Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ujye uhigura icyo wahize”

“Ujye uhigura icyo wahize”

“Ujye uhigura umuhigo wahigiye Yehova.”​—MAT 5:33.

INDIRIMBO: 63, 59

1. (a) Ni iki Hana na Yefuta bari bahuriyeho? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

YEFUTA yari umuyobozi mwiza akaba n’umusirikare w’intwari. Hana yicishaga bugufi kandi yitaga ku rugo rwe neza. Bombi basengaga Yehova, ariko hari ikindi kintu bari bahuriyeho. Yefuta na Hana bahigiye Imana umuhigo, kandi bawuhiguye mu budahemuka. Basigiye urugero rwiza abagabo n’abagore bo muri iki gihe bahigira imihigo Yehova. Muri iki gice tugiye gusuzuma ibibazo bikurikira: umuhigo ni iki? Ese guhigira Imana umuhigo ni ibintu byoroheje? Ni irihe somo tuvana kuri Yefuta na Hana?

2, 3. (a) Umuhigo ni iki? (b) Bibiliya ivuga iki ku birebana no guhigira Imana umuhigo?

2 Muri Bibiliya, ijambo umuhigo ryumvikanisha gusezeranya Imana ikintu gikomeye. Urugero, umuntu ashobora gusezeranya Yehova ko azakora ikintu runaka, ko azatanga impano, ko azakora umurimo runaka cyangwa ko azirinda ibintu runaka. Umuntu ahiga umuhigo ku bushake. Ariko Yehova abona ko iryo ari isezerano rikomeye rigomba kubahirizwa. Umuhigo ni kimwe n’indahiro kandi umuntu agomba gukora ibyo yarahiriye (Intang 14:22, 23; Heb 6:16, 17). Bibiliya igaragaza ko twagombye kubona dute imihigo twahigiye Imana?

3 Amategeko ya Mose yavugaga ko iyo umuntu yahigiraga Yehova umuhigo akagerekaho n’indahiro, atagombaga ‘kurenga ku ijambo yavuze.’ Ahubwo yagombaga gukora “ibihuje n’amagambo yose yasohotse mu kanwa ke” (Kub 30:2). Nyuma yaho, Salomo yaranditse ati “nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko nta wishimira abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize” (Umubw 5:4). Yesu yagaragaje ko umuhigo ari ikintu gikomeye igihe yavugaga ati ‘abo mu bihe bya kera barabwiwe ngo “ntukarahirire icyo utazakora, ahubwo ujye uhigura umuhigo wahigiye Yehova.”’—Mat 5:33.

4. (a) Kuki tutagombye kubona ko guhigira Imana umuhigo ari ibintu byoroheje? (b) Ni iki tugiye gusuzuma ku byerekeye Yefuta na Hana?

4 Biragaragara rero ko tutagomba kubona ko guhigira Imana umuhigo ari ibintu byoroheje. Uko dufata imihigo twahigiye Yehova, bishobora gutuma tugirana na we imishyikirano myiza cyangwa bikayangiza. Dawidi yabigaragaje abaza ati “ni nde uzazamuka umusozi wa Yehova, kandi ni nde uzazamuka akajya ahera he?” Hanyuma yashubije ko Yehova yemera umuntu wese ‘utarahira ibinyoma’ (Zab 24:3, 4). Ni uwuhe muhigo Yefuta na Hana bahize? Ese kuwuhigura byari byoroshye?

BAHIGUYE UMUHIGO WABO MU BUDAHEMUKA

5. Ni uwuhe muhigo Yefuta yahigiye Yehova? Byagenze bite?

5 Yefuta yashohoje ibyo yari yasezeranyije Yehova, ubwo yari agiye kurwana n’Abamoni bakandamizaga ubwoko bw’Imana (Abac 10:7-9). Yefuta yifuzaga cyane gutsinda urwo rugamba, maze ahigira Imana umuhigo ati “nuhana Abamoni mu maboko yanjye, uzasohoka mu nzu yanjye aje kunsanganira ubwo nzaba ntabarutse amahoro mvuye kurwana n’Abamoni, uwo muntu azaba uwa Yehova.” Byagenze bite? Abamoni baratsinzwe, kandi umukobwa we w’ikinege ni we waje kumusanganira atabarutse. Uwo ni we wari kuba “uwa Yehova” (Abac 11:30-34). Ibyo byasobanuraga iki?

6. (a) Kuki Yefuta n’umukobwa we bitaboroheye guhigura umuhigo yahigiye Imana? (b) Mu Gutegeka kwa Kabiri 23:21, 23 no muri Zaburi ya 15:4, hatwigisha iki ku birebana no guhigira Imana umuhigo?

6 Umukobwa wa Yefuta yagombaga kujya gukorera Yehova mu ihema ry’ibonaniro ubuzima bwe bwose kugira ngo ahigure umuhigo wa se. Ariko se buriya Yefuta ntiyahize uwo muhigo ahubutse? Oya. Birashoboka cyane ko yari azi ko umukobwa we yashoboraga gusohoka mu nzu ye aje kumusanganira. Yaba yari abizi cyangwa atari abizi, guhigura uwo muhigo ntibyaboroheye we n’umukobwa we. Yefuta agikubita amaso umukobwa we, yahise “ashishimura imyambaro ye,” amubwira ko yari amushenguye umutima. Umukobwa we yagiye ‘kuririra ubusugi bwe.’ Kubera iki? Nta mwana w’umuhungu Yefuta yagiraga, kandi n’umukobwa we w’ikinege ntiyari kuzashaka umugabo ngo amubyarire abuzukuru. Ni ukuvuga ko umuryango wa Yefuta wari ucitse. Icyakora icyo si cyo cyari kibahangayikishije cyane. Yefuta yaravuze ati “nahigiye Yehova umuhigo kandi sinshobora kwivuguruza.” Umukobwa we yaramushubije ati “unkorere ibihuje n’ibyo wavuze” (Abac 11:35-39). Yefuta n’umukobwa we bari indahemuka, kandi ntibashoboraga kwisubiraho ngo bange guhigura umuhigo bahigiye Imana Isumbabyose, nubwo byari kubasaba kwigomwa ikintu gikomeye cyane.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 23:21, 23; Zaburi ya 15:4.

7. (a) Ni uwuhe muhigo Hana yahigiye Yehova? Ni iki cyatumye awuhiga, kandi se byamugendekeye bite? (b) Umuhigo wa Hana wari gutuma Samweli agira iyihe mibereho? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

7 Hana na we yahiguye umuhigo yari yarahigiye Yehova. Yababazwaga n’uko yari ingumba kandi mukeba we yahoraga amutuka (1 Sam 1:4-7, 10, 16). Hana yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima maze ahiga umuhigo ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe ukanyibuka, ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe” * (1 Sam 1:11). Isengesho rya Hana ryarashubijwe maze abyara umwana w’umuhungu. Mbega ukuntu yishimye bitavugwa! Icyakora, ntiyibagiwe umuhigo yari yarahigiye Imana. Igihe yabyaraga uwo mwana, yaravuze ati “namusabye Yehova.”—1 Sam 1:20.

8. (a) Kuki byagoye Hana guhigura umuhigo we? (b) Zaburi ya 61 ikwibutsa ite urugero rwiza rwa Hana?

8 Samweli amaze gucuka, igihe yari afite nk’imyaka itatu, Hana yahiguye umuhigo yari yarahigiye Imana. Ntiyigeze anatekereza kwisubiraho. Yajyanye Samweli ku ihema ry’ibonaniro i Shilo, maze abwira Umutambyi Mukuru Eli ati “uyu mwana ni we nasabaga igihe nasengaga Yehova ngo asubize isengesho ryanjye, ampe icyo namusabye. Namuhaye Yehova. Azabe uwe igihe cyose azaba akiriho, kuko namweguriye Yehova” (1 Sam 1:24-28). ‘Uwo mwana Samweli yakomeje gukurira imbere ya Yehova’ (1 Sam 2:21). Guhigura uwo muhigo ntibyari byoroheye Hana. Yakundaga umwana we cyane, kandi ntiyari kongera kujya amubona buri munsi. Ntiyari kumubona akura, ngo amuterure, bakine, amukuyakuye, mbese amukorere n’ibindi bintu byose umubyeyi akorera umwana we! Icyakora, Hana ntiyigeze yicuza ko yahiguye umuhigo yari yarahigiye Imana. Umutima we wishimiraga Yehova.—1 Sam 2:1, 2; soma muri Zaburi ya 61:1, 5, 8.

Ese uhigura imihigo wahigiye Yehova?

9. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

9 Ubwo tumaze gusobanukirwa ko guhigira Imana umuhigo atari ibintu byoroheje, nimucyo dusuzume ibi bibazo bikurikira: ni iyihe mihigo dushobora guhiga? Kuki twagombye kwiyemeza guhigura imihigo twahize?

UMUHIGO WAHIZE IGIHE WIYEGURIRAGA YEHOVA

Umuhigo wahize igihe wiyeguriraga Yehova (Reba paragarafu ya 10)

10. Ni uwuhe muhigo uruta indi yose Umukristo ashobora guhiga? Uwo muhigo ukubiyemo iki?

10 Umuhigo ukomeye kuruta indi yose Umukristo ashobora guhiga, ni uwo kwiyegurira Yehova. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo ahiga uwo muhigo, asenga Yehova akamusezeranya ko azamukorera ubuzima bwe bwose. Nk’uko Yesu yabivuze, umuntu aba agomba ‘kwiyanga,’ agahara uburenganzira bwe, maze agahigira gukora ibyo Imana ishaka mbere y’ibindi byose (Mat 16:24). Guhera uwo munsi, aba ari ‘uwa Yehova’ (Rom 14:8). Umuntu wese uhize uwo muhigo, aba agomba kuwufatana uburemere, nk’uko umwanditsi wa zaburi yumvaga ko yagombaga guhigura imihigo yahigiye Imana. Yaranditse ati “ibyiza byose Yehova yankoreye, nzabimwitura iki? Nzahigurira Yehova imihigo yanjye. Ni koko, nzayihigurira imbere y’abantu be bose.”—Zab 116:12, 14.

11. Byagenze bite igihe wabatizwaga?

11 Ese waba wariyeguriye Yehova kandi ukabatizwa? Niba warabikoze, birashimishije cyane! Wibuke ko igihe wabatizwaga, umuvandimwe watanze disikuru yakubarije mu ruhame niba wariyeguriye Yehova kandi ukaba usobanukiwe ko ‘kwiyegurira Imana kwawe no kubatizwa bigaragaza ko ubaye Umuhamya wa Yehova wifatanya n’umuryango w’Imana uyoborwa n’umwuka wera.’ Igihe wasubizaga uti “Yego,” wari uhamirije mu ruhame ko wiyeguriye Yehova, kandi ibyo byagaragazaga ko wujuje ibisabwa kugira ngo ubatizwe, ube umukozi wemewe wa Yehova. Watumye Yehova yishima rwose!

12. (a) Ni ibihe bibazo twagombye kwibaza? (b) Petero yadushishikarije kugira iyihe mico?

12 Icyakora, kubatizwa ni intangiriro gusa. Twifuza gukomeza gukorera Imana mu budahemuka. Dushobora kwibaza tuti “ese ubucuti mfitanye na Yehova bwarushijeho gukomera uhereye igihe nabatirijwe? Ese ndacyakomeza gukorera Yehova n’umutima wanjye wose (Kolo 3:23)? Ese nsenga buri gihe? Ese nsoma Bibiliya buri munsi? Ese njya mu materaniro yose? Ese nifatanya mu murimo wo kubwiriza uko bishoboka kose? Ese hari aho mfite intege nke?” Intumwa Petero yavuze ko iyo ukwizera kwacu dukomeje kukongeraho ubumenyi, kwihangana no kwiyegurira Imana, bituma tudacika intege mu murimo tuyikorera.—Soma muri 2 Petero 1:5-8.

13. Umukristo wiyeguriye Yehova kandi akabatizwa, agomba kumenya iki?

13 Iyo twamaze guhiga umuhigo wo kwiyegurira Imana, ntidushobora kwisubiraho. Iyo umuntu arambiwe gukorera Yehova cyangwa akumva atagishaka kugendera ku mahame ya gikristo, ntashobora kuvuga ko mu by’ukuri atigeze yiyegurira Imana kandi ko umubatizo we udafite agaciro. * Iyo umuntu wiyeguriye Imana akoze icyaha gikomeye, aba agomba kukiryozwa na Yehova ndetse n’itorero (Rom 14:12). Ntitwifuza kumera nk’abo Yesu yabwiye ati ‘mwaretse urukundo mwari mufite mbere.’ Ahubwo twifuza ko Yesu yatubwira ati “nzi ibikorwa byawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe n’umurimo wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko ibikorwa byawe bya nyuma biruta ibya mbere” (Ibyah 2:4, 19). Twifuza gushimisha Yehova tubaho mu buryo bugaragaza ko twamwiyeguriye.

UMUHIGO WAHIZE IGIHE WASHYINGIRWAGA

Umuhigo wahize igihe washyingirwaga (Reba paragarafu ya 14)

14. Ni uwuhe muhigo wa kabiri ukomeye? Kubera iki?

14 Umuhigo wa kabiri ukomeye ni uwo umuntu ahiga igihe ashyingiwe. Kubera iki? Ni ukubera ko ishyingiranwa ari iryera. Umukwe n’umugeni basezeranira imbere y’Imana n’abantu. Basezerana ko bazakundana, bagakundwakazanya kandi bakubahana, ‘igihe cyose bazaba bari kumwe ku isi bakurikije gahunda y’ishyingirwa yashyizweho n’Imana.’ Wenda hari abataravuze amagambo nk’ayo, ariko na bo baba barahigiye umuhigo imbere y’Imana. Baba babaye umugabo n’umugore kandi baba bagomba kubana akaramata (Intang 2:24; 1 Kor 7:39). Yesu yaravuze ati “ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.” Bityo, abantu bagiye gushyingiranwa ntibagomba kumva ko nibitagenda neza, bazatana.—Mar 10:9.

15. Kuki Abakristo batagomba kubona ishyingiranwa nk’uko abantu bo muri iyi si baribona?

15 Birumvikana ko nta bantu bashobora kugira urugo rutunganye kuko na bo ubwabo badatunganye. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko abashatse “bazagira imibabaro” (1 Kor 7:28). Ikibabaje ni uko abantu bo muri iyi si batagiha agaciro ishyingiranwa. Iyo ibintu bitagenze nk’uko babyifuzaga, bahitamo gutana n’abo bashakanye. Icyakora, si uko Abakristo bakemura ibibazo. Kutubahiriza indahiro wagiranye n’uwo mwashakanye, ni ukubeshya Imana, kandi Imana yanga abanyabinyoma (Lewi 19:12; Imig 6:16-19). Intumwa Pawulo yaranditse ati “mbese waba uhambiriwe ku mugore? Ntugashake guhamburwa” (1 Kor 7:27). Pawulo yavuze atyo, kubera ko yari azi ko Yehova yanga umuntu uriganya uwo bashakanye, agatana na we.—Mal 2:13-16.

16. Bibiliya ivuga iki ku byerekeye gutana no kwahukana?

16 Yesu yavuze ko impamvu imwe rukumbi Bibiliya yemera yo gutana, ari igihe umwe mu bashakanye yaciye inyuma mugenzi we, kandi uwahemukiwe akaba adashaka kumubabarira (Mat 19:9; Heb 13:4). Bite se ku birebana no kwahukana? Bibiliya na byo irabisobanura. (Soma mu 1 Abakorinto 7:10, 11.) Nta mpamvu n’imwe ishingiye kuri Bibiliya yemerera umuntu kwahukana. Icyakora hari igihe Umukristo abona ko nta kundi yabigenza, agahitamo kwahukana. Urugero, hari igihe uwo bashakanye amuhohotera bikabije cyangwa akaba ari umuhakanyi, ku buryo abona ko ubuzima bwe cyangwa imishyikirano afitanye na Yehova biri mu kaga. *

17. Abakristo bashakanye bakora iki ngo urugo rwabo rukomere?

17 Mu gihe umugabo n’umugore basabye inama abasaza ku birebana n’ibibazo by’urugo, byaba byiza abasaza bababajije niba baheruka kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo Urukundo nyakuri ni iki? Cyangwa se niba barigiye hamwe agatabo Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo. Kubera iki? Ni ukubera ko izo mfashanyigisho zirimo amahame y’Imana yagiye afasha ingo nyinshi. Hari umugabo n’umugore bavuze bati “kuva twasuzuma ibikubiye mu gatabo Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo, urugo rwacu rwagize ibyishimo kurusha ikindi gihe cyose.” Umugore wari ugiye gutana n’umugabo we kandi bamaranye imyaka 22, yagize ati “nubwo twembi twabatijwe, twari dutandukanye cyane mu byiyumvo. Iyo videwo yaziye igihe! Ubu tubanye neza kurusha mbere.” Ese warashatse? Jya wihatira gukurikiza amahame ya Yehova, kandi ibyo bizagufasha guhigura umuhigo wahize, uwuhigure wishimye.

UMUHIGO WAHIZE IGIHE WATANGIRAGA UMURIMO W’IGIHE CYOSE

18, 19. (a) Ni iki ababyeyi benshi b’Abakristo bakoze? (b) Ni iki twavuga ku bantu bakora umurimo w’igihe cyose wihariye?

18 Ese watahuye ikindi kintu Yefuta na Hana bari bahuriyeho? Imihigo bahize yatumye umukobwa wa Yefuta n’umuhungu wa Hana bakora umurimo wera mu ihema ry’ibonaniro. Abana babo bagize ubuzima bwiza kuruta ubundi. Muri iki gihe, ababyeyi b’Abakristo benshi bashishikariza abana babo gukora umurimo w’igihe cyose no gushyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere. Abakiri bato babishyize mu bikorwa, ni abo gushimirwa rwose!—Abac 11:40; Zab 110:3.

Umuhigo wahize igihe watangiraga umurimo w’igihe cyose (Reba paragarafu ya 19)

19 Muri iki gihe, hari Abahamya ba Yehova 67.000 bakora umurimo w’igihe cyose wihariye. Bamwe bakora kuri Beteli cyangwa mu makipi y’ubwubatsi. Abandi ni abagenzuzi basura amatorero, abarimu b’amashuri ya Bibiliya, abapayiniya ba bwite, abamisiyonari cyangwa bakaba bita ku Mazu y’Amakoraniro cyangwa ay’amashuri ya Bibiliya. Bose bahize “Umuhigo wo kumvira no kwemera kubaho gikene.” Ibyo bisobanura ko biyemeje kwemera inshingano iyo ari yo yose iteza imbere inyungu z’Ubwami, bakagira ubuzima bworoheje, kandi ntibagire akazi bakora kabinjiriza amafaranga batabiherewe uruhushya. Abo bantu bakora umurimo wihariye, kandi basobanukiwe ko bagomba gukomeza guhigura umuhigo wabo bicishije bugufi igihe cyose bakiri muri uwo murimo.

20. Ni iki twagombye gukora “buri munsi”? Kubera iki?

20 Twasuzumye imihigo itatu umuntu ashobora guhigira Imana. Ushobora kuba warahize umwe muri iyo mihigo, ibiri cyangwa yose. Usobanukiwe ko iyo mihigo yose ugomba kuyifatana uburemere (Imig 20:25). Iyo tunaniwe guhigura ibyo twahigiye Yehova, bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye (Umubw 5:6). Twifuza kumera nk’umwanditsi wa zaburi wabwiye Yehova ati “nzaririmbira izina ryawe iteka ryose, kugira ngo buri munsi nzajye mpigura imihigo naguhigiye.”—Zab 61:8.

^ par. 7 Umuhigo Hana yahize, wasobanuraga ko umwana we yari kuba Umunaziri ubuzima bwe bwose, bikaba bisobanura ko yari kuba yaratoranyijwe, akegurirwa Yehova akajya akora umurimo wera.—Kub 6:2, 5, 8.

^ par. 13 Urebye ukuntu abasaza basuzuma ibintu byinshi mbere yo kwemeza ko umuntu yujuje ibisabwa ngo abatizwe, nta muntu wavuga ko yabatijwe atazi ibyo arimo.

^ par. 16 Reba Umugereka ufite umutwe uvuga ngo “Icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gutana kw’abashakanye no kwahukana” mu gitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana,” ipaji ya 219-221.