Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1 Inama zidufasha kwirinda ibibazo

1 Inama zidufasha kwirinda ibibazo

Bibiliya ivuga ko inama zayo zahumetswe n’Imana kandi ko ‘zifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo’ (2 Timoteyo 3:16). Ese ibyo ni ukuri? Reka dusuzume ukuntu inama zirangwa n’ubwenge Bibiliya itanga, zafashije abantu kwirinda ibibazo bikomeye mbere y’uko bifata indi ntera.

KUNYWA INZOGA NYINSHI

Delphine twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, yumvaga ko imihangayiko ye yagabanywa no kunywa inzoga nyinshi. Ni byo koko Bibiliya ntibuzanya kunywa inzoga mu rugero. Ariko nanone iravuga iti: “Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi” (Imigani 23:20). Gukoresha nabi inzoga, byagiye bitera abantu indwara, bitanya inshuti kandi bituma abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa imburagihe. Nyamara abantu bakurikije inama za Bibiliya, ibyinshi muri ibyo bibazo ntibyabageraho.

Delphine ni ko yabigenje. Yaravuze ati: “Naje kubona ko inzoga zidakemura ibibazo. Nakurikije ibivugwa mu Bafilipi 4:6, 7, hagira hati: ‘Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo . . . , mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.’ Buri joro iyo numvaga mpangayitse, nabibwiraga Yehova. Namubwiraga uko numvaga meze, urugero nk’igihe nabaga mfite umujinya, mbabaye cyangwa nihebye, kandi nkamusaba ko yamfasha gutuza. Bwacyaga numva ibitekerezo bibi byamvuyemo. Ibyo byamfashije kwibanda ku byo mfite aho gukomeza gutekereza ku byo ntafite. Naje kureka inzoga burundu. Sinifuzaga kubura amahoro nari maze kugira.”

UBUSAMBANYI

Ubusambanyi ni kimwe mu bintu bitera intimba n’agahinda kenshi. Ariko Bibiliya ishobora kudufasha kubyirinda, duhereye ku bintu biganisha kuri iyo ngeso, urugero nk’agakungu na porunogarafiya. Umusore witwa Samuel yaravuze ati: “Kugirana agakungu n’umuntu byaranyoroheraga cyane. Hari igihe numvaga umukobwa ntamukunze, ariko nkabona ko we ankunda. Ibyo byatumaga tugirana agakungu.” Samuel yaje kubona ko bakunda kumushinja ko agirana agakungu n’abakobwa n’igihe yabaga atari byo agamije. Ibyo byatumye abikorera icyo. Ariko yabonye ko iyo ngeso idakwiriye. Yaravuze ati: “Agakungu ni kabi cyane, kuko gatera umuntu ubwikunde.”

Samuel yasomye ingingo yagenewe abakiri bato yasohotse ku rubuga rwa jw.org. Yatekereje ku bivugwa mu Migani 20:11 hagira hati: “Imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye.” Ibyo byamumariye iki? Yasanze ibyo yakoraga bitaboneye kandi bidatunganye. Yaje kuvuga ati: “Kugira agakungu bituma umuntu ukiri muto agira ingeso mbi zizamukurikirana na nyuma yo gushaka. Natangiye kwibaza uko byagenda ndamutse mfite umugore akabona mfitanye agakungu n’undi mugore. Nasanze iyo ngeso ari mbi kandi yangiza. Kuba kugirana agakungu byoroshye ntibisobanura ko byemewe.” Samuel yaje guhinduka. Kwirinda agakungu byanamfashije kwirinda ubusambanyi.

Antonio we yari afite ikibazo gikomeye kurushaho, kuko yari yarabaswe na porunogarafiya. Nubwo yari yarashatse umugore akunda cyane, yahoraga ayireba. Yavuze ko gutekereza ku bivugwa muri 1 Petero 5:8 byamufashije cyane. Hagira hati: “Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.” Antonio yaravuze ati: “Amashusho ya porunogarafiya ari ahantu hose muri iyi si, kandi ntasibangana mu bwenge. Uwo murongo wamfashije gutekereza aho igishuko cyo kuyireba gituruka. Nagombaga kwibuka ko ayo mashusho yanduye aturuka kuri Satani. Ubu nzi neza ko Yehova ari we ushobora kumfasha ‘kugira ubwenge no kuba maso’ kugira ngo ndwanye ibitekerezo bibi kandi ndwanirire umuryango wange.” Antonio yabonye inama yari akeneye, maze amaherezo areka iyo ngeso mbi. Ibyo byamurinze ingaruka zibabaje zari kumugeraho.

Koko rero, Bibiliya itanga inama zadufasha guhangana n’ibibazo bikomeye. Ariko se twavuga iki ku bintu byatubase cyangwa ku bibazo byatubayeho akarande? Reka turebe ukuntu Ijambo ry’Imana ryadufasha guhangana na byo.

Inama za Bibiliya zishobora kudufasha kwirinda ibibazo bimwe na bimwe