Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twambara kamere nshya kandi tukayigumana

Uko twambara kamere nshya kandi tukayigumana

“Mwambare kamere nshya.”​—KOLO 3:10.

INDIRIMBO: 126, 28

1, 2. (a) Kuki twese dushobora kwambara kamere nshya? (b) Ni iyihe mico iranga kamere nshya ivugwa mu Bakolosayi 3:10-14?

“KAMERE nshya.” Iyo mvugo iboneka inshuro ebyiri muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya (Efe 4:24; Kolo 3:10). Yerekeza kuri kamere “yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka.” Ariko se, buri wese muri twe ashobora kwambara iyo kamere nshya? Yabishobora rwose, kubera ko Yehova yaremye abantu mu ishusho ye, akabaha ubushobozi bwo kugira imico nk’iye.—Intang 1:26, 27; Efe 5:1.

2 Icyakora, tugira ibyifuzo bidakwiriye bitewe n’uko ababyeyi bacu ba mbere baturaze kudatungana. Nanone, aho twakuriye hashobora kuba haratugizeho ingaruka. Ariko Yehova ashobora kudufasha tukagira imico yifuza. Kugira ngo turusheho kugira ikifuzo cyo kugera kuri iyo ntego, tugiye gusuzuma imico iranga kamere nshya. (Soma mu Bakolosayi 3:10-14.) Nanone turi busuzume uko twagaragaza iyo mico mu murimo wo kubwiriza.

“MWESE MURI UMWE”

3. Ni uwuhe muco uranga kamere nshya?

3 Pawulo yasobanuye ko kutarobanura ku butoni ari umuco w’ingenzi uranga kamere nshya. Yaravuze ati: “ntihaba hakiri Umugiriki cyangwa Umuyahudi, gukebwa cyangwa kudakebwa, umunyamahanga, Umusikuti, imbata n’uw’umudendezo.” * Mu itorero rya gikristo ntawugomba kumva ko aruta abandi bitewe n’ubwoko bwe, igihugu ke cyangwa urwego rw’imibereho arimo. Kubera iki? Ni ukubera ko abigishwa ba Kristo ‘bose ari umwe.’—Kolo 3:11; Gal 3:28.

4. (a) Abagaragu ba Yehova bagomba gufata abandi bate? (b) Ni iki gishobora kubangamira ubumwe bwa gikristo?

4 Abantu bamaze kwambara kamere nshya bubaha bagenzi babo bahuje ukwizera hamwe n’abandi, aho baba bakomoka hose, n’urwego baba barimo rwose (Rom 2:11). Ibyo bishobora kugorana mu bihugu bimwe na bimwe. Urugero, Abahamya benshi bo muri Afurika y’Epfo baracyatuye mu duce batujwemo hakurikijwe ibara ry’uruhu, urugero nko mu migi ikize y’abazungu, imigi y’abirabura cyangwa iy’abakomoka ku babyeyi badahuje ibara ry’uruhu. Mu Kwakira 2013, Inteko Nyobozi yemeye ko habaho gahunda yihariye igamije gufasha abavandimwe kurushaho kumenyana, kubera ko yifuzaga kubashishikariza ‘kwaguka’ (2 Kor 6:13). Iyo gahunda yari iteye ite?

5, 6. (a) Ni iyihe gahunda yashyizweho muri Afurika y’Epfo igamije gutuma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Iyo gahunda yageze ku ki?

5 Iyo gahunda yahuzaga amatorero abiri akoresha indimi zitandukanye cyangwa arimo abantu badahuje ibara ry’uruhu kugira ngo bamarane impera z’icyumweru basabana. Bajyanaga kubwiriza, bagateranira hamwe kandi bagasurana. Amatorero abarirwa mu magana yitabiriye iyo gahunda, kandi ibiro by’ishami byagejejweho inkuru nyinshi nziza z’ibyo iyo gahunda yagezeho. Hari n’abatari Abahamya byatangaje. Urugero, hari umupasiteri wavuze ati: “Si ndi Umuhamya, ariko sinabura kuvuga ko umurimo wo kubwiriza muwukora kuri gahunda ihambaye kandi ntimugira ivanguramoko.” Ariko se iyo gahunda yafashije ite Abahamya?

6 Mushiki wacu witwa Noma uvuga ururimi rw’Ikizosa, yabanje kumva adashaka gutumira abavandimwe b’abazungu bo mu itorero ry’Icyongereza ngo baze mu nzu ye iciriritse. Ariko amaze kujyana n’Abahamya b’abazungu kubwiriza kandi bakamutumira mu ngo zabo, yaravuze ati: “Yooo! Ni abantu basanzwe bameze nkatwe!” Igihe itorero ry’Ikizosa ari ryo ryari ritahiwe kwakira itorero ry’Icyongereza, uwo mushiki wacu yaratetse maze atumira bamwe muri bo. Mu bamusuye harimo n’umusaza w’itorero w’umuzungu. Noma yaravuze ati: “Natangajwe n’uko yemeye kwicara ku ikaziye!” Iyo gahunda ihoraho, yatumye abavandimwe na bashiki bacu benshi bagirana ubucuti, kandi biyemeje gukomeza kwaguka.

MWAMBARE IMPUHWE NO KUGWA NEZA

7. Kuki tugomba gukomeza kugaragarizanya impuhwe?

7 Tuzakomeza guhura n’ibigeragezo kugeza igihe isi ya Satani izarangirira. Duhura n’ubushomeri, indwara zikomeye, ibitotezo, ibiza, ubwambuzi n’ibindi. Tugomba kurangwa n’impuhwe zivuye ku mutima kugira ngo tubashe gushyigikirana muri ibyo bibazo. Impuhwe zituma tugirira abandi neza (Efe 4:32). Iyo mico igize kamere nshya idufasha kwigana Imana no guhumuriza abandi.—2 Kor 1:3, 4.

8. Iyo tugaragarije impuhwe n’ineza abagize itorero bose, bishobora kugira akahe kamaro? Tanga urugero.

8 Twakora iki ngo turusheho kwita ku banyamahanga n’abandi bantu boroheje bo mu itorero ryacu? Tugomba kubagira inshuti kandi tugatuma bumva bisanzuye (1 Kor 12:22, 25). Reka turebe ibyabaye kuri Dannykarl wo muri Filipine wimukiye mu Buyapani. Ku kazi, ntiyafatwaga kimwe n’abandi bakozi b’Abayapani. Hanyuma yagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Dannykarl agira ati: “Abari bateranye hafi ya bose bari Abayapani, ariko banyakiranye urugwiro nk’aho twari tuziranye kuva kera.” Bakomeje kumugaragariza ineza, bituma arushaho kwegera Yehova. Yarabatijwe, none ubu ni umusaza w’itorero. Abasaza bagenzi be babona ko Dannykarl n’umugore we, Jennifer, bafatiye runini itorero. Abo basaza bavuga ko “ari abapayiniya boroheje ubuzima kandi ko ari intangarugero mu birebana no gushaka mbere na mbere Ubwami.”—Luka 12:31.

9, 10. Tanga ingero zigaragaza ukuntu ababwiriza bagira impuhwe babona ingororano.

9 Iyo tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, tubona uburyo bwo ‘gukorera bose ibyiza’ (Gal 6:10). Hari Abahamya benshi biga urundi rurimi bagamije gufasha abimukira (1 Kor 9:23). Ibyo byabahesheje imigisha myinshi. Urugero, mushiki wacu wo muri Ositaraliya witwa Tiffany yize Igiswayire kugira ngo afashe itorero ry’Igiswayire ryo mu mugi wa Brisbane. Nubwo kwiga urwo rurimi byamugoye, byatumye agera kuri byinshi. Yaravuze ati: “Niba ushaka kuryoherwa n’umurimo wo kubwiriza, uzage mu itorero rikoresha ururimi rw’amahanga. Ni nko gutemberera mu kindi gihugu, utiriwe uva iwanyu. Wibonera ukuntu turi umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, ukibonera n’ubumwe bwacu utabona ahandi.”

Ni iki gituma Abakristo bafasha abimukira? (Reba paragarafu ya 10)

10 Reka dufate n’urundi rugero rw’umuryango wo mu Buyapani. Umukobwa wabo witwa Sakiko yaravuze ati: “Mu myaka ya 1990, iyo twabaga tubwiriza twakundaga guhura n’abimukira baturutse muri Burezili. Iyo twaberekaga imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya y’Igiporutugali, urugero nko mu Byahishuwe 21:3, 4 cyangwa muri Zaburi ya 37:10, 11, 29, barishimaga cyane, rimwe na rimwe bakarira.” Ariko bumvise ibyo bidahagije. Sakiko yakomeje agira ati: “Twabonye ukuntu bafite inyota yo kumenya ukuri, dutangira kwiga Igiporutugali.” Uwo muryango waje kugira uruhare mu gutangiza itorero ry’Igiporutugali. Bafashije abimukira benshi baba abagaragu ba Yehova. Sakiko yaravuze ati: “Kwiga Igiporutugali byaratugoye, ariko twabonye imigisha myinshi. Dushimira Yehova cyane.”—Soma mu Byakozwe 10:34, 35.

‘MWAMBARE KWIYOROSHYA’

11, 12. (a) Kuki tugomba kwambara kamere nshya tubitewe n’impamvu zikwiriye? (b) Ni iki kizadufasha gukomeza kuba abantu biyoroshya?

11 Twambara kamere nshya tugamije guhesha Yehova ikuzo, ntituba tugamije gushimwa n’abantu. Uge wibuka ko n’umumarayika wari utunganye yagize ubwibone, agakora icyaha. (Gereranya no muri Ezekiyeli 28:17.) Ubwo rero, kurwanya ingeso y’ubwibone no kwishyira hejuru biratugora cyane kubera ko tudatunganye. Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora kwambara umuco wo kwiyoroshya. Ni iki cyabidufashamo?

12 Niba dushaka gukomeza kuba abantu biyoroshya, tugomba kugena igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi no gutekereza ku byo dusoma (Guteg 17:18-20). Tugomba gutekereza by’umwihariko ku byo Yesu yatwigishije n’urugero ruhebuje yadusigiye mu birebana no kwicisha bugufi (Mat 20:28). Tekereza ko Yesu yanogeje intumwa ze ibirenge (Yoh 13:12-17)! Natwe rero, tugomba gusenga Imana buri gihe tuyisaba umwuka wayo, kugira ngo udufashe kurwanya ingeso mbi yo kumva ko turuta abandi.—Gal 6:3, 4; Fili 2:3.

13. Ni izihe ngororano umuntu aheshwa no kwicisha bugufi?

13 Soma mu Migani 22:4. Abasenga Imana by’ukuri bose basabwa kwicisha bugufi kandi bibahesha ingororano nyinshi. Kwicisha bugufi bituma twimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero. Nanone, bituma Imana itugaragariza ubuntu butagereranywa. Intumwa Petero yaravuze ati: “mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana, kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.”—1 Pet 5:5.

‘MWAMBARE KWITONDA NO KWIHANGANA’

14. Ni nde watanze urugero ruhebuje mu birebana no kwitonda no kwihangana?

14 Muri iyi si, iyo umuntu yitonda kandi akihangana, abandi batekereza ko ari umunyantege nke. Ariko ibyo si ko biri rwose. Iyo mico myiza cyane ituruka kuri Yehova, ufite imbaraga nyinshi kurusha abandi bose mu ijuru no ku isi. Ni we watanze urugero ruhebuje mu birebana no kwitonda no kwihangana (2 Pet 3:9). Ibuka ukuntu yihanganye igihe Aburahamu na Loti bamubazaga ibibazo (Intang 18:22-33; 19:18-21). Nanone, Yehova yamaze imyaka isaga 1.500 yihanganira ishyanga rya Isirayeli ryamwigometseho.—Ezek 33:11.

15. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze urugero mu bijyanye no kwitonda no kwihangana?

15 Yesu ‘yaritondaga’ (Mat 11:29). Yihanganiye cyane intege nke z’abigishwa be. Mu gihe cyose Yesu yamaze ku isi, abayobozi b’idini bamunengaga bamuhora ubusa. Ariko yakomeje kwitonda no kwihangana kugeza yishwe. Igihe Yesu yari amanitswe ku giti ababara cyane, yasenze Se wo mu ijuru amusaba kubabarira abari bagiye kumwica, kuko ‘batari bazi icyo bakora’ (Luka 23:34). Yatanze urugero ruhebuje rwose mu bijyanye no kwitonda no kwihangana mu gihe yari mu bibazo bikomeye!—Soma muri 1 Petero 2:21-23.

16. Twagaragaza dute umuco wo kwitonda n’uwo kwihangana?

16 Ariko se twagaragaza dute ko twitonda kandi tukihangana? Pawulo yatweretse uko twabigaragaza igihe yandikaga ati: “Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana” (Kolo 3:13). Tugomba kwitonda no kwihangana kugira ngo dushobore kumvira iryo tegeko. Iyo turyumviye, twimakaza ubumwe mu itorero.

17. Kuki kwitonda no kwihangana ari iby’ingenzi?

17 Buri Mukristo asabwa kwambara umuco wo kwitonda no kwihangana. Iyo mico ni iy’ingenzi kubera ko ari yo izatuma turokoka (Mat 5:5; Yak 1:21). Ik’ingenzi kurushaho ni uko iyo mico ituma twubaha Yehova, tugafasha n’abandi kumwubaha.—Gal 6:1; 2 Tim 2:24, 25.

“MWAMBARE URUKUNDO”

18. Urukundo no kutarobanura ku butoni bihuriye he?

18 Imico yose twasuzumye ifitanye isano ya bugufi n’urukundo. Urugero, umwigishwa Yakobo yacyashye abavandimwe batoneshaga abakire bagasuzugura abakene. Yagaragaje ko iyo myitwarire itari ihuje n’itegeko ry’Imana rivuga ngo: “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Yongeyeho ati: “niba mukomeza kurobanura ku butoni, muba mukora icyaha” (Yak 2:8, 9). Urukundo rutuma twirinda amacakubiri ashingiye ku mashuri, ubwoko n’inzego z’imibereho. Kwigaragaza nk’abantu batarobanura ku butoni ntibihagije, ahubwo kutarobanura ku butoni bigomba kuba biri muri kamere yacu.

19. Kuki ari iby’ingenzi ko twambara urukundo?

19 Nanone, urukundo ‘rurihangana, rukagira neza kandi ntirwiyemera’ (1 Kor 13:4). Tugomba kwihangana, tukagwa neza kandi tukicisha bugufi kugira ngo dukomeze kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bandi (Mat 28:19). Iyo mico inatuma tubana neza n’abavandimwe na bashiki bacu bose bo mu itorero. Iyo twese twihatiye kugaragaza urukundo, bituma twunga ubumwe mu matorero yacu kandi tugahesha Yehova ikuzo. Abandi na bo babona ubumwe bwacu bakitabira ukuri. Ni yo mpamvu umurongo w’Ibyanditswe uvuga ibyo kwambara kamere nshya, usoza ugira uti: “ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”—Kolo 3:14.

MUKOMEZE “GUHINDURWA BASHYA”

20. (a) Ni ibihe bibazo tugomba kwibaza, kandi kuki? (b) Ni iki dutegerezanyije amatsiko?

20 Buri wese muri twe agomba kwibaza ati: “Ni iki kindi nakora ngo niyambure burundu kamere ya kera?” Tugomba gukomeza gusenga Imana tuyisaba kubidufashamo, kandi tukihatira kureka imyifatire cyangwa ibikorwa byazatubuza kuragwa Ubwami bw’Imana (Gal 5:19-21). Tugomba no kwibaza tuti: “Ese nkomeza guhindurwa mushya mu bitekerezo” (Efe 4:23, 24)? Kubera ko tudatunganye, kugira ngo twambare kamere nshya kandi tuyigumane bisaba guhatana. Tugomba guhozaho. Igihe buri muntu wese azaba yambaye kamere nshya mu buryo bwuzuye, ubuzima buzaba bushimishije rwose!

^ par. 3 Kera abantu basuzuguraga Abasikuti, bakabona ko basigaye inyuma.