Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amagare n’ikamba bizakurinda

Amagare n’ikamba bizakurinda

“[Ibyo bizaba] nimwumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu.”—ZEK 6:15.

INDIRIMBO: 61, 22

1, 2. Igihe iyerekwa rya karindwi rya Zekariya ryarangiraga, Abayahudi bari i Yerusalemu bari bafite ikihe kibazo?

UMUHANUZI Zekariya amaze kubona iyerekwa rya karindwi, yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho. Yari yahumurijwe n’uko Yehova yari yasezeranyije ko azahana abantu b’abahemu. Ariko ibintu byari bitarahinduka. Abantu bari bagikora ibikorwa by’ubuhemu n’ibindi bikorwa bibi. Nanone urusengero rwa Yehova rw’i Yerusalemu rwari rutaruzura. Ariko se ni iki cyari cyaratumye Abayahudi bahagarika umurimo Imana yari yarabashinze? Ese bari barasubiye mu gihugu cyabo kugira ngo bishakire imibereho myiza?

2 Zekariya yari azi ko Abayahudi basubiye i Yerusalemu bari bafite ukwizera. Bose bari abantu “Imana y’ukuri yari yakanguye umutima,” kugira ngo bigomwe amazu yabo n’ibyo bakoraga (Ezira 1:2, 3, 5). Bavuye mu gihugu bari bamenyereye bajya mu gihugu benshi muri bo batari barigeze babona. Iyo baza kuba batabona ko umurimo wo kubaka urusengero rwa Yehova ufite agaciro, ntibari gukora urugendo rugoye cyane rw’ibirometero 1.600.

3, 4. Abayahudi basubiye i Yerusalemu bahuye n’izihe nzitizi?

3 Gerageza kwiyumvisha urugendo Abayahudi bakoze bagaruka i Yerusalemu. Igihe bari mu nzira, bagomba kuba baribazaga uko aho bari bagiye gutura hari hameze. Bari barumvise ukuntu umugi wa Yerusalemu wari warahoze ari mwiza cyane. Abakuru muri bo bari bariboneye urusengero rwaho rwari rwarigeze kugira ubwiza buhebuje (Ezira 3:12). Iyo uza kuba uri kumwe na bo, ukabona Yerusalemu bwa mbere, wari kwiyumva ute? Ese wari kubabara ubonye ukuntu amazu yaho yari amatongo kandi yararenzweho n’ibihuru? Ese wari kubona inkuta za Yerusalemu zacitsemo ibyuho, ukazigereranya n’inkuta zikomeye z’i Babuloni? Ariko Abayahudi ntibacitse intege. Bari bariboneye ukuntu Yehova yari yarabarinze mu rugendo rurerure bakoze bagaruka mu gihugu cyabo. Bakigerayo bahise bubaka igicaniro ahahoze urusengero, batangira gutura Yehova ibitambo buri munsi (Ezira 3:1, 2). Mu mizo ya mbere, wabonaga nta cyabaca intege.

4 Uretse kuba Abisirayeli baragombaga kubaka urusengero, bagombaga no kongera kubaka imigi yabo. Bagombaga gusana amazu yabo kandi bagahinga kugira ngo babone ibitunga imiryango yabo (Ezira 2:70). Bari bafite akazi katoroshye! Bidatinze abanzi babo batangiye kubarwanya kugira ngo bahagarike imirimo. Nubwo Abayahudi babanje guhatana, nyuma y’imyaka 15 barwanywa batangiye gucika intege (Ezira 4:1-4). Bashegeshwe mu mwaka wa 522, igihe umwami w’u Buperesi yategekaga ko imirimo yose yo kubaka i Yerusalemu ihagarara. Byasaga n’aho uwo mugi utazigera wongera kubakwa.—Ezira 4:21-24.

5. Yehova yafashije ate abagaragu be?

5 Yehova yari azi ko abagaragu be bari bakeneye guterwa inkunga. Yeretse Zekariya iyerekwa rya nyuma, kugira ngo abizeze ko yabakundaga kandi ko yishimiraga ibyo bamukoreraga. Yabijeje ko yari kubarinda iyo bongera gukora umurimo yari yarabashinze. Yababwiye ko ‘nibumvira ijwi rya Yehova Imana’ yabo, bazashobora kongera kubaka urusengero.—Zek 6:15.

INGABO Z’ABAMARAYIKA

6. (a) Ni iki Zekariya yabonye mu iyerekwa rya munani? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki amafarashi yari akuruye amagare yari afite amabara atandukanye?

6 Iyerekwa rya munani Zekariya yabonye, ari na ryo rya nyuma, rigomba kuba ryarakomeje cyane ukwizera kwabo. (Soma muri Zekariya 6:1-3.) Sa n’ureba ibyo Zekariya yabonye. Yabonye amagare ane y’intambara aje ‘aturutse hagati y’imisozi ibiri y’umuringa.’ Amafarashi yari akuruye ayo magare yari afite amabara atandukanye, kugira ngo umuntu ashobore gutandukanya abayagenderagaho. Zekariya yarabajije ati: “aya magare agereranya iki” (Zek 6:4)? Natwe twifuza kubimenya kubera ko iryo yerekwa ritureba.

Yehova arinda abagaragu be kandi akabakomeza akoresheje abamarayika

7, 8. (a) Imisozi ibiri igereranya iki? (b) Kuki ari imisozi y’umuringa?

7 Muri Bibiliya, imisozi ishobora kugereranya ubwami cyangwa ubutegetsi. Imisozi ivugwa mu iyerekwa rya Zekariya isa n’imisozi ibiri ivugwa mu buhanuzi bwa Daniyeli. Umusozi umwe ugereranya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova buzahoraho iteka ryose. Undi ugereranya Ubwami bwa Mesiya buyobowe na Yesu (Dan 2:35, 45). Guhera igihe Yesu yimikiwe mu mwaka wa 1914, iyo misozi iriho kandi yagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’ibyo Imana ishaka ku isi.

8 Kuki iyo misozi ari umuringa? Umuringa ni ibuye ry’agaciro kenshi kimwe na zahabu. Yehova yategetse ko iryo buye ry’agaciro ribengerana rikoreshwa mu kubaka ihema ry’ibonaniro n’urusengero rw’i Yerusalemu (Kuva 27:1-3; 1 Abami 7:13-16). Ubwo rero iyo misozi ibiri y’umuringa, igaragaza ko ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’Ubwami bwa Mesiya ari bwo butegetsi bwiza cyane kurusha ubundi kandi buzatuma abantu bose bagira umutekano babone n’imigisha.

9. Abagendera ku magare ni ba nde? Inshingano yabo ni iyihe?

9 Reka noneho tugaruke ku magare. Amagare n’abayagenderaho bagereranya iki? Abagendera kuri ayo magare ni abamarayika, bashobora kuba bibumbiye mu matsinda. (Soma muri Zekariya 6:5-8.) Bari bavuye “imbere y’Umwami w’isi yose” bafite inshingano yihariye bagomba gusohoza. Iyo nshingano yari iyihe? Yari iyo kurinda abagaragu b’Imana, cyanecyane abavaga i Babuloni, “mu gihugu cyo mu majyaruguru.” Yehova ntiyashakaga ko abagaragu be bongera gukandamizwa na Babuloni. Iryo yerekwa rigomba kuba ryarahumurije abubakaga urusengero mu gihe cya Zekariya! Basobanukiwe ko abanzi babo batashoboraga kubahagarika.

10. Ubuhanuzi bwa Zekariya buvuga iby’amagare n’abayagenderaho butwizeza iki muri iki gihe?

10 Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Zekariya, no muri iki gihe Yehova arinda abagaragu be kandi akabakomeza akoresheje abamarayika (Mal 3:6; Heb 1:7, 14). Uhereye mu mwaka wa 1919, igihe abagaragu b’Imana bavanwaga mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ugusenga k’ukuri kwakomeje kujya mbere nubwo abanzi batahwemye kukurwanya (Ibyah 18:4). Ntidutinya ko umuryango wa Yehova wakongera gukandamizwa mu buryo bw’umwuka kubera ko abamarayika baturinda (Zab 34:7). Ahubwo dushobora kwiringira ko abagaragu b’Imana ku isi hose bazakomeza kujya mbere. Ibyo Zekariya yeretswe bituma twumva dufite umutekano kandi turindiwe hagati y’iyo misozi ibiri.

11. Kuki tutagomba gutinya igitero kizagabwa ku bwoko bw’Imana?

11 Vuba aha, abanyapolitiki bo mu isi ya Satani bazishyira hamwe bagamije kurimbura ubwoko bw’Imana (Ezek 38:2, 10-12; Dan 11:40, 44, 45; Ibyah 19:19). Ubuhanuzi bwa Ezekiyeli buvuga ko ingabo zabo zizatugabaho igitero zigendera ku mafarashi kandi zifite umujinya, zizimagize igihugu cyose zimeze nk’igicu (Ezek 38:15, 16). * Ese ibyo byagombye kudutera ubwoba? Oya rwose. Dufite ingabo za Yehova ziturinda. Mu mubabaro ukomeye, abamarayika ba Yehova bazarinda ubwoko bw’Imana barimbure abarwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova (2 Tes 1:7, 8). Uwo uzaba ari umunsi ukomeye rwose! Ariko se ni nde uzaba uyoboye ingabo za Yehova zo mu ijuru?

YEHOVA YAMBIKA IKAMBA UMWAMI N’UMUTAMBYI

12, 13. (a) Yehova yabwiye Zekariya gukora iki? (b) Tubwirwa n’iki ko Umushibu ari Yesu Kristo?

12 Zekariya ni we wenyine wabonye ibintu byari mu iyerekwa rya mbere kugeza ku rya munani. Ariko noneho yari agiye gukora ikintu abandi bari kubona, kandi kigatera inkunga abasanaga urusengero rw’Imana. (Soma muri Zekariya 6:9-12.) Hari abagabo batatu baje baturutse i Babuloni ari bo Heludayi, Tobiya na Yedaya. Yehova yabwiye Zekariya ngo abasabe ifeza na zahabu, abicuremo “ikamba ryiza cyane” (Zek 6:11). Ese Zekariya yari kwambika iryo kamba Guverineri Zerubabeli wo mu muryango wa Yuda, akaba yaranakomokaga kuri Dawidi? Oya. Ababirebaga bagomba kuba baratangajwe n’uko yaryambitse Umutambyi Mukuru Yosuwa.

13 Ese kwambika ikamba Umutambyi Mukuru Yosuwa, byamugize umwami? Oya. Yosuwa ntiyakomokaga mu muryango wa Dawidi. Bityo ntiyari afite uburenganzira bwo kuba umwami. Kuba yarambitswe ikamba byari ubuhanuzi bwagaragazaga ko hari kuzabaho umwami w’iteka akaba n’umutambyi. Umutambyi Mukuru wambitswe ikamba yitwa Umushibu. Ibyanditswe bigaragaza neza ko Umushibu ari Yesu Kristo.—Yes 11:1; Mat 2:23. *

14. Ni uwuhe murimo Yesu agomba gukora kubera ko ari Umwami akaba n’Umutambyi Mukuru?

14 Yesu Kristo ni Umwami akaba n’Umutambyi Mukuru, kandi ni we uyobora ingabo za Yehova zo mu ijuru. Akora ibishoboka byose kugira ngo abagaragu b’Imana bagire umutekano muri iyi si mbi cyane (Yer 23:5, 6). Vuba aha Yesu azayobora urugamba rwo gutsinda amahanga yose kugira ngo ashyigikire ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova kandi arengere abagaragu be (Ibyah 17:12-14; 19:11, 14, 15). Icyakora afite akazi katoroshye agomba kubanza gukora.

AZUBAKA URUSENGERO

15, 16. (a) Ni uwuhe murimo wo gusubizaho ugusenga k’ukuri no kweza ubwoko bw’Imana wakozwe muri iki gihe, kandi se wakozwe na nde? (b) Isi izaba imeze ite ku iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi?

15 Yesu ntafite inshingano yo kuba Umwami n’Umutambyi Mukuru gusa, ahubwo nanone afite inshingano yo ‘kubaka urusengero rwa Yehova.’ (Soma muri Zekariya 6:13.) Guhera mu mwaka wa 1919, umurimo wo kubaka Yesu yakoze wari ukubiyemo kuvana abasenga by’ukuri mu bubata bwa Babuloni Ikomeye no gusubizaho itorero rya gikristo. Nanone yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ kugira ngo ayobore umurimo ukorerwa mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka (Mat 24:45). Ikindi kandi, Yesu yejeje abagize ubwoko bw’Imana kandi abafasha kuyisenga mu buryo butanduye.—Mal 3:1-3.

16 Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Yesu n’abami n’abatambyi 144.000 bazageza abantu b’indahemuka ku butungane. Nibarangiza uwo murimo, isi yose izaba yarejejwe, isigayeho abasenga Imana by’ukuri bonyine. Ugusenga k’ukuri kuzasubizwaho mu buryo bwuzuye!

IFATANYE MU MURIMO WO KUBAKA

17. Yehova yijeje iki Abayahudi? Ibyo yababwiye byabafashije bite?

17 None se ubutumwa bwa Zekariya bwafashije bute Abayahudi bo mu gihe ke? Yehova yari yarabijeje ko azabafasha kandi akabarinda kugira ngo barangize umurimo yari yarabashinze. Iryo sezerano rigomba kuba ryarabahumurije rwose! Ariko se ko bari bake, bari gushobora uwo murimo bate? Amagambo Zekariya yababwiye nyuma yaho yatumye bashirika ubwoba kandi ntibongera gushidikanya. Imana yababwiye ko uretse Heludayi, Tobiya na Yedaya bari kubashyigikira, hari n’abandi benshi bari ‘kuzaza bakifatanya mu kubaka urusengero rwa Yehova.’ (Soma muri Zekariya 6:15.) Abayahudi bamaze kwizera ko Imana ibashyigikiye, bahise batangira umurimo wo kubaka urusengero nubwo wari warabuzanyijwe. Bidatinze Yehova yakuyeho itegeko ryabuzanyaga umurimo wo kubaka ryari ryarababereye inzitizi imeze nk’umusozi, maze urusengero rwuzura mu mwaka wa 515 Mbere ya Yesu (Ezira 6:22; Zek 4:6, 7). Icyakora ibyo Yehova yavuze bigira isohozwa ryagutse muri iki gihe.

Yehova ntazibagirwa urukundo tumukunda (Reba paragarafu ya 18 n’iya 19)

18. Ibivugwa muri Zekariya 6:15 bisohora bite muri iki gihe?

18 Muri iki gihe abantu benshi bagana ugusenga k’ukuri, kandi umutima wabo ubashishikariza gutanga ‘ibintu byabo by’agaciro,’ bikubiyemo igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi, kugira ngo bashyigikire urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka (Imig 3:9). Twakwemezwa n’iki ko Yehova aha agaciro ibyo dukora dushyigikira umurimo we mu budahemuka? Ibuka ko Heludayi, Tobiya na Yedaya, ari bo bazanye ibikoresho Zekariya yakoresheje acura ikamba. Iryo kamba ryabaye “urwibutso” rw’impano batanze bashyigikira ugusenga k’ukuri (Zek 6:14). Yehova ntazigera yibagirwa umurimo dukora n’urukundo tumukunda.—Heb 6:10.

19. Ibyo Zekariya yeretswe, byagombye gutuma dukora iki?

19 Ibintu byose abagaragu ba Yehova bagezeho muri iyi minsi y’imperuka, bigaragaza ko aduha imigisha kandi ko Kristo atuyobora. Twishimira ko turi mu muryango ufite umutekano kandi uzahoraho. Umugambi Yehova afitiye ugusenga k’ukuri uzasohora. Ishimire umwanya ufite mu bagaragu ba Yehova kandi uge ‘wumvira ijwi rya Yehova Imana yawe.’ Bizatuma Umwami wacu akaba n’Umutambyi Mukuru hamwe n’ingabo zo mu ijuru zigendera ku mafarashi bakomeza kukurinda. Jya ukora ibyo ushoboye byose ushyigikire ugusenga k’ukuri. Bizatuma wiringira udashidikanya ko Yehova nyiri ingabo azakomeza kukurinda mu gihe iyi si mbi ishigaje kugeza iteka ryose.

^ par. 11 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2015, ipaji ya 29-30.

^ par. 13 Ijambo Umunyanazareti rikomoka ku ijambo ry’igiheburayo risobanura umushibu.