Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nihanganiye ibigeragezo mbona imigisha

Nihanganiye ibigeragezo mbona imigisha

UMUPOLISI wa KGB * yarantombokeye ati: “Uri umubyeyi gito. Dore umugore wawe aratwite, none umusigiye akana k’agakobwa. Urabona ari nde uzabitaho, akabashakira ikibatunga? Reka ibyo urimo usange umuryango wawe!” Naramushubije nti: “Sinataye umuryango. Ni mwe mwamfashe. Mwamfatiye iki?” Uwo mupolisi yarankankamiye ati: “Ibindi byaha byose byakwihanganirwa, uretse icyaha cyo kuba Umuhamya.”

Icyo kiganiro cyabaye mu mwaka wa 1959, igihe nari muri gereza yo mu mugi wa Irkutsk mu Burusiya. Reka mbabwire ukuntu nge n’umugore wange Maria twari twiteguye ‘kubabazwa tuzira gukiranuka,’ n’ukuntu gukomeza kuba indahemuka byaduhesheje imigisha.—1 Pet 3:13, 14.

Navukiye muri Ukraine mu mwaka wa 1933, mu mudugudu wa Zolotniki. Mu mwaka wa 1937 mama wacu n’umugabo we bari Abahamya, bavuye mu Bufaransa baza kudusura, badusigira ibitabo bibiri byanditswe n’Abahamya (Gouvernement na Délivrance). Papa yasomye ibyo bitabo, yongera kwizera Imana. Ikibabaje ni uko mu mwaka wa 1939 yarwaye cyane. Icyakora mbere y’uko apfa, yabwiye mama ati: “Ibi bitabo birimo ukuri. Uzakwigishe abana.”

SIBERIYA YATUBEREYE IFASI NSHYA

Muri Mata 1951, abategetsi batangiye kwirukana Abahamya bo mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, bakabacira muri Siberiya. Nge na mama na murumuna wange Grigory, twirukanywe mu Burengerazuba bwa Ukraine. Twakoze urugendo rw’ibirometero 6.000 muri gari ya moshi, tugera mu mugi wa Tulun muri Siberiya. Hashize ibyumweru bibiri, mukuru wange witwaga Bogdan na we yageze mu nkambi yari mu mugi wari hafi aho wa Angarsk. Yari yarakatiwe kumara imyaka 25 akora imirimo y’agahato.

Nge, mama na Grigory, twabwirizaga mu midugudu yari ikikije i Tulun, ariko twagombaga kugira amakenga. Urugero, twarabazaga tuti: “Ese hari umuntu ufite inka agurisha?” Iyo twamubonaga, twamubwiraga ukuntu inka ziteye mu buryo butangaje. Mu kanya gato twabaga twatangiye kwiganirira ibyerekeye Umuremyi. Hari ikinyamakuru cyavuze ko Abahamya babaza ahari inka zigurishwa, nyamara bishakira intama! Kandi koko twabonye abantu benshi bagereranywa n’intama! Kwigisha Bibiliya abantu bo muri iyo fasi bicishaga bugufi kandi barangwaga n’urugwiro, byari bishimishije. Ubu i Tulun hari itorero rifite ababwiriza basaga 100.

UKWIZERA KWA MARIA KUGERAGEZWA

Umugore wange Maria, yamenyeye ukuri muri Ukraine mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Igihe yari afite imyaka 18, umupolisi wa KGB yamutesheje umutwe ashaka ko basambana, ariko aramuhakanira. Umunsi umwe, yaratashye asanga uwo mupolisi aryamye ku buriri bwe. Maria yarahunze. Uwo mupolisi yararakaye, amubwira ko azamufunga kuko yari Umuhamya. Kandi koko, mu mwaka wa 1952, Maria yakatiwe imyaka icumi y’igifungo. Yumvaga ameze nka Yozefu wafunzwe azira ko yakomeje kuba indahemuka (Intang 39:12, 20). Umushoferi watwaye Maria amuvana ku rukiko amujyana kuri gereza, yaramubwiye ati: “Ntugire ubwoba. Abantu benshi barafungwa, ariko bagafungurwa bagifite icyubahiro cyabo.” Ayo magambo yaramukomeje.

Kuva mu mwaka wa 1952 kugeza mu wa 1956, Maria yafungiwe mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato, cyari hafi y’umugi wa Gorkiy (ubu ni Nizhniy Novgorod) mu Burusiya. Yategekwaga kurandura ibiti no mu gihe habaga hari ubukonje bukabije. Ubuzima bwe bwarahazahariye, ariko mu mwaka wa 1956 yarafunguwe ajya gutura mu mugi wa Tulun.

NTANDUKANYWA N’UMUGORE WANGE N’ABANA BANGE

Igihe umuvandimwe w’i Tulun yamenyeshaga ko hari mushiki wacu wari ugiye kuza, nafashe igare njya kumusanganira aho imodoka zahagararaga, kugira ngo mutwaze. Ngihura na Maria, nahise mukunda. Kugira ngo na we ankunde byarangoye ariko nabigezeho. Twashyingiranywe mu mwaka wa 1957. Hashize umwaka, twabyaye umwana w’umukobwa witwa Irina, ariko sinashoboye kumarana na we igihe, kuko mu mwaka wa 1959 nafashwe nzira gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Namaze amezi atandatu mfungiye mu kumba ka ngenyine. Kugira ngo ngire amahoro yo mu mutima, nasengaga buri gihe, nkaririmba indirimbo z’Ubwami, nkanatekereza uko nabwiriza ndamutse nongeye kurekurwa.

Ndi mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato, mu mwaka wa 1962

Igihe umugenzacyaha yampataga ibibazo, yarakankamye ati: “Tuzabahonyora nk’uko umuntu ahonyora imbeba!” Naramushubije nti: “Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami BUZABWIRIZWA mu mahanga yose kandi ntawabuhagarika.” Uwo mugenzacyaha yahinduye amayeri, agerageza kunyumvisha ko nkwiriye kwihakana ukwizera kwange nk’uko nabivuze ngitangira. Yaba iryo terabwoba cyangwa ayo mayeri, nta na kimwe cyanciye intege. Ubwo rero nakatiwe gufungwa imyaka irindwi mu kigo cyakorerwagamo imirimo y’agahato, cyari hafi y’umugi wa Saransk. Igihe banjyanaga muri icyo kigo, ni bwo namenye ko umugore wange yabyaye umukobwa wacu wa kabiri witwa Olga. Nubwo nari kure y’umugore wange n’abakobwa bange, nahumurizwaga no kumenya ko nge na Maria twakomeje kubera Yehova indahemuka.

Maria n’abakobwa bacu, Olga na Irina, mu mwaka wa 1965

Maria yazaga kunsura i Saransk rimwe mu mwaka, nubwo kuva i Tulun no gusubirayo byamusabaga iminsi 12 yose muri gari ya moshi. Buri mwaka yanzaniraga inkweto nshya. Muri taro y’izo nkweto yabaga yahishemo amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yabaga aheruka gusohoka. Hari umwaka wari wihariye kubera ko Maria yazanye n’abakobwa bacu bombi kunsura. Kubabona no kumarana na bo igihe byaranshimishije cyane!

NIMUKIRA AHANDI HANTU, NGAHURA N’IBINDI BIGERAGEZO

Mu mwaka wa 1966 narafunguwe, maze twese uko twari bane twimukira mu mugi wa Armavir, hafi y’Inyanja Yirabura. Aho ni ho abahungu bacu, Yaroslav na Pavel, bavukiye.

Bidatinze abapolisi ba KGB batangiye kujya baza gusaka mu rugo, bashakisha ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Bashakishaga ahantu hose, no mu biryo by’inka. Igihe kimwe, bari babize ibyuya bitewe n’ubushyuhe, kandi amakoti yabo yari yuzuye ivumbi. Maria yumvise abagiriye impuhwe, kuko bakoraga ibyo bategetswe. Yabahaye umutobe, abazanira uburoso bwo guhanagura imyenda, abaha amazi yo gukaraba n’ibitambaro byo kwihanagura. Nyuma yaho, umukuru w’abo bapolisi yarahageze bamubwira ukuntu bafashwe neza. Batashye, yadupepeye aseka. Twashimishijwe no kubona ko iyo ‘ikibi dukomeje kukineshesha icyiza,’ bigira akamaro.—Rom 12:21.

Twakomeje kubwiriza mu mugi wa Armavir nubwo bahoraga badusaka. Nanone twateye inkunga itsinda rito ry’ababwiriza bari mu mugi wari hafi aho wa Kurganinsk. Nshimishwa cyane n’uko ubu mu mugi wa Armavir hari amatorero atandatu, naho mu mugi wa Kurganinsk hakaba hari amatorero ane.

Icyakora, hari igihe twacitse intege mu buryo bw’umwuka. Ariko twishimira ko Yehova yakoresheje abavandimwe bizerwa bakadukosora kandi bakadukomeza mu buryo bw’umwuka (Zab 130:3). Nanone twahanganye n’ikigeragezo gikomeye cy’abamaneko b’Abarusiya bari baracengeye mu itorero tutabizi. Bari ababwiriza barangwa n’ishyaka, kandi hari n’abari barahawe inshingano. Ariko twaje kubatahura.

Mu mwaka wa 1978, igihe Maria yari afite imyaka 45, yarongeye arasama. Abaganga batinyaga ko iyo nda yamuhitana kubera ko yarwaraga umutima. Bagerageje kumwumvisha ko agomba kuyikuramo, ariko yarabyanze. Igihe yari kwa muganga, hari abaganga bamukurikiraga aho yajyaga hose bashaka kumutera urushinge rutuma inda ivamo. Maria yatorotse ibitaro kugira ngo batamwicira umwana.

Abapolisi ba KGB batwirukanye mu mugi. Twimukiye mu mudugudu wari hafi y’umugi wa Tallinn muri Esitoniya, icyo gihe yari kimwe mu byari bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Maria yabyariye mu mugi wa Tallinn umwana w’umuhungu ufite amagara mazima, tumwita Vitaly.

Nyuma yaho twavuye muri Esitoniya twimukira mu mudugudu wa Nezlobnaya, mu magepfo y’u Burusiya. Twabwirizaga tubigiranye amakenga mu migi yo hafi aho yasurwaga n’abantu bo hirya no hino mu gihugu. Babaga baje kwivuza ariko bamwe batahaga bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka!

DUTOZA ABANA BACU GUKUNDA YEHOVA

Twihatiye gutoza abana bacu gukunda Yehova no kumukorera. Twakundaga gutumira abavandimwe bahaga urugero rwiza abana bacu. Murumuna wange Grigory wabaye umugenzuzi usura amatorero kuva mu mwaka wa 1970 kugeza mu wa 1995, yakundaga kudusura. Umuryango wange wishimiraga ko adusura kuko yarangwaga n’ibyishimo kandi agakunda gutera urwenya. Iyo twabaga dufite abashyitsi, inshuro nyinshi twakinaga imikino ishingiye kuri Bibiliya, kandi byatumye abana bacu bakunda inkuru zo muri Bibiliya.

Abahungu bange n’abagore babo.

Uturutse ibumoso ujya iburyo, umurongo w’inyuma: Yaroslav, Pavel na Vitaly

Umurongo w’imbere: Alyona, Raya na Svetlana

Mu mwaka wa 1987, umuhungu wacu Yaroslav yimukiye mu mugi wa Riga muri Letoniya, aho yashoboraga kubwiriza ku mugaragaro. Ariko igihe yangaga kujya mu gisirikare, yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice, kandi yafungiwe muri gereza ikenda. Inkuru nari naramubwiye z’ibyambayeho ndi muri gereza, zamufashije kwihangana. Nyuma yaho yatangiye umurimo w’ubupayiniya. Mu mwaka wa 1990, umuhungu wacu Pavel, wari ufite imyaka 19, yifuje kujya gukorera umurimo w’ubupayiniya ku kirwa cya Sakhalin, mu majyaruguru y’u Buyapani. Akibitubwira, twumvaga atajyayo. Icyo kirwa kiri ku birometero 9.000 uvuye aho twari dutuye, kandi hari ababwiriza 20 gusa. Ariko amaherezo twemeye ko agenda kandi wari umwanzuro mwiza. Abantu baho bitabiraga ubutumwa bw’Ubwami. Mu myaka mike gusa, hari hamaze gushingwa amatorero umunani. Pavel yakoreye umurimo kuri icyo kirwa cya Sakhalin kugeza mu mwaka wa 1995. Icyo gihe twabanaga n’umuhungu wacu muto Vitaly. Kuva akiri muto yakundaga gusoma Bibiliya. Amaze kugira imyaka 14 yabaye umupayiniya, kandi nakoranye na we umurimo w’ubupayiniya imyaka ibiri. Byari bishimishije. Amaze kugira imyaka 19, yagiye kuba umupayiniya wa bwite.

Mu mwaka wa 1952, umupolisi wa KGB yari yarabwiye Maria ati: “Ihakane ukwizera kwawe cyangwa ufungwe imyaka icumi. Uzafungurwa ushaje, wicwe n’irungu.” Icyakora si uko byagenze. Imana yacu idahemuka, ari yo Yehova, abana bacu n’abantu benshi twafashije kumenya ukuri, bakomeje kudukunda. Nge na Maria twashimishwaga no gusura abana bacu aho bakoreraga umurimo. Twishimiraga kubona ukuntu abantu babwirije bagaragazaga umutima ushimira.

DUSHIMIRA YEHOVA KO ATUGIRIRA NEZA

Mu mwaka wa 1991, Abahamya ba Yehova babonye ubuzima gatozi. Ibyo byatumye umurimo wo kubwiriza utera imbere cyane. Itorero ryacu ryaguze bisi kugira ngo mu mpera z’icyumweru tuge tujya kubwiriza mu migi n’imidugudu twari duturanye.

Ndi kumwe n’umugore wange mu wa 2011

Nshimishwa n’uko Yaroslav n’umugore we Alyona, na Pavel n’umugore we Raya, bakora kuri Beteli, naho Vitaly n’umugore we Svetlana bo bakaba ari abagenzuzi b’akarere. Umukobwa wacu mukuru witwa Irina n’umuryango we baba mu Budage. Umugabo we Vladimir n’abahungu babo batatu bose ni abasaza b’itorero. Umukobwa wacu Olga aba muri Esitoniya kandi akunda kumpamagara. Ikibabaje ni uko umugore wange nakundaga cyane Maria, yapfuye mu mwaka wa 2014. Si nge uzarota nongera kumubona yazutse! Ubu mba mu mugi wa Belgorod kandi abavandimwe baho baramfasha cyane.

Imyaka namaze nkorera Yehova yanyigishije ko gukomeza kuba indahemuka bisaba kugira icyo twigomwa, ariko amahoro yo mu mutima Yehova atwitura ntagereranywa. Nge na Maria twarashikamye, biduhesha imigisha myinshi tutari twiteze. Mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyuka mu mwaka wa 1991, mu bihugu byari bizigize harimo ababwiriza basaga 40.000. Ariko ubu hari ababwiriza basaga 400.000! Mfite imyaka 83 kandi ndacyari umusaza w’itorero. Yehova yaramfashije nkomeza kwihangana. Rwose, Yehova yarangororeye bitavugwa.—Zab 13:5, 6.

^ par. 4 KGB yari urwego rushinzwe ubutasi mu Burusiya.