Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Gayo yafashije abavandimwe be

Uko Gayo yafashije abavandimwe be

GAYO n’abandi Bakristo babayeho mu mpera z’ikinyejana cya mbere bahuye n’ingorane. Hari abantu bakwirakwizaga inyigisho z’ibinyoma, bakageragezaga guca intege amatorero no kuyacamo ibice (1 Yoh 2:18, 19; 2 Yoh 7). Umugabo witwaga Diyotirefe yagendaga avuga “amagambo mabi” yo gusebya intumwa Yohana n’abandi, akanga gucumbikira Abakristo, kandi agahatira abandi kumwigana (3 Yoh 9, 10). Icyo gihe ni bwo intumwa Yohana yandikiye Gayo, ahagana mu mwaka wa 98. Urwandiko yamwandikiye, mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo rwitwa “Urwandiko rwa Gatatu rwa Yohana.”

Nubwo Gayo yahuye n’izo ngorane, yakomeje gukorera Yehova mu budahemuka. Yagaragaje ate ubudahemuka? Kuki twifuza kwigana urugero rwa Gayo? Urwandiko rwa Yohana rwadufasha rute?

URWANDIKO RWANDIKIWE INCUTI

Muri urwo rwandiko, Yohana yiyise “umusaza.” Ibyo byari bihagije kugira ngo Gayo amenye ko ari intumwa Yohana umwandikiye. Yohana yatangiye urwandiko rwe agira ati “ndakwandikiye muvandimwe Gayo nkunda by’ukuri.” Hanyuma yamwifurije kugira ubuzima bwiza, nk’uko yari amerewe neza mu buryo bw’umwuka. Ayo magambo yari ateye inkunga rwose!—3 Yoh 1, 2, 4.

Birashoboka cyane ko Gayo yari umusaza w’itorero, ariko urwo rwandiko ntirubivuga mu buryo bweruye. Yohana yashimiye Gayo ko yacumbikiraga abavandimwe kandi atabazi. Yabonaga ko ibyo byagaragazaga ko Gayo yari indahemuka, kuko kuva kera umuco wo kwakira abashyitsi warangaga abagaragu b’Imana.—Intang 18:1-8; 1 Tim 3:2; 3 Yoh 5.

Amagambo Yohana yabwiye Gayo amushimira ko yakiraga abavandimwe, agaragaza ko buri gihe Abakristo bavaga mu matorero yabo bakajya gusura intumwa Yohana, bakamubwira amakuru. Birashoboka ko ari muri ubwo buryo Yohana yamenyaga ibyaberaga muri ayo matorero.

Abakristo bakoraga ingendo bakundaga gucumbika mu ngo z’abandi Bakristo. Amacumbi yo muri icyo gihe yabaga ari mabi, ari indiri y’ibikorwa by’ubwiyandarike kandi abakozi bayo ntibitaga ku bashyitsi. Ni yo mpamvu abantu barebaga kure bacumbikaga mu ncuti zabo igihe cyose byabaga bishoboka. Abakristo na bo bacumbikaga muri bagenzi babo.

“KU BW’IZINA RYAYO BAVUYE IWABO”

Yohana yateye Gayo inkunga yo gukomeza kwakira abashyitsi, amubwira ati “uzabasezerere mu buryo Imana ibona ko bukwiriye.” Aha ngaha, gusezerera abashyitsi byabaga bikubiyemo kubaha ibyo bazakenera byose kugeza bageze aho bajya. Uko bigaragara, Gayo yari yarabikoreye abashyitsi bari baracumbitse iwe, kubera ko bagiye bakabwira Yohana iby’urukundo n’ukwizera kwe.—3 Yoh 3, 6.

Abo bashyitsi bashobora kuba bari abamisiyonari, abo Yohana yatumaga cyangwa abagenzuzi. Icyo baba barakoraga cyose, bakoraga izo ngendo ku bw’ubutumwa bwiza. Yohana yavuze ko “ari ku bw’izina ryayo bavuye iwabo” (3 Yoh 7). Kubera ko Yohana yari amaze kuvuga Imana (mu murongo wa 6) ayo magambo ngo “ku bw’izina ryayo” yerekeza ku izina rya Yehova. Ku bw’ibyo, abo bavandimwe bari bagize itorero rya gikristo kandi bagombaga kwakiranwa urugwiro. Ni yo mpamvu Yohana yanditse ati “ni twe tugomba kwakira abantu nk’abo tukabacumbikira, kugira ngo dufatanye na bo guteza imbere ukuri.”—3 Yoh 8.

YAMUFASHIJE MU KIBAZO KITOROSHYE

Yohana yandikiye Gayo atagamije kumushimira gusa. Ahubwo nanone yashakaga kumufasha gukemura ikibazo kitari cyoroshye. Umwe mu bari bagize itorero rya gikristo witwaga Diyotirefe yangaga gucumbikira abashyitsi b’Abakristo, n’abifuzaga kubacumbikira akababuza.—3 Yoh 9, 10.

Nta gushidikanya ko Abakristo b’indahemuka batari kwifuza gucumbika kwa Diyotirefe niyo yari kubyemera. Yishyiraga hejuru mu itorero; nta kintu na kimwe giturutse ku ntumwa Yohana yubahaga kandi yagendaga avuga amagambo mabi yo gusebya iyo ntumwa n’abandi. Nubwo Yohana atigeze yita Diyotirefe umwigisha w’ibinyoma, Diyotirefe ntiyubahaga ubuyobozi bwatangwaga n’intumwa. Ntiyakomeje kuba indahemuka kubera ko yishyiraga hejuru kandi akagira imyitwarire itari iya gikristo. Imyitwarire ye igaragaza ukuntu abantu b’abibone bashobora guteza amacakubiri mu itorero. Ni yo mpamvu Yohana yagiriye Gayo inama itureba twese igira iti “ntukigane ibibi.”—3 Yoh 11.

IMPAMVU IKOMEYE ITUMA DUKORA IBYIZA

Umukristo witwaga Demetiriyo yari atandukanye na Diyotirefe, kuko Yohana yavuze ko yari intangarugero. Yaranditse ati ‘Demetiriyo ashimwa n’abantu bose. Koko rero, natwe turamuhamya kandi uzi ko ubuhamya dutanga ari ubw’ukuri’ (3 Yoh 12). Birashoboka ko Demetiriyo yari akeneye ko Gayo amufasha kandi Urwandiko rwa Gatatu rwa Yohana rwari rugamije gusaba Gayo kumufasha. Demetiriyo ashobora kuba ari we ubwe warushyiriye Gayo. Demetiriyo ushobora kuba yari umugenzuzi usura amatorero cyangwa umwe mu bo Yohana yatumaga, ashobora kuba yaratsindagirije ibyo Yohana yanditse.

Kuki Yohana yasabye Gayo gukomeza gucumbikira abashyitsi kandi yari asanzwe abikora? Ese Yohana yaba yarabonaga ko Gayo akeneye guterwa inkunga? Ese yaba yari afite impungenge z’uko Gayo yari kubyanga kubera ko Diyotirefe yageragezaga guca mu itorero Abakristo bakiraga abashyitsi? Uko byari biri kose, Yohana yamwijeje ko ‘umuntu ukora ibyiza ari uw’Imana’ (3 Yoh 11). Iyo ni impamvu ikomeye ituma dukora ibyiza kandi tugakomeza kubikora.

Ese urwo rwandiko rwa Yohana rwatumye Gayo akomeza gucumbikira abashyitsi? Birashoboka cyane, kubera ko Urwandiko rwa Gatatu rwa Yohana rwashyizwe mu bitabo bya Bibiliya byahumetswe kandi rukaba rwarahererekanyijwe kugira ngo rutere n’abandi inkunga yo ‘kwigana ibyiza.’

AMASOMO TUVANA MU RWANDIKO RWA GATATU RWA YOHANA

Nta bindi tuzi kuri uwo muvandimwe wacu wa kera witwaga Gayo. Icyakora, bike tumumenyeho bishobora kutwigisha amasomo menshi.

Twagaragaza dute “umuco wo kwakira abashyitsi”

Irya mbere, abenshi muri twe bamenye ukuri babwirijwe n’abantu bakoraga ingendo bakaza kutwigisha. Birumvikana ko Abakristo bo muri iki gihe atari ko bose bakora ingendo ndende bagiye kubwiriza ubutumwa bwiza. Icyakora, dushobora kwigana Gayo tugafasha abakora ingendo ndende bagiye kubwiriza kandi tukabatera inkunga, urugero nk’abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo. Dushobora no gufasha abavandimwe na bashiki bacu bimukira mu tundi turere two mu gihugu cyabo cyangwa mu bindi bihugu bagiye kubwiriza aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi. Ku bw’ibyo rero, nimucyo tujye ‘tugira umuco wo kwakira abashyitsi.’—Rom 12:13; 1 Tim 5:9, 10.

Irya kabiri, ntitwagombye gutangazwa n’uko hari igihe mu itorero hashobora kubamo abantu batubaha ubutware, nubwo bidakunze kubaho. Ubutware bwa Yohana bwashidikanyijweho kandi ni na ko byagendekeye intumwa Pawulo (2 Kor 10:7-12; 12:11-13). None se twakwitwara dute duhuye n’ibibazo nk’ibyo mu itorero? Pawulo yagiriye inama Timoteyo ati “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose, ashoboye kwigisha kandi akamenya kwifata igihe ahanganye n’ibibi, yigishanya ubugwaneza abamurwanya.” Iyo twirinze kurakara mu gihe hari uturwanyije, bishobora gutuma bamwe mu baturwanya bahindura uko babona ibintu. Hari igihe Yehova ‘yabaha kwihana bigatuma bagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri.’—2 Tim 2:24, 25.

Irya gatatu, tugomba gushimira Abakristo bakorera Yehova mu budahemuka kandi barwanywa. Intumwa Yohana yateye Gayo inkunga kandi amwizeza ko ibyo yakoraga byari bikwiriye. Abasaza b’itorero na bo bagomba kwigana Yohana, bagatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo “be gucogora.”—Yes 40:31; 1 Tes 5:11.

Urwandiko intumwa Yohana yandikiye Gayo, ni cyo gitabo gito cya Bibiliya kuko kigizwe n’amagambo 219 mu mwandiko w’ikigiriki. Icyakora gifitiye akamaro gakomeye Abakristo muri iki gihe.