Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ‘ubwenge bwo kubahesha agakiza’

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ‘ubwenge bwo kubahesha agakiza’

“Uhereye mu bwana bwawe wamenye ibyanditswe byera, bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza.”​—2 TIM 3:15.

INDIRIMBO: 141, 134

1, 2. Kuki hari ababyeyi bagira impungenge iyo abana babo bifuza gufata umwanzuro wo kwiyegurira Yehova bakabatizwa?

ABANTU babarirwa mu bihumbi biga Bibiliya, bakiyegurira Yehova kandi bakabatizwa. Abenshi muri bo ni abakiri bato barezwe n’ababyeyi b’Abakristo, maze bagahitamo gukurikiza amahame yo muri Bibiliya (Zab 1:1-3). Niba uri umubyeyi w’Umukristo, nta gushidikanya ko utegerezanyije amatsiko igihe umwana wawe azabatizwa.—Gereranya no muri 3 Yohana 4.

2 Ariko kandi, ushobora kuba ufite impungenge. Birashoboka ko wabonye bamwe mu bakiri bato babatizwa, ariko nyuma yaho bagatangira kwibaza niba kugendera ku mahame ya Yehova ari byo byiza. Hari n’abagiye bareka ukuri. Bityo rero, ushobora kugira impungenge z’uko umwana wawe azatangira kugendera mu nzira ya gikristo, ariko nyuma yaho agahinduka ntakomeze gukunda ukuri. Ashobora kumera nk’Abakristo bo mu itorero ryo muri Efeso Yesu yabwiye ati: “waretse urukundo wari ufite mbere” (Ibyah 2:4). Wakora iki ngo ibyo bitazaba ku mwana wawe, kandi se wamufasha ute ‘gukura akagera ku gakiza’ (1 Pet 2:2)? Nimucyo dusuzume urugero rwa Timoteyo, kugira ngo tubone igisubizo.

“WAMENYE IBYANDITSWE BYERA”

3. (a) Timoteyo yabaye Umukristo ate, kandi se yakiriye ate inyigisho za gikristo? (b) Ni ibihe bintu bitatu Pawulo yavuze kuri Timoteyo?

3 Intumwa Pawulo yageze mu mugi wa Lusitira ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 47. Birashoboka ko ari bwo Timoteyo yamenye inyigisho za gikristo. Nubwo yari akiri muto, yagize umwete wo gukurikiza ibyo yamenye. Nyuma y’imyaka ibiri, yatangiye kujyana na Pawulo mu ngendo ze. Nyuma y’imyaka 16, Pawulo yandikiye Timoteyo ati: “Ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri kuko uzi ababikwigishije, kandi uzi ko uhereye mu bwana bwawe wamenye ibyanditswe byera [by’Igiheburayo], bishobora gutuma ugira ubwenge bwo kuguhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu” (2 Tim 3:14, 15). Zirikana ko Pawulo yavuze ko Timoteyo (1) yamenye ibyanditswe byera, (2) yemera ko ibyo yigishijwe ari ukuri, kandi (3) agira ubwenge bwo kumuhesha agakiza binyuze ku kwizera Kristo Yesu.

4. Ni ibihe bikoresho wakoresheje wigisha abana bawe? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

4 Niba uri umubyeyi w’Umukristo, wifuza ko umwana wawe amenya ibyanditswe byera, muri iki gihe bikaba bikubiyemo Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya gikristo. Niyo abana bakiri bato, baba bashobora kumenya abantu bavugwa muri Bibiliya n’inkuru zivugwamo. Umuryango wa Yehova watanze ibikoresho ababyeyi bashobora kwifashisha bigisha abana babo. Ni ibihe biboneka mu rurimi rwawe? Jya wibuka ko umwana wawe namenya neza Ibyanditswe, ari byo bizamufasha kugirana na Yehova ubucuti bukomeye.

‘KWEMERA KO IBYO WIGISHIJWE ARI UKURI’

5. (a) Kwemera ko ibyo wigishijwe ari ukuri bisobanura iki? (b) Ni iki kigaragaza ko Timoteyo yemeraga ko ibyo yari yarigishijwe ku byerekeye Yesu byari ukuri?

5 Kumenya ibyanditswe byera ni byiza. Ariko kwigisha abana ibirebana n’abantu bavugwa muri Bibiliya n’inkuru zivugwamo, ntibihagije ngo bagirane n’Imana ubucuti bukomeye. Timoteyo ‘yemeye ko ibyo yigishijwe ari ukuri.’ Timoteyo yamenye Ibyanditswe by’Igiheburayo “uhereye mu bwana” bwe. Ariko nyuma yaho yabonye ibimenyetso byamwemezaga ko Yesu ari Mesiya. Mu yandi magambo, ibyo yamenye byashimangiwe n’ibimenyetso bifatika byamwemeje ko ari ukuri. Ibyo byatumye agira ukwizera gukomeye, arabatizwa hanyuma akajya ajyana na Pawulo mu ngendo z’ubumisiyonari.

6. Wafasha ute abana bawe kwemera ko ibyo biga mu Ijambo ry’Imana ari ukuri?

6 Wakora iki kugira ngo abana bawe bamere nka Timoteyo, bemere ko ibyo ubigisha ari ukuri? Mbere na mbere, jya wihangana. Gufasha abana bawe kugira ukwizera gukomeye bisaba kwihangana, kandi kuba wemera ko ibintu ari ukuri, ntibivuga ko byanze bikunze abana bawe na bo bazabyemera. Buri mwana agomba gukoresha ‘ubushobozi bwe bwo gutekereza’ kugira ngo yizere ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. (Soma mu Baroma 12:1.) Wowe mubyeyi, ni wowe ugomba kubimufashamo, cyanecyane mu gihe abajije ibibazo. Reka dufate urugero.

7, 8. (a) Umubyeyi umwe yagaragaje ate ko yihangana mu gihe yigisha umukobwa we? (b) Wiboneye ute ko nawe ukeneye kwihangana?

7 Thomas afite umwana w’umukobwa w’imyaka 11. Yaravuze ati: “Umukobwa wange ajya ambaza ati: ‘Ese Yehova yaremye ibiri ku isi akoresheje ubwihindurize?’ Cyangwa akabaza ati: ‘Kuki tudafatanya n’abandi mu bikorwa bimwe na bimwe, urugero nk’amatora, kugira ngo dutume ibintu birushaho kuba byiza?’ Hari igihe mba ngomba kwifata kugira ngo ntamutegeka ibyo yizera. N’ubundi kandi, umuntu ntiyizera bitewe n’uko azi ibintu byinshi cyane, ahubwo yizera bitewe n’uko agenda abona ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ibyo bintu ari ukuri.”

8 Nanone Thomas azi ko kwigisha bisaba kwihangana. Kandi koko, Abakristo bose basabwa kwihangana (Kolo 3:12). Azi ko aba agomba kuganiriza umukobwa we kenshi kugira ngo amufashe. Agomba kumufasha gutekereza ku Byanditswe kugira ngo yizere ko ibyo yiga ari ukuri. Thomas agira ati: “Nge n’umugore wange tuba twifuza kumenya niba koko umukobwa wacu yizera ibyo tumwigisha kandi akaba yumva bishyize mu gaciro, cyanecyane ku ngingo zikomeye. Iyo abaza ibibazo, biba ari byiza. Mvugishije ukuri, aramutse yemera ibintu byose nta bibazo abaza, nagira impungenge.”

9. Wakora iki ngo ucengeze Ijambo ry’Imana mu bana bawe?

9 Iyo ababyeyi bakomeje kwigisha abana babo bihanganye, buhorobuhoro abana batangira kwiyumvisha neza “ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu” bw’ukwizera (Efe 3:18). Tugomba kubigisha dukurikije imyaka yabo n’ubushobozi bwabo. Iyo bamaze kwemera ko ibyo biga ari ukuri, gusobanurira abandi ibyo bizera, hakubiyemo n’abo bigana, birushaho kuborohera (1 Pet 3:15). Urugero, ese umwana wawe ashobora gukoresha Bibiliya, agasobanura uko bigenda iyo umuntu apfuye? Ese yumva ibisobanuro Bibiliya itanga bishyize mu gaciro? * Koko rero, gucengeza Ijambo ry’Imana mu bana bawe bisaba kwihangana, ariko ntuba urushywa n’ubusa.—Guteg 6:6, 7.

10. Ni iki ugomba kwitaho mu gihe wigisha abana bawe?

10 Birumvikana ko iyo ushaka gufasha abana bawe kugira ukwizera gukomeye, ugomba no kubaha urugero. Stephanie ni umubyeyi ufite abakobwa batatu. Yaravuze ati: “Kuva abana bange bakiri bato cyane, naribazaga nti: ‘Ese mbwira abana bange impamvu nemera ko Yehova abaho, agira urukundo, kandi ko akiranuka? Ese abana bange bibonera neza ko nkunda Yehova koko?’ Sinakwitega ko abana bange bemera ko ibyo biga ari ukuri kandi nange ntabyemera.”

“UBWENGE BWO KUGUHESHA AGAKIZA”

11, 12. Ubwenge ni iki, kandi se kuki twavuga ko kubugira bidaterwa n’imyaka umuntu afite?

11 Nk’uko twabibonye, Timoteyo (1) yamenye Ibyanditswe kandi (2) yemera ko ibyo yigishijwe ari ukuri. Ariko se igihe Pawulo yavugaga ko ibyanditswe byera byari gutuma ‘agira ubwenge bwo kumuhesha agakiza,’ yashakaga kuvuga iki?

12 Hari igitabo gisobanura Ibyanditswe kivuga ko muri Bibiliya, ubwenge bukubiyemo “ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi ufite ukemura ibibazo, wirinda akaga, ugera ku ntego runaka cyangwa ugira abandi inama. Ubwenge ni ikinyuranyo cy’ubupfapfa” (Étude perspicace des Écritures). Bibiliya ivuga ko “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana” (Imig 22:15). Niba ubwenge ari ikinyuranyo cy’ubupfapfa, ni ukuvuga ko ubwenge bugaragaza umuntu ukuze. Gukura mu buryo bw’umwuka ntibigaragazwa n’imyaka umuntu afite ahubwo bigaragazwa n’uko atinya Yehova, kandi akaba yiteguye kumwumvira.—Soma muri Zaburi ya 111:10.

13. Umwana yagaragaza ate ko yamenye ubwenge bwo kumuhesha agakiza?

13 Abakiri bato bakuze mu buryo bw’umwuka ‘ntibateraganwa n’imiraba, ibajyana hirya no hino,’ ituruka ku byifuzo byabo cyangwa ku moshya y’urungano (Efe 4:14). Ahubwo, baharanira kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi” (Heb 5:14). Bagaragaza ko bakuze mu gihe bafata imyanzuro myiza, kabone niyo baba batari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru (Fili 2:12). Ubwo bwenge ni bwo bukenewe kugira ngo umuntu abone agakiza. (Soma mu Migani 24:14.) Wafasha ute abana bawe kugira ubwenge? Banza wigishe abana bawe amahame yo muri Bibiliya, ari na yo akugenga. Jya ubereka ko wubaha amahame yo mu Ijambo ry’Imana, haba mu byo uvuga no mu byo ukora.—Rom 2:21-23.

Kuki umubyeyi agomba gukomeza kugira umwete wo kwigisha umwana? (Reba paragarafu ya 14-18)

14, 15. (a) Ni ibihe bibazo abakiri bato bifuza kubatizwa bagombye gusuzuma? (b) Wafasha ute abana bawe gutekereza ku migisha umuntu abona iyo yumviye amategeko y’Imana?

14 Icyakora kubwira abana igikwiriye n’ikidakwiriye ntibihagije. Nanone wagombye kubafasha gutekereza ku bibazo nk’ibi: “Kuki Bibiliya itubuza ibintu bishobora gusa naho bishimishije? Ni iki kinyemeza ko amahame yo muri Bibiliya buri gihe aba amfitiye akamaro?”—Yes 48:17, 18.

15 Niba umwana wawe yifuje kubatizwa, wagombye kumufasha gutekereza ku nshingano zireba Umukristo wabatijwe. Kubatizwa bizamumarira iki? Bizamusaba iki? Kuki ari byo bifite agaciro kuruta ibyo umuntu yigomwa (Mar 10:29, 30)? Umuntu yagombye gutekereza kuri ibyo bibazo yitonze mbere y’uko abatizwa. Iyo ufashije abana gutekereza ku migisha umuntu abona iyo yumviye n’ingaruka zimugeraho iyo atumviye, bituma barushaho kwizera ko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya buri gihe ari bo bigirira akamaro.—Guteg 30:19, 20.

MU GIHE UMWANA WABATIJWE ASHIDIKANYA

16. Ababyeyi bakora iki niba umwana wabo wabatijwe atangiye gushidikanya?

16 None se wakora iki niba umwana wawe atangiye gushidikanya ku nyigisho zimwe na zimwe kandi yaramaze kubatizwa? Urugero, umwana wabatijwe ashobora kureshywa n’ibintu byo muri iyi si cyangwa agatangira gushidikanya niba amahame yo muri Bibiliya afite akamaro (Zab 73:1-3, 12, 13). Uko ubyitwaramo bishobora gutuma akomeza gukorera Yehova cyangwa akabireka burundu. Ntugahangane n’umwana wawe mupfa icyo kibazo, yaba akigize akiri muto cyangwa amaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu. Intego yawe yagombye kuba iyo kumufasha mu rukundo, ukamugera ku mutima.

17, 18. Niba umwana atangiye gushidikanya, ababyeyi bamufasha bate?

17 Birumvikana ko umwana wabatijwe aba yariyeguriye Yehova. Aba yaramusezeranyije kumukunda no gushyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere. (Soma muri Mariko 12:30.) Yehova aha agaciro iryo sezerano kandi nta muntu wahize uwo muhigo wagombye kuwupfobya (Umubw 5:4, 5). Shaka igihe gikwiriye, ubyibutse umwana wawe mu bugwaneza. Icyakora mbere yo kubimwibutsa, banza ukore ubushakashatsi wifashishije ibikoresho umuryango wa Yehova wateguriye ababyeyi. Ibyo bizatuma umufasha kwiyumvisha ko kwiyegurira Yehova no kuba Umukristo wabatijwe ari inshingano ikomeye, ariko ihesha imigisha.

18 Urugero, mu mugereka ufite umutwe uvuga ngo: “Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza,” mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, hari inama z’ingirakamaro. Hagira hati: “ntugahite wumva ko umwana wawe yanze idini ryawe. Incuro nyinshi, usanga hari impamvu zibitera.” Ashobora kuba ahanganye n’amoshya y’urungano. Ashobora no kuba afite irungu cyangwa yumva ko abandi Bakristo bakiri bato bakora byinshi kumurusha. Uwo mugereka ukomeza ugira uti: “Nk’uko bigaragara, impamvu nk’izi nta ho zihuriye no gushidikanya ku byo wizera. Ubu ashobora kuba afite ibintu byinshi ahanganye na byo, bituma kuba Umukristo bimugora.” Uwo mugereka watanze inama nyinshi ku birebana n’uko ababyeyi b’Abakristo bafasha umwana kugira ukwizera kutajegajega.

19. Ababyeyi bafasha bate abana babo ‘kugira ubwenge bwo kubahesha agakiza’?

19 Babyeyi, mufite inshingano ikomeye yo kurera abana banyu, “mubahana nk’uko Yehova ashaka” (Efe 6:4). Nk’uko twabibonye, ibyo ntibisaba kubigisha ibyo Bibiliya ivuga gusa, ahubwo nanone mugomba kubafasha kwemera badashidikanya ko ibyo biga ari ukuri. Iyo abana bafite ukwizera gukomeye, biyegurira Yehova kandi bakamukorera n’umutima wabo wose. Twifuza ko Ijambo rya Yehova, umwuka we n’umwete mushyiraho, byatuma mufasha abana banyu kugira ‘ubwenge bwo kubahesha agakiza.’

^ par. 9 Imfashanyigisho zifite umutwe uvuga ngo “Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?,” zishobora rwose gufasha abakiri bato n’abakuze gusobanukirwa no gusobanura inyigisho z’ukuri zo muri Bibiliya. Ushobora kuzibona ku rubuga rwa jw.org mu ndimi nyinshi. Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > IMFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA.