Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ukomeza gutegereza wihanganye?

Ese ukomeza gutegereza wihanganye?

“Namwe rero mukomeze kwihangana.”​—YAK 5:8.

INDIRIMBO: 114, 79

1, 2. (a) Ni iki cyatuma twibaza tuti: “bizageza ryari”? (b) Kuki ingero z’abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya kera zidutera inkunga?

UMUHANUZI Yesaya yarabajije ati: “bizageza ryari”? Habakuki na we yarabajije ati: “nzageza ryari” (Yes 6:11; Hab 1:2)? Igihe Umwami Dawidi yandikaga Zaburi ya 13, na we yabajije ikibazo nk’icyo inshuro enye zose (Zab 13:1, 2). Igihe Umwami wacu Yesu Kristo yabonaga ukuntu abantu bari bamukikije batizeraga, na we yabajije ikibazo nk’icyo (Mat 17:17). Natwe hari igihe twakwibaza ikibazo nk’icyo.

2 Ni iki cyatuma twibaza icyo kibazo? Dushobora kukibaza mu gihe turenganyijwe. Dushobora no kukibaza mu gihe duhanganye n’ibibazo by’uburwayi n’iza bukuru, cyangwa ingorane zo muri ibi ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Tim 3:1). Dushobora no kukibaza bitewe n’uko turambiwe imyitwarire mibi y’abadukikije. Uko byaba bimeze kose, duterwa inkunga no kumenya ko Yehova atigeze agaya abagaragu be ba kera bibajije ikibazo nk’icyo.

3. Ni iki cyadufasha mu gihe duhanganye n’ingorane?

3 Ariko se ni iki cyadufasha mu gihe duhanganye n’ingorane? Umwigishwa Yakobo wari mwene nyina wa Yesu yaranditse ati: “Nuko rero bavandimwe, mwihangane kugeza ku kuhaba k’Umwami” (Yak 5:7). Mu by’ukuri twese tugomba kwihangana. None se kwihangana bisobanura iki?

KWIHANGANA BISOBANURA IKI?

4, 5. (a) Kwihangana bisobanura iki? (b) Ni uruhe rugero intumwa Yakobo yatanze rugaragaza icyo kwihangana bisobanura? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Bibiliya ivuga ko kwihangana ari imbuto y’umwuka. Tudafite umwuka wera, ntitwashobora kwihangana kubera ko tudatunganye. Kwihangana ni impano y’Imana, kandi iyo twihanganye tuba tugaragaje ko dukunda Yehova na bagenzi bacu. Ariko iyo tunaniwe kwihangana, ubucuti dufitanye n’abandi buzamo agatotsi (1 Kor 13:4; Gal 5:22). Kwihangana bisobanura iki? Ni ukuba ushobora guhangana n’ingorane ariko ugakomeza kurangwa n’ikizere (Kolo 1:11; Yak 1:3, 4). Nanone biturinda kwihorera, kandi bidufasha gukomeza kuba indahemuka, uko ibibazo twahura na byo byaba biri kose. Byongeye kandi, Bibiliya idushishikariza gutegereza twihanganye. Ibyo ni byo bivugwa muri Yakobo 5:7, 8. (Hasome.)

5 Kuki twagombye gutegereza twihanganye ko Yehova agira icyo akora? Yakobo agereranya imimerere turimo n’iy’umuhinzi. Nubwo umuhinzi akorana umwete atera imyaka, ntategeka ikirere cyangwa ngo ategeke uko ibihingwa bikura. Nta n’icyo yakora ngo atume byera vuba. Akomeza gutegereza “imbuto z’ubutaka z’agaciro kenshi.” Natwe rero, mu gihe tugitegereje ko amasezerano ya Yehova asohora, hari ibintu bitandukanye tudashobora kugira icyo dukoraho (Mar 13:32, 33; Ibyak 1:7). Tugomba kumera nk’umuhinzi, tugategereza twihanganye.

6. Urugero rw’umuhanuzi Mika rutwigisha iki?

6 Igihe turimo kimeze nk’uko ibintu byari bimeze mu gihe cy’umuhanuzi Mika. Yabayeho ku ngoma y’umwami w’umugome Ahazi, kandi abantu bakoraga ibibi by’ubwoko bwose. Bibiliya ivuga ko abantu ‘bakoraga ibibi babyitondeye.’ (Soma muri Mika 7:1-3.) Mika yari azi neza ko nta cyo yari kubikoraho. None se yari kubigenza ate? Yaravuze ati: “Ariko jyeweho nzakomeza guhanga amaso Yehova. Nzategereza Imana y’agakiza kanjye. Imana yanjye izanyumva” (Mika 7:7). Natwe tugomba kwigana Mika, tugakomeza ‘gutegereza.’

7. Kuki gutegereza Yehova atari ukubura uko tugira?

7 Niba dufite ukwizera nk’ukwa Mika, tuzakomeza gutegereza Yehova twihanganye. Ntitumeze nk’imfungwa yakatiwe urwo gupfa, itegereje ko umunsi wo kwicwa ugera. Irategereza kuko nta kundi yabigenza, ariko ntiba itegerezanyije amatsiko uwo munsi. Kuri twe si uko bimeze! Dukomeza gutegereza Yehova kubera ko tuzi ko azasohoza isezerano rye ryo kuduha ubuzima bw’iteka mu gihe gikwiriye. Ni yo mpamvu ‘twihangana mu buryo bwuzuye kandi tukihanganira ingorane zose dufite ibyishimo’ (Kolo 1:11, 12). Turamutse tutihanganye, tukitotombera ko Yehova atinda, twamubabaza.—Kolo 3:12.

INGERO Z’ABANTU BAKOMEJE KWIHANGANA

8. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dutekereza ku ngero z’abantu b’indahemuka ba kera?

8 Nidutekereza ku ngero z’abantu ba kera bakomeje gutegereza ko Yehova asohoza amasezerano ye, bizadufasha gukomeza gutegereza twihanganye (Rom 15:4). Byaba byiza tuzirikanye igihe bamaze bategereje, impamvu bakomeje gutegereza n’imigisha babonye.

Aburahamu yategereje imyaka myinshi mbere y’uko abuzukuru be Esawu na Yakobo bavuka (Reba paragarafu ya 9 n’iya 10)

9, 10. Aburahamu na Sara bamaze igihe kingana iki bategereje Yehova?

9 Tekereza Aburahamu na Sara. Bari mu ‘bazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.’ Ibyanditswe bivuga ko ‘Aburahamu amaze kugaragaza ukwihangana,’ Yehova yamusezeranyije kuzamuha umugisha n’urubyaro rwe rukororoka (Heb 6:12, 15). Kuki Aburahamu yagombaga kwihangana? Ni ukubera ko iryo sezerano ritari guhita risohora. Ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu byatangiye gusohozwa ku itariki ya 14 Nisani 1943 Mbere ya Yesu, igihe we na Sara n’abo bari kumwe bambukaga Uruzi rwa Ufurate, bakinjira mu Gihugu k’Isezerano. Hanyuma Aburahamu yategereje imyaka 25 yose mbere y’uko umuhungu we Isaka avuka mu mwaka wa 1918 Mbere ya Yesu, kandi yategereje indi myaka 60 mbere y’uko abuzukuru be Esawu na Yakobo bavuka mu mwaka wa 1858 Mbere ya Yesu.—Heb 11:9.

10 None se, Aburahamu yahawe ahantu hangana iki mu Gihugu k’Isezerano? Bibiliya ivuga ko Yehova ‘atamuhayemo gakondo iyo ari yo yose, oya, habe n’aho gukandagiza ikirenge. Ahubwo yamusezeranyije ko yari kuzakimuha, hanyuma akagiha n’urubyaro rwe, nubwo icyo gihe yari ataragira umwana’ (Ibyak 7:5). Nyuma y’imyaka 430 uhereye igihe Aburahamu yambukiye Uruzi rwa Ufurate, ni bwo abamukomotseho babaye ishyanga ryari kwigarurira icyo gihugu.—Kuva 12:40-42; Gal 3:17.

11. Ni iki cyatumye Aburahamu akomeza gutegereza Yehova? Ni iyihe migisha bizamuhesha?

11 Aburahamu yizeraga Yehova, kandi ni byo byatumye akomeza gutegereza. (Soma mu Baheburayo 11:8-12.) Aburahamu yakomeje gutegereza yishimye, nubwo ibyo yasezeranyijwe atari ko byose byasohoye mu gihe ke. Ariko gerageza kwiyumvisha ukuntu azishima cyane igihe azaba yazutse, ari mu isi yahindutse paradizo! Azatangara cyane nabona ukuntu Bibiliya irimo inkuru nyinshi zivuga imibereho ye n’abamukomotseho. * Azishima cyane namenya uruhare rukomeye yagize mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova urebana na Mesiya wasezeranyijwe! Azumva ko nubwo yamaze igihe kinini ategereje, ataruhiye ubusa.

12, 13. Kuki Yozefu yagombaga kwihangana? Ni iyihe myifatire myiza yagaragaje?

12 Nanone umwuzukuruza wa Aburahamu witwaga Yozefu na we yarihanganye. Yagezweho n’akarengane gakabije. Igihe yari mu kigero k’imyaka nka 17, abavandimwe be baramugurishije ajya kuba umucakara. Hanyuma yaje kubeshyerwa ko yashatse gufata ku ngufu umugore wa shebuja, bituma afungwa (Intang 39:11-20; Zab 105:17, 18). Nubwo Yozefu yakoreraga Imana mu budahemuka, bisa naho yahanwe aho guhabwa umugisha. Ariko nyuma y’imyaka 13, ibintu byarahindutse. Yarafunguwe, agirwa uwa kabiri mu bategetsi ba Egiputa.—Intang 41:14, 37-43; Ibyak 7:9, 10.

13 Ese ako karengane katumye Yozefu aba umurakare? Ese katumye adakomeza kwizera Imana ye Yehova? Oya. Ni iki cyafashije Yozefu gukomeza gutegereza yihanganye? Ni uko yiringiraga Yehova. Yiboneye ko Yehova yagiye amufasha mu ngorane zose yanyuzemo. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yabwiye abavandimwe be. Yarababwiye ati: “ntimugire ubwoba. None se ndi mu cyimbo cy’Imana? Mwe mwatekerezaga kungirira nabi. Ariko iyo nabi Imana yayibonagamo ibyiza, igamije kurokora ubuzima bwa benshi nk’uko bimeze uyu munsi” (Intang 50:19, 20). Yozefu yabonye ko kuba yarakomeje gutegereza ataruhiye ubusa.

14, 15. (a) Ni iki kigaragaza ko Dawidi yihanganye cyane? (b) Ni iki cyamufashije gukomeza gutegereza yihanganye?

14 Umwami Dawidi na we yararenganyijwe cyane. Nubwo Yehova yamusutseho amavuta akiri muto kugira ngo azabe umwami wa Isirayeli, yagombye gutegereza imyaka 15 yose mbere y’uko aba umwami w’umuryango yakomokagamo (2 Sam 2:3, 4). Muri icyo gihe cyose, umwami w’umuhemu Sawuli yaramuhigaga ashaka kumwica. * Ibyo byatumye Dawidi ahunga, hakaba ubwo agiye kuba mu gihugu cy’amahanga, ubundi akaba mu buvumo. N’igihe Sawuli yagwaga ku rugamba, Dawidi yategereje indi myaka irindwi mbere y’uko aba umwami w’ishyanga rya Isirayeli ryose.—2 Sam 5:4, 5.

15 Ni iki cyafashije Dawidi gukomeza gutegereza yihanganye? Igisubizo tugisanga muri ya zaburi abazamo inshuro enye ati: “kugeza ryari”? Yaravuze ati: “Jyeweho niringira ineza yawe yuje urukundo; umutima wanjye wishimire agakiza kawe. Nzaririmbira Yehova kuko yangororeye” (Zab 13:5, 6). Dawidi yari azi ko Yehova amukunda, kandi ko yari gukomeza kumubera indahemuka. Yibukaga ukuntu Yehova yari yaramurokoye, agategerezanya amatsiko igihe yari kuzamukuriraho ibibazo yari ahanganye na byo. Dawidi yumvaga ko ataruhiye ubusa akomeza gutegereza Yehova.

Yehova ntadusaba gukora ibintu we atakora. Yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gutegereza

16, 17. Yehova na Yesu Kristo batanze bate urugero rwiza mu birebana no gutegereza?

16 Yehova ntadusaba gukora ibintu we atakora. Yatanze urugero ruhebuje ku birebana no gutegereza. (Soma muri 2 Petero 3:9.) Yehova amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ategereje yihanganye ko ikibazo cyavutse mu busitani bwa Edeni gikemuka mu buryo budasubirwaho. ‘Akomeje gutegereza’ yihanganye igihe izina rye rizaba ryarejejwe burundu. Icyo gihe “abakomeza kumutegereza bose” bazabona imigisha ihebuje.—Yes 30:18.

17 Yesu na we yakomeje gutegereza. Yatsinze ibigeragezo byose yahuye na byo hano ku isi, kandi mu mwaka wa 33 yamurikiye se agaciro k’igitambo ke k’inshungu. Icyakora, byamusabye gutegereza kugeza mu mwaka wa 1914, kugira ngo atangire gutegeka ari Umwami (Ibyak 2:33-35; Heb 10:12, 13). Nanone Yesu agomba gukomeza gutegereza kugeza ku iherezo ry’Ubutegetsi bwe bw’Imyaka Igihumbi, kugira ngo abanzi be barimburwe burundu (1 Kor 15:25). Azaba yarategereje igihe kirekire, ariko ntazaba yararuhiye ubusa.

NI IKI KIZADUFASHA GUTEGEREZA?

18, 19. Ni iki kizadufasha gukomeza gutegereza twihanganye?

18 Twese tugomba gukomeza gutegereza twihanganye. Ariko se ni iki kizabidufashamo? Ni ugusenga dusaba umwuka w’Imana. Wibuke ko kwihangana ari imwe mu mbuto z’umwuka (Efe 3:16; 6:18; 1 Tes 5:17-19). Bityo rero, jya winginga Yehova kugira ngo agufashe gukomeza gutegereza wihanganye.

19 Nanone ujye uzirikana ko kwizera Yehova no kumwiringira ari byo byafashije Aburahamu, Yozefu na Dawidi gukomeza gutegereza bihanganye isohozwa ry’amasezerano ya Yehova. Ntibibandaga ku nyungu zabo. Nidutekereza ukuntu byabagiriye akamaro, tuzumva natwe tugomba gukomeza gutegereza.

20. Ni iki twiyemeje?

20 Nubwo duhura n’ibigeragezo, twiyemeje ‘gukomeza gutegereza.’ Icyakora hari igihe twumva twabaza Yehova tuti: “bizageza ryari” (Yes 6:11)? Ariko umwuka wera w’Imana uradukomeza, tukunga mu rya Yeremiya wavuze ati: “Yehova ni umugabane wanjye, ni yo mpamvu nzakomeza kumutegereza.”—Amag 3:21, 24.

^ par. 11 Igitabo k’Intangiriro kirimo ibice 15 byibanda ku nkuru ya Aburahamu. Byongeye kandi, abanditsi b’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo bavuze Aburahamu inshuro zisaga 70.

^ par. 14 Nubwo Yehova yanze Sawuli amaze imyaka ibiri ku ngoma, yaramuretse akomeza kuba umwami indi myaka 38 kugeza igihe yapfiriye.—1 Sam 13:1; Ibyak 13:21.