Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nzi ko azazuka”

“Nzi ko azazuka”

“Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.”​—YOH 11:11.

INDIRIMBO: 142, 129

1. Marita yari yiringiye ko bizagendekera bite musaza we? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

MARITA yari umwigishwa wa Yesu akaba n’inshuti ye. Icyakora yari afite agahinda kubera ko musaza we Lazaro yari yapfuye. Ese hari icyashoboraga kumuhumuriza? Yego rwose. Yesu yaramwijeje ati: “musaza wawe arazuka.” Birumvikana ko ayo magambo atatumye agahinda kose Marita yari afite gashira. Icyakora yemeye ibyo Yesu yamwijeje, maze aravuga ati: “nzi ko azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma” (Yoh 11:20-24). Yari yiringiye adashidikanya ko umuzuko uzabaho. Hanyuma Yesu yakoze igitangaza uwo munsi, azura Lazaro.

2. Kuki wifuza kugira ibyiringiro nk’ibyo Marita yari afite?

2 Twe ntitwakwitega ko Yesu cyangwa Se badukorera igitangaza nk’icyo muri iki gihe. Ariko se, kimwe na Marita, wizeye ko abantu bawe bazazuka? Ushobora kuba warapfushije uwo mwashakanye, nyoko, so, sogokuru, nyogokuru cyangwa umwana wawe. Wifuza kubona umuntu wawe wapfuye ukamuhobera, mukaganira, mugaseka. Igishimishije ni uko kimwe na Marita, nawe ushobora kuvuga uti: “Nzi ko abantu bange bapfuye bazazuka.” Icyakora byaba byiza buri Mukristo yongeye gusuzuma impamvu ibyo byiringiro bihamye.

3, 4. Ni abahe bantu Yesu yari yarazuye? Marita yari yiringiye ko byari kugendekera bite Lazaro?

3 Marita yari atuye hafi y’i Yerusalemu. Bityo rero, ashobora kuba atariboneye uko Yesu yazuye umuhungu w’umupfakazi wari utuye hafi y’i Nayini muri Galilaya. Icyakora ashobora kuba yari yarumvise iyo nkuru. Nanone Yesu yari yarazuye umukobwa wa Yayiro. Abari kwa Yayiro bose “bari bazi ko yapfuye.” Nyamara Yesu yafashe umurambo w’uwo mwana, aravuga ati: “mukobwa, haguruka!” Nuko ahita ahaguruka (Luka 7:11-17; 8:41, 42, 49-55). Marita na murumuna we Mariya, bari bazi ko Yesu ashobora gukiza indwara. Ni yo mpamvu batekerezaga ko iyo Yesu ahaba Lazaro atari gupfa. None se ko yari yapfuye, byari kumugendekera bite? Zirikana ko Marita yavuze ko Lazaro yari kuzazuka ku muzuko “wo ku munsi wa nyuma.” Ni iki cyatumaga abyizera adashidikanya? Kuki ushobora kwiringira udashidikanya ko hazabaho umuzuko kandi ko abantu bawe bashobora kuzazuka?

4 Hari impamvu nyinshi zatuma wizera umuzuko. Mu gihe dusuzuma zimwe muri zo, ushobora kubona mu Ijambo ry’Imana ibintu utajyaga utekerezaho bizatuma urushaho kwiringira ko uzongera kubona abantu bawe bapfuye.

IBINTU BITUMA TUGIRA IBYIRINGIRO

5. Ni iki cyatumaga Marita yemera adashidikanya ko Lazaro azazuka?

5 Zirikana ko Marita atavuze ati: “Niringiye ko musaza wange azazuka.” Ahubwo yaravuze ati: “nzi ko azazuka.” Marita yemeraga adashidikanya ko umuzuko uzabaho bitewe n’ibitangaza yari yarumvise byabaye na mbere y’uko Yesu aza ku isi. Yari yarabyumvise akiri umwana, abyumvira iwabo no mu isinagogi. Tugiye gusuzuma inkuru eshatu z’ibyo bitangaza zivugwa muri Bibiliya.

6. Ni ikihe gitangaza Eliya yakoze Marita agomba kuba yari yarumvise?

6 Umuzuko wa mbere uvugwa muri Bibiliya, wabaye igihe Imana yahaga umuhanuzi wayo Eliya imbaraga zo gukora ibitangaza. Mu mudugudu w’i Sarefati hari umugore w’umukene w’umupfakazi wacumbikiye umuhanuzi. Hanyuma Imana yakoze igitangaza, ituma amavuta ye n’ifu bidashira, kugira ngo we n’umuhungu we baticwa n’inzara (1 Abami 17:8-16). Nyuma yaho, umuhungu we yaje kurwara arapfa. Eliya yaramufashije. Yafashe umurambo w’uwo mwana, arasenga ati: “Mana yanjye, ndakwinginze, tuma ubugingo bw’uyu mwana bumugarukamo.” Kandi koko, Imana yumvise isengesho rya Eliya, uwo mwana arazuka. (Soma mu 1 Abami 17:17-24.) Marita agomba rwose kuba yari yarumvise iyo nkuru itangaje.

7, 8. (a) Elisa yakoze iki ngo ahumurize umugore wari wapfushije umwana? (b) Igitangaza Elisa yakoze kigaragaza iki ku birebana n’ubushobozi bwa Yehova?

7 Umuzuko wa kabiri uvugwa muri Bibiliya, ni uw’umuntu wazuwe n’umuhanuzi Elisa wasimbuye Eliya. Hari umugore w’Umwisirayelikazi w’i Shunemu wacumbikiye Elisa. Uwo mugore n’umugabo we wari ugeze mu za bukuru ntibagiraga abana, ariko Imana yaramugororeye maze abyara umwana w’umuhungu. Icyakora uwo mwana yaje gupfa. Gerageza kwiyumvisha ukuntu uwo mugore yashenguwe n’agahinda. Yakoze urugendo rw’ibirometero 30 asanga Elisa ku Musozi wa Karumeli. Elisa yohereje umugaragu we Gehazi ngo ababanzirize i Shunemu. Icyakora Gehazi ntiyashoboye kuzura uwo mwana. Hanyuma nyina w’uwo mwana yazanye na Elisa.—2 Abami 4:8-31.

8 Elisa yinjiye mu nzu ahari umurambo w’uwo mwana maze arasenga. Habaye igitangaza uwo mwana arazuka. Nyina amubonye yarishimye cyane! (Soma mu 2 Abami 4:32-37.) Ashobora kuba yaributse amagambo Hana wari warabuze urubyaro yavuze igihe yasengaga azanye Samweli ngo akorere Yehova mu ihema ry’ibonaniro. Yarasenze ati: “Yehova . . . afite ubushobozi bwo gushyira abantu mu mva no kubakuramo” (1 Sam 2:6). Koko rero, igihe Imana yazuraga uwo mwana w’i Shunemu, yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kuvana abantu mu mva.

9. Umuzuko wa gatatu uvugwa muri Bibiliya wagenze ute?

9 Hari ikindi gitangaza cyabaye Elisa yarapfuye. Elisa yamaze imyaka isaga 50 ari umuhanuzi, hanyuma ‘arwara indwara iramwica.’ Yarahambwe umurambo urabora hasigara amagufwa gusa. Umunsi umwe, hari Abisirayeli bari bagiye guhamba, maze babona agatsiko k’abanyazi gateye igihugu. Bahise bajugunya uwo murambo mu mva yarimo amagufwa ya Elisa barahunga. Bibiliya igira iti: “Uwo murambo ukoze ku magufwa ya Elisa, uwari wapfuye ahita azuka arahagarara” (2 Abami 13:14, 20, 21). Izo nkuru zose zatumye Marita yemera adashidikanya ko Imana ifite ububasha ku rupfu. Zagombye gutuma natwe twemera tudashidikanya ko Imana ifite imbaraga nyinshi zitagira umupaka.

IBINTU BYABAYEHO MU KINYEJANA CYA MBERE

10. Petero yafashije ate Umukristokazi wari wapfuye?

10 Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo na ho harimo inkuru z’abagaragu b’Imana b’indahemuka bazuye abantu. Twamaze kuvuga igitangaza cy’umuzuko Yesu yakoze ari hafi y’i Nayini n’igihe yari kwa Yayiro. Intumwa Petero na we yazuye umugore w’Umukristokazi witwaga Dorukasi, nanone witwaga Tabita. Petero yinjiye mu cyumba bari bashyizemo umurambo maze arasenga. Hanyuma yaravuze ati: “Tabita, byuka!” Yahise azuka, maze Petero amwereka abandi Bakristo ari “muzima.” Ibyo byatumye abantu “benshi bizera Umwami.” Bashoboraga guhamiriza abantu ibyo Umwami yari yakoze bakabwira n’abandi bose ko Yehova afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye.—Ibyak 9:36-42.

11. Umuganga Luka yavuze ko byari byagendekeye bite Utuko? Ibyabaye byafashije bite abandi?

11 Hari abandi bantu babonye undi muzuko. Icyo gihe intumwa Pawulo yari mu materaniro mu cyumba cyo hejuru mu mugi wa Tirowa, ubu akaba ari mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Turukiya. Pawulo yatanze disikuru ageza mu gicuku. Umusore witwaga Utuko yari ateze amatwi yicaye ku idirishya. Hanyuma yarasinziriye ahanuka mu igorofa rya gatatu yitura hasi. Luka ashobora kuba yaramanutse mu ba mbere kuko yari umuganga, kugira ngo amusuzume. Yasanze yapfuye byarangiye! Pawulo na we yaramanutse, yubarara hejuru y’umurambo maze abwira abari aho ikintu cyabatangaje. Yaravuze ati: “yongeye kuba muzima.” Icyo gitangaza kigomba rwose kuba cyarakoze ku mutima abakibonye! “Bari bahumurijwe bitagira akagero,” kubera ko bari bazi ko uwo musore yari yapfuye hanyuma bakibonera ukuntu azutse.—Ibyak 20:7-12.

IBYIRINGIRO BIHAMYE

12, 13. Duhereye ku nkuru twasuzumye zivuga iby’umuzuko, ni ibihe bibazo twakwibaza?

12 Izo nkuru z’umuzuko twabonye zagombye gutuma ugira ibyiringiro nk’ibyo Marita yari afite. Zagombye gutuma twizera ko Imana, yo yaduhaye ubuzima, ifite ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Birashishikaje kuba igihe ibyo bitangaza byabaga, harabaga hari abagaragu b’Imana, urugero nka Eliya, Yesu cyangwa Petero. Ibyo bitangaza byabaye mu gihe Yehova yakoraga ibitangaza. Ariko se twavuga iki ku bantu bapfuye mu bindi bihe? Niba hari igihe Imana itakoraga ibitangaza byo kuzura abantu, ubwo se abagabo n’abagore bizerwa bashobora kwitega ko Imana izazura abantu mu gihe kizaza? Ese bashobora kugira ikizere nk’icyo Marita yari afite, igihe yavugaga ati: “nzi ko [musaza wange] azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma”? Ni iki cyatumaga yizera ko hazabaho umuzuko? Kuki nawe ushobora kubyizera?

13 Hari inkuru nyinshi zo muri Bibiliya zigaragaza ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka bari bazi ko hazabaho umuzuko. Reka dusuzume nke muri zo.

14. Inkuru ya Aburahamu itwigisha iki ku birebana n’umuzuko?

14 Tekereza ibyo Imana yabwiye Aburahamu gukorera Isaka, umwana yari yarabyaye ageze mu za bukuru. Yehova yaramubwiye ati: “fata Isaka umuhungu wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda cyane, . . . umutambeho igitambo gikongorwa n’umuriro” (Intang 22:2). Utekereza ko Aburahamu yiyumvise ate ahawe iryo tegeko? Yehova yari yarasezeranyije Aburahamu ko amahanga yose yari kuzahabwa umugisha binyuze ku rubyaro rwe (Intang 13:14-16; 18:18; Rom 4:17, 18). Nanone Yehova yari yaravuze ko urwo rubyaro rwari ‘kuzakomoka kuri Isaka’ (Intang 21:12). Ariko se ibyo byari gushoboka bite iyo Aburahamu yica Isaka akamutambaho igitambo? Pawulo yasobanuye ko Aburahamu yizeraga ko Imana yashoboraga kuzura Isaka mu bapfuye. (Soma mu Baheburayo 11:17-19.) Bibiliya ntivuga ko Aburahamu yatekerezaga ko iyo yumvira, isaka yari kuzuka mu masaha make gusa, mu munsi umwe cyangwa se mu cyumweru kimwe. Aburahamu ntiyari azi igihe umuhungu we yari kuzukira. Ahubwo yiringiraga ko Yehova yashoboraga kuzura Isaka.

15. Ni ibihe byiringiro Yobu yari afite?

15 Yobu wari indahemuka na we yiringiraga ko hazabaho umuzuko. Yari azi ko iyo igiti gitemwe cyongera gushibuka. Ariko si uko bigenda ku muntu (Yobu 14:7-12; 19:25-27). Iyo umuntu apfuye, ntashobora kwivana mu mva ngo yongere kubaho (2 Sam 12:23; Zab 89:48). Icyakora ibyo ntibyashakaga kuvuga ko Imana idashobora kuzura uwapfuye. Yobu yiringiraga ko Yehova yari kuzagena igihe akamwibuka. (Soma muri Yobu 14:13-15.) Yobu ntiyashoboraga kumenya igihe Imana yari kumwibukira. Icyakora yizeraga ko uwaremye abantu yashoboraga kumwibuka, kandi ko yari kuzamwibuka akamuzura.

16. Umumarayika yateye inkunga ate umuhanuzi Daniyeli?

16 Daniyeli na we ni undi mugaragu w’Imana w’indahemuka wayikoreye mu gihe k’imyaka myinshi kandi iramushyigikira. Hari igihe umumarayika yise Daniyeli ‘umugabo ukundwa cyane,’ aramubwira ati: “Gira amahoro kandi ukomere.”—Dan 9:22, 23; 10:11, 18, 19.

17, 18. Ni iki Imana yasezeranyije Daniyeli?

17 Daniyeli yakabakabaga mu myaka 100 ari hafi gupfa, kandi yatekerezaga uko bizamugendekera. Ese yari kuzongera kubaho? Cyane rwose! Ku iherezo ry’igitabo cya Daniyeli, tuhabona isezerano Imana yamuhaye rigira riti: “Naho wowe Daniyeli, uzakomeze gushikama ugeze ku iherezo, kandi uzaruhuka” (Dan 12:13). Daniyeli wari ugeze mu za bukuru yari azi ko abapfuye baba baruhutse, kandi ko ‘mu mva nta migambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.’ Daniyeli yari hafi kujyayo (Umubw 9:10). Icyakora ibye ntibyari kuba birangiriye aho. Yehova yamusezeranyije ibintu bihebuje.

18 Umumarayika wa Yehova yakomeje abwira umuhanuzi Daniyeli ati: “ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe.” Daniyeli ntiyari azi igihe ibyo byari kuzabera. Yari kugera ku iherezo rye agapfa, ubundi akaruhuka. Ariko igihe umumarayika yamubwiraga ati: “uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe,” yasobanukiwe ko yari kuzazuka. Ibyo byari kuzaba kera, “ku iherezo ry’iminsi.” Bibiliya Ijambo ry’Imana yo ihindura iryo sezerano Daniyeli yahawe igira iti: “uzatabaruka utegereze umunsi w’imperuka, ni bwo uzazuka uhabwe umunani wawe.”

Kimwe na Marita, nawe ushobora kwiringira ko umuzuko uzabaho (Reba paragarafu ya 19 n’iya 20)

19, 20. (a) Ibyo twasuzumye bihuriye he n’ibyo Marita yabwiye Yesu? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

19 Marita yari afite impamvu zumvikana zo kwiringira ko musaza we Lazaro wari indahemuka, “azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma.” Ibyo Imana yasezeranyije Daniyeli hamwe n’ibyiringiro bihamye by’umuzuko Marita yari afite, byagombye gutuma natwe tugira ibyiringiro bihamye. Umuzuko uzabaho.

20 Twabonye inkuru z’abantu bazutse kera. Izo nkuru zigaragaza ko abapfuye bashobora kongera kubaho. Nanone twabonye ko abagabo n’abagore bakoreraga Imana biringiraga ko umuzuko uzaba mu gihe kiri imbere. Ariko se hari ikimenyetso kigaragaza ko umuzuko washoboraga kubaho hashize igihe kirekire isezerano ritanzwe? Niba gihari, ibyo bituma turushaho gutegerezanya amatsiko igihe umuzuko uzabera. Ariko se uzaba ryari? Izo ngingo tuzazisuzuma mu gice gikurikira.