Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Urankunda kurusha aya?”

“Urankunda kurusha aya?”

“Simoni mwene Yohana, urankunda kurusha aya?”​—YOH 21:15.

INDIRIMBO: 128, 45

1, 2. Igihe Petero yari yaraye aroba, ni iki cyamubayeho?

ABIGISHWA barindwi ba Yesu bari baraye mu nyanja ya Galilaya baroba, ariko ntibagira icyo bafata. Yesu yari ku nkombe yitegereza ibyo bakora. Hanyuma yarababwiye ati “‘mujugunye urushundura iburyo bw’ubwato muragira icyo mufata.’ Nuko bararujugunya, ariko ntibashobora kurukururira mu bwato kuko amafi yari menshi.”—Yoh 21:1-6.

2 Yesu amaze kubagaburira, yabajije Simoni Petero ati “Simoni mwene Yohana, urankunda kurusha aya?” Yesu yari azi ko Petero yakundaga kuroba. Ubwo rero birashoboka ko yarimo abaza Petero niba yaramukundaga kuruta uko yakundaga amafi. Petero yaramushubije ati “yego Mwami, uzi ko ngukunda cyane” (Yoh 21:15). Kuva uwo munsi, Petero yagaragaje ko yakundaga Yesu by’ukuri. Yabigaragaje yibanda ku murimo wo kubwiriza, kandi yabaye inkingi mu itorero rya gikristo.

3. Ni akahe kaga Abakristo bagomba kwirinda?

3 Ni irihe somo dukura ku magambo Yesu yabwiye Petero? Tugomba kuba maso kugira ngo urukundo dukunda Kristo rudakonja, bigatuma tutita ku nyungu z’Ubwami. Yesu yari azi neza imihangayiko duterwa n’ubuzima bwo muri iyi si. Mu mugani w’umubibyi, yavuze ko hari abari kwemera “ijambo ry’ubwami” kandi bakagira amajyambere, ariko “imihangayiko yo muri iyi si n’imbaraga zishukana z’ubutunzi, bikaniga iryo jambo” (Mat 13:19-22; Mar 4:19). Tutabaye maso, imihangayiko y’ubuzima yaturemerera, bigatuma ducogora mu murimo wa Yehova. Ni yo mpamvu Yesu yaburiye abigishwa be ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima.”—Luka 21:34.

4. Ni iki kizadufasha kwisuzuma kugira ngo turebe niba dukunda Kristo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Tugaragaza ko dukunda Kristo iyo dushyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere, nk’uko Petero yabigenje. Twakora iki ngo dukomeze kubigenza dutyo? Twagombye kwibaza tuti “ni iki nkunda cyane? Ese gukorera Yehova ni byo binshimisha cyane kuruta gukora ibintu bisanzwe byo muri iyi si?” Muri iki gice, tugiye gusuzuma ibintu bitatu bishobora gutuma urukundo dukunda Kristo rukonja turamutse tutabaye maso. Ibyo bintu ni akazi, imyidagaduro n’ubutunzi.

JYA USHYIRA MU GACIRO KU BIREBANA N’AKAZI

5. Ni iyihe nshingano Imana yahaye abatware b’imiryango?

5 Petero ntiyarobaga byo kwishimisha, ahubwo ni byo byari bimutunze. Abatware b’imiryango muri iki gihe basobanukiwe ko Imana yabahaye inshingano yo gutunga imiryango yabo (1 Tim 5:8). Bagomba kwiyuha akuya kugira ngo basohoze iyo nshingano. Icyakora muri iyi minsi y’imperuka, akazi gashobora kudutera imihangayiko.

6. Muri iki gihe, ni ibiki bihangayikisha abakozi cyane?

6 Muri iki gihe, ahantu henshi usanga akazi karabuze kandi abakifuza ari benshi. Ibyo bituma abakozi benshi bakora amasaha menshi kandi bagahembwa amafaranga make. Nanone ibigo byinshi biba bishaka umusaruro mwinshi bikoresheje abakozi bake. Ibyo bituma abakozi bananirwa cyane bikanabaviramo uburwayi. Abakozi batemeye ibyo abakoresha babo babategeka byose, bashobora gutakaza akazi kabo.

7, 8. (a) Ni nde tugomba kubera indahemuka kurusha abandi? (b) Umuvandimwe wo muri Tayilandi yabonye ko yagombaga guhindura iki mu kazi ke?

7 Abakristo bagomba kubera Yehova indahemuka kurusha abakoresha babo (Luka 10:27). Akazi kadufasha kubona ibidutunga n’ibyo dukenera kugira ngo dukore umurimo w’Imana. Ariko tutabaye maso, akazi gashobora kubangamira gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Urugero, hari umuvandimwe wo muri Tayilandi wavuze ati “nari mfite akazi ko gukora za mudasobwa. Kari keza ariko kansabaga gukora amasaha menshi. Katumaga ntabona umwanya wo gukorera Imana. Naje kubona ko nagombaga guhindura akazi kugira ngo mbone uko nshyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere.” Ni iki uwo muvandimwe yakoze?

8 Agira ati “namaze umwaka nitegura, maze niyemeza kujya gucuruza utuntu tworoheje. Ngitangira, nabonaga udufaranga duke, bituma ncika intege. Iyo nahuraga n’abakozi twakoranaga, baransekaga. Bambazaga impamvu natekerezaga ko gucuruza utwo tuntu byarutaga gukora mudasobwa mu biro byabaga birimo ibyuma bitanga akayaga keza. Nasengaga Yehova, nkamusaba kumfasha kugera ku ntego yanjye yo gushyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere. Nyuma y’igihe, ibintu byatangiye kugenda neza. Nagiye menya ibyo abakiriya banjye bakunda, menya gukora neza ibyo nacuruzaga. Bidatinze, nagurishaga ibyo nabaga nakoze byose bikarangira uwo munsi. Mu by’ukuri, nabonaga amafaranga menshi kurusha ayo nabonaga igihe nakoraga mudasobwa. Ubu ndishimye kuko ntakigira imihangayiko nk’iyo nagiraga mu kazi ka mbere. Icy’ingenzi kurushaho ni uko narushijeho kwegera Yehova.”—Soma muri Matayo 5:3, 6.

9. Ni iki cyadufasha gushyira mu gaciro mu birebana n’akazi?

9 Imana ikunda abantu bakorana umwete, kandi iyo dukoranye umwete, tubona ingororano (Imig 12:14). Ariko tugomba kwirinda kugira ngo akazi katadutwara igihe kinini cyane, tukabura umwanya wo gukorera Imana. Yesu yaravuze ati “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose [by’ibanze mukenera] muzabihabwa” (Mat 6:33). Ariko se twabwirwa n’iki niba dushyira mu gaciro ku birebana n’akazi? Dushobora kwibaza tuti “ese iyo ndi mu kazi gasanzwe, mba nishimye kuruta iyo ndi mu murimo w’Imana?” Gutekereza kuri icyo kibazo twitonze, bishobora kudufasha kwisuzuma tukamenya neza icyo mu by’ukuri dukunda.

10. Ni irihe somo ry’ingenzi Yesu yatwigishije ku birebana n’ibyo tugomba gushyira mu mwanya wa mbere?

10 Yesu yadufashije kumenya icyo twagombye gushyira mu mwanya wa mbere. Igihe kimwe yasuye Mariya na Marita. Mu gihe Marita yashyashyanaga ategura amafunguro, Mariya we yari yicaye iruhande rwa Yesu amuteze amatwi. Marita yababajwe n’uko Mariya ataje kumufasha. Yesu yabwiye Marita ati “Mariya we yahisemo umugabane mwiza, kandi nta wuzawumwaka” (Luka 10:38-42). Yesu yatanze isomo ryiza. Niba dushaka kwirinda gutwarwa n’akazi kandi tugakomeza gukunda Kristo, tugomba gukomeza guhitamo “umugabane mwiza.” Ibyo bisobanura ko tugomba kwihatira mbere na mbere kugirana ubucuti na Yehova.

TUJYE DUSHYIRA MU GACIRO KU BIREBANA N’IMYIDAGADURO

11. Bibiliya ivuga iki ku birebana no kuruhuka?

11 Dukenera igihe cyo kuruhuka. Bibiliya igira iti “nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kurya no kunywa no gutuma ubugingo bwe bubonera ibyiza mu murimo akorana umwete” (Umubw 2:24). Yesu na we yari azi ko abigishwa be bakenera kuruhuka. Urugero, hari igihe we n’abigishwa be bari bavuye kubwiriza bananiwe, arababwira ati “nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.”—Mar 6:31, 32.

12. Ni iki tugomba kwirinda ku birebana n’imyidagaduro? Tanga urugero.

12 Kwidagadura bidufasha kuruhuka. Icyakora, tugomba kuba maso kugira ngo imyidagaduro idafata umwanya wa mbere mu mibereho yacu. Hari abantu bo mu kinyejana cya mbere, bakundaga kuvuga bati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Kor 15:32). Uko ni ko n’abantu benshi bo muri iki gihe batekereza. Urugero, mu myaka ishize hari umusore wo mu Burayi bw’Iburengerazuba watangiye kujya ajya mu materaniro. Ariko yakundaga imyidagaduro cyane ku buryo yaretse kwifatanya n’Abahamya. Icyakora yaje kubona ko guhugira mu myidagaduro byamutezaga ibibazo byinshi. Yongeye kwiga Bibiliya kandi aba umubwiriza. Amaze kubatizwa yaravuze ati “ikintu kimwe nicuza, ni uko natinze kumenya ko gukorera Yehova ari byo bitanga ibyishimo kuruta guhora mu myidagaduro y’iyi si.”

13. (a) Tanga urugero rugaragaza akaga gaterwa no guhugira mu myidagaduro gusa. (b) Ni iki cyadufasha gushyira mu gaciro ku birebana n’imyidagaduro?

13 Imyidagaduro yagombye kudufasha kuruhuka tukongera kugira imbaraga. None se ubwo twagombye kumara igihe kingana iki twidagadura? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dutekereze kuri uru rugero. Abantu benshi bakunda kurya ibisuguti na bombo. Ariko turamutse tubiriye byonyine, byakwangiza ubuzima bwacu. Tuba tugomba kurya indyo yuzuye, kugira ngo tugire ubuzima bwiza. Ubwo rero, turamutse duhugiye gusa mu myidagaduro, byakwangiza ubucuti dufitanye na Yehova. None se ni iki cyadufasha gushyira mu gaciro ku birebana n’imyidagaduro? Dushobora kureba igihe twamaze mu cyumweru turi mu bikorwa bya gikristo, urugero nk’amateraniro, umurimo wo kubwiriza, icyigisho cya bwite n’icyigisho cy’umuryango tukagereranya n’igihe twamaze turi mu myidagaduro, wenda turi muri siporo, tureba televiziyo cyangwa dukina indi mikino. Ese haba hari ibyo dukwiriye guhindura?—Soma mu Befeso 5:15, 16.

14. Ni iki cyadufasha guhitamo imyidagaduro myiza?

14 Yehova atwemerera kwihitiramo imyidagaduro, kandi abatware b’imiryango bashobora guhitiramo imiryango yabo imyidagaduro. Bibiliya irimo amahame adufasha guhitamo imyidagaduro myiza. * Imyidagaduro itanduye ni “impano y’Imana” (Umubw 3:12, 13). Birumvikana ko dukunda imyidagaduro itandukanye (Gal 6:4, 5). Icyakora tugomba kuba maso, mu gihe duhitamo imyidagaduro. Yesu yaravuze ati ‘aho ubutunzi bwawe buri, ni na ho umutima wawe uzaba’ (Mat 6:21). Urukundo dukunda Yesu, ruzatuma ibitekerezo byacu, amagambo yacu n’ibikorwa byacu byibanda ku bikorwa bya gikristo aho kwibanda ku bintu byo muri iyi si.—Fili 1:9, 10.

KWIRINDA GUKUNDA UBUTUNZI

15, 16. (a) Ni mu buhe buryo gukunda ubutunzi bishobora kubera Umukristo umutego? (b) Ni iyihe nama Yesu yatanze ku birebana n’ubutunzi?

15 Abantu benshi muri iki gihe bashishikazwa n’imideri igezweho, telefoni zihenze n’ibindi. Bityo rero, buri Mukristo yagombye kwisuzuma buri gihe, akibaza ati “ese natwawe no gukunda ubutunzi, ku buryo mara igihe kinini ndeba ibintu bigezweho, urugero nk’imodoka cyangwa imideri, kurusha igihe mara ntegura amateraniro? Ese mara igihe kinini mu bintu byo muri iyi si ku buryo ntakibona igihe cyo gusenga cyangwa gusoma Bibiliya?” Turamutse dusanze urukundo dukunda ubutunzi ruruta urwo dukunda Kristo, twagombye gutekereza ku magambo ya Yesu agira ati “mwirinde kurarikira k’uburyo bwose” (Luka 12:15). Kuki Yesu yatanze uwo muburo?

16 Yesu yaravuze ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri.” Yabisobanuye agira ati “ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.” Ibyo ni ko biri, kubera ko buri mutware aba ashaka ko umugaragu we amukorera nta kindi amubangikanyije na cyo. Yesu yavuze ko ‘twakwanga umwe tugakunda undi, cyangwa tukaguma kuri umwe tugasuzugura undi’ (Mat 6:24). Kubera ko tudatunganye, tugomba gukomeza guhangana n’“irari ry’imibiri yacu,” hakubiyemo no gukunda ubutunzi.—Efe 2:3.

17. (a) Kuki abantu bamwe bagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi? (b) Ni iki cyaturinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi?

17 Abantu bahora batekereza ibyo kwinezeza, bagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi. (Soma mu 1 Abakorinto 2:14.) Usanga gutandukanya icyiza n’ikibi bibagora kubera ko ubushobozi bwabo bwo gutekereza buba budakora neza (Heb 5:11-14). Ibyo bituma barushaho kugira irari ry’ubutunzi rikomeye, kandi ntibanyurwe (Umubw 5:10). Icyakora gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, biturinda kugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi (1 Pet 2:2). Yesu yatekereje ku kuri ko mu Ijambo ry’Imana bituma atsinda ikigeragezo. Natwe iyo dushyize amahame ya Bibiliya mu bikorwa bituma tutagwa mu mutego wo gukunda ubutunzi (Mat 4:8-10). Ibyo bidufasha kwereka Yesu ko tumukunda kurusha ubutunzi.

Ni iki ushyira mu mwanya wa mbere? (Reba paragarafu ya 18)

18. Ni iki wiyemeje gukora?

18 Igihe Yesu yabazaga Petero ati “urankunda kurusha aya,” yarimo amwibutsa ko agomba gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Izina Petero risobanura “urutare.” Imico myiza Petero yari afite yagereranywa n’urutare (Ibyak 4:5-20). Muri iki gihe, natwe twiyemeje gukomeza gukunda Kristo, tugashyira mu gaciro ku birebana n’akazi, imyidagaduro n’ubutunzi. Twifuza kunga mu rya Petero, wavuze ati “Mwami, uzi ko ngukunda cyane.”

^ par. 14 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese imyidagaduro ujyamo ikugirira akamaro?,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2011, ku ipaji ya 9-12, paragarafu ya 6-15.