Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose”

“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose”

“Amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu.”​—FILI 4:7.

INDIRIMBO: 112, 58

1, 2. Ni iki cyatumye Pawulo na Silasi bafungirwa i Filipi? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

HARI mu gicuku. Abamisiyonari babiri, Pawulo na Silasi, bari muri gereza yo mu mugi wa Filipi. Ibirenge byabo byari bifungiwe mu mbago kandi bababaraga mu mugongo kuko bari bakubiswe cyane (Ibyak 16:23, 24). Uwo munsi abantu bari biremye agatsiko bari bakurubanye Pawulo na Silasi, bajya kubacira urubanza mu isoko. Babashwanyagurijeho imyenda, kandi barabakubita cyane (Ibyak 16:16-22). Mbega akarengane! Pawulo yari akwiriye gucirwa urubanza neza kubera ko yari Umuroma. *

2 Igihe Pawulo yari muri gereza, yatekerezaga ku byari byababayeho uwo munsi. Yanatekerezaga ku baturage b’i Filipi. Ntibagiraga isinagogi mu mugi wabo nk’uko byari bimeze mu yindi migi myinshi Pawulo yari yarasuye. Abayahudi baho basengeraga inyuma y’umugi iruhande rw’umugezi (Ibyak 16:13, 14). Ese byaterwaga n’uko nta bagabo bagera ku icumi b’Abayahudi babaga muri uwo mugi, kuko ari wo mubare wasabwaga kugira ngo bubake isinagogi? Abaturage b’i Filipi baterwaga ishema no kugira ubwenegihugu bw’Abaroma (Ibyak 16:21). Birashoboka ko ari cyo cyatumye batekereza ko Pawulo na Silasi batashoboraga kugira ubwenegihugu bw’Abaroma, kuko bari Abayahudi. Uko byari bimeze kose, babafunze babarenganya.

3. Kuki Pawulo ashobora kuba yaribajije impamvu yafunzwe? Yabyitwayemo ate?

3 Nanone, Pawulo ashobora kuba yaratekerezaga ku byamubayeho mu mezi make yari ashize. Icyo gihe yari muri Aziya Ntoya, hakurya y’Inyanja ya Égée. Umwuka wera wamubujije kubwiriza mu turere tumwe na tumwe. Ni nkaho umwuka wera wamubwiraga kujya kubwiriza ahandi hantu (Ibyak 16:6, 7). Ariko se hehe? Igihe yari i Tirowa, yabonye mu iyerekwa umugabo wamubwiye ati: “ambuka uze i Makedoniya.” Pawulo amaze kumenya neza icyo Yehova ashaka, yahise ajya i Makedoniya. (Soma mu Byakozwe 16:8-10.) Ariko se byagenze bite nyuma yaho? Akigera i Makedoniya yahise afungwa! Kuki Yehova yemeye ko Pawulo afungwa? Yari kumara igihe kingana iki muri gereza? Nubwo ibyo bibazo byari bihangayikishije Pawulo, yakomeje kugira ukwizera gukomeye n’ibyishimo. We na Silasi batangiye ‘gusenga kandi baririmba indirimbo zo gusingiza Imana’ (Ibyak 16:25). Amahoro y’Imana yatumye batuza.

4, 5. (a) Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Pawulo nawe byakubaho? (b) Ni ibihe bintu byabaye kuri Pawulo atari abyiteze?

4 Birashoboka ko nawe hari igihe wumvaga wakurikije ubuyobozi bw’umwuka wera, ariko ibintu ntibigende nk’uko wari ubyiteze. Wenda wahuye n’ibibazo cyangwa biba ngombwa ko uhindura byinshi mu mibereho yawe (Umubw 9:11). Birashoboka ko hari ibintu byakubayeho, ukaba wibaza impamvu Yehova yemeye ko bikubaho. Niba ari uko bimeze se, ni iki cyagufasha gukomeza kwihangana wiringiye Yehova? Kongera gusuzuma ibyabaye kuri Pawulo na Silasi, biraduha igisubizo.

5 Igihe Pawulo na Silasi baririmbaga indirimbo zo gusingiza Imana, habaye ibintu batari biteze. Habaye umutingito ukomeye, inzugi za gereza zirakinguka, n’ingoyi zari ziboshye imfungwa ziradohoka. Pawulo yabujije umurinzi wa gereza kwiyahura. Uwo murinzi wa gereza n’umuryango we barabatijwe. Bukeye, abacamanza batumye abapolisi kugira ngo barekure Pawulo na Silasi, babasaba kuva mu mugi bakagenda amahoro. Ariko abo bacamanza bamaze kumenya ko Pawulo na Silasi ari Abaroma, babonye ko bakoze ikosa rikomeye, maze baraza barabaherekeza babageza inyuma y’umugi. Icyakora Pawulo na Silasi babanje kujya gusezera kuri mushiki wacu wari uherutse kubatizwa witwaga Lidiya. Banaboneyeho umwanya wo gutera inkunga abavandimwe (Ibyak 16:26-40). Mbega ngo ibintu birahinduka mu buryo bwihuse!

AMAHORO Y’IMANA “ASUMBA CYANE IBITEKEREZO BYOSE”

6. Ni iki tugiye gusuzuma?

6 Ibyabaye kuri Pawulo bitwigisha ko Yehova ashobora gukora ibintu tutari twiteze. Ubwo rero, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo ntitugomba guhangayika. Ibyo Pawulo yandikiye abavandimwe b’i Filipi ku birebana n’imihangayiko n’amahoro y’Imana, bigaragaza ko ibyamubayeho byamukoze ku mutima. Nimucyo tubanze dusuzume amagambo ya Pawulo ari mu Bafilipi 4:6, 7. (Hasome.) Hanyuma, turi busuzume izindi ngero zo mu Byanditswe zigaragaza ukuntu Yehova yagiye akora ibintu bitari byitezwe. Turasoza tureba ukuntu “amahoro y’Imana” ashobora kudufasha kwihangana, twiringiye Yehova mu buryo bwuzuye.

7. Ni iki Pawulo yashakaga kwigisha abavandimwe b’i Filipi? Amagambo ye atwigisha iki?

7 Igihe abavandimwe b’i Filipi basomaga ibaruwa Pawulo yabandikiye, bibutse ibyamubayeho n’ukuntu Yehova yamukoreye ibintu batari biteze. Ni iki Pawulo yashakaga kubigisha? Yashakaga kubigisha ko batagombaga guhangayika. Ahubwo bagombaga gusenga, bakabona amahoro y’Imana. Zirikana ko “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.” Ibyo bisobanura iki? Hari Bibiliya zihindura uwo murongo zivuga ko amahoro y’Imana “asumba kure ubwenge bw’umuntu” cyangwa ko “asumba imigambi y’abantu yose.” Pawulo yababwiraga ko “amahoro y’Imana” ahebuje kuruta ibyo umuntu yatekereza byose. Nubwo hari igihe tuba tutabona uko ibibazo dufite bizakemuka, Yehova we aba abibona kandi ashobora kudukorera ibintu tutari twiteze.—Soma muri 2 Petero 2:9.

8, 9. (a) Nubwo Pawulo yarenganyirijwe i Filipi, ibyamubayeho byagize akahe kamaro? (b) Kuki abavandimwe b’i Filipi bahaga agaciro amagambo ya Pawulo?

8 Ibaruwa ya Pawulo igomba kuba yarakomeje abavandimwe b’i Filipi, kuko yatumye batekereza ibyo Yehova yari yarakoze mu myaka icumi yari ishize. Nubwo Yehova yari yaremeye ko barengana, byatumye “umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko” (Fili 1:7). Abacamanza bo muri uwo mugi ntibari kongera gupfa kwibasira iryo torero rya gikristo ryari rikimara gushingwa. Kuba Pawulo yaravuze ko yari Umuroma, bigomba kuba ari byo byatumye Luka ashobora gusigara i Filipi mu gihe Pawulo na Silasi bari bamaze kugenda. Luka yasigaye afasha Abakristo bashya bo muri uwo mugi.

9 Igihe abavandimwe b’i Filipi basomaga urwandiko rwa Pawulo, bari bazi ko ibikubiyemo atari amagambo gusa. Pawulo yari yarahuye n’ingorane zikomeye, ariko yagaragaje ko yari afite “amahoro y’Imana.” N’igihe yandikiraga abo bavandimwe, yari afungiye i Roma. Ariko yari agifite “amahoro y’Imana.”—Fili 1:12-14; 4:7, 11, 22.

“NTIHAKAGIRE IKINTU ICYO ARI CYO CYOSE KIBAHANGAYIKISHA”

10, 11. Twakora iki mu gihe duhangayitse? Ni iki tugomba kwitega?

10 Ni iki cyadufasha kutagira ikintu icyo ari cyo cyose kiduhangayikisha, maze tukagira “amahoro y’Imana”? Amagambo Pawulo yandikiye Abafilipi, atwereka ko isengesho ari ryo rituma umuntu adahangayika. Bityo rero, iyo duhangayitse tuba tugomba gusenga. (Soma muri 1 Petero 5:6, 7.) Senga Yehova wizeye ko akwitaho. Musenge umushimira imigisha aguha. Nuzirikana ko Yehova ashobora “gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose,” uzarushaho kumwiringira.—Efe 3:20.

11 Nk’uko byagendekeye Pawulo na Silasi i Filipi, natwe dushobora gutungurwa n’ibyo Yehova adukorera. Bishobora kuba atari ibintu bihambaye, ariko buri gihe adukorera ibyo dukeneye (1 Kor 10:13). Icyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko twiyicarira tugategereza ko Yehova adukemurira ikibazo. Tugomba gukora ibihuje n’ibyo tumusaba mu masengesho yacu (Rom 12:11). Ibyo dukora biba bigaragaza ko ibyo tubwira Yehova mu masengesho biba bivuye ku mutima, maze akabiheraho aduha imigisha. Ariko ntitukibagirwe ko Yehova ashobora gukora ibirenze cyane ibyo twamusabye, cyangwa ibyo twari twiteze. Hari igihe adutungura akadukorera ikintu tutigeze tunatekereza. Nimucyo dusuzume inkuru zo muri Bibiliya zituma turushaho kwizera ko Yehova ashobora kudukorera ibyo tutari twiteze.

INGERO Z’ABANTU YEHOVA YAKOREYE IBYO BATARI BITEZE

12. (a) Umwami Hezekiya yakoze iki igihe Senakeribu umwami wa Ashuri yateraga Yerusalemu? (b) Uko Yehova yakemuye icyo kibazo bitwigisha iki?

12 Muri Bibiliya harimo ingero nyinshi z’abantu Yehova yakoreye ibyo batari biteze. Urugero, ku ngoma y’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yigaruriye imigi yose y’u Buyuda, uretse Yerusalemu (2 Abami 18:1-3, 13). Hanyuma Senakeribu yiyemeje gutera Yerusalemu. Umwami Hezekiya yakoze iki? Yasenze Yehova kandi agisha inama umuhanuzi Yesaya (2 Abami 19:5, 15-20). Nanone Hezekiya yagaragaje ko atashakaga guhangana, yishyura amafaranga Senakeribu yari yamuciye (2 Abami 18:14, 15). Hanyuma yiteguye uko bari kubaho iyo umugi ugotwa igihe kirekire (2 Ngoma 32:2-4). Ariko se icyo kibazo cyakemutse gite? Yehova yohereje umumarayika yica ingabo za Senakeribu 185.000 mu ijoro rimwe. Mu by’ukuri, Hezekiya ntiyari yiteze ko byagenda bityo!—2 Abami 19:35.

Ibyabaye kuri Yozefu bitwigisha iki?​—Intang 41:42 (Reba paragarafu ya 13)

13. (a) Ibyabaye kuri Yozefu bitwigisha iki? (b) Ni ikihe kintu cyabaye kuri Sara atari yiteze?

13 Reka turebe ibyabaye kuri Yozefu igihe yari akiri muto. Igihe yari muri gereza muri Egiputa, ntiyari azi ko azaba uwa kabiri ku mwami wa Egiputa cyangwa ko inzara yari gutera, maze Yehova akamukoresha akiza umuryango we (Intang 40:15; 41:39-43; 50:20). Rwose, Yehova yakoreye Yozefu ibirenze kure ibyo yari yiteze. Tekereza nanone ibyabaye kuri Sara, nyirakuruza wa Yozefu. Ese igihe Sara yari ageze mu za bukuru, yari yiteze ko Yehova yari gutuma abyara umwana we bwite, aho kugira umwana yabyariwe n’umuja we? Igihe Isaka yavukaga byari birenze ibyo Sara yatekerezaga.—Intang 21:1-3, 6, 7.

14. Twiringira ko Yehova ashobora kudukorera iki?

14 Ntitwiteze ko Yehova azadukuriraho ibibazo byose mu buryo bw’igitangaza mbere y’uko isi nshya yadusezeranyije iza. Nta nubwo tumusaba kudukorera ibitangaza. Ariko tuzi ko Yehova yafashije abagaragu be b’indahemuka mu gihe cyashize, kandi ntiyigeze ahinduka. (Soma muri Yesaya 43:10-13.) Ibyo bituma tumwizera. Tuzi ko ashobora kuduha imbaraga zo gukora ibyo ashaka (2 Kor 4:7-9). Izo nkuru zo muri Bibiliya zitwigisha iki? Ibyabaye kuri Hezekiya, Yozefu na Sara bigaragaza ko iyo dukomeje kubera Yehova indahemuka, ashobora kudufasha gutsinda ibigeragezo bisa naho biturenze.

Nidukomeza kubera Yehova indahemuka, azadufasha gutsinda ibigeragezo bisa naho biturenze

15. Ni iki cyadufasha gukomeza kugira “amahoro y’Imana”? Ibyo bishoboka bite?

15 Ni iki cyadufasha gukomeza kugira “amahoro y’Imana” kandi duhanganye n’ibibazo? Tuzabigeraho nitubumbatira ubucuti dufitanye n’Imana yacu Yehova. Tugirana ubucuti n’Imana ‘binyuze kuri Yesu Kristo,’ watanze ubuzima bwe ho igitambo k’inshungu. Kimwe mu bintu bihebuje Yehova yakoze ni ugutanga inshungu. Ituma atubabarira ibyaha byacu, tukagira umutimanama ukeye, bityo tukagirana na we ubucuti.—Yoh 14:6; Yak 4:8; 1 Pet 3:21.

AMAHORO Y’IMANA AZARINDA IMITIMA YACU N’UBUSHOBOZI BWACU BWO KWIYUMVISHA IBINTU

16. Iyo dufite “amahoro y’Imana,” bitumarira iki? Tanga urugero.

16 Iyo dufite “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose,” bitumarira iki? Bibiliya ivuga ko ‘arinda imitima yacu n’ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu’ (Fili 4:7). Ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo ‘kurinda,’ ryakoreshwaga mu gisirikare ryerekeza ku itsinda ry’abasirikare babaga bashinzwe kurinda umugi. Abaturage b’i Filipi bari barinzwe n’itsinda nk’iryo. Bashoboraga gusinzira nta cyo bikanga, bazi ko abasirikare barinze umugi wabo. Natwe iyo dufite “amahoro y’Imana,” imitima yacu n’ibitekerezo byacu biratuza. Tuzi ko Yehova atwitaho kandi ko atwifuriza gutsinda ibigeragezo (1 Pet 5:10). Ibyo biturinda guheranwa n’imihangayiko no gucika intege.

17. Ni iki kizadufasha kwiringira Yehova mu gihe cy’umubabaro ukomeye?

17 Vuba aha abantu bazahura n’umubabaro ukomeye (Mat 24:21, 22). Ntituzi neza uko bizatugendekera. Icyakora ibyo ntibyagombye kuduhangayikisha cyane. Nubwo tutazi neza icyo Yehova azakora, turamuzi. Duhereye ku byo yakoreye abagaragu be bizerwa bo mu bihe bya kera, tuzi ko uko byagenda kose, buri gihe Yehova asohoza umugambi we, kandi ko ashobora kuwusohoza mu buryo abantu batari biteze. Ubwo rero, ibyo Yehova adukorera byose muri iki gihe, bituma tugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”

^ par. 1 Silasi na we ashobora kuba yari Umuroma.​—Ibyak 16:37.