Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Erekeza umutima wawe ku butunzi bwo mu buryo bw’umwuka

Erekeza umutima wawe ku butunzi bwo mu buryo bw’umwuka

‘Aho ubutunzi bwanyu buri, ni ho n’imitima yanyu izaba.’​—LUKA 12:34.

INDIRIMBO: 153, 104

1, 2. (a) Ni ubuhe butunzi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduhaye? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

YEHOVA ni we mukire cyane kurusha abandi bose mu ijuru no ku isi (1 Ngoma 29:11, 12). Kubera ko ari Data ugira ubuntu, yishimira guha ubutunzi bwe bwo mu buryo bw’umwuka abantu bose bazi agaciro kabwo. Twishimira ko Yehova yaduhaye ubwo butunzi bukubiyemo (1) Ubwami bw’Imana, (2) umurimo dukora urokora ubuzima (3) n’inyigisho z’ukuri zo mu Ijambo rye. Icyakora tutabaye maso, dushobora kudakomeza kwishimira ubwo butunzi, tukaba twanabuta. Kugira ngo tubugumane, tugomba kubukoresha neza kandi tukarushaho kubukunda. Yesu yaravuze ati ‘aho ubutunzi bwanyu buri, ni ho n’imitima yanyu izaba.’—Luka 12:34.

2 Nimucyo dusuzume icyo twakora kugira ngo turusheho gukunda Ubwami, umurimo wo kubwiriza n’inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana. Mu gihe tubisuzuma, utekereze icyo wakora kugira ngo urusheho gukunda ubwo butunzi.

UBWAMI BW’IMANA BUGERERANYWA N’ISARO RY’AGACIRO

3. Ni iki umucuruzi uvugwa mu mugani wa Yesu yakoze kugira ngo abone isaro ry’agaciro kenshi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

3 Soma muri Matayo 13:45, 46. Yesu yaciye umugani w’umucuruzi wagendaga agura amasaro akanayagurisha. Umunsi umwe yabonye isaro ryiza cyane, ryarushaga agaciro andi masaro yose yari yarabonye. Yakunze iryo saro cyane, ku buryo yagurishije ibintu byose yari atunze kugira ngo arigure. Ese uriyumvisha ukuntu uwo mucuruzi yabonaga ko iryo saro ari iry’agaciro?

4. Niba dukunda Ubwami bw’Imana nk’uko wa mucuruzi yakunze rya saro, tuzakora iki?

4 Ni irihe somo twavana kuri uwo mugani wa Yesu? Ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana kugereranywa n’isaro ry’agaciro kenshi. Niba dukunda Ubwami bw’Imana cyane nk’uko wa mucuruzi yakunze rya saro, tuzigomwa ibintu byose kugira ngo dukomeze kuba abayoboke babwo. (Soma muri Mariko 10:28-30.) Reka dusuzume ingero z’abantu babiri babikoze.

5. Zakayo yagaragaje ate ko yakunze cyane Ubwami bw’Imana?

5 Zakayo wari umutware w’abakoresha b’ikoro, yari yarakijijwe no kwambura abantu (Luka 19:1-9). Ariko igihe yumvaga Yesu abwiriza iby’Ubwami, yasobanukiwe ko bufite agaciro katagereranywa, ahita agira icyo akora. Yaravuze ati “Nyagasani, icya kabiri cy’ibyo ntunze ngiye kugiha abakene, kandi umuntu wese nareze ibinyoma kugira ngo mutware ibye, ndabimusubiza incuro enye.” Zakayo yemeye guhara ubutunzi bwe yari yarabonye binyuze mu buriganya kandi areka kurarikira ubutunzi.

6. Ni iki umugore yahinduye kugira ngo abe umuyoboke w’Ubwami bw’Imana? Ni iki cyatumye ahinduka?

6 Mu myaka ishize, hari umugore wari warabaswe n’ubutinganyi wumvise ubutumwa bw’Ubwami. Yari perezida w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abatinganyi. Igihe yigaga Bibiliya, yasobanukiwe ko Ubwami bw’Imana ari ubw’agaciro kenshi cyane. Icyakora yabonye ko yagombaga kugira ibintu byinshi ahindura (1 Kor 6:9, 10). Yiyemeje kureka ubutinganyi, asezera no ku mwanya yari afite mu ishyirahamwe ry’abatinganyi. Yabatijwe mu mwaka wa 2009, mu mwaka wakurikiyeho aba umupayiniya w’igihe cyose. Icyatumye ahinduka, ni uko yakunze cyane Yehova n’Ubwami bwe kuruta ibintu byose umubiri urarikira.—Mar 12:29, 30.

7. Twakora iki ngo dukomeze gukunda Ubwami bw’Imana?

7 Mu by’ukuri, benshi muri twe twagize ibyo duhindura kugira ngo tube abayoboke b’Ubwami bw’Imana (Rom 12:2). Icyakora intambara turwana ntirarangira. Tugomba kuba maso kugira ngo gukunda ubutunzi, ubwiyandarike n’ibindi, bitatubuza gukomeza gukunda Ubwami (Imig 4:23; Mat 5:27-29). Icyakora hari n’ubundi butunzi bw’agaciro kenshi Yehova yaduhaye kugira ngo adufashe gukomeza gukunda Ubwami bwe.

UMURIMO DUKORA UROKORA UBUZIMA

8. (a) Kuki intumwa Pawulo yavuze ko umurimo wo kubwiriza ari ‘ubutunzi dufite mu nzabya z’ibumba’? (b) Pawulo yagaragaje ate ko yakundaga umurimo wo kubwiriza?

8 Yesu yaduhaye inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mat 28:19, 20). Intumwa Pawulo yari azi ko umurimo wo kubwiriza ari uw’agaciro kenshi. Yavuze ko ari ‘ubutunzi dufite mu nzabya z’ibumba’ (2 Kor 4:7; 1 Tim 1:12). Tumeze nk’inzabya z’ibumba kubera ko tudatunganye. Icyakora tubwiriza ubutumwa buzatuma twe n’abadutega amatwi tubona ubuzima bw’iteka. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ati “byose mbikora ku bw’ubutumwa bwiza, kugira ngo mbugeze ku bandi” (1 Kor 9:23). Pawulo yakundaga cyane umurimo wo guhindura abantu abigishwa bigatuma awukorana umwete. (Soma mu Baroma 1:14, 15; 2 Timoteyo 4:2.) Ibyo byamufashije kwihanganira ibitotezo bikaze (1 Tes 2:2). Twagaragaza dute ko natwe dukunda umurimo wo kubwiriza?

9. Twagaragaza dute ko dukunda umurimo wo kubwiriza?

9 Pawulo yakundaga umurimo wo kubwiriza, buri gihe agashakisha uko yabwiriza abandi. Natwe twigana intumwa n’Abakristo ba mbere, tukabwiriza mu buryo bufatiweho, mu ruhame no ku nzu n’inzu (Ibyak 5:42; 20:20). Dushakisha uko twagura umurimo wacu, wenda tukaba abapayiniya b’abafasha cyangwa b’igihe cyose. Nanone dushobora kwiga urundi rurimi, tukajya kubwiriza mu kandi karere mu gihugu cyacu cyangwa mu kindi gihugu.—Ibyak 16:9, 10.

10. Ni iyihe migisha Irene yabonye bitewe n’uko yakomeye ku ntego yishyiriyeho yo kubwiriza ubutumwa bwiza?

10 Reka dufate urugero rwa mushiki wacu w’umuseribateri wo muri Amerika witwa Irene. Yifuzaga cyane kubwiriza abimukira bavugaga ikirusiya. Igihe yatangiraga kubabwiriza mu mwaka wa 1993, mu itsinda ryo mu mugi wa New York ryakoreshaga ikirusiya, hari ababwiriza nka 20 gusa. Ubwo Irene yari amaze imyaka 20 abwiriza mu ifasi ikoresha urwo rurimi, yaravuze ati “n’ubu sindamenya kuvuga neza ikirusiya.” Icyakora Yehova yamuhaye umugisha, awuha n’abandi babwiriza bitanga nka we. Ubu mu mugi wa New York hari amatorero atandatu akoresha ikirusiya. Mu bantu Irene yigishije Bibiliya, cumi na batanu barabatijwe. Bamwe bakora kuri Beteli, abandi ni abapayiniya n’abasaza. Irene agira ati “iyo nshubije amaso inyuma, nsanga nta kindi nari gukora cyari gutuma ngira ibyishimo biruta ibyo mfite.” Irene akunda umurimo rwose!

Ese ubona ko umurimo wo kubwiriza ari ubutunzi kandi ukabigaragariza muri gahunda yawe ya buri cyumweru? (Reba paragarafu ya 11 n’iya 12)

11. Ni izihe nyungu tubona iyo dukomeje kubwiriza mu gihe dutotezwa?

11 Niba dukunda umurimo wo kubwiriza, tuzigana intumwa Pawulo, dukomeze kubwiriza nubwo twaba dutotezwa (Ibyak 14:19-22). Mu myaka ya 1930 no mu ntangiriro z’imyaka ya 1940, abavandimwe bacu bo muri Amerika baratotejwe cyane. Ariko biganye Pawulo, barashikama kandi bakomeza kubwiriza. Abavandimwe bagiye mu nkiko kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo bwo kubwiriza, kandi batsinze imanza nyinshi. Mu mwaka wa 1943, umuvandimwe Nathan H. Knorr yagize icyo avuga ku rubanza twatsinze mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika. Yavuze ko iyo abavandimwe badakomeza kubwiriza, nta manza zari kubaho ngo zigere mu Rukiko rw’Ikirenga. Yongeyeho ko izo manza zatumye abavandimwe benshi bo hirya no hino ku isi bagira umudendezo wo kubwiriza. Abavandimwe bo mu bindi bihugu na bo bagiye bajya mu nkiko bagatsinda. Koko rero, iyo dukunda umurimo, ibitotezo ntibishobora kutubuza kubwiriza.

12. Wiyemeje kuzajya ukora ute umurimo wo kubwiriza?

12 Niba tubona ko umurimo wo kubwiriza ari ubutunzi butagereranywa Yehova yaduhaye, ntituzabwiriza dushaka amasaha gusa. Ahubwo tuzakora ibishoboka byose ‘tubwirize ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye’ (Ibyak 20:24; 2 Tim 4:5). Ariko se ni iki twigisha abandi? Reka turebe ubundi butunzi Imana yaduhaye.

TWAMENYE INYIGISHO Z’UKURI KW’AGACIRO KENSHI

13, 14. ‘Ububiko’ Yesu yavugaga muri Matayo 13:52 bwerekeza ku ki? Twabwuzuzamo ibintu dute?

13 Ubutunzi bwa gatatu Yehova yaduhaye, ni inyigisho z’ukuri twamenye. Yehova ni Imana igira ukuri (2 Sam 7:28; Zab 31:5). Ni Data ugira ubuntu, kandi ahishurira ukuri abamutinya. Uhereye igihe twumvaga ukuri ku ncuro ya mbere, twakomeje kugenda tumenya n’izindi nyigisho nyinshi z’ukuri, tukazimenyera mu Ijambo ry’Imana, mu bitabo byacu, mu makoraniro no mu materaniro ya buri cyumweru. Nyuma y’igihe, twagize icyo Yesu yise ‘ububiko’ bw’ibintu bishya n’ibya kera. (Soma muri Matayo 13:52.) Nidukomeza gushakisha izo nyigisho z’ukuri nk’abashaka ubutunzi buhishwe, Yehova azadufasha kumenya inyigisho nshya z’ukuri kw’agaciro kenshi tuzongere mu “bubiko” bwacu. (Soma mu Migani 2:4-7.) Ibyo twabikora dute?

14 Tugomba kugira akamenyero ko kwiyigisha kandi tugakora ubushakashatsi muri Bibiliya no mu bitabo byacu. Ibyo bizatuma tumenya inyigisho ‘nshya’ tutari dusanzwe tuzi (Yos 1:8, 9; Zab 1:2, 3). Igazeti ya mbere y’Umunara w’Umurinzi yasohotse muri Nyakanga 1879, yagereranyije ukuri n’akarabo kameze mu gisambu, gakikijwe n’ibyatsi byinshi. Kugira ngo umuntu abone akarabo nk’ako, agomba kugashakisha abyitondeye. Iyo akabonye, arakomeza agashaka n’utundi. Natwe twagombye gushishikarira kumenya inyigisho nyinshi z’ukuri.

15. Kuki dushobora kuvuga ko inyigisho zimwe ari iza “kera”? Muri izo nyigisho, ni izihe ukunda by’umwihariko?

15 Igihe twatangiraga kwifatanya n’abagaragu b’Imana, twamenye inyigisho z’ukuri kw’agaciro kenshi. Izo nyigisho twazigereranya n’ibintu bya “kera,” kubera ko twazimenye tugitangira kugendera mu nzira ya gikristo. Zimwe muri izo nyigisho ni izihe? Twamenye ko Yehova ari Umuremyi wacu, ko ari we waduhaye ubuzima kandi ko afitiye abantu umugambi. Nanone twamenye ko Imana yadukunze igatanga Umwana wayo ho incungu kugira ngo tubaturwe ku cyaha n’urupfu. Twamenye ko Ubwami bw’Imana buzakuraho imibabaro yose, kandi ko nibutangira gutegeka tuzabaho mu mahoro n’ibyishimo.—Yoh 3:16; Ibyah 4:11; 21:3, 4.

16. Twagombye gukora iki mu gihe tubonye ibisobanuro bishya?

16 Uko igihe cyagendaga gihita, twagiye turushaho gusobanukirwa ubuhanuzi n’imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya. Iyo tubonye ibisobanuro bishya, tuba tugomba gufata igihe tukabyiga tubyitondeye kandi tukabitekerezaho (Ibyak 17:11; 1 Tim 4:15). Twihatira kumenya aho ibisobanuro bishya bitandukaniye n’ibya kera, ndetse no mu tuntu duto duto. Ibyo bidufasha kumenya aho tugomba gushyira izo nyigisho nshya mu bubiko bwacu. Kuki ari ngombwa ko dushyiraho imihati ingana ityo?

17, 18. Umwuka wera wadufasha ute?

17 Yesu yavuze ko umwuka w’Imana ushobora kutwibutsa ibyo twize (Yoh 14:25, 26). Ibyo byadufasha bite mu gihe tugeza ubutumwa bwiza ku bandi? Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe witwa Peter. Mu mwaka wa 1970 yari afite imyaka 19 kandi yari amaze igihe gito akora kuri Beteli yo mu Bwongereza. Igihe yabwirizaga ku nzu n’inzu, yahuye n’umugabo wari warateretse ubwanwa. Peter yamubajije niba yifuza gusobanukirwa Bibiliya. Uwo mugabo yari umwigisha mu idini ry’Abayahudi, kandi yibazaga ukuntu umwana yamwigisha Bibiliya. Yabajije Peter amugerageza ati “ni ko sha, igitabo cya Daniyeli cyanditswe mu ruhe rurimi?” Peter yaramushubije ati “ibice bimwe byanditswe mu cyarameyi.” Peter agira ati “uwo mugabo yatangajwe n’uko nari nzi igisubizo, ariko mu by’ukuri nanjye sinzi aho nakivanye. Ariko se ubundi icyo gisubizo nakivanye he? Igihe nasubiraga imuhira, nongeye kureba mu magazeti ya kera y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! mbonamo ingingo yasobanuraga ko igitabo cya Daniyeli cyanditswe mu cyarameyi” (Dan 2:4). Koko rero, umwuka wera ushobora kutwibutsa ibintu twasomye kera biri mu bubiko bwacu.—Luka 12:11, 12; 21:13-15.

18 Niba dukunda inyigisho zituruka kuri Yehova, imitima yacu izadushishikariza gukomeza kuzuzuza mu bubiko bwacu. Ibyo bizatuma dushobora kwigisha abandi neza.

RINDA UBUTUNZI BWAWE

19. Kuki tugomba kurinda ubutunzi Yehova yaduhaye?

19 Muri iki gice twasuzumye ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduhaye. Ariko tugomba kuba maso kugira ngo Satani n’isi ye batatubuza gukomeza guha agaciro ubwo butunzi. Tutabaye maso, twarangazwa n’akazi gahemba amafaranga menshi, gukunda iraha cyangwa kurata ibyo dutunze. Intumwa Yohana yatwibukije ko iyi si ishirana n’irari ryayo (1 Yoh 2:15-17). Ubwo rero, tugomba gukomeza gukunda ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduhaye kandi tukaburinda.

20. Wiyemeje gukora iki kugira ngo urinde ubutunzi bwawe bwo mu buryo bw’umwuka?

20 Iyemeze guhara ibintu byose bishobora gutuma udakomeza gukunda Ubwami bw’Imana. Komeza kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi ukomeze kuwukunda. Komeza kwihatira gusobanukirwa inyigisho z’ukuri ziva ku Mana. Nubigenza utyo, uzaba ‘wibikira ubutunzi butangirika mu ijuru, aho umujura atabwegera n’udukoko ntituburye, kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari ho n’umutima wawe uzaba.’—Luka 12:33, 34.