Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uzahosha amakimbirane wimakaze amahoro?

Ese uzahosha amakimbirane wimakaze amahoro?

YEHOVA ashishikariza Abakristo gukunda amahoro. Yifuza ko twaharanira amahoro mu mibereho yacu. Iyo twihatiye kubana amahoro, itorero rya gikristo rirangwa n’amahoro, kandi ibyo bituma n’abandi bakunda amahoro barigana.

Urugero, hari umupfumu ukomeye wo muri Madagasikari wabonye ukuntu Abahamya ba Yehova barangwa n’amahoro, maze aribwira ati “ndamutse nshatse kujya mu idini, najya muri iri.” Nyuma y’igihe yaretse ibikorwa by’ubupfumu, akemura ibibazo byari mu ishyingiranwa rye, maze atangira gusenga Yehova, Imana y’amahoro.

Kimwe n’uwo mugabo, buri mwaka abantu babarirwa mu bihumbi bayoboka itorero rya gikristo, bakabona amahoro bifuzaga cyane. Icyakora Bibiliya igaragaza ko iyo mu itorero harimo “ishyari rikaze n’amakimbirane” bitanya incuti, bigakurura akaduruvayo (Yak 3:14-16). Ariko Bibiliya irimo inama zadufasha kwirinda ibyo bibazo, maze tukimakaza amahoro. Reka dusuzume uko twakurikiza izo nama.

IBIBAZO N’UKO BYAKEMURWA

“Sinumvikanaga n’umuvandimwe twakoranaga. Umunsi umwe twaratonganye, haza abantu babiri basanga dutongana.”—CHRIS.

“Mushiki wacu twakundaga kujyana kubwiriza, yaretse kujyana nanjye mu buryo butunguranye. Ntiyongeye no kumvugisha. Sinari nzi impamvu.”—JANET.

“Hari igihe twaganiraga kuri telefoni turi batatu. Umwe yarasezeye, maze ntekereza ko yakupye. Natangiye kumuvuga nabi. Ariko ntiyari yakupye ahubwo yaranyumvaga.”—MICHAEL.

“Hari bashiki bacu babiri b’abapayiniya bo mu itorero ryacu bagiranye ibibazo. Baratonganye, kandi ibyo byaciye abandi intege.”—GARY.

Ushobora gutekereza ko ibibazo abo bantu tumaze kuvuga bagiranye byari byoroheje. Ariko buri wese yababaje mugenzi we kandi byashoboraga guhungabanya amahoro y’itorero. Icyakora abo bavandimwe na bashiki bacu bakurikije inama zo muri Bibiliya, bongera kubana amahoro. Utekereza ko ari izihe nama zabafashije?

“Muramenye ntimutonganire mu nzira” (Intang 45:24)! Yozefu yagiriye iyo nama abavandimwe be, igihe bari basubiye kwa se. Iyo nama yari ikwiriye rwose! Iyo umuntu adategetse ibyiyumvo bye kandi akarakazwa n’ubusa, ashobora gutuma n’abandi barakara. Chris yaje kubona ko kwiyoroshya akemera inama, rimwe na rimwe byamugoraga. Icyakora yifuzaga guhinduka. Yasabye imbabazi wa muvandimwe batonganye, kandi yitoza gutegeka ibyiyumvo bye. Uwo muvandimwe yabonye ko Chris yahindutse na we arahinduka, none ubu bombi bakorera Yehova bishimye.

“Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo” (Imig 15:22). Janet yabonye ko agomba gukurikiza iyo nama. Yiyemeje gusanga mugenzi we ‘bakajya inama,’ cyangwa bakaganira. Janet yamubajije abigiranye amakenga niba hari ikintu yakoze kikamubabaza. Bagitangira kuganira ntibyari bimeze neza. Ariko bakomeje kuganira batuje, amaherezo barisanzura. Uwo mushiki wacu yabonye ko hari ibintu yari yarumvise nabi, kandi ko Janet nta ruhare yari yarabigizemo. Yamusabye imbabazi, bongera gukorera Yehova bunze ubumwe.

“Ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe” (Mat 5:23, 24). Yesu yatanze iyo nama mu Kibwiriza cyo ku Musozi. Michael amaze kuvuga nabi mugenzi we, yumvise yigaye. Yiyemeje kugira icyo akora kugira ngo agarure amahoro. Yagiye gushaka umuvandimwe yari yababaje amusaba imbabazi. Byagenze bite? Michael agira ati “uwo muvandimwe yambabariye abikuye ku mutima.” Bongeye kuba incuti.

“Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi” (Kolo 3:12-14). Umusaza w’itorero yafashije ba bashiki bacu babiri bari bamaze igihe ari abapayiniya. Yabafashije kubona ko bari barahungabanyije abandi kandi batuma babura amahoro. Yabibukije ko bagomba kwihanganirana kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’amahoro. Bemeye inama uwo musaza yabagiriye, none ubu bakorana neza babwiriza ubutumwa bwiza.

Mu gihe hari umuntu wakubabaje, gukurikiza iyo nama ivugwa mu Bakolosayi 3:12-14, bishobora kugufasha. Hari benshi babonye ko kwicisha bugufi bituma umuntu ababarira kandi akibagirwa. Ariko se byagenda bite mu gihe wakurikije izo nama ariko ukabona bidahagije? Hari indi nama ishobora kudufasha, iboneka muri Matayo 18:15. Muri uwo murongo Yesu yavugaga igihe umuntu yakoreye undi icyaha gikomeye. Ariko ihame ririmo rishobora kugufasha igihe cyose wagiranye ikibazo n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu. Musange muganire kuri icyo kibazo mu bugwaneza kandi mwicishije bugufi, maze mugikemure.

Birumvikana ko muri Bibiliya harimo n’izindi nama z’ingirakamaro. Inyinshi muri zo zidusaba kwera “imbuto z’umwuka,” ari zo “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata” (Gal 5:22, 23). Nk’uko amavuta atuma imashini ikora neza, iyo mico ituruka ku Mana ituma duhosha amakimbirane, tukabana amahoro.

KUBA DUFITE IMICO ITANDUKANYE, BIGIRIRA AKAMARO ITORERO

Buri muntu afite imico imuranga. Dufite kamere zitandukanye, kandi ntitubona ibintu kimwe. Ibyo bishobora gutuma tutumvikana. Umusaza w’itorero w’inararibonye yaravuze ati “umuntu ugira amasonisoni ashobora kumva abangamiwe mu gihe ari kumwe n’umuntu usahinda. Kuba batandukanye bishobora gusa n’aho nta cyo bivuze; ariko bishobora gutera ibibazo bikomeye.” Ese utekereza ko abantu badahuje imico badashobora gukorana neza? Reka turebe urugero rw’intumwa ebyiri. Utekereza ko Petero yari ateye ate? Ushobora kuba utekereza ko yari umuntu uhubuka akavuga ibyo atekereza byose. Utekereza ko Yohana we yari ateye ate? Ushobora kuba utekereza ko yari umuvandimwe ukunda abantu, witonda mu byo avuga no mu byo akora. Hari impamvu zituma dutekereza ko ari uko izo ntumwa zari ziteye. Biragaragara ko imico yabo yari itandukanye. Icyakora bakoranye neza (Ibyak 8:14; Gal 2:9). Ubwo rero, no muri iki gihe Abakristo bafite imico itandukanye cyane bashobora gukorana neza.

Birashoboka ko mu itorero ryanyu haba harimo umuvandimwe cyangwa mushiki wacu uvuga cyangwa ukora ibintu bikakurakaza. Byaba byiza uzirikanye ko na we Kristo yamupfiriye, kandi ko ugomba kumukunda (Yoh 13:34, 35; Rom 5:6-8). Bityo rero, aho kumva ko mudashobora kuba incuti cyangwa ukagerageza kumwirinda, jya wibaza uti “ese koko yakoze ikintu Bibiliya iciraho iteka? Ese ibyo akora abikorana ubugome agamije kumbabaza? Cyangwa ni uko tutumva ibintu kimwe? Ese haba hari imico myiza afite nifuza kwigana?”

Kwibaza icyo kibazo cya nyuma ni iby’ingenzi cyane. Urugero, niba umuntu akunda kuvuga, wowe ukaba wivugira make, gerageza kwiyumvisha ukuntu gutangiza ibiganiro mu murimo wo kubwiriza bimworohera. Ushobora kumutumira mukajyana kubwiriza ukareba ibyo wamwigiraho. Nanone ashobora kuba akurusha kugira ubuntu. Kuki utakura isomo ku byishimo agira iyo yafashije abageze mu za bukuru, abarwayi cyangwa abakene? Icyo dushaka kuvuga ni iki: nubwo mufite imico itandukanye, muramutse mwihatiye kureba ibyiza buri wese afite, ubucuti bwanyu bwarushaho gukomera. Nubwo mutaba incuti magara, bizatuma mubana neza kandi mwimakaze amahoro hagati yanyu no mu itorero ryose.

Ewodiya na Sintike bashobora kuba bari bafite kamere zitandukanye cyane kandi batabona ibintu kimwe. Icyakora intumwa Pawulo yabagiriye inama yo ‘guhuza umutima mu Mwami’ (Fili 4:2). Ese nawe uzihatira kugera kuri iyo ntego, kandi uharanire amahoro?

NTUKEMERE KO AMAKIMBIRANE AKURURANA

Nk’uko ubusitani bw’indabyo nziza bushobora kumeramo ibyatsi bibi, ni na ko kurakarira abandi byagira ingaruka mbi cyane turamutse tutabyikuyemo. Iyo uburakari bushinze imizi mu mutima w’umuntu, bushobora gutuma itorero rizamo umwuka mubi. Niba dukunda Yehova n’abavandimwe bacu, tuzakora uko dushoboye kugira ngo ibyo tutumvikanaho bidahungabanya amahoro y’itorero.

Niwicisha bugufi ugaharanira amahoro, ushobora kuzagera kuri byinshi

Iyo dukemuye amakimbirane cyangwa ibyo tutumvikanaho tugamije guharanira amahoro, dushobora kugera kuri byinshi. Hari Umuhamya wagize ati “hari mushiki wacu numvaga ko amfata nk’umwana, kandi byarambangamiraga. Igihe numvaga bindembeje, natangiye kujya musuzugura. Naribwiraga nti ‘ubwo atanyubaha nanjye singomba kumwubaha.’”

Uwo Muhamya yaje gutekereza ku byo yakoraga, maze aravuga ati “natangiye kubona ko ari jye ufite ikibazo, birambabaza. Nabonye ko ngomba guhindura imitekerereze yanjye. Maze gusenga Yehova, naguriye uwo mushiki wacu impano kandi mwandikira akabaruwa musaba imbabazi. Twarahoberanye twiyemeza kwibagirwa ibyabaye. Kuva ubwo ntitwongeye kugirana ibibazo.”

Abantu bifuza cyane kubaho mu mahoro. Icyakora iyo batekereje ko hari umuntu wototera ubutware bwabo cyangwa utangiye kubasuzugura, benshi batangira gukora ibintu bitimakaza amahoro. Uko ni ko abantu benshi badasenga Yehova babayeho. Ariko abasenga Yehova bo, bagombye kwimakaza amahoro n’ubumwe. Intumwa Pawulo yarahumekewe arandika ati “ndabinginga ngo mugende mu buryo bukwiranye no guhamagarwa kwanyu, mwiyoroshya rwose kandi mwitonda, mwihangana, mwihanganirana mu rukundo, mwihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza” (Efe 4:1-3). Uwo ‘murunga w’amahoro uduhuza’ ni uw’agaciro katagereranywa. Nimucyo tuwubungabunge, twiyemeze guhosha amakimbirane yose ashobora kuvuka hagati yacu.