Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ufasha abana b’“abimukira”

Jya ufasha abana b’“abimukira”

“Nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.”—3 YOH 4.

INDIRIMBO: 88, 41

1, 2. (a) Ni izihe ngorane abana b’abimukira bahura na zo? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?

JOSHUA yaravuze ati “nkiri umwana, navugaga ururimi rw’ababyeyi banjye mu rugo no mu materaniro. Ariko ntangiye ishuri, natangiye kumva nkunze ururimi rw’igihugu twabagamo. Nyuma y’imyaka mike, ni rwo rwonyine navugaga. Ibyavugirwaga mu materaniro sinabyumvaga, kandi umuco w’ababyeyi banjye waranyoberaga.” Joshua si we wenyine wahuye n’icyo kibazo.

2 Ubu abantu basaga miriyoni 240 baba mu bihugu batavukiyemo. None se niba uri umubyeyi w’umwimukira, wakora iki ngo ufashe abana bawe ‘gukomeza kugendera mu kuri’ (3 Yoh 4)? Kandi se abandi bagufasha bate?

BABYEYI, MUTANGE URUGERO RWIZA

3, 4. (a) Ababyeyi bakora iki ngo babere abana babo urugero rwiza? (b) Ni iki ababyeyi batagomba kwitega ku bana babo?

3 Babyeyi, mugomba guha abana banyu urugero rwiza kugira ngo bagirane ubucuti na Yehova kandi bazabeho iteka. Iyo abana bawe babona ko ‘ushaka mbere na mbere Ubwami,’ bibatoza kwishingikiriza kuri Yehova (Mat 6:33, 34). Bityo rero, jya woroshya ubuzima. Jya wigomwa gushaka ubutunzi kugira ngo ushyire iby’Ubwami mu mwanya wa mbere. Jya wirinda amadeni. Ibikire “ubutunzi mu ijuru,” uharanire kwemerwa na Yehova, aho kwiruka inyuma y’ubutunzi cyangwa kwishakira “icyubahiro cy’abantu.”—Soma muri Mariko 10:21, 22; Yoh 12:43.

4 Ntuzemere ko hari ibintu byatuma ubura umwanya wo kuganira n’abana bawe. Bereke ko ushimishwa n’uko bashyira Yehova mu mwanya wa mbere aho kwishakira ubutunzi, baba bashaka kwiteza imbere cyangwa kuguteza imbere. Irinde imitekerereze itari iya gikristo yo kumva ko abana ari bo bagomba kuzakiza ababyeyi babo. Zirikana ko “abana atari bo bagomba kuzigamira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye kuzigamira abana babo.”—2 Kor 12:14.

BABYEYI, MUKEMURE IKIBAZO CY’URURIMI

5. Kuki ababyeyi bagomba kubwira abana babo ibyerekeye Yehova?

5 Nk’uko byari byarahanuwe, abantu bagana umuryango wa Yehova “bavuye mu mahanga y’indimi zose” (Zek 8:23). Icyakora ikibazo cy’ururimi gishobora gutuma utigisha neza abana bawe ukuri. Abana bawe ni bo mbere na mbere ugomba kwigisha Bibiliya, kandi ntibashobora kubona ubuzima bw’iteka batabanje ‘kumenya’ Yehova (Yoh 17:3). Niba ushaka ko abana bawe bamenya amategeko ya Yehova, ujye “uyababwira” buri gihe.—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

6. Iyo abana bawe bazi ururimi rwawe kavukire, bishobora kubagirira akahe kamaro? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

6 Abana bawe biga ururimi rw’igihugu murimo iyo bari ku ishuri cyangwa bakina n’abandi bana. Ariko bazamenya ururimi rwawe kavukire ari uko ubaganiriza buri gihe muri urwo rurimi. Iyo abana bawe bazi ururimi rwawe, kukubwira ibibari ku mutima biraborohera, ariko hari n’ikindi bibamarira. Iyo abana bazi indimi nyinshi, byongera ubushobozi bwabo bwo gutekereza kandi gushyikirana n’abandi biraborohera. Bishobora no kubafasha kwagura umurimo. Carolina ufite ababyeyi b’abimukira agira ati “kuba mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga nta ko bisa. Gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe kurusha ahandi birashimisha cyane.”

7. Wakora iki niba mu rugo mufite ikibazo cy’ururimi?

7 Iyo abana b’abimukira bamaze kumenyera ururimi n’umuco by’aho bimukiye, bamwe muri bo bashobora kudakomeza gushishikazwa n’ururimi kavukire rw’ababyeyi babo, kandi bashobora no kurwibagirwa burundu. None se niba ari uko byagendekeye abana bawe, ntiwagerageza kwiga ururimi rw’igihugu mubamo? Iyo ushobora kumva ibyo abana bawe baganira, imyidagaduro yabo, imikoro yo ku ishuri cyangwa ukaba ushobora kuganira n’abarimu babo, bigufasha kubarera neza bakazaba Abakristo. Icyakora kwiga ururimi rushya, bisaba igihe, imbaraga nyinshi no kwicisha bugufi. Ariko se umwana wawe aramutse agize ubumuga bwo kutumva, ntiwagerageza kwiga amarenga kugira ngo mujye mushyikirana? None se ntiwemera ko wagombye gushyikirana n’umwana wawe mu rurimi yumva neza kurusha izindi? *

8. Wafasha ute abana bawe niba mutumvikana neza mu rurimi?

8 Tuvugishije ukuri, bishobora kugora ababyeyi b’abimukira kuvuga neza ururimi rushya nk’uko abana babo baruvuga. Ibyo bishobora gutuma bitorohera ababyeyi gucengeza mu bana babo “ibyanditswe byera” (2 Tim 3:15). Niyo waba ufite ikibazo nk’icyo, ushobora gufasha abana bawe kumenya Yehova no kumukunda. Umusaza w’itorero witwa Shan yagize ati “mama ntiyari azi neza ururimi jye na bashiki banjye twavugaga, kandi natwe ntitwavugaga neza ururimi rwe. Ariko iyo twamubonaga yiyigisha, agasenga, kandi agakora ibishoboka byose ngo ayobore icyigisho cy’umuryango buri cyumweru, byatumaga dusobanukirwa ko kumenya Yehova ari iby’ingenzi.”

9. Ababyeyi bafasha bate abana baba bakeneye kwiga Bibiliya mu ndimi ebyiri?

9 Hari abana biga ibyerekeye Yehova mu ndimi ebyiri, ni ukuvuga urwo bakoresha ku ishuri n’urwo bavuga mu rugo. Icyo gihe ababyeyi bahitamo gukoresha ibitabo, ibyafashwe amajwi na videwo muri izo ndimi. Ubwo rero, ababyeyi b’abimukira baba bagomba gukoresha igihe kinini n’imbaraga nyinshi kugira ngo bafashe abana babo kugirana na Yehova ubucuti bukomeye.

MUZAJYA MU ITORERO RIKORESHA URUHE RURIMI?

10. (a) Ni nde ugomba gufata umwanzuro w’itorero umuryango uzateraniramo? (b) Ni iki agomba gukora mbere yo gufata uwo mwanzuro?

10 Iyo “abimukira” batuye kure y’Abahamya bavuga ururimi rwabo, bifatanya n’itorero rikoresha ururimi rw’aho bari (Zab 146:9). Ariko iyo batuye hafi y’itorero rikoresha ururimi rwabo kavukire, umutware w’umuryango afata umwanzuro w’itorero bazifatanya na ryo. Mbere yo gufata umwanzuro, agomba kubitekerezaho yitonze, akabishyira mu isengesho kandi akagisha inama umugore n’abana (1 Kor 11:3). Ni iki azashingiraho afata umwanzuro? Ni ayahe mahame ya Bibiliya yamufasha gufata umwanzuro? Reka tubisuzume.

11, 12. (a) Ururimi rugira uruhe ruhare mu byo umwana yigira mu materaniro? (b) Kuki hari abana banga kwiga ururimi rw’ababyeyi babo?

11 Ababyeyi bagomba gusuzuma icyo mu by’ukuri abana babo bakeneye. Uko ururimi abana bakoresha rwaba ruri kose, inyigisho baherwa mu materaniro ya buri cyumweru ntizihagije kugira ngo basobanukirwe neza ukuri ko muri Bibiliya. Ariko uzirikane ko iyo abana baterana mu rurimi bumva neza, basobanukirwa ibintu byinshi cyane kuruta uko ababyeyi babitekereza. Ariko si ko byagenda baramutse baterana mu rurimi batumva neza. (Soma mu 1 Abakorinto 14:9, 11.) Ururimi umwana yavutse iwabo bavuga, si ko byanze bikunze ari rwo rukomeza kumukora ku mutima. Abana bashobora gusubiza mu materaniro, bagatanga ibyerekanwa na disikuru mu rurimi kavukire rw’ababyeyi, ariko amagambo bakoresha akaba atabavuye ku mutima.

12 Ikindi kandi, ururimi si rwo rwonyine rukora umwana ku mutima. Uko ni ko byagendekeye Joshua twavuze tugitangira. Mushiki we witwa Esther yaranditse ati “abana babona ko ururimi rw’ababyeyi, umuco wabo n’idini ryabo, byose ari kimwe.” Niba rero abana batiyumvisha neza umuco w’ababyeyi babo, bashobora kumva badashaka kwiga ururimi rw’ababyeyi babo n’ibyerekeye idini ryabo. None se ababyeyi b’abimukira bakora iki?

13, 14. (a) Kuki umuryango w’abimukira wahisemo kujya mu itorero rikoresha ururimi rw’aho bimukiye? (b) Bakoze iki kugira ngo bakomeze kugirana na Yehova ubucuti bukomeye?

13 Ababyeyi b’Abakristo bashyira mu mwanya wa mbere ibyo abana babo bakeneye mu buryo bw’umwuka, kurusha ibibashimisha bo ubwabo (1 Kor 10:24). Se wa Joshua na Esther witwa Samuel yaravuze ati “jye n’umugore wanjye twakurikiraniraga hafi abana bacu ngo tumenye ururimi rwatuma basobanukirwa neza Bibiliya, kandi twasenze dusaba ubwenge. Icyakora igisubizo twabonye si cyo twe twifuzaga. Twabonye ko amateraniro yo mu rurimi rwacu kavukire atabagiriraga akamaro cyane, maze tujya mu itorero rikoresha ururimi rw’aho twabaga. Twajyanaga na bo mu materaniro buri gihe kandi tukajyana kubwiriza. Nanone twatumiraga incuti zacu zo mu itorero tugasangira kandi tugasohokana. Ibyo byatumye abana bacu bamenyana n’abandi bavandimwe kandi basobanukirwa ko Yehova ari Imana yabo, akaba n’umubyeyi wabo n’incuti yabo. Twabonaga ko ibyo ari byo bibafitiye akamaro kuruta kuvuga neza ururimi rwacu kavukire.”

14 Samuel yaravuze ati “jye n’umugore wanjye twajyaga no mu materaniro yo mu rurimi rwacu kavukire kugira ngo dukomeze ukwizera kwacu. Ibyo byaratunanizaga, ariko dushimira Yehova ko yaduhaye imigisha ku bw’ibyo twakoraga n’ibyo twigomwe. Ubu abana bacu batatu, bose bakorera Yehova umurimo w’igihe cyose.”

ICYO ABANA BAKORA

15. Kuki Kristina yabonye ko byarushaho kumubera byiza agiye mu itorero rikoresha ururimi rw’aho atuye?

15 Abana bamaze gukura bashobora kubona ko bagiye mu itorero rikoresha ururimi bumva neza, ari bwo barushaho gukorera Yehova. Icyo gihe ababyeyi ntibagombye kumva ko abana babo babataye. Kristina yaravuze ati “nari nzi amagambo make yo mu rurimi rw’ababyeyi banjye, kandi ibyavugirwaga mu materaniro sinabyumvaga neza. Igihe nari mfite imyaka 12, nagiye mu ikoraniro ryari mu rurimi twakoreshaga ku ishuri. Bwari ubwa mbere nsobanukirwa ko ibyo nigaga ari ukuri. Nanone igihe natangiraga gusenga mu rurimi twakoreshaga ku ishuri, ni bwo numvaga ko mbwira Yehova ibindi ku mutima” (Ibyak 2:11, 41). Kristina amaze gukura, yabiganiriyeho n’ababyeyi be maze yimukira mu itorero ryakoreshaga ururimi rw’aho bari batuye. Agira ati “kwiga ibyerekeye Yehova mu rurimi numva neza, byatumye ngira icyo nkora.” Bidatinze, Kristina yabaye umupayiniya w’igihe cyose kandi arishimye.

16. Kuki Nadia yishimira ko yagumye mu itorero rikoresha ururimi rw’ababyeyi be?

16 Mwebwe abakiri bato, ese mwumva ibyiza ari uko mwajya mu itorero rikoresha ururimi rw’aho mutuye? Niba ari uko bimeze, ibaze impamvu ubishaka. Ese kwimukira muri iryo torero ni byo bizatuma urushaho kwegera Yehova (Yak 4:8)? Cyangwa ni uko gusa wumva udashaka ko ababyeyi bawe bagenzura ibyo ukora cyangwa ukaba udashaka ibikuvuna? Nadia ukora kuri Beteli yaravuze ati “jye n’abo tuvukana tumaze gukura, twashatse kuva mu itorero rikoresha ururimi rw’ababyeyi bacu.” Icyakora ababyeyi babo babonye ko ibyo bitazafasha abana babo kugirana ubucuti na Yehova. Nadia agira ati “ubu dushimira ababyeyi bacu kuba baratwigishije ururimi rwabo bashyizeho umwete tukaguma mu itorero rikoresha urwo rurimi. Byatugiriye akamaro kandi bituma tubona uburyo bwo gufasha abandi kumenya Yehova.”

UKO ABANDI BABAFASHA

17. (a) Ni nde Yehova yahaye inshingano yo kurera abana? (b) Ababyeyi bakura he ubufasha kugira ngo bigishe abana babo ukuri?

17 Inshingano yo kwigisha abana ukuri, Yehova yayihaye ababyeyi babo, si ba sekuru na ba nyirakuru cyangwa undi muntu. (Soma mu Migani 1:8; 31:10, 27, 28.) Icyakora ababyeyi batazi neza ururimi rw’aho bimukiye, bashobora gukenera ubufasha kugira ngo bagere abana babo ku mutima. Iyo basabye ubwo bufasha, ntibiba bisobanuye ko bakuriweho inshingano yo kurera abana babo. Ahubwo bishobora kubaha uburyo bwo kurera abana babo, ‘babahana nk’uko Yehova ashaka, kandi bakabatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4). Urugero, ababyeyi bashobora kugisha inama abasaza b’itorero ku birebana n’uko bayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango n’uko bafasha abana babo kubona incuti nziza.

Gusabana n’abagize itorero, bigirira akamaro ababyeyi n’abana (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19)

18, 19. (a) Abagize itorero bafasha bate abakiri bato? (b) Ni iki ababyeyi bagomba gukomeza gukora?

18 Urugero, ababyeyi bashobora gutumira indi miryango ikaza kwifatanya na bo mu cyigisho cy’umuryango. Nanone abakiri bato bashobora kwigira ku bandi, mu gihe bajyanye kubwiriza no kwidagadura (Imig 27:17). Shan twigeze kuvuga agira ati “nibuka cyane abavandimwe banyitagaho. Iyo bamfashaga gutegura ibiganiro mu materaniro, byatumaga menya ibintu byinshi. Nanone narishimaga cyane iyo twajyanaga n’abandi kwidagadura.”

19 Icyakora umuntu ababyeyi basabye ngo afashe abana babo, aba agomba kubatoza kubaha ababyeyi babo. Ibyo akabikora nko mu gihe avuga neza ababyeyi b’abo bana, kandi ntashake kwigarurira inshingano yo kurera abo bana. Nanone, agomba kwirinda igikorwa cyose cyatuma abagize itorero cyangwa abo hanze, babona ko gisa n’aho kirengera amahame mbwirizamuco (1 Pet 2:12). Ababyeyi na bo ntibagomba guharira abandi inshingano yo kwigisha abana babo ukuri. Baba bagomba kugenzura uko abana babo bafashwa kandi bagakomeza kugena igihe cyo kubiyigishiriza.

20. Ababyeyi bafasha bate abana babo kuba abagaragu ba Yehova?

20 Babyeyi, mujye musenga Yehova mumusaba kubafasha kandi mukore ibyo mushoboye byose. (Soma mu 2 Ibyo ku Ngoma 15:7.) Jya ubona ko ubucuti umwana wawe afitanye na Yehova ari bwo bw’ingenzi kuruta inyungu zawe bwite. Kora ibishoboka byose ucengeze Ijambo ry’Imana mu mutima w’umwana wawe. Ntuzigere wumva ko umwana wawe atazavamo umukozi mwiza wa Yehova. Abana banyu nibakurikiza Ijambo ry’Imana kandi bakagera ikirenge mu cyanyu, muzumva mumeze nk’uko intumwa Yohana yumvaga ameze igihe yavugaga ati “nta mpamvu ikomeye yantera gushimira, iruta kuba numva ko abana banjye bakomeza kugendera mu kuri.”—3 Yoh 4.

^ par. 7 Reba ingingo ivuga ibyo kwiga urundi rurimi yasohotse muri Nimukanguke! yo muri Werurwe 2007, ku ipaji ya 10-12 (mu gifaransa).