Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova ayobora ubwoko bwe

Yehova ayobora ubwoko bwe

“Yehova ntazabura kukuyobora iteka.”​—YES 58:11.

INDIRIMBO: 152, 22

1, 2. (a) Abahamya ba Yehova batandukaniye he n’andi madini? (b) Ni iki tuzasuzuma muri iki gice no mu gikurikira?

ABANTU bakunda kubaza Abahamya ba Yehova bati “umuyobozi wanyu ni nde?” Ibyo ntibitangaje kubera ko mu madini menshi haba hari umuntu umwe uyobora. Ariko twe duterwa ishema no kubasubiza ko Umuyobozi wacu atari umuntu udatunganye. Ahubwo tuyoborwa na Yehova akoresheje Umwana we Yesu Kristo.—Mat 23:10.

2 Icyakora hari itsinda ry’abantu ryitwa ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ riyobora ubwoko bw’Imana muri iki gihe (Mat 24:45). None se tubwirwa n’iki ko Yehova ari we utuyobora akoresheje Umwana we? Muri iki gice no mu gikurikira, tuzasuzuma ibintu bitatu bigaragaza ko Yehova yagiye akoresha abantu kugira ngo bayobore abagize ubwoko bwe, kandi tuzibonera ko no muri iki gihe ari ko abayobora.—Yes 58:11.

BAYOBORWAGA N’UMWUKA WERA

3. Ni iki cyafashije Mose kuyobora Abisirayeli?

3 Umwuka wera wayoboraga abo Imana yakoreshaga. Imana yatoranyije Mose kugira ngo ayobore Abisirayeli. Ni iki cyamufashije gusohoza iyo nshingano itoroshye? Yehova ‘yamushyizemo umwuka we wera.’ (Soma muri Yesaya 63:11-14.) Ubwo rero, Yehova ni we wayoboraga ubwoko bwe, kubera ko umwuka we wera ari wo wayoboraga Mose.

4. Abisirayeli bari kubwirwa n’iki ko Mose yari afite umwuka w’Imana? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 None se ko umwuka wera utagaragara, Abisirayeli bari kubwirwa n’iki ko ari wo wayoboraga Mose? Umwuka wera wafashije Mose gukora ibitangaza no kumenyesha Farawo izina ry’Imana (Kuva 7:1-3). Nanone umwuka wera wafashije Mose kugira imico myiza, urugero nk’urukundo, kwicisha bugufi no kwihangana. Yari atandukanye cyane n’abayobozi bo mu bindi bihugu bari abagome kandi bikunda (Kuva 5:2, 6-9). Byarigaragazaga rwose ko Yehova yari yaratoranyije Mose ngo ayobore ubwoko bwe.

5. Ni abahe bagabo bandi Yehova yahaye umwuka wera kugira ngo bayobore ubwoko bwe?

5 Nyuma yaho, umwuka wera wa Yehova wagiye ufasha abandi bagabo yabaga yahaye inshingano yo kuyobora ubwoko bwe. Bibiliya ivuga ko “Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge” (Guteg 34:9). Inavuga ko ‘umwuka wa Yehova watwikiriye Gideyoni’ (Abac 6:34). Nanone ivuga ko ‘umwuka wa Yehova waje kuri Dawidi’ (1 Sam 16:13). Abo bagabo bose bishingikirije ku mwuka w’Imana kandi wabafashije gukora ibintu bo ubwabo batari gushobora (Yos 11:16, 17; Abac 7:7, 22; 1 Sam 17:37, 50). Yehova ni we wahabwaga ikuzo kuko ari we wabahaga imbaraga zo gukora ibintu bikomeye.

6. Kuki Imana yashakaga ko Abisirayeli bumvira ababayoboraga?

6 Abisirayeli bagombaga kwitwara bate bamaze kubona ko abo bagabo bayoborwaga n’umwuka wera? Igihe Abisirayeli bitotomberaga Mose, Yehova yarabajije ati “aba bantu bazansuzugura kugeza ryari” (Kub 14:2, 11)? Yehova yatoranyije Mose, Yosuwa, Gideyoni na Dawidi ngo bamuhagararire. Iyo abantu bumviraga abo bagabo, mu by’ukuri babaga bakurikiye Umuyobozi wabo Yehova.

BAFASHWAGA N’ABAMARAYIKA

7. Abamarayika bafashaga bate Mose?

7 Abamarayika bafashaga abo Imana yakoreshaga. (Soma mu Baheburayo 1:7, 14.) Yehova yakoresheje abamarayika kugira ngo bayobore Mose. Imana yatumye Mose ngo abe “umutware n’umutabazi, ikoresheje ukuboko k’umumarayika wamubonekeye mu gihuru cy’amahwa” (Ibyak 7:35). Amategeko Mose yakoreshaga yigisha Abisirayeli, Imana yayamuhaye “binyuze ku bamarayika” (Gal 3:19). Nanone Yehova yaramubwiye ati “genda ujyane abantu aho nakubwiye. Dore umumarayika wanjye azakujya imbere” (Kuva 32:34). Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko Abisirayeli biboneye umumarayika akora ibyo bintu. Icyakora, urebye uko Mose yigishaga abantu n’uko yabayoboraga, byarigaragazaga ko abamarayika bamufashaga.

8. Abamarayika bafashije bate Yosuwa na Hezekiya?

8 Igihe Yosuwa wasimbuye Mose yayoboraga ubwoko bw’Imana bugiye kurwana n’Abanyakanani, “umugaba w’ingabo za Yehova” yamuteye ingabo mu bitugu bituma atsinda (Yos 5:13-15; 6:2, 21). Nyuma yaho, Umwami Hezekiya yatewe n’ingabo nyinshi z’Abashuri zashakaga kwigarurira Yerusalemu. Mu ijoro rimwe gusa, ‘umumarayika wa Yehova yagiye mu nkambi y’Abashuri yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu.’—2 Abami 19:35.

9. Nubwo abantu Imana yakoreshaga batari batunganye, ni iki Abisirayeli basabwaga?

9 Icyakora nubwo abamarayika batunganye, abantu bafashaga bo ntibari batunganye. Urugero, hari igihe Mose yananiwe guhesha ikuzo Yehova (Kub 20:12). Yosuwa we yagiranye isezerano n’Abagibeyoni atabanje kugisha inama Yehova (Yos 9:14, 15). Hari igihe umutima wa Hezekiya “wishyize hejuru” (2 Ngoma 32:25, 26). Icyakora nubwo abo bagabo batari batunganye, Abisirayeli basabwaga kubumvira. Yehova yakoreshaga abamarayika agashyigikira abo bagabo. Mu by’ukuri, Yehova ni we wayoboraga ubwoko bwe.

BAYOBORWAGA N’IJAMBO RY’IMANA

10. Mose yayoborwaga ate n’Amategeko y’Imana?

10 Ijambo ry’Imana ryayoboraga abo yakoreshaga. Amategeko yahawe Abisirayeli, Bibiliya iyita ‘amategeko ya Mose’ (1 Abami 2:3). Nanone Bibiliya ivuga ko Yehova ari we watanze ayo Mategeko kandi ko na Mose ubwe yasabwaga kuyakurikiza (2 Ngoma 34:14). Urugero, igihe Yehova yamuhaga amabwiriza yo kubaka ihema ry’ibonaniro, ‘Mose yabigenje atyo, akora ibyo Yehova yari yaramutegetse byose.’—Kuva 40:1-16.

11, 12. (a) Yosuwa n’abami bayoboye ubwoko bw’Imana basabwaga gukora iki? (b) Ijambo ry’Imana ryafashije rite abayoboraga ubwoko bw’Imana?

11 Igihe Yosuwa yatangiraga kuyobora Abisirayeli, yari afite igitabo cyanditswemo Amategeko y’Imana. Yehova yaramubwiye ati “ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose” (Yos 1:8). Nyuma yaho, abami bayoboraga ubwoko bw’Imana na bo babigenzaga batyo. Buri mwami yagombaga kwandukura Amategeko, akajya ayasoma buri munsi kugira ngo ‘akomeze amagambo yose yari akubiye muri ayo mategeko, akomeze n’ayo mabwiriza kandi ayakurikize.’—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 17:18-20.

12 Ijambo ry’Imana ryafashije rite abo bami? Reka dufate urugero rw’Umwami Yosiya. Bamaze kubona igitabo cyarimo Amategeko ya Mose, umunyamabanga wa Yosiya yatangiye kukimusomera. * Umwami yakoze iki? Iyo nkuru igira iti “umwami yumvise amagambo yo mu gitabo cy’amategeko ahita ashishimura imyambaro ye.” Icyakora yakoze ibirenze ibyo. Ijambo ry’Imana ryatumye Yosiya arimbura ibigirwamana byose byari mu gihugu kandi ategura umunsi mukuru ukomeye wa Pasika (2 Abami 22:11; 23:1-23). Yosiya n’abandi bayobozi b’indahemuka bayoborwaga n’Ijambo ry’Imana, bari biteguye guhindura uko bayoboraga ubwoko bw’Imana. Ibyo byatumye abari bagize ubwoko bw’Imana bakora ibyo ishaka.

13. Abayoboraga ubwoko bw’Imana bari batandukaniye he n’abami bo mu bindi bihugu?

13 Abo bami b’indahemuka bari batandukanye n’abami bo mu bindi bihugu bayoborwaga n’ubwenge bw’abantu. Abami b’Abanyakanani n’abaturage babo bakoraga amahano. Basambanaga na bene wabo, bagakora iby’ubutinganyi, bakaryamana n’inyamaswa, bagatamba abana babo kandi bagasenga ibigirwamana (Lewi 18:6, 21-25). Nanone abami b’Abanyababuloni n’Abanyegiputa, ntibakurikizaga amategeko arebana n’isuku Imana yari yarahaye Abisirayeli (Kub 19:13). Icyakora abayoboraga ubwoko bw’Imana bo babateraga inkunga yo kugira isuku yo ku mubiri, bakirinda ibigirwamana n’ubusambanyi. Biragaragara neza ko Yehova ari we wabayoboraga.

14. Kuki Yehova yahannye bamwe mu bayoboraga ubwoko bwe?

14 Abami bayoboraga ubwoko bw’Imana si ko bose bakurikizaga amabwiriza Imana yabahaga. Abasuzuguraga Yehova babaga banze kumvira ubuyobozi bw’umwuka w’Imana, abamarayika bayo n’Ijambo ryayo. Hari ubwo Yehova yabahanaga cyangwa akabasimbuza abandi (1 Sam 13:13, 14). Nyuma yaho, Yehova yaje gutoranya uwari kuzaba umuyobozi utunganye.

YEHOVA YATORANYIJE UMUYOBOZI UTUNGANYE

15. (a) Abahanuzi bagaragaje bate ko Yehova yari kuzatoranya umuyobozi utunganye? (b) Uwo muyobozi yari nde?

15 Yehova yari yarahanuye mbere y’ibinyejana byinshi ko azatoranya umuyobozi utunganye wari kuyobora ubwoko bwe. Mose yabwiye Abisirayeli ati “Yehova Imana yawe azaguhagurukiriza umuhanuzi wo muri mwe, amukuye mu bavandimwe bawe, umuhanuzi umeze nkanjye, muzamwumvire” (Guteg 18:15). Yesaya na we yahanuye ko uwo yari kuzaba “umuyobozi n’umugaba” (Yes 55:4). Daniyeli we yanditse ibirebana no kuza kwa “Mesiya umuyobozi” (Dan 9:25). Yesu na we yavuze ko yari “Umuyobozi” w’ubwoko bw’Imana. (Soma muri Matayo 23:10.) Abigishwa ba Yesu bamukurikiraga ku bushake, kandi bizeraga ko ari we Yehova yatoranyije (Yoh 6:68, 69). Ni iki cyabemezaga ko Yesu Kristo ari we Yehova yakoreshaga kugira ngo ayobore ubwoko bwe?

16. Ni iki cyagaragaje ko umwuka wera wafashaga Yesu?

16 Umwuka wera wafashije Yesu. Igihe Yesu yabatizwaga, Yohana Umubatiza yabonye “ijuru rikinguka, umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma.” Nyuma yaho ‘umwuka wera wamujyanye mu butayu’ (Mar 1:10-12). Umwuka wera wafashije Yesu kubwiriza no gukora ibitangaza (Ibyak 10:38). Nanone umwuka wera wamufashije kugaragaza imico itunganye, urugero nk’urukundo, ibyishimo n’ukwizera gukomeye (Yoh 15:9; Heb 12:2). Nta wundi muyobozi wari umeze atyo. Byaragaragaraga ko Yesu ari we Yehova yari yaratoranyije.

Abamarayika bafashije bate Yesu amaze kubatizwa? (Reba paragarafu ya 17)

17. Abamarayika bafashije Yesu bate?

17 Abamarayika bafashaga Yesu. Hashize igihe gito Yesu abatijwe, ‘abamarayika baraje baramukorera’ (Mat 4:11). Amasaha make mbere y’uko apfa, ‘umumarayika uvuye mu ijuru yaramubonekeye aramukomeza’ (Luka 22:43). Yesu yari yizeye ko Yehova yari kumwoherereza abamarayika igihe cyose yari kuba abakeneye.—Mat 26:53.

18, 19. Ijambo ry’Imana ryayoboraga rite Yesu mu mibereho ye no mu gihe yabaga yigisha?

18 Ijambo ry’Imana ryayoboraga Yesu. Kuva Yesu agitangira umurimo we, yayoborwaga n’Ibyanditswe (Mat 4:4). Yumviraga Ijambo ry’Imana cyane, ku buryo yemeye no gupfa urw’agashinyaguro. N’igihe yarimo asamba, amagambo ya nyuma yavuze aboneka mu buhanuzi bwerekeye Mesiya (Mat 27:46; Luka 23:46). Icyakora, abayobozi b’idini bo muri icyo gihe bo birengagizaga Ijambo ry’Imana iyo ryabaga rivuguruza imigenzo yabo. Yesu yasubiyemo amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya ati “aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu” (Mat 15:7-9). Ese urumva Yehova yari gutoranya abantu nk’abo ngo bayobore ubwoko bwe?

19 Yesu yayoborwaga n’Ijambo ry’Imana no mu gihe yabaga yigisha. Igihe abayobozi b’amadini bamubazaga ibibazo, ntiyabasubizaga akoresheje ubwenge bwe. Ahubwo yabasubizaga akoresheje Ibyanditswe (Mat 22:33-40). Nanone aho kugira ngo yiyemere ku bantu ababwira inkuru zo mu ijuru cyangwa ibintu yaremye, yahaga “ubwenge bwabo gusobanukirwa neza Ibyanditswe” (Luka 24:32, 45). Yesu yakundaga Ijambo ry’Imana kandi yifuzaga kurigeza ku bandi.

20. (a) Yesu yagaragaje ate ko yubahaga Imana? (b) Yesu yari atandukaniye he na Herode Agiripa wa I?

20 Nubwo abantu benshi batangazwaga n’“amagambo meza” ya Yesu, yahaga icyubahiro Umwigisha we ari we Yehova (Luka 4:22). Igihe umugabo w’umukire yitaga Yesu ngo “Mwigisha mwiza,” yamushubije yicishije bugufi ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine” (Mar 10:17, 18). Yesu yari atandukanye cyane na Herode Agiripa wa I wabaye umuyobozi w’intara ya Yudaya nyuma y’imyaka umunani. Igihe kimwe Herode yambaye “imyambaro ye y’ubwami,” atangira kuganirira rubanda. Abantu bari bamuteze amatwi baramutangariye bati “noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!” Uko bigaragara, Herode yishimiye ko abantu bamwogeje. Ariko se byamugendekeye bite? ‘Ako kanya umumarayika wa Yehova yaramukubise, kuko atari yahaye Imana icyubahiro. Nuko atangira kugwa inyo maze arapfa’ (Ibyak 12:21-23). Biragaragara ko Yehova atari we wari waratoranyije Herode ngo abe umwami. Icyakora Yesu we yagaragaje ko Imana yari yaramutoranyije, kandi buri gihe yubahaga Yehova we Muyobozi w’Ikirenga w’ubwoko bwe.

21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

21 Yehova yashakaga ko Yesu aba umuyobozi imyaka myinshi. Yesu amaze kuzuka yaravuze ati ‘nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka’ (Mat 28:18-20). Ariko se Yesu yayobora ate ubwoko bw’Imana bwo ku isi, kandi we ari ikiremwa kitaboneka kiba mu ijuru? Ni ba nde Yehova yari gukoresha ngo bayobore ubwoko bwe ku isi bahagarariye Yesu? Abakristo bari kumenya bate abamuhagarariye? Ibyo tuzabisuzuma mu gice gikurikira.

^ par. 12 Icyo gitabo gishobora kuba cyarimo umwandiko w’umwimerere wanditswe na Mose.