Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dufashe “abimukira” ‘gukorera Yehova bishimye’

Dufashe “abimukira” ‘gukorera Yehova bishimye’

“Yehova arinda abimukira.”—ZAB 146:9.

INDIRIMBO: 84, 73

1, 2. (a) Ni ibihe bibazo bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bahura na byo? (b) Ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

UMUVANDIMWE witwa Lije agira ati “igihe intambara yateraga mu Burundi, twari mu ikoraniro. Twabonaga abantu biruka, tukumva n’amasasu. Ababyeyi banjye natwe abana 11, twahise duhunga tujyana ibintu bike. Bamwe mu bagize umuryango wanjye bagenze ibirometero 1.600, amaherezo bagera mu nkambi yo muri Malawi. Abandi twaratatanye.”

2 Ku isi hose, hari abantu basaga miriyoni 65 bahunze intambara cyangwa itotezwa. Ni ubwa mbere mu mateka y’isi haba impunzi zingana gutyo. * Muri izo mpunzi harimo Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi. Benshi bapfushije ababo, kandi batakaje ibyo bari batunze hafi ya byose. Ni ibihe bibazo bindi bahuye na byo? Twafasha dute abo bavandimwe na bashiki bacu ‘gukorera Yehova bishimye’ nubwo baba bafite ibibazo (Zab 100:2)? Ni ubuhe buryo bwiza twakoresha tugeza ubutumwa bwiza ku mpunzi zitaramenya Yehova?

UBUZIMA BW’IMPUNZI

3. Ni iki cyatumye Yesu na bamwe mu bigishwa be bahunga?

3 Igihe umumarayika yabwiraga Yozefu ko Umwami Herode yashakaga kwica Yesu, we n’ababyeyi be bahungiye muri Egiputa. Bagumyeyo kugeza igihe Herode yapfiriye (Mat 2:13, 14, 19-21). Nyuma yaho, abigishwa ba Yesu baratotejwe, maze “batatanira mu turere tw’i Yudaya n’i Samariya” (Ibyak 8:1). Yesu yari azi ko abigishwa be benshi bari kuzavanwa mu byabo. Yaravuze ati “nibabatotereza mu mugi umwe muzahungire mu wundi” (Mat 10:23). Uko byagenda kose, nta buhungiro buba bwiza.

4, 5. Ni akahe kaga impunzi zihura na ko (a) mu gihe zihunga? (b) mu gihe ziri mu nkambi?

4 Impunzi zishobora guhura n’akaga mu gihe zihunga cyangwa ziri mu nkambi. Murumuna wa Lije witwa Gad yaravuze ati “twagenze n’amaguru ibyumweru byinshi tunyura ku bantu bapfuye. Icyo gihe nari mfite imyaka 12. Ibirenge byanjye byarabyimbye cyane ku buryo nabwiye iwacu ngo bigendere bansige. Data yanze kunsiga, arampeka. Twabaraga ubukeye, tugasenga Yehova kandi tukamwiringira. Rimwe na rimwe twatungwaga n’imyembe twasoromaga ku nzira.—Fili 4:12, 13.

5 Abagize umuryango wa Lije hafi ya bose bamaze imyaka myinshi mu nkambi z’Umuryango w’Abibumbye. Icyakora no muri izo nkambi ntibari bafite umutekano. Ubu Lije ni umugenzuzi usura amatorero. Agira ati “abantu benshi ntibagiraga akazi. Bahoraga mu mpuha, bagasinda, bagakina urusimbi, bakiba kandi bariyandarikaga.” Abahamya babaga muri izo nkambi, bagombaga guhugira mu bikorwa by’itorero kugira ngo batandura izo ngeso mbi (Heb 6:11, 12; 10:24, 25). Bakoreshaga igihe cyabo neza, bamwe bagakora umurimo w’ubupayiniya kugira ngo bakomeze gushikama mu kuri. Bakomezaga kwibuka ko igihe kizagera bakava muri izo nkambi, nk’uko Abisirayeli bari mu butayu bageze aho bakinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Ibyo byatumaga bakomeza kurangwa n’icyizere.—2 Kor 4:18.

TUGARAGARIZE IMPUNZI URUKUNDO

6, 7. (a) “Urukundo rw’Imana” rutuma dufata abavandimwe bacu dute? (b) Tanga urugero.

6 “Urukundo rw’Imana” rutuma dukunda abandi, cyane cyane abugarijwe n’akaga. (Soma muri 1 Yohana 3:17, 18.) Igihe Abakristo b’i Yudaya bahuraga n’inzara, itorero ryarabafashije (Ibyak 11:28, 29). Intumwa Pawulo na Petero na bo bashishikarije Abakristo kujya bakirana (Rom 12:13; 1 Pet 4:9). Niba Abakristo basabwa kwakira neza bagenzi babo baje kubasura, birumvikana ko bagomba kurushaho kugaragariza ineza abavandimwe bacu bugarijwe n’akaga, cyangwa batotezwa bazira ukwizera kwabo.—Soma mu Migani 3:27. *

7 Vuba aha, Abahamya benshi bo mu Burasirazuba bwa Ukraine, bavanywe mu byabo bitewe n’intambara n’ibitotezo. Ikibabaje ni uko hari abahasize ubuzima. Ariko abandi hafi ya bose bakiriwe n’abandi Bahamya bo muri Ukraine, abandi bakirwa n’Abahamya bo mu Burusiya. Abahamya bo muri ibyo bihugu byombi bakomeza kutivanga muri politiki kuko ‘atari ab’isi,’ ahubwo ‘batangaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.’—Yoh 15:19; Ibyak 8:4.

DUFASHE IMPUNZI KUGIRA UKWIZERA GUKOMEYE

8, 9. (a) Ni izihe ngorane abahungira mu bindi bihugu bahura na zo? (b) Kuki twagombye kubafasha twihanganye?

8 Hari abavanwa mu byabo bagahungira mu tundi duce tw’igihugu cyabo, ariko hari n’abahungira mu bindi bihugu. Bashobora guhabwa imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro n’aho kuba, ariko n’ubundi ingorane ntizibura. Urugero, bashobora kutabona ibyokurya bamenyereye. Hari n’igihe baba bavuye mu bihugu bishyuha bagahungira mu bihugu bikonje cyane, cyangwa bakaba baraturutse mu cyaro batazi gukoresha bimwe mu bikoresho byo mu nzu bigezweho.

9 Hari leta zishyiraho gahunda zo gufasha impunzi kumenyera ubuzima bushya. Ariko nyuma y’amezi make, izo mpunzi ziba zigomba kwirwanaho. Ibyo bishobora kuzigora. Tekereza ko mu gihe gito baba bagomba kwiga ururimi rushya, bakitoza kubahiriza igihe n’indi mico batamenyereye, bakamenya uko bishyura fagitire n’imisoro, uko bagomba kurera abana n’ibindi. Ese ushobora gufasha abavandimwe na bashiki bacu b’impunzi, ukabikora wihanganye kandi ububashye?—Fili 2:3, 4.

10. Twakomeza dute ukwizera kw’abavandimwe bahungiye mu gihugu cyacu? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

10 Hari abategetsi bagora abavandimwe bacu b’impunzi, bakababuza kwifatanya n’amatorero yo hafi yabo. Hari ibigo bifasha impunzi bikangisha abavandimwe ko nibanga gukora akazi gatuma basiba amateraniro, bizabafungira imfashanyo cyangwa bikabima ubuhungiro. Ibyo byatumye abavandimwe bamwe bacika intege. Ni yo mpamvu twagombye gukora uko dushoboye tukagera ku bavandimwe bacu b’impunzi vuba uko bishoboka kose. Baba bakeneye kubona ko tubitayeho. Iyo tubagaragarije impuhwe kandi tukabafasha, bikomeza ukwizera kwabo.—Imig 12:25; 17:17.

TUJYE DUFASHA ABAVANDIMWE BAHUNZE

11. (a) Ni ibihe bintu by’ibanze abahunze baba bakeneye? (b) Abahunze bagaragaza bate ko bashimira?

11 Hari igihe biba ari ngombwa ko tubaha ibyokurya, imyambaro, cyangwa ibindi bakeneye. * Niyo waha umuvandimwe impano yoroheje, urugero nka karuvati, bishobora kumukora ku mutima. Iyo abavandimwe b’impunzi bagize umutima ushimira ntibabe indashima, bishimisha ababakiriye. Icyakora abavandimwe b’impunzi baba bagomba kugerageza kwitunga kuko guhora umuntu atunzwe n’imfashanyo bishobora gutuma atigirira icyizere kandi bikangiza imishyikirano agirana n’abandi (2 Tes 3:7-10). Ariko tugomba gukomeza kubafasha.

Twafasha dute Abakristo bahunze? (Reba paragarafu ya 11-13)

12, 13. (a) Twafasha dute impunzi? (b) Tanga urugero.

12 Gufasha impunzi ntibisaba amafaranga menshi, ahubwo bisaba kubagaragariza ko tubitayeho, tukabagenera igihe. Ushobora kubakorera utuntu tworoheje, urugero nko kubereka aho bategera imodoka n’aho bagurira ibiribwa bihendutse kandi byiza. Dushobora kubafasha kubona ibikoresho bakenera, urugero nk’imashini idoda cyangwa ikata ibyatsi kugira ngo bashake ikibatunga. Icy’ingenzi kurushaho ni ukubafasha kumenyera itorero rishya. Mu gihe bishoboka, ushobora kubajyana mu materaniro. Nanone ushobora kubasobanurira uko babwiriza abantu bo mu ifasi yanyu, kandi ukajyana na bo mu murimo wo kubwiriza.

13 Hari abana bane b’impunzi bageze mu itorero, maze abasaza b’itorero babigisha gutwara imodoka, kwandikisha imashini no kwandika amabaruwa asaba akazi. Nanone babafashije gukoresha neza igihe cyabo kugira ngo bashyire iby’Ubwami mu mwanya wa mbere (Gal 6:10). Nyuma y’igihe gito, bose uko ari bane babaye abapayiniya. Ukuntu abasaza babafashije n’ukuntu bo ubwabo bari bariyemeje gukorera Yehova, byatumye bakomeza kugira amajyambere ntibatwarwa n’isi ya Satani.

14. (a) Ni uwuhe mutego impunzi zigomba kwirinda? (b) Tanga urugero.

14 Kimwe n’abandi Bakristo bose, Abakristo bahunze na bo baba bagomba kwirinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi. * Lije twigeze kuvuga, we n’abo bavukana bibuka neza isomo rikomeza ukwizera kwabo se yabahaye igihe bahungaga. Baravuze bati “yarebye mu bintu bike twari dufite, ajugunya ibitari ngombwa. Hanyuma yafashe agafuka karimo ubusa, atubwira amwenyura ati ‘murabona aka gafuka? Ni ko konyine mukeneye!’”—Soma muri 1 Timoteyo 6:8.

TUJYE TWITA KU BYO BAKENEYE KURUSHA IBINDI

15, 16. (a) Twafasha dute abavandimwe bahunze kugira ukwizera gukomeye? (b) Twabafasha dute mu byiyumvo?

15 Abakristo bahunze ntibakenera ibyokurya n’imyambaro gusa. Banakenera kwitabwaho mu byiyumvo no guterwa inkunga zivuye muri Bibiliya (Mat 4:4). Abasaza bashobora kubafasha kubona ibitabo byo mu rurimi rwabo kavukire, kandi bakabahuza n’abavandimwe bavuga ururimi rwabo. Ibyo ni ingirakamaro kuko baba baratandukanyijwe n’imiryango yabo, abaturanyi babo n’amatorero bahozemo. Ubwo rero, baba bakeneye kumva ko Yehova abakunda kandi ko abagaragariza impuhwe abinyujije ku Bakristo bagenzi babo. Bitabaye ibyo, bashakira ubucuti ku bo bahunganye badasenga Yehova (1 Kor 15:33). Iyo tubafashije kumva bisanzuye mu itorero ryacu, tuba dufatanya na Yehova ‘kurinda abimukira.’—Zab 146:9.

16 Nk’uko byagendekeye Yesu n’umuryango we, hari igihe abahunze baba badashobora gusubira iwabo, igihe cyose abatumye bahunga bagitegeka. Lije yagize ati “ababyeyi benshi babonye abo mu muryango wabo bicwa cyangwa bafatwa ku ngufu, ntibaba bifuza ko abana babo basubira aho ayo mahano yabereye.” Kugira ngo dufashe abantu banyuze mu bintu bikomeye nk’ibyo, tuba tugomba ‘kwishyira mu mwanya w’abandi, tugakundana urukundo rwa kivandimwe, tukagirirana impuhwe kandi tukicisha bugufi’ (1 Pet 3:8). Ibitotezo bituma bamwe bigunga, kandi bashobora kugira isoni zo kuvuga ibyababayeho, cyane cyane mu gihe abana babo bumva. Ibaze uti “ari jye wahuye n’ibyo bibazo, nakwifuza ko abandi bamfata bate?”—Mat 7:12.

MU GIHE TUBWIRIZA IMPUNZI ZITARI ABAHAMYA

17. Kubwiriza abahunze bibafasha bite kubona ihumure?

17 Benshi mu bahunga muri iki gihe, baturuka mu bihugu umurimo wacu ubuzanyijwemo. Abahamya barangwa n’ishyaka bo mu bihugu byakiriye izo mpunzi, batumye impunzi nyinshi zumva “ijambo ry’ubwami” ku ncuro ya mbere (Mat 13:19, 23). Hari benshi ‘baremerewe’ babonera ihumure mu materaniro yacu, bakavuga bati “ni ukuri koko, Imana iri muri mwe.”—Mat 11:28-30; 1 Kor 14:25.

18, 19. Twagaragaza ubwenge dute mu gihe tubwiriza impunzi?

18 Abantu babwiriza impunzi baba bagomba kugira “amakenga” (Mat 10:16; Imig 22:3). Jya ubatega amatwi wihanganye, ariko ntukaganire na bo ibya politiki. Tugomba gukurikiza amabwiriza duhabwa n’ibiro by’ishami n’abayobozi, kugira ngo twirinde kwishyira mu kaga cyangwa kugateza abandi. Gerageza kumenya idini ryabo n’umuco wabo kandi ubyubahe. Urugero, mu bihugu bimwe bafatana uburemere cyane imyambarire y’abagore. Ubwo rero iyo tubabwiriza, tuba tugomba kwirinda kwambara mu buryo bwababera igisitaza.

19 Twifuza gufasha abantu bababaye hakubiyemo n’abatari Abahamya, nk’uko Umusamariya uvugwa mu mugani wa Yesu yabigenje (Luka 10:33-37). Uburyo bwiza bwo kubafasha, ni ukubagezaho ubutumwa bwiza. Hari umusaza w’itorero wafashije impunzi nyinshi wagize ati “ni ngombwa guhita tubamenyesha ko turi Abahamya ba Yehova, kandi ko intego yacu y’ibanze ari ukubafasha kumenya ibyiringiro bihebuje byo muri Bibiliya atari ukubaha imfashanyo. Naho ubundi, bashobora kwifatanya natwe bishakira imfashanyo gusa.”

GUFASHA IMPUNZI BIRASHIMISHA

20, 21. (a) Iyo tugaragarije impunzi urukundo, bigira akahe kamaro? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

20 Kugaragariza “abimukira” urukundo rwa gikristo, bigira akamaro cyane. Mu gihe cy’ibitotezo muri Eritereya, mushiki wacu witwa Alganesh yapfushije umugabo we, maze ahungana n’abana be. Bakoze urugendo rw’iminsi umunani mu butayu kugira ngo bagere muri Sudani. Agira ati “abavandimwe baho batwakiriye nk’aho dufite icyo dupfana, baduha ibyokurya, imyambaro, aho kuba kandi bakadufasha mu ngendo. Ni ba nde bandi bacumbikira abantu batazi ngo ni uko gusa bari mu idini rimwe? Ni Abahamya ba Yehova bonyine!”—Soma muri Yohana 13:35.

21 Ariko se byifashe bite ku bana bahungana n’ababyeyi babo? Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko buri wese muri twe yabafasha gukorera Yehova bishimye.

^ par. 2 Muri iki gice, turi bukoreshe ijambo “impunzi” dushaka kuvuga abantu bavanywe mu byabo bagahungira mu bindi bihugu cyangwa mu tundi turere tw’igihugu cyabo, bitewe n’intambara, itotezwa cyangwa ibiza. Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi, igaragaza ko ku isi hose “umuntu 1 mu bantu 113 ari impunzi.”

^ par. 6 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ntimukibagirwe kugirira neza abanyamahanga,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo mu kwezi k’Ukwakira 2016, ku ipaji ya 8-12.

^ par. 11 Iyo abasaza babonye umuntu wahunze, bahita bakurikiza ibiri mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, mu gice cya 8 paragarafu ya 30. Bashobora kwandikira ibiro by’ishami bakoresheje urubuga rwa jw.org, bikabafasha gushyikirana n’itorero yaturutsemo. Mu gihe bagitegereje igisubizo, bashobora kuganira n’uwo muntu kugira ngo bamenye uko ahagaze mu buryo bw’umwuka.