Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukuri ‘ntikuzana amahoro, ahubwo kuzana inkota’

Ukuri ‘ntikuzana amahoro, ahubwo kuzana inkota’

“Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi; sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.”—MAT 10:34.

INDIRIMBO: 123, 128

1, 2. (a) Ni ayahe mahoro dushobora kugira muri iki gihe? (b) Ni iki gituma tutagira amahoro yuzuye muri iki gihe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

TWESE twifuza kubaho mu mahoro, tudafite imihangayiko. Dushimira Yehova cyane ko atuma tugira “amahoro y’Imana,” tukumva dutuje kandi ntitugire ibitekerezo bitubuza amahwemo (Fili 4:6, 7). Kuba twariyeguriye Yehova na byo bituma ‘tugirana amahoro n’Imana,’ tukagirana na yo imishyikirano myiza.—Rom 5:1.

2 Icyakora, igihe Imana yateganyije cyo kuzana amahoro asesuye ku isi ntikiragera. Muri iyi minsi y’imperuka usanga abantu bugarijwe n’ibibazo byinshi kandi abenshi ni abanyarugomo (2 Tim 3:1-4). Tugomba kurwanya Satani n’inyigisho z’ibinyoma akwirakwiza (2 Kor 10:4, 5). Ariko iyo abagize umuryango wacu batizera baturwanya, bishobora kudutera imihangayiko itavugwa. Bamwe bannyega imyizerere yacu, bakadushinja ko dusenya imiryango cyangwa bakadukangisha ko bazaduca mu muryango nitutareka idini ryacu. None se twakwitwara dute mu gihe abagize umuryango badutoteza? Twakora iki ngo dukomeze kugira amahoro?

UKO TWAKWITWARA MU GIHE ABAGIZE UMURYANGO BADUTOTEZA

3, 4. (a) Inyigisho za Yesu zagize izihe ngaruka? (b) Ni ryari gukurikira Yesu byari kurushaho kugora abigishwa be?

3 Yesu yari azi ko hari abantu batari kwemera inyigisho ze. Nanone yari azi ko bamwe bari kurwanya abigishwa be, akaba ari yo mpamvu bari bakeneye kugira ubutwari. Uko kurwanywa kwari gutuma abagize imiryango badakomeza kubana amahoro. Yesu yaravuze ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi; sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota. Naje gutuma abantu batavuga rumwe, ngo umuhungu ahagurukire se, umukobwa ahagurukire nyina, n’umukazana ahagurukire nyirabukwe. Koko rero, abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.”—Mat 10:34-36.

4 Igihe Yesu yavugaga ati: “Ntimutekereze ko naje kuzana amahoro,” yashakaga ko abari guhinduka abigishwa be bamenya ko byashoboraga kubateza ibibazo. Ubutumwa bwe bwashoboraga gutuma abantu batavuga rumwe. Icyakora, Yesu ntiyari agamije gukurura amakimbirane mu bantu, ahubwo yifuzaga kubatangariza ubutumwa bw’ukuri buturuka ku Mana (Yoh 18:37). Ariko rero, abigishwa be bagombaga kumenya ko atari ko buri gihe kumukurikira byari kuborohera, cyanecyane mu gihe inshuti zabo cyangwa abo mu muryango wabo bari kuba banze kwemera ukuri.

5. Byagendekeye bite abigishwa ba Yesu?

5 Yesu yavuze ko mu mibabaro abigishwa be bagombaga kwitegura guhangana na yo, harimo no kurwanywa n’abo mu muryango wabo (Mat 10:38). Kugira ngo abigishwa ba Kristo bamushimishe, bagiye bemera ko abagize imiryango yabo babagira ibicibwa. Ariko ingororano babonye iruta cyane ibyo bigomwe.—Soma muri Mariko 10:29, 30.

6. Ni iki tugomba kwibuka mu gihe abagize umuryango baturwanya?

6 Niyo bene wacu baturwanyije batuziza ko dukorera Yehova, dukomeza kubakunda, ariko tukibuka ko mbere na mbere tugomba gukunda Imana na Kristo (Mat 10:37). Tugomba nanone kuzirikana ko Satani aba ashaka ko dukunda umuryango wacu cyane, ku buryo bituma duhemukira Yehova. Reka dusuzume ingorane dushobora guhura na zo bitewe n’uko abagize umuryango baturwanya, turebe n’uko twahangana na zo.

MU GIHE UWO MWASHAKANYE ADASENGA YEHOVA

7. Wakora iki niba uwo mwashakanye adasenga Yehova?

7 Bibiliya ivuga ko abashyingiranwa “bazagira imibabaro mu mubiri wabo” (1 Kor 7:28). Niba uwo mwashakanye adasenga Yehova, ushobora kugira ibibazo byinshi mu muryango wawe. Ariko uba ugomba kubona ishyingiranwa ryawe nk’uko Yehova aribona. Ntiyemera ko watana n’uwo mwashakanye bitewe gusa n’uko adashaka kumukorera (1 Kor 7:12-16). Nubwo umugabo udasenga Yehova adafata iya mbere mu bikorwa bya gikristo, agomba kubahwa kubera ko ari umutware w’umuryango. Umugore udasenga Yehova na we agomba gukundwa urukundo rurangwa no kwigomwa kandi akagaragarizwa ubwuzu.—Efe 5:22, 23, 28, 29.

8. Ni ibihe bibazo ushobora kwibaza niba uwo mwashakanye atemera ko ukorera Yehova nk’uko ubyifuza?

8 Wakora iki se niba uwo mwashakanye atemera ko ukorera Yehova nk’uko ubyifuza? Urugero, hari mushiki wacu umugabo we yemerera kubwiriza mu minsi imwe n’imwe y’icyumweru. Niba nawe ari uko bimeze, ibaze uti: “Ese uwo twashakanye ambuza gusenga Yehova? Niba se atabimbuza, nakwemera ibyo ansaba?” Gushyira mu gaciro bishobora kugufasha kwirinda ibibazo bitari ngombwa.—Fili 4:5.

9. Abakristo batoza bate abana babo kubaha umubyeyi udasenga Yehova?

9 Kurera abana bishobora kukugora cyane mu gihe uwo mwashakanye adasenga Yehova. Urugero, ugomba kwigisha abana bawe itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti: “wubahe so na nyoko” (Efe 6:1-3). Byagenda bite se niba uwo mwashakanye adakurikiza amahame yo muri Bibiliya? Jya uha abana bawe urugero rwiza umwubaha. Jya wibanda ku mico ye myiza kandi umushimire. Uge wirinda kumuvuga nabi abana bakumva. Ahubwo uge ubasobanurira ko buri muntu yihitiramo gukorera Yehova cyangwa kutamukorera. Iyo abana bafite imyifatire myiza, bishobora gutuma umubyeyi udasenga Yehova yishimira inyigisho z’ukuri.

Jya wigisha abana bawe ukuri igihe cyose bishoboka (Reba paragarafu ya 10)

10. Ababyeyi b’Abakristo bakwigisha bate abana babo ukuri ko muri Bibiliya, mu gihe uwo bashakanye atizera?

10 Hari igihe umubyeyi udasenga Yehova asaba abana kujya mu minsi mikuru y’abapagani cyangwa agashaka ko biga inyigisho z’idini ry’ikinyoma. Hari n’abagabo bashobora kubuza abagore babo b’Abakristo kwigisha abana babo Bibiliya. Iyo bimeze bityo, umugore w’Umukristo akora uko ashoboye kose akigisha abana be ukuri ko muri Bibiliya (Ibyak 16:1; 2 Tim 3:14, 15). Urugero, umugabo ashobora kubuza umugore we kuyoborera icyigisho cya Bibiliya abana babo bato, cyangwa akamubuza kubajyana mu materaniro. Umugore ashobora kumwumvira, ariko ibyo ntibyamubuza kubwira abana be ibyo yizera igihe cyose abonye uburyo, bityo akabafasha kumenya Yehova n’amahame ye (Ibyak 4:19, 20). Igihe kiba kizagera abana bakifatira umwanzuro ku birebana no gukorera Imana.—Guteg 30:19, 20. *

MU GIHE BENE WANYU BAKURWANYA

11. Ni iki gishobora gutuma ugirana ibibazo na bene wanyu batari Abahamya?

11 Igihe twatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, dushobora kuba tutarahise tubibwira bene wacu. Ariko ukwizera kwacu kumaze gukomera, twabonye ko tugomba kubabwira ibyo twizera (Mar 8:38). Niba ibyo byaraguteranyije na bene wanyu, reka turebe icyo wakora kugira ngo ubane neza na bo, ariko nanone ukomeze kubera Imana indahemuka.

12. Kuki bene wacu batari Abahamya bashobora kuturwanya? Twakwishyira mu mwanya wabo dute?

12 Jya ugerageza kwiyumvisha uko bene wanyu batari Abahamya babona ibintu. Iyo tumenye ukuri ko muri Bibiliya turishima cyane. Ariko bene wacu bo bashobora gutekereza ko twashutswe, tukinjira mu gatsiko k’idini gateje akaga. Bashobora gutekereza ko tutakibakunda bitewe n’uko tutagifatanya na bo kwizihiza iminsi mikuru. Bashobora no kwibwira ko tuzarimbuka. Tuge tugerageza kwiyumvisha uko babona ibintu, kandi tubatege amatwi twitonze kugira ngo tumenye igituma baduhangayikira (Imig 20:5). Intumwa Pawulo yihatiraga kumva ‘abantu b’ingeri zose’ kugira ngo abagezeho ubutumwa bwiza, kandi natwe tubigenje dutyo byadufasha.—1 Kor 9:19-23.

13. Twagombye kuvugana dute na bene wacu batari Abahamya?

13 Jya uvugana ubugwaneza. Bibiliya igira iti: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza” (Kolo 4:6). Dushobora gusaba Yehova umwuka wera kugira ngo tugaragaze imbuto zawo, mu gihe tuvugana na bene wacu. Ntitwagombye kubagisha impaka ku birebana n’inyigisho zose z’ikinyoma bemera. Niba batubwiye amagambo mabi cyangwa bakadukorera ikintu kikatubabaza, dushobora kwigana intumwa. Pawulo yaranditse ati: “Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo dutotejwe turihangana, iyo badushebeje turinginga [cyangwa “tubasubizanya ineza”].”—1 Kor 4:12, 13.

14. Kugira imyifatire myiza bigira akahe kamaro?

14 Komeza kugira imyifatire myiza. Nubwo kuvugana ineza bigira akamaro mu gihe bene wacu baturwanya, imyifatire myiza igira akamaro cyane kurushaho. (Soma muri 1 Petero 3:1, 2, 16.) Jya uba intangarugero, wereke bene wanyu ko Abahamya ba Yehova bagira urugo rwiza, bita ku bana babo, ko birinda ubwiyandarike kandi ko banyurwa. Niyo bene wacu batakwemera ukuri, dushobora kwishimira ko twakomeje kubera Yehova indahemuka.

15. Twakwitegura dute kugira ngo tutajya impaka na bene wacu?

15 Jya witegura. Jya utekereza ibintu bishobora kuguteza ibibazo, utekereze n’uko wabyitwaramo (Imig 12:16, 23). Mushiki wacu wo muri Ositaraliya yaravuze ati: “Databukwe yarwanyaga ukuri cyane. Iyo nge n’umugabo wange twabaga tugiye kumusura, twabanzaga gusenga Yehova tumusaba kudufasha kutamuvugisha turakaye. Twashakaga ibintu bishimishije turi buganireho. Twirindaga gutindayo kugira ngo ibiganiro bitaza kuba birebire, bikatuviramo kujya impaka ku by’idini.”

16. Wakora iki ngo utababazwa n’uko utashimishije bene wanyu?

16 Hari igihe byanze bikunze ugirana ubwumvikane buke na bene wanyu batari Abahamya. Bishobora kukubabaza cyane, kubera ko ukunda bene wanyu kandi ukaba wifuza kubashimisha. Icyo gihe rero, uba ukwiriye kwihatira gukunda Yehova cyane kuruta uko ukunda bene wanyu. Ibyo bishobora gutuma babona ko gukorera Yehova bifite agaciro kenshi. Uko byaba biri kose, uge wibuka ko udashobora guhatira abandi kwemera ukuri. Uge utuma bibonera ko gukurikiza inzira za Yehova byakugiriye akamaro. Imana yacu idukunda yifuza ko na bo bazihitiramo kumukorera, nk’uko nawe wabihisemo.—Yes 48:17, 18.

MU GIHE MWENE WANYU ARETSE YEHOVA

17, 18. Ni iki cyagufasha mu gihe mwene wanyu aretse Yehova?

17 Iyo mwene wanyu aciwe cyangwa akitandukanya n’itorero, birakubabaza cyane. None se, wakora iki ngo wihanganire intimba bigutera?

18 Jya ukomeza kwibanda ku murimo ukorera Yehova. Jya wubaka ukwizera kwawe usoma Bibiliya buri gihe, utegura amateraniro kandi ukayifatanyamo, ujya mu murimo wo kubwiriza kandi usenge usaba Yehova kuguha imbaraga (Yuda 20, 21). Ariko se wakora iki niba wumva ubikora byo kurangiza umuhango, utabishyizeho umutima? Ntugacike intege. Gukomeza kwibanda ku murimo ukorera Yehova bizatuma ushobora gutegeka ibitekerezo n’ibyiyumvo byawe. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku mwanditsi wa Zaburi ya 73. Yagize ibitekerezo bidakwiriye maze bimubuza amahwemo, ariko yaje kwikosora ubwo yajyaga mu nzu y’Imana (Zab 73:16, 17). Nukomeza gusenga Yehova mu budahemuka, nawe bizagufasha.

19. Wagaragaza ute ko wubaha gahunda ya Yehova yo guhana uwakosheje?

19 Jya wubaha igihano Yehova atanga. Igihano Yehova atanga gishobora kugirira bose akamaro, hakubiyemo n’uwakoze ikosa, nubwo iyo akigihabwa kimubabaza cyane. (Soma mu Baheburayo 12:11.) Urugero, Yehova atubuza “kwifatanya” n’umunyabyaha utihana (1 Kor 5:11-13). Nubwo biba bitoroshye, tugomba kureka gushyikirana n’uwaciwe, haba kuri terefoni, kohererezanya ubutumwa, amabaruwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

20. Ni iki twakwiringira?

20 Komeza kurangwa n’ikizere. Urukundo “rwiringira byose.” Rutuma twiringira ko n’abataye Yehova bazamugarukira (1 Kor 13:7). Niba ubona ko mwene wanyu agenda agarura agatima, ushobora gusenga usaba Yehova ko yamuha imbaraga zituruka mu Byanditswe, kandi akitabira itumira rye rigira riti: “Ngarukira.”—Yes 44:22.

21. Wakora iki mu gihe bene wanyu bakurwanya bitewe n’uko ukurikira Yesu?

21 Yesu yavuze ko tugomba kumukunda kuruta undi muntu wese. Icyakora, yari yiringiye ko abigishwa be bari kugira ubutwari bagakomeza kumubera indahemuka nubwo bene wabo bari kuba babarwanya. Niba gukurikira Yesu byarazanye “inkota” mu muryango wawe, jya wiringira ko Yehova azagufasha guhangana n’ibyo bibazo (Yes 41:10, 13). Jya unezezwa no kumenya ko Yehova na Yesu bakwishimira, kandi ko nukomeza kuba indahemuka bazakugororera.

^ par. 10 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko warera abana mu gihe uwo mwashakanye atizera, reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2002.