • Hari igihe abamarayika bajyaga bambara umubiri nk’uw’abantu, kugira ngo basohoze inshingano zo ku isi bahabwaga n’Imana, bazirangiza bakiyambura iyo mibiri.—Abacamanza 6:11-23; 13:15-20.

  • Nubwo muri Bibiliya abamarayika bagaragazwa nk’abagabo, nta mumarayika w’umugabo cyangwa w’umugore ubaho. Ntibashaka kandi ntibabyara ngo bororoke. Nanone kandi ntibabanje kuba ku isi ari abantu, ngo bavuke, babe abana hanyuma babe bakuru. Baremwe na Yehova; ni yo mpamvu Bibiliya ibita “abana b’Imana y’ukuri.”—Yobu 1:6; Zaburi 148:2, 5.

  • Bibiliya ivuga iby’‘indimi z’abantu n’iz’abamarayika,’ ishaka kugaragaza ko abamarayika bavuga kandi ko bafite ururimi bakoresha. Nubwo Imana yagiye ivugana n’abantu ikoresheje abamarayika, ntiyigeze yemera ko tubasenga cyangwa ngo tubiyambaze. —1 Abakorinto 13:1; Ibyahishuwe 22:8, 9.

  • Hariho abamarayika ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi, bakaba babarirwa muri za miriyari. *Daniyeli 7:10; Ibyahishuwe 5:11.

  • Abamarayika ‘bafite imbaraga nyinshi’ n’ubwenge burenze kure ubw’abantu. Bashobora kugenda ahantu harehare tutakwiyumvisha, kandi ku muvuduko uteye ubwoba.—Zaburi 103:20; Daniyeli 9:20-23.

  • Nubwo bafite ubwenge n’imbaraga bihambaye, ubushobozi bwabo bufite aho bugarukira, kuko hari ibyo batazi.—Matayo 24:36; 1 Petero 1:12.

  • Abamarayika baremanywe imico nk’iy’Imana n’umudendezo wo kwihitiramo. Kimwe n’abantu, na bo bashobora kwihitiramo gukora ibyiza cyangwa ibibi. Ikibabaje ni uko hari abamarayika bahisemo kwigomeka ku Mana.—Yuda 6

^ par. 8 Ijambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe mu Byahishuwe 5:11 rihindurwamo “ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi,” rigaragaza ko hashobora kuba hariho abamarayika bagera kuri miriyoni magana, wenda babarirwa no muri za miriyari.