Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Intumwa Pawulo yavuze ko Yehova ‘atazabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira’ (1 Kor 10:13). Ese ibyo bisobanura ko Yehova abanza kugenzura ibigeragezo dushobora kwihanganira maze agahitamo ibitugeraho?

Biramutse ari uko bimeze, dore ikibazo cyavuka. Urugero, umwana w’umuvandimwe yariyahuye. Uwo muvandimwe yashenguwe n’agahinda maze aribaza ati “ese ubu Yehova yararebye abona jye n’umugore wanjye dushoboye kwihanganira urupfu rw’umwana wacu wiyahuye? Ubu koko ibi byago byatewe n’uko Imana yasanze dushobora kubyihanganira?” Ese dukwiriye gutekereza ko Yehova yinjira mu buzima bwacu akagenda agena buri kintu kizatubaho?

Iyo dusuzumye twitonze amagambo ya Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 10:13, tubona ko nta mpamvu ishingiye ku Byanditswe yatuma dutekereza ko Yehova abanza kugenzura ibigeragezo dushobora kwihanganira, hanyuma agahitamo ibigomba kutugeraho. Reka dusuzume impamvu enye zituma tubibona dutyo.

Iya mbere, Yehova yahaye abantu umudendezo wo kwihitiramo. Yifuza ko twihitiramo ibyo dukora (Guteg 30:19, 20; Yos 24:15). Iyo duhisemo inzira ikwiriye, Yehova na we ayobora intambwe zacu (Imig 16:9). Ariko iyo duhisemo inzira mbi, tuba tugomba no kwirengera ingaruka (Gal 6:7). Ese Yehova aramutse ahisemo ibigeragezo bigomba kutugeraho, ubwo ntiyaba atwambuye umudendezo wo kwihitiramo?

Iya kabiri, Yehova ntaturinda “ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubw 9:11). Impanuka zishobora kutugeraho bitewe n’uko turi ahantu habi mu gihe kibi, bikaba byanatugiraho ingaruka ziteye ubwoba. Yesu yavuze iby’abantu 18 umunara wagwiriye, kandi agaragaza ko kuba barapfuye atari uko Imana yabishakaga (Luka 13:1-5). Ese urumva bihuje n’ubwenge gutekereza ko Imana iba yaragennye mbere y’igihe abakwiriye kubaho n’abagomba gupfa mu gihe habayeho ibyago?

Iya gatatu, buri wese agomba kugaragaza niba ari indahemuka. Ibuka ko Satani yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose bakorera Yehova, avuga ko baramutse bahuye n’ibigeragezo batakomeza kumubera indahemuka (Yobu 1:9-11; 2:4; Ibyah 12:10). None se Yehova aramutse aturinze ibigeragezo kubera ko abona tutashobora kubyihanganira, ntibyaba bishimangiye ikirego cya Satani wavuze ko dukorera Imana tubitewe n’ubwikunde?

Iya kane, Yehova ntakeneye kumenya mbere y’igihe ikintu cyose kizatubaho. Kuvuga ko Imana ihitamo mbere y’igihe ibigeragezo bizatugeraho, bisobanura ko igomba kumenya ibintu byose bizatubaho. Ariko ibyo ntibihuje n’Ibyanditswe. Ni iby’ukuri ko Imana ifite ubushobozi bwo kumenya ibizaba (Yes 46:10). Icyakora Bibiliya igaragaza ko ihitamo ibyo igomba kumenya (Intang 18:20, 21; 22:12). Bityo rero, ikoresha ubushobozi ifite bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba ariko nanone itarengereye umudendezo dufite wo kwihitiramo. Ese ibyo si byo twagombye kwitega ku Mana iha agaciro umudendezo wacu kandi buri gihe ikagaragaza imico yayo mu buryo bukwiriye?​—Guteg 32:4; 2 Kor 3:17.

None se ubwo twagombye kumva dute amagambo ya Pawulo, avuga ngo ‘Imana ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira’? Muri uwo murongo, Pawulo yavugaga ibyo Yehova akora mu gihe ugeragezwa; si mbere yaho. Ayo magambo atwizeza ko nitwiringira Yehova, azadushyigikira uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose (Zab 55:22). Amagambo ahumuriza ya Pawulo ashingiye ku nyigisho ebyiri z’ibanze.

Iya mbere, ibigeragezo duhura na byo biba ari “rusange ku bantu.” Ibibazo duhura na byo tubisangiye n’abandi. Ariko iyo twishingikirije ku Mana, dushobora kubyihanganira byose (1 Pet 5:8, 9). Mu 1 Abakorinto 10:13 Pawulo yavugaga ibigeragezo Abisirayeli bahuye na byo mu butayu (1 Kor 10:6-11). Muri ibyo bigeragezo, nta na kimwe Abisirayeli b’indahemuka batashoboraga kwihanganira. Pawulo yasubiyemo incuro enye ko “bamwe muri bo” batumviye. Ikibabaje ni uko hari Abisirayeli batishingikirije ku Mana maze bagatsindwa n’irari ryabo.

Iya kabiri, ‘Imana ni iyo kwizerwa.’ Ibyo Imana yakoreye abagaragu bayo, byerekana ko igaragariza urukundo rudahemuka “abayikunda n’abakomeza amategeko yayo” (Guteg 7:9). Nanone bigaragaza ko buri gihe Imana isohoza amasezerano yayo (Yos 23:14). Abayumvira bashobora kwizera ko nibahura n’ibigeragezo izasohoza aya masezerano abiri: (1) ntizareka ngo ikigeragezo kibakomerere cyane ku buryo badashobora kucyihanganira, (2) “izajya ibacira akanzu.”

Yehova ‘aduhumuriza mu makuba yacu yose’

Yehova acira akanzu ate abamwishingikirizaho? Birumvikana ko abishatse yahita akuraho icyo kigeragezo. Ariko wibuke ko Pawulo yavuze ko Yehova ‘azajya abacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo bashobore kucyihanganira.’ Hari igihe ‘aducira akanzu’ aduha ibyo dukeneye, kugira ngo tubashe kwihanganira ikigeragezo. Reka dusuzume uburyo butandukanye Yehova ashobora kuduciramo akanzu:

  • Imana “iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Kor 1:3, 4). Yehova akoresha Ijambo rye, umwuka wera n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’umugaragu wizerwa, agatuma dutuza mu bwenge, mu mutima no mu byiyumvo.​—Mat 24:45; Yoh 14:16, Rom 15:4.

  • Imana ikoresha umwuka wera ikatuyobora (Yoh 14:26). Mu gihe duhuye n’ikigeragezo, umwuka wera ushobora kudufasha kwibuka inkuru zo muri Bibiliya n’amahame twakurikiza kugira ngo dufate imyanzuro myiza.

  • Imana ikoresha abamarayika ngo badufashe.​—Heb 1:14.

  • Ishobora gukoresha abo duhuje ukwizera, bakatubera ‘ubufasha budukomeza’ binyuze ku magambo batubwira n’ibikorwa badukorera.​—Kolo 4:11.

None se tuvuge ko amagambo ya Pawulo aboneka mu 1 Abakorinto 10:13 asobanura iki? Yehova ntahitamo ibigeragezo duhura na byo. Ariko dushobora kwizera ko nitumwiringira, atazemera ko ibigeragezo duhura na byo birenga ubushobozi bwacu. Buri gihe azajya aducira akanzu kugira ngo dushobore kubyihanganira. Ibyo biraduhumuriza rwose!